FIRST SIGHT PART 19

FIRST SIGHT PART 19

ngo, uriya mugabo wiyise so, arashaka gushimuta cyntia!? Steven: ngo! Cyntia se ninde!? Njye: nzamukubwira nyuma steve! Yego bobi, ibyo rwose niko biri! Bobi: njye numvaga ibyiza aruko…………

PART 19

Bobi: njye numvaga ibyiza aruko twashaka uburyo twashimuta cyntia……. Ubwo bobi yavuze atyo, numva ninkaho anjombye icyuma mumbavu, mpita mvuga cyane numujinya mwishi cyane nti: have have, ibyo bisubize iyo ubikuye, ntasoni ngo mushimuta cyntia, keretse nimba arundi cyntia ushatse kuvuga! Steven: ariko se uwo cyntia muvuga ninde ko mutambwira!? Bobi: nyine numukobwa jack akunda cyane, ariko nyine blab la blah…………. Amubwira byose, uburyo cyntia akundwa na appolo ndetse amufuhira cyane ndetse amubwira nukuntu umukobwa antuma kwica abantu, ngiye kumva numva steven aravuze ati: eheheheheeee! Mana yanjye we! Niko jack we! Nanjye nti: iki se steve!?
.
Steven: ntago njye ntarinzi ko udatekereza bigezaho kabsa, umukobwa akujye mubwonko akubeshye bigezaho kweli pe! Ubwo se urukundo rwo kukohereza mubicanyi ngo uhangane nabo nuruhe koko !? bobi: kabsa mumbwirire njye naramubwiye yanga kumva, ahubwo agakomeza kwizera ko cyntia atamuhemukira ahubwo amukunda cyane! Njye: subwo muri mubiki , njye ko umwana nkunda nawe nzi ko ankunda nkuko mukunda, cyangwa………. Ntararangiza mbona steven ahise ahaguruka amfata mumashati avuga arakaye ati: reka ubuswa we jack! Ntasoni ngo warakunze, uziko wakwirahuriraho umuriro utabizi wa mujinga we! Njye: ariko se…………. ntarakomeza steven ahita ashyira agatoki kumunwa aravuga ati: suuuuuh! Ceceka ntiwongere no kugira ikindi kintu uvuga, yego gukunda bibaho ariko ugomba no gushyiramo ubwenge, ntupfe guhubuka!
.
Bobi : ewana kabsa mubwire wenda yaca bugufi, kuko njye mbona uriya mukobwa yaramaze kumwica mumutwe! Ubwo njye nabonye ibintu bikomeye, ntangira guca bugufi, mbwira steven mukajwi gato nti: sha rero steven uri mukuru wanjye ndakubaha,ariko rwose unyumve pe! Steven: iki se kandi ushaka kuvuga ! njye: rwose pe, kuva uriya mukobwa namutera imboni yambere( first sight), sinzi nanjye ukuntu byaje gusa nahise numva mukunze cyane pe, ndetse sinzi ko nashobora no kumureka! Steven: yego nyine ndabyumva ariko……….. atarakomeza numva ka bobi karavuze kati: nibyo wangu jack! Ariko nyine urukundo niko rumera, ubundi urukundo rwawe ni igice kuko urukundo rwuzura iyo rufite umwunganizi, dore warakunze ariko wowe ntiwakunzwe, tuza rero wenda uzabona ugukunda nawe kandi ukunda! Ubwo umwana yavuze atyo, numva anteye ingingo ifatika, ndetse mpita ntekereza lilian, kumutima nti:” disi na lilian urwe ni igice nkurwanjye!!!!’
.
Nabaye ngitekereza ibyo, numva steven aravuze ati: jack rero wowe tuza wamugani wakakana, ubundi tubanze dukemure ibibazo bimwe, ubundi urebe ngo urabona abakobwa baruta uwo cyntia uvuga! Njye: sawa ntakibazo steve, ariko banza unsezeranye ko ntakintu kizaba kuri cyntia! Bobi: njye ahubwo ndiwowe , namuhiga nkanamwica kuko ibintu yagukoreye sibyinaha kabsa! Steven: hahahaha! Mbega umwana! Hoya rata jack, wowe humura ntacyo azaba, ahubwo se ubundi nituramuka tumushimuse biragenda bite!
.
Bobi: nyine narinkibabwira tu nuko…………. Njye: ngaho nyine tubwire! Bobi: nyine njye numvaga dushimuse cyntia, tugakora kuburyo tubishyira kuri bariya baswa biyitiriye ababyeyi banyu,…………… atararangiza numva steven aravuze ati: eeeeeh! Uziko aribyo sha! Burya kakana kazi gutekereza kure wana! Ubundi uwo appolo agahita ahiga cya japhet niriya ngirwa mugore yacyo! Sibyo sha! Bobi: japhet se ninde!? Steven: nyine ni kiriya gigabo cyiyise data! Ntago waruzi izina se!? bobi: reka da! Nonese ko jack atarimbwiye! Njye: shahu se sinangaga kuvuga data mwizina, none………. Bobi: hahaha! Mbega jack! Nyine rata steven nibyo navugaga, ibyaribyo byose appolo niyumva ko umukobwa akunda yashimuswe, ntakabuza azahita agaba ibitero kwa japhet!
.
Steven: sha ako kantu kabsa, niyo gahunda pe, ahubwo se noneho nigute twagera kuri cyntia ko mwambwiye ko appolo amushyiraho abarinzi! Njye: hoya! Ariko harigihe cyntia ajya abategeka akababwira ko ashaka kuba wenyine akanya gato cyangwa akabacika! Bobi: wooooow! Ndumva noneho bihise bihura wangu! Steven: gute se bihura mwana!? Bobi: harya jack we! Nanjye nti: vuga ndakumva wangu! Bobi: harya ntufite nimero ya cyntia muri phone yawe!? Njye:hhm! Umva sha! Urumva nayibura se sha!? Bobi: byiza cyane, noneho reka tugerageze aya mahirwe, ubwo………… atararangiza steven ahita amubaza ati: eheeee! Ayahe mahirwe se sha petit!? Bobi nawe ati: nyine kubera ko cyntia yatumye jack kwica japhet, jack namuhamagare amusabe ko bahura kugira ngo amubwire uko byagenze! Njye: eheee! Nonese aramutse azi ko japhet akiri muzima byagenda bite!? Bobi: nyine niyo mpamvu mvuze ngo tugerageze amahirwe, ubwo abaye abizi, twashaka ubundi buryo tubikoramo! Sibyo rata steve!?
.
Steven: yego rata petit, ahubwo njye ndibaza, cyntia aramutse azanye nabarinzi twabigenza dute ko tutabashobora! Bobi: ariko se koko di! Gusa nabonye jack arwana neza da! Njye: puuuh! Ceceka wamuswa we! Hahaha ntasoni sha!? Steven: hahaha! Bahita bacyivugana cya jack! Ahubwo umva uko twabikora………. Bobi: nigute se wangu steve!? Steven: jack nafate phone amuhamagare, maze amusabe ko yaza wenyine kuberako wenda afite ubwoba, cyangwa se atizera abarinzi be!sibyo jack!? Njye: kabsa niko bimeze! Kandi ndabizi neza ko atabyanga! Gusa namwe mube muraho hafi duhite tumutambikana! Steven: niko bimeze pe, ahubwo se turamujyane tumwerekeza hehe! Bobi: apuuuh! Ibyo ntakibazo, harahantu nzi hari ikizu kituzuye twaba tumushyizemo, ahubwo se turamujyana kumugongo!?
.
Steven: hoya sha! Ubuse twabura aho twiba imodoka ko nzi kuzatsa nta rufunguzo! Bobi: wooow! Nizere ko uzi no kuyitwara! Steven: eheee! Cyane rwose, ahubwo turimo gutinda, jack namuhamagare kandi ashyiremo volume natwe twumve!
.
Ubwo nanjye ntakindi cyabaye, nahise mfata phone ndahamagara ndetse numva ziciyemo, hashize akanya numva cyntia aritabye ati: hello chr, mwaaaah! Njye: ese ko utangiye unsoma ntaranakubwira uburyo gahunda nayitunganyije neza! Cyntia: yoooh! Ngaho mbwira se chr! Njye: eheee! Uramenye sinavugira kuri phone ibintu nkibyo, ahubwo ngwino duhure mbikubwire! Cyntia nawe ati: wooow! Duhurire hehe se none chr !? njye: ngwino uransanga kuri OLD FACTORY muburengerazuba………. Ntararangiza numva aravuze ati: ndahazi reka nze mpagusange nonaha! Njye: sawa, ariko uramenye utazana nundi muntu uwariwe wese! Cyntia: eheee! Iryo kosa sinarikora kandi ibanga ari iryanjye nawe! Njye: sawa ngaho ngwino nonaha! Cyntia: ok! Ndaje chr, kandi urakoze cy………… phone ihita icika!
.
Bobi: woooow! Urumva se bidaciyemo ! steven: kabsa gahunda niyo pe! Ahubwo muhaguruke tugende hakiri kare! Njye: nonese steven, ibyo byandiko………… ntararangiza numva bose basekeye rimwe, bobi ati: hahaha! Ariko jack waranyobeye kabsa, ubwo ibyo nibyo byihutirwa koko!? Njye: hahahahaha! Sawa basi muze tugende! Ubwo twahise tuvaho twerekera kuri old factory, ndetse tuhagera hakiri kare, steven: sasa none mwe mube mugumye hano njye gushaka aho niba imodoka, ndagaruka vuba! Njye: ahubwo na bobi mujyane, kugirango cyntia asange ndi njyenyine!
.
Bobi: niko bimeze kabsa pe! Ahubwo tugende vuba igihe kirimo kudusiga! Steven: ahubwo se uwo mukobwa buriya ntaribuze mumodoka!? Njye: ibyaribyo byose agomba kuyizamo! Steven: ahubwo yabaye ariyo tumutwaramo! Bobi: hoya sha! Ashobora kuza namagaguru kuko wenda araba acitse abarinzi ntawamenya, reka tujye kuyishaka! Steven: cyakora da! Ubwo bahise bavaho, bajya gushaka imodoka nanjye nsigaraho ntegereje, hashize akanya numva umuntu umpamagaye, mpindukiye mbona ni cyntia, yambaye neza cyane, ikanzu iturukura araza ahita ampobera ndetse anansoma kwitama, ahita ambwira ati: yooh! Sha jack ndagukunda cyane! Nanjye nti: sha nanjye nuko pe, abubwo se…….. ntarakomeza mbona umukobwa arikanze, ndebye mbona ni bobi na steven baje, cyntia ashaka kwiruka mpita mufata akaboko ndagakomeza.
.
Cyantia ati: jack ibi ni ibiki !? njye: tuza hama hamwe sha wa ndyarya we! Ntasoni! Ubwo cyntia yahise amenya ikijya mbere aratuza gusa ubwoba ari bwose, ngiye kumva numva aravuze ati: jack mwaretse nkagenda koko, ko mfite ubwoba ko mugiye guhita mupfa mugihe kitari kinini!! Steven: eheee! Dupfa!? Cyntia: ndabingize rwose……….. atararangiza, steven aba amushyize kurutugu turamujyana mpaka mumodoka bari basize nkaho hirya, steven ahita ayatsa na bobi atuyobora kuri yanzu ituzuye yatubwiraga! Ubwo ntakindi cyabaye rero, umukobwa twamwinjije mukizu imbere kure cyane mubyumba byo hagati, dore ko ninzu yari nini cyane , gusa njye narebaga cyntia nkumva umujinya urimo kwiyongera, mpita mwegera mufata mumisatsi mubaza narakaye cyane ndetse namarira azenze mumaso nti: niko se cyntia! Iyo umbwira ko utankunda ariko ntunkoreshe ibyaha bingana kuriya!? Ubwo navuze ntyo, mbona umukobwa ahise asuka marira menshi cyane, ndetse nkunsubiza biramunanira , hashize akanya numva aravuze mukajwi gato cyane kuzuye intimba ati: jack! Rwose umbabarire byose kwari ugatabara ababyeyi banjye ndetse nawe ubwawe! Bobi: hahahaha! Ibaze nukuri pe! Steven: have sha, bumuretse abanze avuge!
.
Njye: nonese kunkoresha ……… ntararangiza numva aravuze ati: nonese jack, ibyo ndibukubwire uranyizera basi!? Njye: nkwizera njyewe se!? steven: have ariko jack! Rata vuga twumve cynti! Cyntia: jack ntiwibuka cyagihe turi kumusaza njye nawe na bobi, twasezeranye ko tugiye gutoroka tukajya kwibanira kure!? Njye: yego ndabyibuka, none!? Cyntia: nyine cyagihe. Appolo yahise ashimuta papa na mama, abatwara murumuna wanjye ari mubitaro, ubwo nyine nanjye ntakindi nakoze nahise nsubirayo ngira ngo ndebe ko yabarekura ariko………. Njye: eeeeeh! Urashaka kuvuga cyagihe witabye phone ugahita udusiga kwa muzehe, ndetse ukanaduteza abantu!? Cyntia: yego nicyo gihe, gusa nyine sinjye wavuze aho muri, ahubwo phone yarakuruwe! Njye: nonese njye naje kujya kwica abantu gute!?
.
Cyntia: sha nyine unyihanganire! Nabaye nkigerayo ngerageza kubwira appolo ko mukunda ariko ntiyabyumva , ansaba ko mwicira bariya bantu kandi ntakoresheje abakozi be kugira ngo yizere ko ntazongera kumucika ndetse ko tuzabana iteka ryose nkanamufasha mukazi ke! Njye: eeeeeh! Nonese kuko cyagihe nagusabye ko ariwe twica ukabyanga!? Cyntia: eeeh! Nyine harumsore witwa derrick washagaka kuzamwica kugira ngo yihorere kubwinshuti ye yitwaga GUY cya appolo cyishe! Ubwo umukobwa yavuze atyo numva nguye mukantu, kumutima nti:” ayiwee! Mana yanjye we, mushuti wanjye GUY yarapfuye se!?” ubwo nibajije kuribyo numva sibyumva neza, mpita mbaza cyntia nti: nonese derrick yaboneka ate!? Cyntia: nyine……..atarakomeza mbona ba steven barikanze, ndetse ahita ashyira urutoki kumunwa ati: suuuuuh! Mube mucecetse…………………..

.ESE GAHUNDA YABA BASORE IRACAMO RA!?

.YOOOH! CYNTIA DISI!?
.
NTUCIKWE PART 20…..LAODING…………….

Advertisements

4 responses to “FIRST SIGHT PART 19

  1. Mng,ese mama appolo ntahiga cyntia akoresheje phone bakabafata,ohh derrick sewe baramubona ngo bafatanye bahu?murakataje mukuturyohereza Imana Ijye Ibongerera ubwenge

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s