NEGATIVE POWER OF LOVE PART 2


NEGATIVE POWER OF LOVE PART 2

birumvikana sinamukuragaho akajisho! Nanjye niko guhaguruka ndasohoka ariko mbona yarenze mpita nicara munzira aribucemo agaruka kugira ngo mpite mugwa gitumo!

Part 2

Murako kanya numvaga nifitemo imbaraga zo kumuhagarika nkamubwira ikindi kumutima, ndetse numvaga ubwoba bwose bwagiye, hashize akanya ntangira kumva inkweti zikubita hasi nkaho hirya ariko sinabasha kumenya uwariwe kuko hatabonaga,uko umuntu yakomeje kuza anyegera ,niko nabonaga amaguru yanjye atangiye kubyina ntangira kubura aho imbaraga narimfite zinyuze!

Umukobwa yaraje angeze iruhande numva ubwoba buranyishe, umutima ugatera nkaho uri kukiraka! Ariko ndihangana nti: aaah! Excuse me s ..ss..ster! umukobwaati: hey bro! an update!?

Mpita numva umukobwa ntiyoroshye, nivugira ururimi rw’iwacu!

Njye: umva honey! Harakantu nifuje kukubwira kuvubwo wageraga muriki kigo ! sinzi nimbi wanyemerera nkakakubwira!

Umukobwa: hahaha… cyakora ndumiwe pee! Niko se, uvuze ngwiki!? Nanjye nti: nonese honey hari ikibi mvuze koko!? Umukobwa noneho araturika araseka ati: niko se,nigute wahura n’umuntu ubwambere ugatangira nkumwita ibyo bizina koko!?

Njye: hhhum! Nonese harubwo nkwise uko utari basi!? Nawe ati: hhhum! Ese ubundi urabona nakomeza kuvugana n’umuntu ntazi njye, aho kubanza wanyibwira,ahubwo urimo kunyita ibyo ntazi!

Bavandimwe nagize ubwoba ndatitira ndetse n’umukobwa arabibona,gusa ndiyaminiya nti: ah! Sha sry, gusa nyine nitwa kabera jean, niga s5 nawe basi nimba ataruko witwa wambwira akazina kawe!

Umukobwa:hahahahaha… ariko se ubundi warikuyehe koko kabe!, ngo honey hahaha!! Sha njye nyine nitwa AGASARO Gloria, niga muri s4!ngaho mbwira icyo washakaga kumbwira ntakibazo!

Nashatse kurivuga birananira, nkomeza kubyishakamo bikanga ngiye kumva numva arambajije ati: ese ko utavuga byagenze bite!?

Njye:sha nyi nyi …nyine,umunsi wambere nakubonye nahise numva uhindiye byinshi mumubiri wannjye numva nakwikundiye,sinzi nimbi wanyemerera nkakubera umukunzi! Gusa njye ubaye unyemereye nakumva nezerewe!!

Gloria: hhhhuh! Eese mama nibyo disi!! Shanonaha ntacyo navuga gusa humura ndibugusubize bidatinze! Nanjye nti: eeeeh! Nonese haruwo ugomba kubanza wabaza glo!?

Gloria: hoyaaa! Nuko ibyo bintu ari ibyo kubanza kwicara ukabyigaho bihagije! Nanjye nti: eeeh!sha ntacyo reka ntegereze ariko uzihanga ntuzandize,sibyo se!?

Gloria: hahah sha reka dutegereze tuzareba, gusa humura!!

Twahise dusezerana ho kuko na directrice yararangije inama, igihe cyo kuryama cyari kigeze duhita tujya kuryama,ariko mbanza gushaka Chantal ngira ngo ansobanurire impamvu yambeshye izina agatuma nitapagura! Nahise njya kuri class yabo mubona ari kumwe n’abandi bakobwa mpita murembuza araza gusa yari yasetse yenda gupfa.

Njye: ese sha Chantal! Nuko usigaye warabaye umugome koko, ubwo se wambeshyeye iki izina rya Gloria! Nawe ati:ahahaa ariko mn, uziko nta byawe koko! Nagiraga ngo muganire bitinde nkuko wabyifuzaga,ahubwo mbwira ukuntu byagenze ndumva amatsiko anyishe!

Njye: ahaha sha reka tujye kuryama nzaba mbikubwira tu! Ubwo twahise tujya kuryama ariko nkumva ibitosi wagira ngo nta n’ibibaho, kuko ibitekerezo byanjye byose byari kuri Gloria ndetse namutekerezagaho ndi kuburiri nkumva ibyishimo biranyishe ngasakuza abandi bagakanguka!

Mugitondo abandi babyutse aribwo njye nkibona ibitotsi kuko nari naraye nkanuye kubera umukobwa niboneye! Nyuma naje gukanguka nsanga arinjye usigaye muri dortoir abandi bagiye muri class ndetse n’abarimu batangiye kwigisha ndebye kwisaha nsanga ni saa mbili n’igice ndavuga nti noneho baranyirenza wallah!

Nahise mbyuka nditunganya vuba vuba mpita njya muri class,ngira n’imana mwarimu ntiyambaza byinshi.ndebye ikayi y’imibare ngo nkomezanye n’abandi, ndafungura mpita ngwa ku kabahasha keza cyane gakoze mu mpapuro inyuma handitse ho ngo “ from agasaro Gloria” murabizi namwe ubwo nibwo buryo bwakoreshwaga mubihe byahise! Gusa numvise ngize amatsiko yo kumenya ibyanditsemo, mpita nsohoka ngo njye kugasomera ahantu hatuje……

.ESE IBARUWA YABA IVUGA IBYIZA CY NIZA NDOBO TUMENYEREYE!

NTUCIKWE PART 3….LOADING…..

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s