FIRST SIGHT PART 20


FIRST SIGHT PART 20

nyine……..atarakomeza mbona ba steven barikanze, ndetse ahita ashyira urutoki kumunwa ati: suuuuuh! Mube mucecetse…………………..

PART 20

Ubwo twahise twese tugwa mukantu, twumva ubwoba buratwishe ducecekera rimwe twese, ngiye kubona mbona steven arasohotse yikoza hanze, ndetse ntiyamarayo umwanya agaruka avuga ati: ntakibazo gihari mukomeze…. Akimara kuvuga atyo, turongera twumva ikintu kirongeye kirakomye nkaho hirya, noneho imitima ivamo, ngiye kumva numva cyntia aravuze ati: ibyaribyo byose ntago ari ba appolo kuko ntibamenya aho turi! Bobi: umva mbese,nonese cyagihe kwa muzehe bahamenye bate!? Njye: yego ra! Cyntia: cyagihe se ko bakuruye phone yanjye bakamenya aho ndi! None ubungubu nkaba nahise nyizimya mbonye mujyanye, kugirango batadukurikira!
.
Bobi: eeeee! Zana phone yawe turebe!? Ubwo twahise dufata phone ye , koko dusanga irazimye, mpita mpuza amaso na bobi, turarebana twese tugwa mukantu, mpita mvuga nti: ubuse cyntia tumwizere steve!? Steven nawe ati: sha nanjye ndabona…………. Atararangiza numva bobi aravuze ati: hoya mube muretse gato, ntawapfa kumwizera, kuki se ataba ayijimije nonaha! Njye: hoya sha! Njye ntago nigeze mukuraho ijisho narimwe, ahubwo……….. ntarakomeza, twumva nanone ikintu kirakomye kandi kigakoma ahantu hamwe, ubwo twahise twumva ibintu Atari shyashya, steven arongera anyarukirayo, ajya mubyumba byaraho hirya , hashize akanya twumva arimo guseka cyane, tuyoberwa ibibaye , cyntia ahita avuga ati: kandubwo wabona arakantu gatoya kari karimo kudukanga bigeze hariya! Bobi: umva sha, ninde se utakwikanga kandi azi ko yashimuse umuntu nkawe! Cyntia: ariko nukuri sinzi icyo nakora ngo munyizere, kuko…….. atararangiza, steven ahita yinjira, murebye mbona yumiwe, ibitwenge aribyose , ngiye kumva numva aravuze ati: shahu se, ubwo muzi ibintu twarimo kwikanga!?
.
Njye: niki se steve!? Steven: sha namwe mujye kwirebera ibyo imbeba zirimo hariya hirya, kabsa sinarinzi ko nimbeba zijya zikora ibintu nkabiriya! Njye: ariko se ibyo bintu udashaka kuvuga koko, ubwo nibiki!? Ubwo nabajije ntyo, mbona cyntia na bobi bose basekeye rimwe, ngiye kumva numva bobi aravuze ati: sha! Muzireke nazo zororoke , ahubwo nanjye kajye kwirebera ntanubwo narinigera nzibonaho! Ubwo bobi yahise avaho, aragenda natwe dusigara aho njye na steven na cyntia, ngiye kumva steven abajije cyntia ati: niko se wamukobwa we, hagati ya jack na appolo ukunda nde!? Njye: hoya wimubaza ibyo ngibyo, ubwo njye narimfite ubwoba ko cyntia agiye kwanga kumvuga ngaseba!
.
Gusa natunguwe nuko cyntia yavuze kandi yeruye ati: mubyukuri sinzi ko nabibabwira ngo mubyumve, njye jack ndamukunda, kuva yakubitwa inkoni zingana kuriya kubera njye, nahise numva umutima wanjye umukunze kandi umufitiye impuhwe……….atararangiza numva steven aravuze ati: yeeeh! Noneho yaranakubiswe akuzira! ? cyntia: oooh! Wavuze se ko ahubwo arinjye wamwikubitiye………. Atarakomeza, mpita mubuza ndavuga nti: rekeraho wigarura ibyakera, ahubwo utanatwibagiza tukibagirwa ibyatuzanye hano! Steven: hahahaha! Ariko mana jack waba umuswa mubi kabsa! Cyntia: ariko …………….atararangiza, tubona ka bobi kagarutse kiruka ndetse ubona gafite ubwoba bwinshi, karimo kwahagira cyane ndetse no kuvuga byakananiye, ubwo twe byaraducanze, tuyoberwa ibibaye , mpita mbaza bobi nti: ubayiki sha!
.
Ngiye kumva numva arasubije ati: mu….muz…. muze mbereke ibintu mbonye hariya hirya!? Njye: ahaha! Arabe Atari izo mbeba se mwamurezi we! Steven: reka da! Ubwo se urabona imbeba arizo zatera uyu mwana ubwoba kuburyo yananirwa no kuvuga!? Bobi: muze tugende wana, nimbunda!! Ubwo twumvishe ngo imbunda, turikanga ndetse duhita duhaguruira rimwe twese ndetse na cyntia ntiyasigara,tuhageze dusanga hari ibikarito bitandatu, mfunguye dusangamo imbunda nyinshi zipakiye, ubwoba buratwica cyane, ngiye kumva numva steven abajije ka bobi ati: ese ubundi sha bobi, ibi ngibi ubibonye gute!? Bobi: njye narindimo kwirebera za mbeba , sinzi ukuntu nazikanze ziriruka zinjira muriki cyumba, ubwo nanjye naje nzikurikiye kuko nari naryohewe nibikorwa byazo……….. steven: eeeeeh! Noneho waje uzikurikiye , usangamo ano amakrito!?
.
Bobi: yego kabsa, gusa………… atarakomeza twumva cyntia aravuze ati: murabizi nibindi!? Njye: iki se cyntia! Utavuga ko watugambaniye! Cyntia: reka reka!ahubwo mureke tuve hano nonaha kuko izi mbunda nizo kwa appolo! Steven: eheeeee! Nonese aha niho appolo abika ibikoresho bye, umuntu ukomeye kuriya!? Cyntia: ariko se nanone wamugani wawe! Bobi: ariko rero njye ndumva…………………….. bobi atararangiza, cyntia ahita amwaka ijambo aravuga ati: ariko muzi ko………….. atarakomeza aba arahagaze aratekereza, tugiye kumva twumva aravuze ati: izi mbunda ni iza derrick! Steven: yeeeeh! Steven se wuhe kandi!? Cyntia: nyine niwamusore nababwiraga ushaka kwihorera kuri appolo, kuko yigeze………… njye: nonese kuberiki azibika hano!? Cyntia: nanjye sinzi kabsa, gusa yigeze kumbwira ko hari intwaro arimo kugenda yiba kwa appolo ngo kandi afite icyizere ko zizagwira! Bobi: ariko rero wamukobwa nawe banza urimo kuducanga! Nonese ubundi azibika ngo zizamare iki!? Cyntia: sha nanjye sinzi kbasa, gusa yigeze kumbwira ngo………… atarakomeza, twumva undi muntu urimo kuza agana aho twari turi, twese duhita ducecekera rimwe.
.
Ubwo nanjye ntakindi nakoze, nahise negera hafi yumuryango gahoro gahoro ndahengereza ngira ngo ndebe uwariwe, muguhengereza mba nkubitanye amaso numugabo, ndebye neza mbona ni derrick ndetse haribintu ahetse mumugongo, gusa we yarambonye mera nkushatse kwiruka mba ndamuhamagaye nti: weee! Derrick!, ngize imana mbona arahagaze, nanjye mpita niruka mugana mufata akaboko, turarebana turitegerezanya ndetse marira yazenze mumaso haso , ndetse hashira akanya kanini turebana, ngiye kubona mbona ashyize hasi ibyo yarahetse arampobera, ndetse asuka marira kumugongo wanjye, ubwo nanjye nahise nishyiramo akanyabugabo ndavuga nti: have wirira derrick, ntamugabo wo kurira!
.
Ubwo na ba steven bari bamaze kuhagera ndetse bumiwe, bayobewe ibirmo kujya mbere, ngiye kumva numva cyntia aravuze ati: niko se derrick na jack burya muraziranye!!!? Ubwo nanjye nahise nsubiza mukajwi gato nti: ninshuti yanjye kuva kera twigana kwishuri…….. ubwo nabaye nkivuga ,mbona derrick arandekuye arongera andeba mumaso aravuga ati: nshuti yanjye jack, unyihanganire kuko nanze kumva inama zawe cyagihe umbuza kwigenda ngo ngiye kwiga igisirikare! Njye: yoooh! Humura wangu, gusa se none…….. derrick arongera ati: kandi rwose unyihanganire kuba ntarashoboye kurinda mushuti wacu GUY!
.
Ntarasubiza numva,cyntia nawe ahise aza avuga ati: nanjye mwese mbasabye imbabazi ko arinjye wabijyaniye , rwose munyihanganire nanjye sinjye nuriya mushenzi ngo ni appolo wabinteraga…….. atararangiza mbona derrick ahise asharirirwa umujinya urumwica, ahita avuga ati: cynti! Ruriya rujinga ngiye kuruhitana cyangwa rwo rumpitane! Ariko……….. bobi: have have muvandi wikora gutyo, ahubwo banza witonde kuko siwowe yahemukiye wenyine! Cyntia: ese ubundi derri! Aha niho ubika intwaro zawe!? Derrick: ariko se ubundi kuki wanekaga cynti!? Cyntia: hoya sha , naba ndenganye ahubwo wenda wanabaza naba jack!
.
Bobi: sha noneho njye cyntia ndamwizeye neza neza pe, nemeye ko ibyo yatubwiraga atatubeshye! Steven: sha nuko bimeze kabsa! Ahubwo noneho mureke twese dukore nkikipe, kuko hano ndakeka ntawe batahemukiye! Cyntia: sha murakoze cyane kunyumva pe! Ahubwo muze dushake ahantu hatuje, tubyigeho! Ubwo twahise twinjira hamwe twari turi mbere, twese twicara hasi, tugiye kumva twumva bobi aravuze ati: noneho mureke ntidutinde mumayira, ahubwo njye ndumva cyntia yahamagara appolo akamubwira ko yashimuswe no kwa japhet, maze……………. Steven: yego rata bobi, niko bigomba kumera kugirango appolo ahite atera japhet,maze natwe tubonereho! Derrick: uko mwabipanga kose, mumenye ko njye ngomba kuziyicira appolo namabonko yanjye yombi kuko izi mbunda maze iminsi nikorera nzana hano si uzubusa! Bobi: hhm! Ese ubundi ziriya mubunda zose wari kuzazirashisha urumwe!?
.
Derrick: hoya! Ariko nari kuzakora ibishokoka byose nkabona abamfasha, ariko ngatuza muhitanye ndetse nabamushyigikiye bose nkabarimburana nawe! Steven: cyakora byo kabsa, ninkibyo nzakorera uriya mujinga ngo ni japhet cyoga………….. bobi: sha nanjye ndumva nimirambo yabo nzongera nkayica bwakabiri! Cyntia: ibyo mubireke ntacyo byatugezaho, ahubwo reka mbanze mpamagare cya appolo, mbateranye na japhet………… bobi: yego kabsa, gusa nawe nizere ko utarahamagara wishimye nkaho ntakibazo gihari! Cyntia: eheee! Ngiye kwirembya ahubwo, ariko se none……….. steven: none iki se kandi cyntia!? Cyntia: sha nukuri ndumva mfite ubwoba bwababyeyi banjye, ubanza kiraza kubahitana. Njye: humura ntago yabakoraho atarakubona kandi ariwowe umuhangayikishije!
.
Bobi: hoya ntacyo yabatwara, kuko impamvu abafite niwowe ashaka kandi umenye ko agomba gukora iyo bwabaga mpaka akubonye! Ese ubundi ubwo ntiwamuroze cynti!? Cyntia: hahah! Hoya nanjye sinzi ukuntu yankunze kabsa! Steven: ibyo bibaho cyane sha! Ahubwo urabona ko kuba yaragukunze aribyo bidufashije! Derrick: cyakora nabyo da! Gusa njye aho kugira nkundwe numuntu nkuriya byaruta nkabura umukunzi kabsa, eee mbega cyntia wagowe weeee! Cyntia nawe ati: sha ibyo bibaho, kandi ntakundi byamera gusa nawe ndakugaya kuba utarambwiye aho ujya uzana intwaro kuko nanjye narikujya nirasa nkahashyira duke! Derrick: hoya sha, ntago nakuzana muribi, ariko uzi ukuntu appolo yataye umutwe, dore nsize yakubuze hose arimo kwishima mumutwe!
.
Bobi: wooow! Ahubwo mureke tumuhamagare akirakaye, tumwongerere umujinya nibwo arahita agwa mumutego neza! Steven: kandi koo di, ahubwo jack naguhe phone ye abe ariyo ukoresha, sibyo cynti!? Cyntia: nibyo pe, ahubwo zana muhamagare hakiri kare! Ubwo cyntia yahise afata phone ashyiramo nimero za appolo ndetse zinacamo, ndebye cyntia mbona yirembesheje byanyabyo numva ntangiye kumugirira impuhwe kandi Atari ibyanyabyo. Hashize akanya phone twumva phone barayitabye, negera hafi ya cyntia, ntega ugutwi neza ngo numve umuntu witabye phone , ngiye kumva numva ni………….

.UYU MUNTU WITABYE PHONE SE KANDI NINDE!?

.ESE UYU MUGAMBI UZAKUNDA!?

.
NTUCIKWE PART 21…..LOADING……….

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

4 comments

Leave a comment