FIRST SIGHT PART 22 FINAL


FIRST SIGHT PART 22

nanjye byambayeho!”” ubwa hashize umwanya muto cyane, steven aba arangije kwica ingufuri, tugiye kureba mo imbere dusanga………………..

PART 22

Tugiye kureba mo imbere tubona ntamuntu numwe urimo, numva umutima urakutse, ubwoba buranyica cyane umutima ugatera birushijeho, mpindukiye ngo mbaze steven icyo twakora, nsanga yiyegamije lilian warumaze kugwa igihumure, ibintu biranshanga nanjye nicara aho hasi nubika umutwe numiwe nkibaza icyo gukora kikanyobera! Hashize akanya twese twashobewe, numva steven aravuze ati: sha nyine ubwo ntakundi tu, wasanga umuswa yabishe!
.
Njye: ayiweee! Have wivuga iryo jambo steve! Njye ndumva bitashoboka, ahubwo reka tunyaruke tubasange aho bagiye, wenda babajyanye yo! Steven: kabsa niko bimeze kandi ntampamvu yo gucika intege nkuku kwa lilian! Njye: ese ubundi byagenze bite!? Steven: sha nanjye sinzi, gusa amaze kubona ntababyeyi baharimo hano, mbona amanutse buhoro buhoro mpita musama ataragera hasi! Gusa nawe urabona ko yahwereye, ariko araza kugaruka ntakibazo! Ubwo steven yahise aterura lilian amushyira kurutugu, arasohoka nanjye ndamukurikira ariko ubona ko twacitse intege gusa nkigera mumuryango numva akajwi gato cyane kavugiye muricyo cyumba, ndakebuka ndeba inyuma ariko singire icyo mbona, kumutima nti:” wasanga ari imbeba reka nigendere!’’
.
Ubwo nahise mvaho nkurikira ba steven, gusa ngeze imbere numva bikomeje kunyanga munda, ndahatiriza ariko biranga ngaruka niruka ninjira muricyo cyumba, mpagarara hagati,amaso ndayacana namatwi ndayabatega , ngakomeza kumva akajwi ariko nareba hirya no hino ndetse najya ninyuma yibyuma byararaho nkababura. Ubwo nahise mfata umwanzuro wo kwisohokera nkigendera, nabaye nkitera intambwe imwe nsohoka, noneho numva kakajwi kariyongeye, sinzi ukuntu nateze ugutwi neza numva ririmo kuturuka hejuru, ndebyeyo mbona hamanitse ibifuka bibiri biziritse kumugozi hejuru kugisenge, kumutima nti:” ese buriya nibo baba bari mwiriya mifuka!?”” ubwo nashatse uburyo namanura iyo mifuka, ariko nkabona iri kure cyane kuburyo ntapfa kuhagera! Ubwo ntakindi nakoze, nahise nsohoka niruka, mbona steven agiye gusokoka amarembo, mpita muhamagara ndamubwira nti: ngwino nkwereke icyo mbonye! Nawe ati: niki se jack we! Waje tukihuta hakiri kare tutanasanga babishe nimba bari bakiri bazima! Njye: hoya wangu ngwino, ahubwo nshobora kuba mbabonye!
.
Steven: eeeeeeh! Sawa ariko ndasanga arubugoryi ndaguhitana! Njye: aapuuuh! Ngwino ariko yewe! Ubwo steven nawe yahise aza yihuta , mujyana muri cya cyumba mwereka hejuru nti: biriya biri mwiriya mifuka niki!? Steven nawe ati: yeeeeh! Ceceka gato numve!? Ubwo nanjye mpita nsheceka, ngiye kumva numva steven aravuze ati: ariko uziko arababyeyi ba lilian jack!! Njye: sha kabsa nanjye ndumva aribo pe! Ubwo ntabyo gutinda, steven yahise ampereza lilian arambwira ati: mfasha lilian nkwereke! Ubwo nanjye nahise mfata umukobwa nihuse, ngiye kubona mbona steven yikojeje hanze azana urwego rurerure cyane rwa mpandeshatu, arushyira aho arurira agera hejuru, ngiye kumva numva aravuze ati: sha jack we! Uziko aribo byanyabyo! Njye: ariko mana yanjye uriya muswa ngo ni appolo numugome!
.
Steven: ngaho shyira lilian hasi, ujye ubafata ubakure muriyo mufuka! Njye: sawa ngaho bamanure, ariko umanure gahoro gahoro! Ubwo steven yahambuye imigozi atangira kururutsa umwe umwe nanjye nkabakira hasi , turangije mfungura ya mifuka nsanga koko harimo muzehe wa lilian ndetse na nyina kandi bapfutse kuminwa kuburyo batapfa no kuvuga,dore ko nimbaraga ntazo bari bagifite, ubwo njye nabonye ubugome byumugabo nifata kumurwa akumiro kaba kose, ngiye kumva numva steven aravuze ati: ariko se ko utabakuraho ibyo bintu bibapfutse iminwa bite!? Ubwo nanjye nahise mbakuraho ibyo bintu, ndetse tugize nimana dusanga baracyahumeka, ngiye kumva numva papa lilian aravuze nakajwi gato cyane ati: mu…murakoze bana ba……..!
.
Steven ati: nonese jack we, turabageza kwa muganaga dute!? Njye: ariko se wamugani ! steven: ariko hanze nahabonye akamodoka, reka njye kugasetsa tubatwaremo! Njye: ihute ahubwo tuve hano hakiri kare! Ubwo steven yahise asohoka yihuta, ngiye kubona mbona na lilian agaruye ubuyanja, mpita ngenda ndamufata muzana hafi ya se nanyina, ndamubwira nti: humura baraza koroherwa,sibyo lilia!? Gusa aho kugira ngo asubize ahubwo mbona asutse amarira menshi cyane, araboroga arira nkuruhinja ahamagara nyina, gusa nanjye kumutima numvaga ntamurenganya. Hashize akanya katari kanini rero, tubona steven aragarutse , ahita avuga ati: eeeeeh! Lilian wagarutse se!? njye: nawe agaruye ubuyanja nonaha! Ahubwo se………. ntararangiza numva steven aravuze ati: yoooh! Nibyiza noneho, ngaho terura mama lilian nanjye mfate se tubageze kumodoka, tubajyane kwa muganga!
.
Ubwo twahise dukorera imbere, ababyeyi tubajyana kwa muganga, kubitaro byaraho hafi, steven ahita avuga ati: noneho rero jack!………. njye: iki se wangu ko utavuga! Steven: cyangwa ngwino kuruhande nkubwire! Ubwo nanjye nahise nkorera imbere, mpita njya kuruhande ngiye kumva numva aravuze ati: wakwihanganye ukambwirira lilian ko….. atararangiza mpita mubwira nti: hahaha! Ba witonze ariko steve! Reka tubanze dukemure ibibazo, gusa ndabizi bizacamo humura! Steven: sawa ntacyo ubwo ubinyijeje, ahubwo noneho reka dusige lilian hano arwaje ababyeyi be, natwe tujye kureba derrick tumufashe! Sibyo!? Njye: niko bimeze kabsa!
.
Ubwo tahise tuvaho twihuta, dusiga lilian kubabyeyi be ndetse numuganga arimo kubitaho, twerekeza kwa japhet, gusa twagiye kuhagera twumva ntakintu kirimo kugoma, steven ahita avuga ati: cyangwa twayobye sha jack! Njye: sha nanjye ndabona wagira ngo ntacyab………… ntararangiza sinzi uko nahengereje imbere mugipangu,mbona imirambo myinshi iryamye hasi, mpita mubwira steven nti:eheeeeh! Uravugiki ko ahubwo abagabo bamaranye!! Ubwo twahise twihuta twinjira mugipangu, dusanga koko baharwaniye ndetse nibirahuri byinyubako babimenaguye, mbese ubona ibintu byari hatari! Ubwo ntakindi cyabaye, natangiye kugenda ndeba reba mumirambo yose yaraho hanze ndetse no munzu, nkabona ntamurambo wa derrick ndimo kubona, ndese ntanuwa jajphet cyangwa appolo bikanyobera, mpita mbaza steven nti: ariko se ko ntanumura………
.
Ntarakomeza numva steven ashyize urutoki kumunwa ati: suuuuuuh!ceceka,………… tuteze amatwi twumva harabantu barimo kuvugira hirya mubyumba byaraho, twegera hafi ngo twumve abaribo, ngiye kumva numva umwe aravuze ati: ibigoryi gusa, ubungubu ngiye guhamagara abo mwahemukiye bose, buri wese agende akuraho akanyama mwa bashenzi mwe! Nteze ugutwi neza numva umuntu uvuze ni derrick, numva kumutima haratuje ndiruhutsa nti:” ahwiiiiih! Imana ishimwe …………”” ntarakomeza numva undi muntu aravuze ati: ariko rero wamwana we, ushatse watureka tukaguha buri kimwe cyose wifuza! Derrick nawe: hhhhhm! Wamujinga we, ngaho garurura GUY wishe, nkureke uri muzima! Ubwo twari tukiraho njye na steven duteze amatwi, ngiye kumva numva steven aravuze ati: reka twinjire, ndumva ari wa mushuti wawe!
.
Ubwo twahise twinjira, koko dusanga derrick yabahambiriye bose uko ari babiri, ndebye kuruhande mbona yangirwa mugore yari yariyise mama igaramye nkaho hirya yapfuye nurusongo munda, kumutima nti:”” ibyo nibyo mukwiye kabsa”” ubwo nakomeje kwitegereza kubiraho, ndeba imbwa yumugabo yari yariyise data, ngiye kubona mbona irashinyitse cyane numva umujinya uranyishe, mfata urwuma rwaraho, ngiye kugikubita mumutwe derrick ahita ambuza ndabyihorera! Ndebye inyuma ngo mvugishe steven mbona ari kumwe nawamusore wamucikishije, gusa umusore we yari yicaye hasi, ndebye neza mbona yakomeretse bihambaye, numva umujinya urimo kwikuba inshuro nyinshi, mpita mbwira derrick nti: wambariye nkica aba bashenzi!! Derrick nawe ati: hoya ! ahubwo hamagara nababandi twasize mumashyamba baze!
.
Ubwo nakindi nakoze, nahise mfata phone mpamagara cyntia, ngize nimana icamo ndetse aranayitaba ndavuga nti: umva cynti! Vuba nonaha muze kwa japhet ibintu byatunganye! Cyntia nawe ati: wooow! Ababyeyi babonetse se!? nanjye nti: yego kabsa, muze kandi na bobi muzane , mwihute! Ubwo twategereje agahe gato, tubona bobi na cyntia barahageze, ibigabo uko ari bibiri bikorwa nikimwaro ndetse namasoni avanze nubwoba!
.
Ntakindi cyabaye rero, steven yahise afata ijambo aravuga ati:………….. ataravuga mbona derrick aramanutse yikubita hasi, nyoberwa ibibaye, mukora koraho , kumbe bamujobye icyuma mumbavu! Ubwo nahise mukuraho mushyira kuruhande ndangira kuhamupfukira, ngiye kumva numva steven aravuze ati: mwabigabo byibibwa mwe, mutagira ubwoba nisoni zo kwica abantu, uko turi hano twese mwaraduhemukiye, niyo mpamvu turi hano kugira ngo tubahane……….. atararangiza, mba ndavuze nti: njye nifuzaga ko bahanwa na bobi, umwana muto biciye umuryango ngo bakunde batware umutungo wase! Steven: sha ibyo bakoze byo ni byinshi cyane, kubona mutinyuka no kwica akana gato kagakobwa, charlotte mushiki wanjye,humura ngiye kuguhorera! Ubwo steven yavugaga ikiniga ari cyose nagahinda, arakomeza at: niyo mpamvu yu mwana bobi ariwe ugiye kubahana mwabyo ntazi mwe…..!
.
Steven akimara kuvuga atyo, nahise mbona bobi yinjiye mucyumba cyaraho hirya kirimo kwakamo umuriro, ngiye kubona mbona azanye urwuma rurimo kwaka rwatukuye arangije atoragura urundi rwuma rutyaye rwaraho hasi, ahera kuri appolo atemba ikirenge cya mbere, urugabo rurabira, atema icya kabiri ruvuza induru akomeza kumaboko yose aratema ndetse abikora no kuri cya japhet arangije afata rwa rwuma rwaka ashyira aho yagiye atema,arahashiririza kugira ngo amaraso agabanuke yere kuva ari menshi! Arangije arababwira ngo: nizere ko mubonye ko data atabyaye imbwa nkamwe! Ubwo njye nabonye ibyo umwana akoze, mpita mubaza nti: ese sha ukozibiki!? Bobi: njye numvaga niduhita tubica, barati buribwe cyane nkuko nabyifuzaga, ariko nibabaho ntamaguru ntanamaboko araba ari sawa! Umwana yavuze atyo, ngiye kumva numva abaraho bose basekeye rimwe, cya japhet gihita kivuga gitaka kiti: nyabuna ndabinginze munyice…… munyice weeee!
.
Urugabo rwarasakuje , ngiye kubona mbona steven afashe icyumva ryaraho abisogota amajosi byombi uko ari bibiri, bihita byitaba imana, arangije aravuga ati: reka tubyereke ko tutameze nkabyo! Sibyo bobi!? Bobi nawe ati: ntakibazo wangu! Ubwo ibintu byarangiye bityo,abari bakomeretse baravujwe barakira ndetse nababyeyi ba cyntia na lilian baje gukira, ubuzima twatangiye bushya, imitungo twari twarambuwe twarayisubijwe ndetse dukomeza kuba inshuti nzinza cyane uko twari twese, ndetse bobi twakomeje kwibanira dore ko njye na cyntia twaje no gukora ubukwe turabana kimwe na steven na lilia, nabo baje kwibanira nyuma, ubungubu twabaye abantu babagabo cyane kandi bumutima mwiza!
.
.
.vuga uko wabonye iyi nkuru mumagambo make!!!
.
.
iyi nkuru yahimbwe ndetse inandikwa na Mukiza willy Maurice.

…………. Turabakunda cyaneee……………..

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

4 comments

  1. Mukiza willy merci bcp!!!! Nshimishijwe no kuba bobi atarapfuye nubwo yakoze mu maraso. Njye icyo ngusaba nubushize narakigusabye kunkuru yaherukaga ngo ubutaha izabe inkuru kumusozo bari bwiyunge. Merci encore sans vous je suis déprimé et trissite. J’ai haté d’Une nouvelle histoire😛😛

    Like

    • Merci Mimi , turagushimiye cyane kuri comment yawe. Ariko ntugirengo twirengagije icyifuzo cyawe gusa izi nkuru turimo kubagezaho ni izanditswe na WILLY ntidushaka guhindura umwimerere wazo kuko yamaze kuzandika zirahari already, buriya inshyashya zizandikwa ubutaha tuzabyitaho merci encore

      Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s