FIRST SIGHT PART 16

FIRST SIGHT PART 16

ko iyo nzu warurimo yariye, yamara gupfa bakamanura amafoto yose ye yaramanitsemo, ese ubundi wangu!! Njye: vuga ndakumva! Bobi nawe at:……….

PART 16

Bobi nawe ati: buriya ibyo bintu byanyu sinkibi byanjye ra!? Njye: ibihe se wangu bobi!? Bobi: nonese siwambwiye ko wumvishe steven bamubaza ibintu byibyandiko!? Njye: yego wangu, ahubwo uziko bishoboka ko aribintu nkibyo wana! Bobi: eee sha bariya bagabo nabagizi banabi kweli, gusa njye icyo maze kubona cyo mumuryango wawe harimo ibanga rikomeye cyane, umuntu atapfa kuvumbura kabsa,! Njye:cyakora nanjye ndumva ntangiye kwibaza ibintu bitandukanye kumuryango wanjye!
.
Bobi: hoya ntakuntu utabyibaza rwose, ngaho tubonye mama wawe nawe akorana na so., ngaho usanze mukuru wawe afunzwe ndetse afungiye ahantu wabonye papa wawe,ngaho iwanyu bavuga ko mushiki wawe yagiye kwiga ubudataha, eeeee sha njye ndumva ibyo bintu birimo urujijo kabsa! Njye: ariko se wamugani wawe mwana! Nanjye ndumva bariya babyeyi atarabo kwizera kabsa! Bobi: umva rero nkubwire wangu, ibyaribyo byose steven mukuru wawe, haricyo azi kubijyanye na numuryango wawe!
.
Nanjye nti: byashoboka kabsa, kuko nubundi ntiyaba yarafungiwe ubusa, ndetse njye ndumva ibyo byandiko nabyo bihishe byinshi cyane! Bobi: ubwo rero nizere ko nawe urimo kumva icyo gukora, cyangwa uzubare ibintu bigukomerane! Njye: eheee! Icecekere ntabyo uzi, ngombe nkure mukuru wanjye hariya hantu kabsa! Bobi: niko bimeze rwose, gusa wenda wabanza ukanyura imuhira iwanyu ukongera ukabibutsa gushaka mukuru wawe, ukareba uko babyifatamo, nawe ugahita umenya icyo gukora kuko njye ndabona ibi bintu bidasobanutse pe! Njye: niko biri, gusa se shahu, nibambaza iyi maze iminsi mba ndavuga ngwiki!? Bobi: umva yewe! Ubwo se umuntu nkawe nizera, wabura ibyo wireguza wangu!?
.
Njye: cyakora cyo wangu! Ndaza gushaka uburyo mbabeshya byanyabyo, ahubwo se bobi we! Bobi: iki se mn!? Njye: kariya gashitingi niko wubatse hariya!? Bobi: byahatari wangu, urabona ntakaze se mn!? Njye: hahahah! Cyakora cyo,ndabona hariya ntanuwapfa kuhamenya kuko harihishe byahatri!nonese ubundi byabiboro warabitaburuye ubizana hano!? Bobi: reka reka! Nabaye mbirekeye yo kuko ntawamenya nibikuta birareba ndetse bikanumva! Njye: sha uzi gutekereza kabsa, ntujya upfa guhubuka wamwana we, kandi koko ushobora kubitaburura harabakubona bikagukomerana !
.
Bobi: byahatri wangu! Ariko ndikubona urimo kuntindira kandi njye nshaka ko dukura mukuru wawe hariya hantu, bitarenze uno munsi cyangwa ejo! Njye: ok! Noneho reka mbanze nyarukire murugo, nimvayo ndaza kukureba tubipange, ndaza kukubwira akantu uribuze kumfasha! Bobi: wowe humura wangu, ahubwo nyaruka uransanga hano tu! Ubwo nanjye nahise mvaho bobi ahasigara wenyine, mpita mfata inzira igana murugo ndetse ngenda namaguru umuhanda wose, icyuya cyandenze, munzira ngenda sinzi ukuntu natekereje cyntia nkuko umuntu ukunda wese amera, mpita mfata umwanzuro wo kubanza kujya kumureba nkamubwira inkuru nziza ko imbogamizi nayikuye munzira, ahasigaye arukwikundanira akaramata!
.
Ntakindi nakoze, nahise mpamagara phone ye ngize nimana numva iciyemo, kumutima nti:” imanishimwe rwose pe!” mugihe nkirimo kwibaza kuribyo numva umukobwa aritabye ati: hallo! Nanjye nti: hello cher! Ngusange hehe se ngo nkubwire ukoyagahunda yagenze!? Cyntia: oooh! Wooow noneho ngusange kumuhanda wa gariyamoshi kuri 135, sibyo!? Nanjye nti: sawa ntakibazo chr, gusa wihute utahantinza sibyo!? Cyntia: ahubwo ushobora kuhansanga! Ihute tuhahurire! Ubwo nanjye ntakindi nakoze, nahise mpindura amerekezo nsubira inyuma njya kumuhanda wa gariyamoshi, nihuta cyane ngira ngo ntaza gutinza umukunzi wanjye cyntia!
.
Ubwo narihuse bya cyane mpaka mpageze, nitegereje neza mbona umukobwa uhagaze ari wenyine nkiyo hakurya dore ko harinahantu hatuje ariko ubona hateye ubwoba kuko ntanyubako yari ihari nimwe,ahubwo ari kumuhanda wa gariyamoshi 135, narebarebye hirya no hino mbura umuntu numwe waba wazanye numukobwa, ahubwo nkibonera ibyapa gusa, kumutima nti:” oooh! Apuuuh buriya yashatse kuza wenyine!” ubwo nanjye nakomeje imbere nibyishimo byinshi, gusa uko nahegeraga nkagenda mbona umukobwa Atari cyntia nkuko nakabiketse, ngiye kubona mbona neza neza umukobwa arahindukiye nsanga ni lilian, kumutima nti:” ndikurota cyangwa, ibi nibiki ndimo kubona imbere yanjye koko!”
.
Nabaye nkirimo kwibaza kuribyo, mbona lilian aje yiruka ahita mafata akaboko arambwira namarira menshi ati: jack! Niwowe urimo gukora bino bintu koko!? Njye: ibiki se, urashaka kuvuga iki ubwo lilia!? Lilian: ndakwinginze reka tuve hano vuba vuba, kuko bishobora kuba bigiye kuba ibibazo cyane muburyo utakekaga! Ubwo nanjye natekereje kubintu umukobwa ambwiye numva ngizemo icyikango, kumutima nti:” reka mfe kwemera!!”” ubwo naremeye duhita tuvaho ngaho njye na lilian dugenda twiruka, twihisha mugashyamba kari nkaho hakurya, gusa nkumva mumutwe ndacyari mubuyobe, mpita mbaza lilian nti: niko se lilian! Utambeshye wamenye ko ndibuze hariya hantu gute!?
.
Lilian nawe ati: sha wahora niki, buriya hariya mfite mukuru wanjye yaranyobeye pe, njya mbona yaravukiye kwambura abandi ubuzima kabsa! Njye: have sha! Ubwo se…………. ntararangiza numva lilian ahise aturika ararira,aravuga ati: gusa utaza kugira ngo niwe ubica, hoya siwe wica abantu rwose, ahubwo abamukunda nibo bica abantu ngo kuko baziranye nawe………… atararangiza nanjye mpita mubaza nti: yeeeeh! Uwo mukuru wawe se………. ntarakomeza numva ahise avugaati: tuza arikombanze nkubwire neza, kuko njye mfite ubwoba bwuko uziranye nawe, dore twari kumwe mumwanya ushize, turimo gushakira hamwe uburyo twabonamo ababyeyi bacu bashimuswe, njye: yampayinka daa, ubwo ……. Lilian: tuza ariko nkubwire jack! Njye:sawa ngaho mbwira sinongera kuvuga!
.
Lilian: ubwo nyine sinzi ukuntu yitabye phone, nteze ugutwi neza numva ijwi ryumuntu barimo kuvugana risa nkiryawe, ubwo umutima wanjye uhita ukubita rimwe, ubwoba buranyica ndavuga nti wabona nawe ugiye gupfa nkabandi, ubwo nyine namenye ko mugiye guhurira kumuhanda 135, nkora ibishoboka byose ndahamutanga, kuko numvaga ataramahoro rwose kuko yanakwitabye Atari ahawenyine! Ubwo njye numvise ibyo umukobwa ambwira, numva ngizemo icyikango ariko sinabimwereka, kumutima nti:” ese burya lilian na cyntia baravukana,eeee kumbe bababyeyi nibo bashimuswe!!!!?’

Ubwo nibajije ntyo, numva mbuze igisubizo mpita mbaza lilian nti: nonese ubundi mwaje kumenya aho ababyeyi banyu bari!? Lilian: hoya sha! Ahubwo cyntia yambwiye ngo arahazi ariko ntiyatuma njye muribyo bintu, ngo mureke azabyikemurira wenyine! Njye: yeeeeh! Nonese ubundi uwo muntu wica abantu kubera cyntia ninde!? Lilian: sha njye ndakeka arikigabo cyitwa appolo kuko nicyo kimukunda, ndetse ndumva ari nacyo gishobora kuba cyarashimuse mama na papa, ko gikunde kibone acyemere!
.
Njye: yawee! Ko numva bikaze cyane se lilian, nonese waketse ko nanjye ndimubagiye kwicwa!? Lilian: yeah! Kuko rwose numvaga nifitiye ubwoba cyane, kuko nziko umuntu wese ugiranye gahunda na cyntia agaruka arumurambo! Njye: hahaha ariko…… ntarakomeza mbona phone yanjye irasonye, ndebye mbona ni cyntia, mpita mpaguruka ndeba hakurya kuri wamuhanda twagombaga kuhuriraho, mbona hahagaze umukobwa wambaye ikoti rirerire ryimbeho, kumutima nti:” ibyaribyo byose uriya ni cyntia pe!”” ubwo ntakindi cyabaye, nahise niruka musanga ntanikindi mvuganye na lilian, gusa urukundo rwose numvaga runyiruka mumubiri wose, ndetse sinjye warose mugeze iruhande, ngiye kubona mbona nawe aje ansanga aseka ndetse yishimye cyane, arampobera ndetse aranansoma ahita ambwira ati: chr!unyihanganire kubwo kuba nagukoresheje ibikomeye!
.
Njye: yoooh! Humura erega, ntacyo ntakora unsabye, kuko ndagukunda cyane kandi nawe urabizi! Cyantia: yooh! Sha urakoze rwose, gusa nyine nizere ko wabikoze neza ntanuwabimenye! Njye: iooooh!keretse icyo udashaka mukundwa rwose! Ahubwo se, ubwo nturuwanjye hari izindi mbogamizi koko!? Nkivuga ntyo, mbona umukobwa ahinduka, isura irijima ndetse ahita ashoka amarira kumaso, ngiye kumva numva aravuze ati: sha! Ntago biratungana neza, kuko……. Njye: yeeeh! Harigisigaye se kandi!? Ngiye kubona mbona cyntia akoze mumufuka azana ifoto arayimpereza aravuga ati: dore uyu iwe usigaye, kuko nawe avuye munzira ntacyaba gisigaye kibangamira urukundo rwacu, kuko kumwica ninko kwica appolo! Ubwo njye narebye kwifoto mbona umuntu uriho ni papa wanjye, numva nguye mukantu, ndetse ndikanga cyane ariko sinabimwereka ahubwo ndijijisha mpita mubaza nti: ese ubundi uwakwica appolo aho kugira ngo twice abandi bagabo! Nkivuga ntyo mbona umukobwa aguye mukantu, arijijisha ndabibona ngiye kumva numva aravuze ati: hoya weee! Byaba ari bibi kuko nanjye ndashaka kubanza nkamwishima imbere igihe azaba atagifite icyo ashoboye, sibyo se chr!?
.
Njye: ariko cyakora nibyo da! Kuko yaraguhemukiye cyane birenze! Ariko se nanone……….. cyntia: nanone iki se kandi chr! Ko utavuga! Njye: cyangwa ntaribi ndaza kubyitaho ndakubwira munyuma, ahubwo reka ngende hakiri kare mbipange! Ubwo nashatse kuvaho ngo ngende , numva cyntia ahise avuga ati: oya! Buretse gato! Ubwo nanjye mpita mpagarara, ngiye kubona mbona araje arampobera., ankubita akabizu keza cyane ndetse avuga mukajwi gatuje ati: amahirwe masa chr! Ubwo nanjye nahise mvaho numva ka morali ari kose, gusa nanone nkibaza ibyaba birimo kujya mbere bikanyobera, kumutima nti:” ariko se ko appolo nabonye arumugabo wihagazeho, nigute yaba afashwa nabandi bagabo nkaba harris na papa!!””
.
Nibajije cyane kuribyo, nkumva ntagisubuzo kizima ndikubona ariko nkumva umutima unkurura unshyira cyntia, mbese nkumva mukunda bidasanzwe, munzira ngenda rero mpita nkubitana na lilian,aba arambajije ati: niko se jack, cyntia muvuganyiki!? Ubwo njye nabonye ko ashaka kunkura muri mood, mpita mucaho ntacyo mvuze ndikomereza ngiye kumva numva aravuze ati: jack rwose ndakwinginze,wirinde!!! Sinabyitaho ndikomereza mpaka murugo iwacu, nabaye nkigera murugo rero ntangira kwiga ibyo ndibuze kubeshya, gusa ntarajya kure mbitekerezaho numva munzu barimo gushwana, kumutima nti:” ariko se nigute papa na mama bigize abakene bigezaha kandi bafite amafaranga ndetse nabarinzi!!!?” nakomeje kwibaza kuribyo, ngiye kumva numva papa munzu yakamejeje, arimo gutongana nk’uwataye umutwe, ubwo nanjye ntakindi nakoze nahise negera hafi ngo numve ibyo arimo kuvuga, ngiye kumva numva aravuze ati:…………………

.ESE JACK ARAZA KWICA UZWI NKA SE!?

.ESE CYNTIA WE BITE RA, STEVEN SE VARATABARWA!?
.
.
NTUCIKWE PART 17………LOADING………….

Advertisements

4 responses to “FIRST SIGHT PART 16

  1. Jack nushaka wirinde cyntia. Na lilian mureke nubwo we akwikundira kuko ntiwamubanaho mukuruwe yazabicana. Wishe so ababyeyi ba cyntia baboneka kdi mukuru wawe na bobi bagakira, va hasi rero wice so

    Like

  2. jack aranze agiye kuba umucanyi akoreshejwe na cytian koko? nge ndabo cytian akorana na apoloo! jack barikumukoresha ngo abanze abavane munzira, ubundi nyuma nawe bazamuhitane! jack ntatekereza pe!

    Liked by 1 person

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s