NEGATIVE POWER OF LOVE PART 3

NEGATIVE POWER OF LOVE PART 3

” murabizi namwe ubwo nibwo buryo bwakoreshwaga mubihe byahise! Gusa numvise ngize amatsiko yo kumenya ibyanditsemo, mpita nsohoka ngo njye kugasomera ahantu hatuje……

Part 3

Ubwo nahise nsohoka mpita njya muri douche nakundaga kogeramo kuko nabonaga ahandi hose ari irabu! Ntangira ngufungura agapapuro ariko ubwoba bunyishe umutima udiha nabi cyane, gusa nagiye kubona mbona handiseho ngo:”kuri kabera umukunzi nitomboreye,nkwandikiye iyi baruwa nkubwira ko urukundo wansabye narukwemereye ndetse ndagusezeranya ko nzakubera umukunzi uhamye, bye bye bizuuuu!!!”

Nahise numva ari nkinzozi ndimo kurota, ibyishimo birandenga bigeraho nikubita hasi ndahwera.ibyakurikiyeho ntubimbaze gusa njye nakangutse ndi mubiro bya directrice ndebye mbona abantu benshi babayobozi bankikije,ndebye neza mbona umugabo wambaye itaburiya y’abaganga ndetse n’umubyeyi wanyitagaho, akaba afite n’umukobwa witwa agnes wigaga mukigo!

Ibintu byaranshanze ariko ngerageza gusubiza ubwonko inyuma nibuka ibyabaye byose, nti: ibyaribyo byose bagiye kunyirukana kabsa kuko agapapuro bakabonye.

Ngiye kumva numva umuganga arambajije ati: niko sha kabe!urumva umerewe ute! Nanjye nti:ese ubundi nageze hano nte koko!?

Numva batangiye kuganira mubifaransa sinabasha kumenya ibyo barimo kuvuga ngiye kumva numva directrice arambwiye ati: haguruka ujye mwishuri sha!!

Nanjye mpita mpaguruka mbanza kujya kwitunganya njjya mwishuri, gusa nkigerayo nsanga abanyeshuri twigana basetse ndetse nkabona bose barimo kundeba, niko guhita mbaza umutype witwa janvier twicaranaga nti: ese mn, hano habayiki ko mbona banyitegereza nkabareba film!? Nawe ati: hahaha mn, uzi ibyabaye muri iyi class!?

Njye: hhhum! Habayikise mn! Janvier: burya bakunyujijeho baguteruye sinzi icyo wari wabaye, tugiye kubona tubona umukobwa mushya wo muwa kane araje abaza uriya mudada wicaye kuntebe yambere nimbi ariwowe bateruye, mukumusubiza tubona umukobwa arize ayo kwarika tuyoberwa ikibaye!

Njye: yeeeh! None se mn, ntamuyobozi wabimenye se basi! Nawe ati: sha ubanza ntawe kabsa, twe byaducanze kuko nimbi uriya mwana Atari mushiki wawe yaba agukunda cyane!

Njye: nonese niyo mpamvu barimo kundeba bagaseka mn!?janvier: hhhum! Wavuze se ko atariwe wenyine waje hano, na agnes umwe wita mushiki wawe nawe yaje ararir, erega buriya twe twumiwe mn! Ese mn, ubundi bwo wari wabayiki!?

Njye: sha wakora niki ko nanjye numva ntazi ibyambayeho! Ahubwo reka twige mwana !ubwo twize ibitekerezo byanjye bitari hafi gusa nkomeza kwicara muri class nkikibumbano!

Agahe ka poze karageze ndasohoka nihagararira ahirengeye ngo niyotere akazuba ngiye kubona mbona agnes araje, mukumureba mbona koko ameze nkuwarize, mpita mubaza nti: ese agnes, wabonanye na papa wawe!? Nawe ati: hoya gusa nabonye yahise yigendera! Ese wari wabaye iki kabe!?

Njye: hhhum! Nanjye sinamenya ibyambayeho, ahubwo se ko mbona usa n’uwarize byagenze bite!

Agnes: hhuuh! Sha nakubonye baguteruye ngira ngo wagize ikibazo gikomeye numva intimba iraje mpita ndira! Nanjye nti: hhum! Nonese ibyo byatuma urira koko!?

Agnes: hhhum! Umva sha, ubwo ntago uzi urukundo icyo ruvuga! Nanjye nti: yeeeeh! Ngwiki!?

Agnes: sha babera sinzi nimba utabibona , ndagukunda cyane birenze, gusa numvaga nzabikubwira turi muri vacance ndetse kanjyea nza kugusura hahandi wibera!

Njye: eeeeh! Ese ibintu urimo kuvuga birashoboka agne! Sha njye ndumva bitakunda kabsa! Ahubwo reka ninjire ndabona abandi binjiye!

Ubwo twahise twinjira mu ma class ariko nkomeza gutekereza kubintu agnes ambwiye biranshanga gusa nkumva bitankundira ko ndeka Gloria ngakunda agnes nubwo iwabo aribo bamfatiye runini!

Iminsi yakomeje kwicuma ndetse ubona ko urukundo rwanjye na Gloria rutangiye gukomera ariko na agnes atanyoroheye kuko nahoraga ngongana nawe muhoza amarira umuntu atashobora gusobanura, gusa yari yaranze kumva ko ntamukunda pee!!

Umunsi umwe nabyutse nkerewe nigira muri douche ntanfira gukaraba mbona janvier araje avuye muri class ahita ambwira ati: ese mn, kabe uziko nibagiwe kuguha agapapuro kawe mn, natatoraguye mo hano cyagihe bagutwara umeze nk’uwapfuye! Akampaye mbona nikakandi Gloria yanyandikiye ndishima by asana, gusa mugihe nkirimo kwishima numva janvier ahise ambwira ati: hhhum! Ishime sha ntuzi ko wabona aribwo bwa nyuma urimo gusekera muriki kigo!

Njye: kuberiki se uvuze gutyo janvi!! Nawe ati: ariko mn, ubwo uzi ukuntu wamukobwa ngo ni agnes yakubise Gloria akamukomeretse amaziza wowe!? Ndetse ubu tuvugana directrice arakuntumye ugomba kwitaba mubiro bye!

Nahise numva mbuze icyo nakora kuko tayali ubwo nari narangije kwirukanwa nkomeza kwibaza uburyo ndibuze kubyifatamo bikanyobera ariko ndihangana mpita nitunganya mpita njya kwitaba umuyobozi! Nkihagera nasanze agnes na Gloria bose baraho ndebye neza mbona koko Gloria isura bayihindanyije, mugihe nkitegereza ibyabaye,directrice ahita ambwira numujinya mwinshi ati: pfukama se nyine gira vuba! Ubwo nahise mfukama hashize akanya ntangira kurya inshi zurufaya, directrice ahita ambaza ati: niko sha wakahungu we, muraba bakobwa bombi ukunda nde!?

Byambereye ihurizo kuko Gloria namukundaga birenze kandi na agnes ariwe nkesha byose ndetse nakwibuka uburyo se amukunda nkumva ngize ubwoba!

.ESE KABERA ARAZA KUVUGA NDE KOKO!?

NTUCIKWE PART 4… LOADING……

Advertisements

2 responses to “NEGATIVE POWER OF LOVE PART 3

  1. Agnes kera nakare wabagahe kugira ngo bagutange,jean bivuge utazuyaje ko ukunda gloria kuko arababaye kdi niwowe warumushyizemo . Mwakoze cyane kongera kutuzirikana

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s