NEGATIVE POWER OF LOVE PART 5


NEGATIVE POWER OF LOVE PART 5

nti: muganga byagenze bite ko ndihano!? Ubwo byamutwaye akanya ko kunsonanurira uko bwagenze!ndetse ahita ambwira ko maze iminsi ibiri yose ndyamye ntarakanguka!!

Part 5

Njye:yoooh! Yego koko mperuka dukora impabuka sinamenye ibyakurikiye ho disi!ese uwarutwaye byagenze bite! Muganga: sha we byahise birangira, ndetse ejo baramushyinguye! Ese ubundi witwa nde ko twabuze uwo yubaza izina ryawe!?

Njye: eeeh! Njye nitwa kabera!iwacu ni inyanza! Naho mwe se mwitwa gute!? Muganga: sha nanjye banyita umutoni, ndi umuforomokazi hano kuri bitaro!

Ubwo nakomeje kurwarizwa muribyo bitaro umutoni ariwe unyitaho ndetse akanyishyurira kuko njye ubwanjye sinari kubibasha, kugeza ubwo ntangiye koroherwa!

Iminsi rero yakomeje kwicuma igihe cyo kunsezerera kiragera, ubwo narabyutse kumunsi nari butahe, mbona akabaruwa mu cyumba nari ndwariyemo,ndagafata ndagafungura nsanga handitsemo hati:”” nanze kugukangura, gusa nashakaga kukubwira ko bampaye mission yo kukibuye , ntibishotse ko nkuguma hafi gusa dore nimero yanjye 07888……..uzampamagare, ni umutoni!””

Ubwo narasohotse, ndeba umugi wa gisenyi mbona ntamerekezo mfite kuko nta muntu numwe nari mpazi, nyine namwe murabyumva narakubititse, ijoro tyarageraga nkarara mu bizu bituzuye ntanako kwiyorosa nari mfite!

Iminsi yakomeje kwicuma nkajya njya kwirirwa nzerera ngira ngo ndebe ko haraho nabona uturyo nkarya kuko nta hepfo na ruguru nagiraga! Nakomeje kujya nirirwa nzerera nyuma nza kumva abagabo babiri baganira ko hari akazi kari gutangwa ahantu barimo kubaka ibyumba by’amashuri, mpita ndita mugutwi ubwo namwe murabyumva, ukuntu umushonji aba amerewe!

Ntakindi nakoze nahise nshakisha aho hantu ndetse nza kuhamenye nerekera yo, ndetse nahise ngira amahirwe baranyandika, nabyita amahirwe kuko hari abandi benshi bari bahakaniye!

Ubwo twahise dutangira akazi rero nkajya ndara murizo nyubako twubakaga, birumvikana nakoraga akubuyede, iminsi yakomeje kwicuma ndetse ayukwezi kwa mbera aba araje nyakirana ifemba ridasanzwe!

Ntakindi nakoze nahise nkodeshamo akagetto ahantu hitwa muri bonde mumudugudu wa munini! Ndeste ngura n’agatelephone ko mubwoko bwa nokia mba nshyizemo agasimcard kanjye!.ubwo nakomeje kubaho murubwo buryo, gusa bavandimwe ntababeshye ndi mubantu bahuye n’ubuzima bugoye!gusa burya ngo kugera kure siko gupfa!

Umunsi umwe ubwo naringiye kuryama numva phone irasonnye ndebye nsanga ni Gloria, gusa nanze kumwitaba kuko numvaga ntashaka kongera guhura nawe nkiri murubwo buzima! Naramuretse ndiryamira, gusa ibyambayeho muri iryo joro sibyinaha kabsa! Ijoro ryose narimaze ndihamwe na Gloria ariko bukeye ndamubura!

Narabyutse rero nkibisanzwe kuko nabyukaga kare cyane bitewe n’ahantu twubakaga hari kure cyane, nkaraba mumaso murabyumva namwe ibyabapagasi, mpita ngenda, mugufungura urugi rw’igipangu nari nshumbitsemo mbona igikapu cyatawe aho imbere y’urugo ndebye kuruhande mbona hamenetse amaraso menshi, ubwoba buranyica nkabo wagira ngo baharwaniye bikabije. Ibyosinabyitayeho cyane narikomereje ndagenda ariko ngeze imbera binyanga munda ntangira kwibaza ikintu cyaba kiri mugikapu mpita ngaruka.

Ngeze kugikapu mfungura imashini yacyo nsanga harimo inoti nyinshi cyane, z’amadorari ijana ijana yamanyamerika. Nahise nkanura amaso numva nambaye ubusa kubera ubwoba narimfite,mpita nterura igikapu njya mucumba ntangira kuyabara nsanga angina n’amadorari 600000 ahwanye n’amanyarwanda milioni 420 zose!

Bavandimwe ubwoba bwaranyishe ariko nibyishimo ntibyaburaga, narihanganye mara amezi abiri ntayakozeho gusa mbonye nta gikomye ndayatangira, ubwo murabyumva namwe umushonji wafashe kwifaranga.

Nahise nguramo inzu nziza yo kubamo, ngura mo amakamyo abiri yo mubwoko bwa actross ngira ngo azajye ajya hanze, ndetse ngura n’akamodoka gato ka rav4 nshinga n’iduka rinini cyane andi yose nyashyira kuri banki! Uko iminsi yakicumye natangiye kumva ubuzima buryoshye kabsa ndetse mpita mpamagra Gloria ariko ntiyacamo kuko bari bakiri kwishuri, nyuma nza kwibuka ko mfite nimero ya umutoni wanyitayeho mubitaro, njya mubyenda byanjye bya kera ndazishaka ndazibiona mpita nzihamagara, ahita andangira aho atuye ndetse ansaba kuzanjya kumusura!

Birumvikana sinari kwanga kujya kumusura, gusa igihe cyarageze niyambarira ya myenda yanjye ya kera njya kumusura, ubwo nagiraga ngo bizamubere surprise. Nageze iwe musanga yo,ninjira muri salon gusa arambuza ati: ngwino hano mucyumba niho heza! Byarantunguye ariko ndemera ninjiramo, gusa umugore bitewe nuko yarei yambaye agasume gusa natangiye kugira ubwoba ariko nihagararaho bya kigabo. Ntangira kubona umugore atangiye kuntifataho bidasanzwe ndumirwa ndetse aza kwerura ansaba ko turyamana!

Njye: reka reka sinabikora rwose uramenye!ndebye mbona umugore yatangiye kurira ati: hhuh!sha kabe! Wanyihanganiye koko, dore maze imyaka 8 yose ntamugabo ngira kuko uwanjye yarapfuye ansigira umwana umwe w’umukobwa gusa ubu uri kwishuri,none nibyo ugiye kunkorera koko!

Mutoni nanze kumusuzugura bitewe ahanini nibyo yankoreye, mpita nkuramo agapanaro n’agashati twijugunya kuburiri turabisoza,ndeste akanjya akomeza kumpamagara tukabirangiza……

.EHHEE SINGAHO KABERA ATANGIYE IBYAHA!

.ESE GLORIA WE BITE!?

NTUCIKWE PART6….LOADING….

Advertisements

2 responses to “NEGATIVE POWER OF LOVE PART 5

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s