FIRST SIGHT PART 18


FIRST SIGHT PART 18

steven aveyo nahibindi ube ubiretse! Bobi: ariko njye mfite uburyo numva twabikoramo! Njye: ubuhe se kandi bobi!? Bobi nawe ati:………………

PART 18

Bobi nawe ati: nonese wangu, ntufite nimero ya papa wawe!? Nanjye nti: ygeo ndayifite wangu, urashaka kumuhamagarira iki se bobi!? Bobi: hosa sinonaha, ahubwo ndagira zize kuba zadufasha mugukurayo steven, kandi ndumva mfite icyizere cyuko birakunda! Njye: nonese uragira ngo tubikore dute wamwana we, ko ahubwo numva ushaka kwirahuriraho umuriro waka!? Bobi: hoya sibyo wangu! Ngira ngo urabizi ko papa wawe akeneye biriya byandiko data yansigiye! Sibyo!?
.
Njye: yego wangu! None se…………. ntararangiza numva ahise avuga ati: umva rero ukuntu numva twabikora, njye ngiye guhamagara izo nimero, mvugane na papa wawe mubwire ko ndi bobi kandi nshaka kumuha ibyakeneye kugira ngo andeke ndimuzima….. njye: hhhhm! Hanyuma se bigende bite noneho!? Bobi: nyine ndimo kugira ngo muyobye uburari ubone uko winjira hariya hantu steven afungiye! Njye: nonese turabikora nonaha!? Bobi: nonese harikindi gihe dufite! Urabona harumwanya dufite wo guta!?
.

Njye: nonese ubundi………….. ntarakomeza, bobi ahita avuga ati: apuuh! Ubundi mpereza phone yawe nkwereke, ibindi uraba ubyumva nyuma kuko ndumva ubungubu ntabigusobanurira ngo ubyumve, ariko disi nawe uba wacanganyikiwe ukeneye umwanya wo kuruhuka kabsa! Njye: hahaha! Ntakibazo , akira phone ndebe imipangu yawe noneho!! Bobi: ariko papa wawe arabe adafite nimeroyawe sha jack! Njye: eheeee! Reka reka ntayo afite,ntanubwo azi ko mfite phone!. Ubwo nanjye ntakindi nakoze, nahise muha phone yanjye, ngiye kubona mbona umwana ahamagaye nimero ya papa ndetse numva iciyemo,ubwo nanjye nahise murya urwara ngira ngo ashyiremo volume nini kugira numve ibyo baganira! Umwana nawe arankundira arabikora, hashize ahanya phone icamo ariko ikabura uwayitaba mpaka yikuyeho, nitwacika integer turongera turahamagara icamo, noneho ahita ayifata ati : hallo.. hallo ndinde tuvugana!!?
.
Ubwo nagiye kubona mbona bobi ahise yirembya , avuga mwijwi ribabaje cyane ndetse riri hasi cyane ati: ni bobi, ndashaka kubaha ibyo mukeneye ariko mukandeka nkabaho! Phone: yeeeeeh! Ngo bobi!!.. ur….uri…urihehe se sha!? Ubwo njye numvise ukuntu umugabo yumvishe izina bobi agahita ata umutwe, ndetse akavuga adidimanga , kumutima nti:” ariko mana imitungo we!!!!” ubwo barakomeje baravugana ngiye kumva numva bobi aravuze ati: yeeeego ndi mumashyamba ari hafi yumuhanda 135 wagariyamoshi, gusa sinzi abantu barimo kunyirukaho ndimo kugenda nihisha! Phone: eheee! Hagume noneho turaje vuba cyane kandi ntugire ubwoba! Umva bwira abantu bose…………..!!
.
umugabo akivuga , bobi aba akupye phone, ngiye kumva numva arambwiye ati: urumva se noneho umugabo adahungabanye, ubwo agiye kuhita afata aba…… atarakomeza mba ndamubajije nti: nonese ubwo naramuka afite izindi ngabo zitarinda kwirya nyubako!? Bobi: hoya! Ubwo se urumva ntamubwiye ko harabandi barimo kunyirukaho, kandi wibuke ko cyagihe wambwiye ko ndimo guhigwa nabantu babiri batandukanye……. Njye: eeeeh! Ariko uziko aribyo wangu! Ibyaribyo byose aribuze gukenera ingabo nyinshi kuko araba aje guhangana nabandi agira ngo akugereho mbere!
.
Bobi: yego nyine, ariko bidakuraho ko yasiga nkabake kuri iriya nyubako! Nukubanza tugacunga neza! Njye: ako kantu wangu bobi! Nonese nahagera akakubura biragenda bite!? Bobi: ibyo biramureba nyine, dupfa kuba twasoje gahunda yacu, ahubwo se……. atarakomeza mba ndamubajije nti: ese ubundi iyakubaza aho iyo nimero wayikuye wari kumubwira iki!? Bobi: eheee! Nariguhita mukupa agasigara yirwariza sha, akabyibazaho bikamurenga! Njye: hahaha! Cyakora nibyo mn, nonese wangu, ariya mashyamba uyazi hehe koko!? Bobi: ariko se ibyo bibazo urimo kumbaza nibyo byingenzi, erega njye nahunze cyane kurusha uko ubikeka, hariya hose nahantu hanjye, ariya mashyamba nayarayemo iminsi ibiri yose!
.
Njye: eheee! Sha cyakora njye narakwikundiye bobi! Bobi: have se utangira nka cyntia, wagize akamana kawe! Haha sorry wangu !! njye: hahaha! Urumurezi sha wacyana we, nonese mn bobi, nkwinjira hariya hantu ndabyumva haraba hari abarinzi bake, ariko se……….ntararangiza numva bobi aravuze ati: eheee! Ahubwo turimo gutinda wangu, ngwino tugende , njye ndanyura kumarembo magari, sindabura akantu nkora bose bakaza kundeba, hanyuma wowe ukabaca murihumye ukinjirira inyuma! Njye: reka reka! Nonese wamuswa we, urumva batarahita bagufata ko baguhiga, ubwo urumva uraba utabishyiriye!? Bobi: nyine ntakundi byamera, ariko nanone umenye ko batapfa kunyica ntarababwira aho ibyandiko biri! Njye: eheee! Nonese ……. Ntararangiza numva bobi aravuze ati: wowe genda ukureyo steven, naho njye nazaba mvamo nyuma kuko imbaraga zanjye ntacyo zazabafasha mubihe biri imbere, sibyo se mn!?
.
Ubwo umwana yavuze atyo numva ndikanze, kumutima nti:” mbega umwana ufite umutima wee!”” ubwo nakomeje kwitegereza umwana ntavuga ngiye kumva numva aravuze ati: ariko se waje tukagenda hakiri kare, tudasanga bagarutse! Ubwo nanjye nahise nsubiza nakumiro kenshi nti: sawa ntaribi reka tujyeyo, gusa ndumva umbabaje kabsa! Bobi: have ariko ntukabe gutyo mn! Erega nshobora no gudafatwa……….. njye: sawa reka dupfe kubyizera ntakibazo, ahubwo reka tunyaruke! Ubwo twahise tuvaho twerekeza kuriya nyubako, mukuhagera tukabona hasa nkaho ntabantu bahari, ndebye neza mbona hari abagabo babiri bahagaze imbere yumuryango, bobi ahita ambwira ati: ahuuih! Ndabona ibintu byakunze, wowe ca hariya inyuma, nubona abantu bose baje bangana, nawe nyine urahita umenya icyo gukora! Sibyo!?
.
Njye: ewana ndumva arubwo buryo twabikoramo, ntakundi byamera! Ubwo nyine bobi yahise ajya kuyobya abagabo nanjye nyura inyuma ahantu mbona hatekanye,na bobi nawe aca imbere, gusa ntitwarebanaga njye na bobi, ubwo hashize akanya numva umwana avugijinduru ndetse cyane, ubwo nanjye nahise menya ko arigahunda ze, mbaza gutuza ho gato, hashizakanya negera hafi ndahengereza mbona bose birunze hanze yurupangu, nanjye mpita ninjira mo imbere nsimbutse urupangu ndetse nkomeza munyubako ntawe umbonye. Ubwo narakomeje nderekera, dore ko naho narimo kujya narimpazi, ndetse inziza nacagamo nkabona ntamuntu turimo guhura, kumutima nti:” ariko uziko koko yamitwe ya bobi yakoze, ubanza abantu bose bagiye gushaka bobi mumashyamba!””
.
Narakomeje nderekera , gusa ngiye kuhagera numva umuntu usa nkuri gufungura ibyuma bya ferabeto nteze ugutwi neza numva uwo muntu aravuze ati: ariko se wamujinga we, uzanga kurya ugeze ryari!!!? Hashize akanya numva steven aratatse cyane, kumbe ikigabo kimuhaye ingumi yadanje, ngiye kumva numva kivuze mwijwi rinini kiti: wamuswa we, urabona nzanjya nkuzanira ibiryo ntubirye kandi mba mbyibye!? Steven ntiyasubiza, ubwo nanjye ntakindi nakoze, nahise mfata umwanzuro wo kumanuka ngahita ndwana numugabo mpaka mutsinze, ubwo nahise manuka niruka nsunika umugabo agwa nkaho hakurya kugikuta, ngiye kumva aravuze ati: eeeh! Bite byawe sha! Ufite uburyo se tumukure hano !? ubwo njye natekereje kwijambo umugabo ambwiye, numva ngizemo ubwoba, mvuga mukajwi gato nti: yego ndabufite kabsa! Ubwo navuze ntyo mbona umugabo ahise yeguka akora mumufuka akuramo ibifunguzo, ngiye kubona mbona afunguye steven , ubwo njye naraho nashobewe ntazi ibirimo kujya mbere.
.
Nakomeje kwitegereza ibyo umugabo arimo, mbona koko aramuhambuye neza neza, aba aravuze ati: ngaho tugende vuba cyane kandi turanyura mumuryango wibumoso! Ubwo njye nibajije cyane kumugabo ndimo kubona imbere yanjye , ndetse nkomeza guhagarara cyane nkanuye amaso, ngiye kumva numva steven aravuze ati: we jack! Uhagaze mubiki waje tukagenda! Ubwo nanjye nahise menya ko umugabo aruwamahoro, duhita twerekera , tunyura aho umugabo aducisha mpaka hanze, dusimbuka agapangu ubundi amaguru tuyabangira ingata tuvaho! Twagiye twiruka cyane rero ntakureba inyuma, tugeze imbere tuhasanga ka bobi kahahagaze, numva nguye mukantu, mpita nkabaza nti: ese sha hano wahageze gute, byabigabo byagenze bite!? Bobi: have ariko wibaza ibyo bibazo, ndaza kukubwira nyuma uko byagenze dore turacyari hafi!
.
Ubwo twarirukanse, ndetse dukora urugendo rurerure cyane kugeza aho steven atangira kunanirwa , ngiye kubona mbona wamugabo aramufashe amushyira kumugongo ubundi dukomeza urugendo mpaka mumashyamba yo hakurya yumugi turicara turabanza turatuza! Hashize akanya numva steven abwiye wamugabo ati: urakoze cyane wangu! Umugabo nawe ati: hoya ntakibazo wangu! Ahubwo noneho njye reka mpite nsubirayo nonaha kuko sinava hariya hantu kiriya kigabo ntacyishe! Njye: ikihe kigabo se wangu!? Umugabo: kiriya gisenzi cyanyiciye boss wanjye nakundaga sha! Ntago nahava nakirangije nanjye! Bobi: nonese ubundi wowe ko mbona usa nkabakora hariya bite!? Umugabo: yeeh! Ndahakora ariko nubundi icyangenzaga nikimwe, uriya mugabo ngomba kumuhitana tu! Kuko Samson sinzamwibagirwa kabsa!
.
Njye: ariko se ko numva urimo kuducanga, ubwo…….. ntararangiza numva umugabo ahise avuga ati: umva ahubwomwe, mushake ukuntu muva hano hantu, kuko baraza kubashakisha cyane! Ubwo umugabo yavuze atyo,ahita ahaguruka arigendera, ngiye kumva numva steven aravuze ati: uriya mugabo ntimumugireho ikibazo! Bobi: yeeeh! Ubwo se nigute tutakigira kandi tubona arumwe mubaduhiga!
.
Njye: yego ra! Steven: hoya uriya mugabo nawe arashaka guhitana iriya mbwa yigize data ndetse nirya mbwa kazi yigize mama, sha mana yanjye weeee! Ubwo steven yavuze atyo ,mbona ahise yeguka yishima mumutwe ubwo nanjye naraho ntazi ibyo arimo kuvuga, ngiye kumva numva bobi aravuze ati: erega sha jack ,njye nabikubwiye mbere ko bariya bantu atarababyeyi bawe! Ukampakanira! Njye: ehehehehe! Ko numva se……… ntarakomeza numva steven aravuze ati: shahu jack, ibintu ni hatari kabsa, dore uriya mugabo yarumukozi wa papa wacu ariwe Samson, ndetse uriya mugabo yagerageje kunshikisha kenshi bikanga ndetse yanyibiraga nibyo kurya…….. njye: ayiwee!utambwira ko baba barishe ababyey bacu, hanyuma bakatwishushanyaho!!! Steven: umva yewe! Ahubwo se wavuze ko ka charlotte kabavumbuye bakagahitana, maze bakatubeshya ko aba kwishuri!
.
Steven yavuze atyo, numva ubwonko burazengurutse, umujinya urandenga mpita mpaguruka ndavuga nti: steve! Ngiye guhitana abantu nonaha! Ubwo narahagurutse ngiye kugenda, steven abamfashe akaboko arambwira ati: have sha itonde wibanguka, dore nanjye nuko nafashwe ngo ngiye kwihorera, nuko natabawe nibyandiko! Bobi: kbsa! Nanjye ndaboba ibyo bintu ataribyo guhubukira jack rwose ihangane tubanze tubipange! Steven: ese ubundi uyu mwana we bite sha ko utambwiye!? Njye: uwo mureke nzaba nkubwira ibye neza, gusa twese turi kimwe!
.
Bobi: ahubwo se wangu, mwaretse tugakora ibintu dutya……….!? Steven: have genda!, ubwo se wowe wapanga iki wamwana we! Njye: eheee! Rata tubwire bobi! Vuga numve ibyo bintu! Bobi: harya ngo, uriya mugabo wiyise so, arashaka gushimuta cyntia!? Steven: ngo! Cyntia se ninde!? Njye: nzamukubwira nyuma steve! Yego bobi, ibyo rwose niko biri! Bobi: njye numvaga ibyiza aruko…………

. UYU MUPANGU WA BOBI SE KANDI NIBWOKO KI!?

.
.
NTUCIKWE PART 19 LOADING…………………………

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

5 comments

  1. Mana we urirubasha byose ndabyemeye pe,steven avuye hariya hantu badafashwe kweri!! Gusa ibirura biragwira umuntu yigira umubyeyi w’umuntu kugira ngo agutsembane na bawe mwibagirane koko,bobi ni dangeux kabisa,thx

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s