FIRST SIGHT PART 17


FIRST SIGHT PART 17

yakamejeje, arimo gutingana nkwataye umutwe, ubwo nanjye ntakindi nakoze nahise negera hafi ngo numve ibyo arimo kuvuga, ngiye kumva numva aravuze ati:…………………

PART 17

Numva aravuze ati: ariko se ubu koko niryari uriya mujinga ngo ni appolo azareka kunkurikirana koko! Mama nawe ati: hhhm! Ariko se ko ariwowe utamukura munzira, ibyo birakureba rero azakubangamira mpaka! Papa: shahu se ko ntaho ntamushakiye, kandi urabizi nawe afite abarinzi kabuhariwe, kugira nzabone uburyo mugeraho byava kure cyane, ariko angeze mwijosi! Mama: dore nabikubwiye kuva kera ko uriya mugabo azatwangiriza gahunda, dore ubwambere yaraje yica uwarumwunganizi wawe, none dore na harris wakoraga akazi neza aragiye! Papa: cyangwa ntago ari appolo ubiri inyuma, wabona hariya dufitemo umugambanyi!
.
Mama: hahah! Ntakuntu umwicanyi yaba atoherejwe na appolo, eraga umenye ko muhanganye muri byinshi, kandi umenye nanone ko mwese mushaka imitungo ya William, ubwo rero……….. mama atararangiza numva papa ahise avuga ati: ahaa! Uranyibukije, harya rwarwana ntago ruraboneka kugeza nubu!? Mama: sha hoya ntiruraboneka, ahubwo mfite ubwoba ko ba appolo baba baramubonye mbere yacu, kuko ntagakuru ke mperuka kabsa! Papa: ariko se ubundi njye ndibaza, siniyumvisha uburyo umwana ungana kuriya yashobora kurinda ibyandiko byimitungo yase!
.
Ubwo njye naraho hanze numva ibiganiro byose birimo kubera munzu indani, kumutima nti:” burya se wa bobi yitwaga William!” mugihe nkiri gutekereza numva papa aravuze ati:hoya ariko ntakuntu uriya mujinga yantanga imitungo ya William, ahubwo guhera nonaha mwongere abantu bo gushakisha ruriya rwana mpaka barubonye, ubu ngiye gukaza umurego! Mama: ese ubundi ko mwahoze muri inshuti mbere hose wowe na appolo, mwashatse ukuntu mwiyunga ,mukagabana ibyo bintu nubundi ko mwafatanyaga kwica banyirabyo!
.
Papa:reka reka ntibishoboka, uwo twafatanyije numwe, ni William naho ubundi yakoraga ukwe nanjye ngakora ukwanjye, ubwo se ko nawe ubizi njya kwigarurira imitungo ya Samson, sinjye nawe twari kumwe gusa!? Mama: ndabyibuka ariko njye ndumva ibibintu bitarimo amahoro! Nonese ubundi ko mbona ibyandiko byayo, steven yabyibye akaba yaranze kuvuga aho yabihishe, ubwo aho hantu ntakabazo karimo koko!? Papa: eheee! Humura ibyo ntakibazo kuko steven turamufite,ahubwo ndashaka cyane na biriya bya William! Mama: ariko njye ndabona appolo ariwe mbogamizi iruta izindi kuko njye mbona nimba atakurushya imbaraga murazinganya kuko amafaranga nawe arayafite ndetse nabakozi!
.
Papa: cyakora nanjye ibyo bintera ubwoba, nubundi na kera uriya mugabo twarahanganaga muri byose, ariko rero njya numva ngo harigikobwa akunda kurusha ibindi byose bibaho kwisi………. Atararangiza, numva na mama yunzemo ati: yego koko di! Ariko uziko nanjye naringiye kubikubwira kare nkabyibagirwa, apuuuh! Ibintu byakemutse, twe turagenda dushimute urwo rukobwa , ubundi tumusabe icyo dushaka cyose! Papa: kabsa uko niko bigomba kumera ntakundi!ariko se………. mama: iki se kandi!? Papa: wamusore wawe ngo ni jack , ko ntamuherutse bite!? Ubwo njye numvishe batangiye kumbaza, ubwoba buranyica numva ntangiye gutitira, ubwo ntakindi nakoze nahise mvaho ngenda niruka, numva umutima utari hamwe, nkibaza ukuntu bagiye gushimuta cyntia nkunda,bikanyobera, kumutima nkibaza ibibazo byinshi cyane umuntu atapfa kubonera igisubizo, kugeza aho umutwe uzungereye ndetse uranandya cyane, mbonye bikomeye niyicarira kukabuye ahantu hihishe ngira ngo ndebe ko natuza ngashyira umutima hamwe!
.
Nicaye aho nkamasaha abiri ntazi ahantu ndi muntekerezo, ndetse siniyumvishaga nuburyo nahageze, ubwo ntakindi cyabaye rero,nahise mpaguruka ndagenda, kumutima nti:” ariko se mana, kuki wampaye ababyeyi nkabariya koko! Cyakora mana, ngiye kwica data ariko uzambabarire pe!!!!!” ubwo nakomeje kwiburanya murubwo buryo, ndetse ntangira gutekereza uburyo najya kwicamo papa bikanyobera, kumutima nti:” reka basi njye kureba ko bobi haricyo yamfasha , numvishe uriya mwana adasanzwe, wenda yanyungura inama!”
.
Ubwo nahise mfata urugendo nihuta, njya kureba bobi hahantu asigaye aba, ngize nimana ndahamusanga, ngiye kumva numva aravuze ati: yeeeeh! Ariko se mn! Ko watinze cyane byagenze bite!? Njye: sha wahora niki kabsa wamwana we, ko ibyo mpuye nabyo Atari ibyinaha!! Bobi:hahaha! Ibaze nukuri, byagenze bite se wangu! Ese mn uziko utigeze umbwira nizina ryawe!!! Njye: haha! Ese niyo mpamvu unyita za wangu, na mn!!? Bobi: yego wangu, nibagiwe kurikubza! Njye: nitwa jack sha bobi we! Bobi: haha! Mwana kera narimfite agapupe kitwa jack, none urakanyibukije! Njye: hahaha! Have sha njye ntago ndi agapupe! Bobi: haha! Sorry wangu! Nonese ubundi mn, watinze uri mubiki ubwo!? Njye: shahu se wangu, ntuzi wamukobwa dukundana witwa cyntia!? Bobi: yego! Numva umubwira, byagenze bite se!? njye: nyine buriya,
uriya kumkobwa ndamukunda kandi nawe akankunda, ariko nyine harabantu bimbogamizi ajya ambwira nkajya ……… ubwo namubwiye ibyanjye na cyntia byose, uko nishe harris ndetse nuko ngiye kwica papa, ngiye kumva numva aravuze ati: eheeeh! Nonese ngo niwica abo bagabo, muzasigara mwenyine mwikundanire ubuzira herezo!?
.
Njye: yego nyine, kuko nibo bagira appolo inama ndetse bakamufasha muri byose! Bobi: umva yewe! Nonese ahubwo iyaba ari appolo wahereyeho nimba uwo mukobwa atamukunda! Njye: sha sinzi, gusa ngo cyantia ashaka kubanza yamwishima hejuru, ubwo azaba atagifite icyo ashoboye! Bobi: eeeeh! Sha sinzi kabsa! Nonese ubwo aho niho watinze honyine, ntago wigeze ugera iwanyu!? Njye: ehee! Nagezeyo nsanga induru munzu , mbanza gutega ugutwi neza, numva papa yitonganya ati………………. Ubwo namubwiye ibyo numvise munzu byose, ngeze aho bavuze William, numva bobi ahise avuga mukajwi gato at: sha koko, uwo mugabo wita so niwe wishe umuryango wanjye ngo , ariko mana we! Sha komeza numve tu!!!! Ubwo njye nahise nkomeza kumubwira, ngiye kurangiza byose numva ahise ampagarika ati: buretse gato jack!
.
Ubwo njye nahise ndekera kuvuga, ngiye kumva numva bobi aravuze ati: nonese wangu jack! Harya ntiwambwiye ko abo bantu cyntia agusaba ko wica, aribo bafasha appolo muri byose!? Njye: yego nyine, ariko se ndagusubiriramo inshuro zingahe koko !? bobi: ariko se ko numva bidasobanutse namahoro jack we!? Njye: gute se kandi bidasobanutse!? Bobi: nonese ko wumvise papa wawe yitonganya ngo appolo aramubangamira, ndetse nkaba mbona ahubwo basa nkaho bahanganye, nanone cyntia akaba akubwira ko bakorana, urumva aho ntakibyihishe inyuma koko!? Njye: ayiweee! Uziko aribyo wangu, uziko nanjye ngizemo ubwoba, eeeee sha ndumva harikibyishe inyuma kabsa! Ariko se bobi we!?
.
Bobi nawe ati: iki se jack we!? Njye: ubu koko ntiwambeshye imyaka yawe! Nigute watekereza bingana bityo!? Bobi: haha! Erega nawe sinakurenganya, uba wahuritse, wacanganyikiwe, gusa byo kbsa ndumva urimo kwica abantu utazi impamvu yabyo! Njye: sha cyakora byo kabsa! Gusa nubundi ndumva bariya babyeyi nzabiyicira kabsa, uziko aribo bishe na Samson numuryango we!? Bobi: umva sha! Ariko njye ndimo kwibaza nimba icyo gihe ntabuyobozi bwabagaho kabsa! Njye: abayobozi se nabo ko bose Atari beza! Bobi: umva rero jack, njye ndumva wabanza ugacikisha steven akabidufashamo kuko ndabona tutapfa kubishobora twenyine! Ndetse yanakubwira ibyazi byose ndetse naho mushiki wanyu ari kuko ndahamya neza ko Atari kwishuri nkuko babivuga! Ese ubundi ikigo yigaho urakizi!? Njye: ashwih da! Ntago nkizi kabsa!
.
Bobi: eheee! Nonese ko ntabyawe, urumva umwana yakwiga ubudataha no muri vacances koko!? Njye: sha bobi! Ibyo tube tubiretse kuko mushiki wanjye ndamukunda cyane, wikomeza kunyumvisha ko haricyamubayeho kuko nahita mara abantu ! bobi: eeh! Sawa wangu, gusa nukubanza ugashishoza kabsa pe! Njye: noneho ahubwo ndumva igitahiwe arugushaka uburyo nacikisha steven nkabanza namenya amakuru neza! Ariko se uwabanza nanjye kubaza cyntia neza impamvu ambeshya!? Bobi: hahahaha! Reka reka, mbega wowe! Ese wangu jack! Njye: iki se bobi we!? Bobi: koko cyntia uramukunda byanyabyo!? Nanjye nti: cyane rwose pe, kuko….. ntarakomeza numva aravuze ati: sha njye mbona urukundo ari rubi kurusha urupfu kabsa!
.
Njye: yeeeh! Kuberiki se wamujinga we!? Bobi: sha nimba nurupfu ruragutwara bikarangira, ariko urukundo ruraguhobagiza ugata umutwe ndetse ugacumura kumana! Njye: hahahaha! Sha ibyo nibitekerezo byacyana kabsa! Ahubwo mbwira icyo twakora ngo steven aveyo nahibindi ube ubiretse! Bobi: ariko njye mfite uburyo numva twabikoramo! Njye: ubuhe se kandi bobi!? Bobi nawe ati:………………

.UBWO BURYO BWA BOBI SE NUBUHE RA!?

.ESE CYNTIA YABA ADAKUNDA JACK KOKO!?

.ESE STEVEN ARACIKA, CYANGWA!?
.
.
NTUCIKWE PART 18 LOADING……………………

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

4 comments

  1. bobi ndamweye pe! afite ibitekerezo bizima kweli, naho steven ndabona ari nyamujya iyo bigiye. gukunda umuntu si ukugira igikoresho cye. ubundi se jack azi neza ko cytian azamukunda amaze kwica bariya bantu? jack aribeshya kuko nawe yamaze kuba umwicanyi.

    Like

  2. Ahubwo ndabona jack yakwikundira Lilian kuko mukuruwe ndabona ntazi ibye kdi nashake mukuruwe kuko afite ibanga jack atazi nave mubujiji bobi amurusha ubwenge kure naho we yamaze kuba impumyi yurukundo

    Liked by 1 person

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s