NEGATIVE POWER OF LOVE PART 4

NEGATIVE POWER OF LOVE PART 4

Byambereye ihurizo kuko Gloria namukundaga birenze kandi na agnes ariwe nkesha byose ndetse nakwibuka uburyo se amukunda nkumva ngize ubwoba

Part 4

Nahise niha kabugabo ndavuga nti bizabe uko bibaye mpita mvuga ngo ni Gloria! Agnes yahise arira ankubitagura ibipfunsi ntashoboye kumenya umubare mugihe tukiri muribyo twumva directrice atavuze ati: mwa byo ntazi mwe muzi igihano gihwanye nicyaha mwakoze! Aka kanya aho mvugira aha mugende muzinge utwanyu mpite mbabura muriki kigo.

Ubwo nyine ibibazo byari byaje ntakundi nahise njye kuzinga utwanjye na ba Gloria bajya kuzinga utwabo,ndangije ndasohoka mbanza gutegereza Gloria ngo musezereho kuko we iwabo hari kugisenyi ndetse siniyumvishaga ko twazongera kubonana!

Gloria yaraje gusa kuvuga twese byari byatunaniye ahubwo amarira niyo yashokaga mu maso he gusa nkabura aho muhera muvugisha ariko nza kwuihangana nti: glo…. Gloria! Nawe ati: karame kabe!

Njye: umbabarire kubyakubayeho, gusa uriya agnes iwabo nibo bandihira ishuri ndetse nibo nkesha byose , ubwo nyine yakomeje kumpatiriza kumukunda ariko nkamuhakanira niyo mpamvu yaguhohoteye!

Gloria: sha ntacyo, gusa njye sinzakwibagirwa kabone nubwo tutazongera no guhura ntuzigera uva kumutima wanjye!

Njye: yooooh! Sha urakoze cyane nanjye kandi sinshobora kugusimbuza undi muntu kumutima wanjye!

Ubwo twaratandukanye mpita njya iwanjye mu kagetto se wa agnes yari yarankodeshereje ngeze yo mpita nirambika kuburiri ntangira kwibaza ukuntu ishuri ryanjye rigiye guhagarara bikanyobera!

Nahise mfata agaphone kanjye nshyiramo simcard, nkimara kuyishyiramo mbona papa agnes arahamagaye, igitima kiradiha.

Ndavuga nti nubundi ntakundi reka mwitabe nshize kugutwi numva umugabo atangiye kuntuka ati: wa cya ntazi we urabona ngurababaza umwana wanjye kugeza ubwo arira amaso agatukura bigezaha!! Nanjye nti: ariko……… ntaravuga ahita ambwira at: ziba! Ubwo se uravugiki wakigoryi we!ahubwo mbare kabiri wansohokeye munzu ndeste ikintu cyose uzi nazanye mwaho ntikivemo, ujyane ibyawe gusa!

Njye: umva….. ngitangira kwisobanura ahita akupa! Noneho ibibazo byarandenze ntangira kwibaza uko ndibubyifatemo bikandenga. Ubwo nagombaga gusohokana ibyangombwa byanjye n’imyenda nambaye gusa kuko nibyo byanjye narimfite muriyo nzu!!

Nahise mfata umwanzuro wo gushaka ahandi hantu ha kure nigira kuko numvaga ntashaka kuguma mu mugi wa nyanza, ntetse nza kunguka agatekerezo ko gushaka uburyo nakwigira kugisenyi gushakayo ubuzima kuko numvanga abantu bavugaga ko agafaranga kahaboneka.

Nahise mfata nzira nerekera kuri horizon ngira ngo ndebe uko nabona agaticket kangeza Kigali , nicara imbere ya biro yabo ngiye kubona mbona umukobwa wambaye umupira wakazi bisa naho akora muri horizon. Niko guhita muhagarika ntangira kumusuhuza nkabona ntanyiyaka mbese mbona arumukobwa uri murungano kandi w’umutima mwiza.umukobwa ahita ambaza ati: ese bite ko mbona utameze neza wa musore we , aho ni amahoro!!?

Njye: hhuhu! Sha ihorere, iyaba aramahoro nanjye mba nsa n’abandi kwisura! Umukobwa ati: yoooo! Nonese byaba byakugendekeye bite musore!!

Ubwo nahise ntangira kumubwira uko ibintu byose byagenze gusa burya njye nanga kubwira abakobwa ibintu bibabaje kuko aho kugira akungure inama ahubwo asuka amarira nkaho ariwo muti! Ngiye kumva numva arambwiye ati: komeza ndakumva sha, gusa ndumva utorohewe!!

Njye: ubwo se urumva nakomeza kandi uko nkomeza ariko urushaho kurira koko!! Umukobwa nakomeje kumubwira ibyanjye byose ndetse bigeraho aba arinjye utangira kumuhoza!!

Njye: ese ubundi muko! Njye ko nakubwiye izina ryanjye wowe witwa nde!? Nawe ati:sha njye nitwa grace nkora hano muri horizon, ninjye ukata amaticket! Ese ubundi none nyuma yibyo ufite uwuhe mupangu!?

Njye: sha nyine numvaga nshaka kujya guhiga ubundi nuzima kugisenyi ndetse impamvu nguhagaritse nagiraga ngo nimba ubishoboye wamfasha! Grace ati: yoooh! Sha njye icyo nagufasha ndaguha ticket ikugeza ikigali, ubwo nugera ikigali uzashaka ubundi buryo, gusa andika izi nimero 0788…….. ntugera yo uzambwire!

Ubwo nahise njyana na coaster yako kanya ngera ikigari butangiye kwira noneho kugira ngo nzabone uburyo ngera irubavu muruwo mugoroba biranyobera mbura uko nateka imitwe, murabizi namwe abantu bikigali ntambabazi bigirira kuko uwo nageragaho wese nkamubwira ibyanje yanyitaga umutekamutwe! Ubwo nakomeje gushakisha nza kubona fuso yikoreye ibicuruzwa iparitse ahantu bongereramo amavuta , numva chauffeur aganira n’umupompiste ko agiye kujya kugisenyi niko guhita nurira fuso njya hejuru yihema ndatuza!ntibyatinze rero akamyo yaratangiye ngenda nicwa n’imbeho ariko ntakundi byari mumera ndetse twabaye tukigera ishyorongi imvura itangira kugwa yose inshiriraho ariko ndabyihanganira kuko ntakundi byari kugenda! Twakomeje urugendo ariko mbura ningorane zitandukanye ndetse nza gusinzira nkanguka tugiye kugera kugisenyi tugeze ahantu hitwa kuri mahoko turakomeza turamanuka gusa tubaye tukigera kubitaro ahantu numva bita ko ari kuri dawe uri mwijuru,sinamenye uko bigenze mbona ikamyo iribaranguye igonga igikuta cyo kubitaro bikuru bya gisenyi, ubwo njye mperuka ntumbagira ntumbaze ibyakurikiyeho kuko nakangutse ndi mubitaro!

Narakangutse mbona umumama mwiza arimo kunyitaho, nkomeje kumwitegereza mbona numumama w’umutima mwiza ndamubaza nti: muganga byagenze bite ko ndihano!? Ubwo byamutwaye akanya ko kunsonanurira uko bwagenze!ndetse ahita ambwira ko maze iminsi ibiri yose ndyamye ntarakanguka!!

.ESE KABERA UBUZIMA YAGIYE GUSHA AZABUGERAHO!?

NTUCIKWE PART 5…LOADING……

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s