FIRST SIGHT PART 21


FIRST SIGHT PART 21

ibyanyabyo. Hashize akanya phone twumva phone barayitabye, negera hafi ya cyntia, ntega ugutwi neza ngo numve umuntu witabye phone , ngiye kumva numva ni………….

PART 21

Ngiye kumva numva ni ijwi ryikigabo ntazi, mugihe nkijijinganya mbona cyntia afashe phone arabanza yongera volume kugira ngo natwe twumve, ngiye kumva numva urugabo rurimo kuvuga ruti: halo, hallo! Cyntia nawe ati: hallo chr, byabigabo biramfite………… atararangiza mbona bobi araje ahita amwambura phone, ahita amusunikira nkaho hakurwa yikubita kugikuta, nyoberwa ibyo umwana arimo gupanga, dukomeje kubyibazaho tubona afashe phone ayiha steven aravuga ati: vuga amagambo yingenzi ajyanye niki gihe turimo!
.
Ubwo steven nawe yahise amenya ibyo umwana arimo gupanga,ahita yegera hirya avugana nurwo rugabo, ngiye kumva numva aravuze ati: halloo! Nurugabo ruti: hallo, bite byawe wowe…… steven: wowe urambaza amakuru nkande wamujinga we! Kandi ngire ngo icyo nshaka nawe urakizi! Urugabo: yeeeeh! Ni wowe japhet wamuswa we ko wabona nje nonaha……….. steven: uraramuka ukoze ikosa ritoya, igikobwa ndacyica nkuko nawe wishe harris umwunganizi wanjye! Urugabo: umva wamuswa we wikora ayo makosa, basi ndaguha amafaranga wifuza ariko uwo mukobwa umureke ari muzima kuko ikibazo kiri hagati yanjye nawe gusa! Ubwo urugabo rwavuze rutyo, mbona steven araje afata cyntia mumashati, aramuzana hafi ya phone, cyntia atangira kwitatsa, ngiye kumva numva steven ahise avuga ati: ngire ngo noneho wemeye ko ndibumukoreshe icyo nshaka! Urugabo: mana yanjye weeeeeee, wamuswa we kabone niyo wamwica, njye ndaje twibonanire wa mushenzi we!
.
Steven: sawa, njye nubundi narinkurwaye, nuramuka untsinze njye nabasore banjye, uraza kubona uru rukobwa ari ruzima! Ariko nutansinda njye ndahita mbohereza mukuzimu mwese! Urugabo: ariko wamushenzi we, waretse ibintu byo gukina aho ngaho!uziko …………. Kitarakomeza steven ahita akupa phone, ngiye kubona mbona araje ahita aterura ka bobi aravuga ati: sha urumuntu wumugabo kabsa, njye nanundi muntu tuzongera kugendana uretse wowe, mbega umwana uzi ubwenge wee! Bobi: eeeeh! Sha nanjye sinzi ukuntu mbitekereje kabsa, mbona ko twakoze ikosa rinini kandi ryadukoraho! Njye: ariko se ubundi ibintu murimo kuvuga nibiki!?
.
Cyntia nawe ahita avuga ati: sha nanjye uno mwana yanyobeye kabsa. Uziko ntamuntu wigeze atekereza icyo kintu! Njye: icyo kintu nikihe se cynti , ko ntarimo kumva neza ibirimo kujya mbere! Bobi: nyine iyo cyntia akomeza guhamagara kuri phone wenyine, uribaza yari kubwira appolo ngwiki ubwo!? Njye: nyine yari kumubwira ko bamushimuse……… steven: umva yewe! Nonese umuntu bashimuse yabonye phone yo guhamagara ate, ubwo se urumva appolo we Ataribuze guhita yibaza impamvu umukobwa ari kubimubwira! Bobi: gusa cyntia anyihanganire kuko muhutaje, gusa nyine biriya byatumye appolo abona ko ntamikino ihari, ubundi uwashimuse niwe ugomba guhamagara akavuga icyatumye ashimuta! Sibyo ra!? Njye: ewa nibyo kabsa, gusa cyntia warumwishe!
.
Cyntia: oya rata ntakibazo, ahubwo mupange igisigaye gukorwa! Ubwo cyntia yavuze atyo, mbona derrick ahise yegera hafi aravuga ati: ariko buriya murabizi nibindi!!……….. bobi: iki se kandi wangu!? Derrick: mureke duhite tuva hano kuko ntawamenya wasanga na phone bayikuruye bakamenya aho turi! Bobi: ahubwo ako kantu wangu, kuko ibyaribyo byose arabanza amenye ako umukobwa afungiye, maze abe ariho agaba ibitero! Sibyo steve!? Steven nawe ati: eheeeee! Ahubwo muze tuhave hakiri kare kuko……….. atararangiza numva derrick ahise avuga ati: noneho buri wese naze afate imbuda ye hariya kuko ntawamenya dushobora kwirwanaho, dore ko nanjye ngomba kuba ndi hariya hantu bararwanira nkica uriya muswa!
.
Bobi: ariko rero ntago tuzi kurasa! Derrick: ariko se kandi koko di! Ntacyo nituzikenera tuzagaruka turebe ko haricyo byadufasha! Bobi: sawa, ngaho mureke tugende vuba! Ubwo twahise tuvaho twiruka, tugana hakurya mumashyamba yo muburasira zuba bwumugi, turahicara dutangira gupanga gahunda uko ziribuze gukurikirana, ngiye kumva numva bobi aravuze ati: nonese mwabantu mwe, ntakuntu twakora ibintu dutya!……. njye: gute se bobi we!? Bobi: njye numvaga bamwe muri twe bajya gushaka aho ababyeyi ba cyntia bafungiye…………. Atararangiza numva cyntia ahise avuga ati: yego weeeee! Kandi koko abarinzi hafi ya bose baraba bagiye kurwana kwa japhet, urumva ko byakoroha kubatabara! Bobi: yego nyine, ahubwo se ko numvishe afite umujinya mwinshi,buriya haruwo ari buhasige ra!
.
Njye: kabsa ahubwo ako kantu niko! Ahubwo derrick nanjyeyo we, usanzwe uhakora……………. Ntararangiza numva derrick ahise avuga ati: reka reka reka! Ubwo se ndamutse ngiyeyo nkagaruka appolo yishwe nabandi, urumva ntaba mpombye! Kandi agomba kugwa mubiganza banjye uriya mushenzi! Steven: ok! Sawa ntacyo reka njyaneyo na jack, derrick ajye gucunga uko ibintu biraba bimeze kwa japhet maze cyntia na bobi nawe baraba basigaye hano, harikibazo bobi!? Bobi: hoya ntakibazo gihari kabsa, turasigara, Ariko se steve…….. steven nawe ati: iki se bobi we!? Bobi atarasubiza numva derrick aravuze ati: reka ahubwo njye ngende nonaha ntasanga urugamba rwatangiye, ngahomba!
.
Bobi: nawe se urarwana derri!? Derrick: umva sha, ngomba gupfa cyangwa appolo agapfa kuko ntago twese twabaho ngo binshobokere! Bobi: eeeeh! Ntakibazo nimba ariko ubyumva , ahubwo icyo nashakaga kuvuga ndumva haricyo byadufasha! Steven: gute se! vuga twumve! Bobi: uriya musore wafashije jack kugucikisha,ntakuntu yafasha derrick!? Steven: ahubwo rata! Umva derrick rero!! Derrick nawe ati: iki se steve!? Ubwo steven yahise akora mumufuka, akuramo agafoto agaha derrick aravuga ati: nuhagera ukabona uyu mugabo, ukore ibishoboka umwegere umwereke aka gafoto maze uhite umubwira ko muri kumwe arahita amenya ko arinjye wakaguhaye ubundi mufatanye kuko nawe yiciwe mushuti we kandi wari boss we!
.
Derrick: sawa ntacyo, ariko arabe Atari umugambanyi, ahubwo akantu nari nibagiwe kubwira mwebwe jack na steven, muranyumva!? Steven nawe ati: yego vuga turakumva ntakibazo! Derrick: nimuba mukigera hariya appolo akorera, muse nkabanyura iburyo murahita mubona urugi rutukura mwinjiremo, mukomeze mpaka mugeze aho abika ibikoresho, niho ababyeyi ba cyntia bafungiye! Njye: sawa ntakibazo ahubwo reka tumanukane !
.
Ubwo twahise tumanuka, njye na steven twerekeza kwa appolo ndetse na derrick ahita anyura ukwe ababaye cyane. Twabaye tukigera kumarembo yo kwa appolo dusanga hicaye umukobwa, ndebye neza mbona ni lilian warize ndetse namaso yatukuye, numva nguye mukantu numbwoba buranyica,mpita mufata ndamwegura nkumva ntakabaraga yifiye, mba ndamubwiye nti: lilia! Ndeba mumaso, niki cyabaye ko mbona………. Mugihe nkiri kumubaza nkabona umukobwa arandeba gusa ntakuvuga, ahubwo asa nkuwishwe nagahinda, nanjye bintera ubwoba cyane, mpita mbwira steven nti: niko steve! Ibaze babaye babahitanye! Steven: yeeeeh! Uwo avukana na cyntia se! njye: yego ni murumuna we!
.
Steven: reka twizere ko bakiri bazima! Ubwo twabaye tugikanira, ngiye kumva numva lilian aravuze avuze mukajwi gato cyane kandi gateye agahinda ati: banza na cyntia bamutwaye ntago mperuka kumubona! Ubwo nahise numva ko lilian ababajwe na cyntia, mpita mubwira nti: eeeeeh! Humura cyntia we turikumwe , kandi ntakibazo afite ni muzima! Ahubwo ngwino……….. ntararangiza mbona umukobwa ahise yikanga arambaza ati: yeeeeh! Uravugisha ukuri se jack!? Njye: nibyo rwose pe sinkubeshya turi kumwe, ibindi nzaba mbikubwira nyuma, ahubwo ngwino tujye kureba ababyeyi banyu! Ubwo nahise mbura aho umukobwa akuye imbaraga ahita avuga ati: woooow! Imanishimwe disi, ahubwo ngezaha mbona amakamyo apakiye abantu benshi bagenda ngira ngo barabajyanye! Njye: hoya humura ahubwo buriya ibibazo byose bigiye gukemuka! Ngwino tugende! Ubwo nahise mfata lilian akaboko twinjira murupangu imbere, koko ntamuntu waruhasigaye nkuko bobi yabivuze, gusa ndebye inyuma mbona steven yasigaye ahagaze kwirembo arimo kutwitegereza cyane, numva biranshanze nyoberwa ibyamuteye, mpita nsiga lilian aho , nsubira inyuma njya kumureba.
.
Nabaye nkumugera imbere numva aravuze ati: sha jack weee! Nanjye nti: iki se steve, ko wahagaze aho……. Steven: sha umbabarire kabsa kuko mbonye ko nakurenganyaga cyagihe! Njye: ryari se wangu ko………. Ntarakomeza numva ahise avuga ati: sha burya urukundo rubaho pe, siniyumvisha uburyo ki mbonyemo uriya mukobwa nkumva ndanezerewe kandi ndamukunze cyane! Njye: yeeeeeh! Urashaka kuvuga lilian se!? steven nawe ati: kabsa pe, ubu ndumva yarangije kunyangiza pe, ubu mubwonko hibereyemo uriya mwana gusa ntakindi! Njye: hahahaha! Ngwino rero tujye gutabara nyina na se tumukure mugahinda , ubundi uzabimubwire nyuma! Sibyo? Steven: eheeee! Kabsa pe, nubwo baba bafungiye mubicu najyayo kabsa, ihute ahubwo!
.
Ubwo twahise twerekera, gusa kumutima numvaga ngiye kwicwa namaseko, kuko nabonaga ukuntu steven areba lilian nkumva ndumiwe, gusa ntibitubuze gukomeza mo imbere, mpaka tugeze aho appolo abika ibikoresho bye, mukureba dusanga hafunze cyane ningufuri nini cyane, duhita dutangira kuyihonda gusa ubushake numwete nimbaraga steven yarafite byo ntibyari bisanzwe, kumutima nti:” hahahahaha! Cyakora mugani wa bobi, urukundi ni rubi kabsa, steven nawe amukubise imboni bwa mbere ahita amukunda nkuko nanjye byambayeho!”” ubwa hashize umwanya muto cyane, steven aba arangize kwica ingufuri, tugiye kureba mo imbere dusanga………………..

.ESE ABABYEYI BARIMO KOKO!?

. ESE LILIAN AZAKUNDIRA STEVEN!?
.
.
NTUCIKWE PART 22 KUKO YO NI DANGER…LOADING………..

Advertisements

2 responses to “FIRST SIGHT PART 21

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s