NEGATIVE POWER OF LOVE PART 1


NEGATIVE POWER OF LOVE PART 1

Nitwa kabera jean, ninjye ugiye kubabwira iyi nkuru!

Navukiye inyanza muri busasamana gusa sinigeze narimwe mbona kubabyeyi banjye kuko bapyuye nkiri uruhinja. Amashuri yisumbuye nayize mukigo kiri hafi ya kiriziya cyitwa mater dei!

Ubwo twigaga mu mwaka wa gatanu,birumvikana narimaze kumenyera. Twari tumaze hafi ukwezi dutangiye ariko abana bashya bo muwa kane no muwa mbere bari bataraza kuko amanota yabo Atari yagasohotse.

Ubwo umunsi warageze abana bashya baza kwiga, ugasanga mukigo huzuye akavuyo umuntu atasobanura, ubona abana bashya aribo biganje mukigo. Uwo munsi hiriwe hakirwa abo bana bashya , ubwo abize muri internat murabizi iyo inkanuzi zije gutangira ukuntu biba byifashe!

Kumugoroba amasaha yo kujya muri refectoir ageze,mpita mbwira amutype winshuti yanjye witwaga kamanzi nti: mn kama! Waje tukajya muri refectoir ko mbona aba bana baje bareba nabi sha!

Kamanzi: hahaha..! sha cyokora mwa, nanjye nabonye bameze nkabasomalia kabsa!

Ubwo twahise tugana kuri refectoir tugeze imbere ya refe mbona umwana w’umukobwa winjiraga muri refe, mpita numva umutima wanjye usa nuhagaze,icyuya kirandenga nanjye nyoberwa ibimbayeho! Kamanzi ahindukiye nawe biramucanga ahita ambaza ati: hhum! Kabe! Ubayiki mn ko mbona icyunzwe cyakurenze kandi utarimo guhinga!

Njye: eeeeh! Sha kama! Ubonye umwana winjiye muri refectoir mn!? Nawe ati:wapi mn, ntukambwire ibyo! Vayo hubwo tujye kurya!

Njye: sha genda wirire mn, ubu njye ndahaze kabsa! Eeeee mana kuva navuka!! Kamanzi: ese mn, wasaze cyangwa umuzimu wiwanyu wakangutse!, reka nkureke nigire kurya sha!

Ubwo kamanzi yahise yinjira muri refe nanjye nsigara hanze, nananiwe kwiyumvisha umukobwa mbonye bwa mbere akanyemeza!

Nakindi nakoze nahise nshaka uburyo ninjira muri dortoir ndiryamira kuko sinari gushobora etude ya nijoro! Naragiye ndaryama bucya mugitondo umukobwa ariwe unza mubitekerezo gusa ntakindi kirimo. Amasaha yo kwinjira muri class yarageze,ninjira class ngiye kubona mbona wa mwana atambutse imbere ya class yacu, nibwo narimubonye neza noneho ntangira kwishima aho ntaribwa,kwihangana birananira ndetse mpita mfata umwanzuro wo kujya kureba umukobwa wari inshuti yanjye witwa Chantal ngo abimfashemo kuko njye numvaga ntabushobozi!

Ubwo nahise njya kureba Chantal,ngira n’imana mubona hafi mpita mubwira nti: bte se amakuru yawe Chantal, ariko ko wiburishije sha!

Chantal:haha ariko nawe kabera rwose, umuntu mwari kumwe ejo wavuga ko yabuze ate! Ahubwo ngwino unyibwirire uko ubona aba bana bashya baje!

Njye:hhhum! Ariko uziko wagira ngo uzi icyinzanye mwana!..nawe ati: haha! Ko numva wagira ngo hari dilu yadanje ikuzanye se mn!

Njye: niko se Chantal! Ntubona uriya mwana uri hafi yikigeka cyamazi!? Nawe ati: yeeeh, uriya wambaye agashati kubururu se!?

Njye: yego sha , uriya kbsa, ubwo rero ndagirango ugende umumbarize izina! Chantal! Hahahahaha…. Mbega umuhungu w’umuswa, ubwo se urumva arinjye nawe, arinde wamubaza izina koko, ese ubundi kuki utajya kumwibariza mn!

Njye: have sha ndumva bitanyorohera!ariko ubwo uziko umutima wanjye urimo gukubita nkibigoma byo muri ADPR, kubera ubwoba nifitiye! Umukobwa yarasetse mwabantu mwe ngiye kumva numva arambwiye ati: sha kabe! Kubera iyo mpamvu ngiye kubigukorera kabsa pe! Nanjye nti: sha urakoze wenda nzabona aho mpera, kuko nambaza aho narikuye nzabona uko ibiganiro bitangira!

Chantal: ahahaha! Sha wowe urandenze kabsa pe, eeeh! Mn harya inyanza simumugi!, ese ubundi wamukunzee mn!? Njye: sha wowe binkorere,ibindi umbaza sinzi ibyaribyo!

Chantal: sha humura ntibwira ntakubwiye kuko ngiye guhita mbikugiramo tu, wowe humura ntakibazo!

Ubwo nahise musezera nigira muri class ariko byose byari iby’ubusa kuko niyo bambaza abarimu bageze muri class sinari kubamenya, uziko nabonaga kucyibaho hashushanyijeho wa mudada gusa wee!

Ntibyatinze rero, muma saa sita n’igice turimo kwerekeza muri refe numva umuntu umpamagara mpindukiye mbona ni Chantal, mpita mpagarara ndamubaza nti: warimenye se chanta!?

Chantal: yeeeh! Ariko nagiye kumureba muri class yabo nsanga adahari,ndeba kuma kayi ye nsanga handitse ngo” AGATIMA honey”!ariko numvise abantu bavuga ko akunda ko bamwita honey,agatima ryo ngo ntarikunda, ubwo rero utazahubuka uvuga agatima!

Nakomeje kwibaza ukuntu umuntu yakwitwa honey biranshanga, nkumva Chantal simwizeye, gusa natekereza amazina abababyeyi biki gihe basigaye bita abana babo, nkavuga nti wasanga koko ariko yitwa ntawamenya!

Tukiri muribyo mbona directrice arimo kubwira abantu ngo bajye muri refe ababwire natwe duhita twinjira , nuko directrice ahita atubwira ati: kumugoroba hari inama mfitanye namwe muri sale, ntihagire ubura! Amasaha yaricumye , tuba tugiye muri sale , directrice atangira kutubwira bimwe bya discipline bihoraho, hashize akanya mboba wa mukobwa arahagurutse arasohoka, birumvikana sinamukuragaho akajisho! Nanjye niko guhaguruka ndasohoka ariko mbona yarenze mpita nicara munzira aribucemo agaruka kugira ngo mpite mugwa gitumo!

.ESE IRIZINA KO NUMVA ATARI SHYASHYA!

.ESE KABERA ARAZA KUBWIRA UYU MUKOBWA IKI KANDI UKO TUMUZI….!

Part 2 loading

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s