NEGATIVE POWER OF LOVE PART 6

NEGATIVE POWER OF LOVE PART 6

Mutoni nanze kumusuzugura bitewe ahanini nibyo yankoreye, mpita nkuramo agapanaro n’agashati twijugunya kuburiri turabisoza,ndeste akanjya akomeza kumpamagara tukabirangiza……

Part 6

Ubwo nyine ubuzima bwarakomeje, mbayeho murubwo buryo njye na mutoni, Gloria yaramaze icumweru arangije kugora ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye, ariko nageragezaga guhamara nimero ye bikanga ndetse nkaba ntarahura nawe muri gisenyi bikanshanga,ukw’iminsi yakicumye, nibereye mwiduka ryanjye ndimo ndimo gucuruza,numva phone yanjye irasonnye, ndebye nsanga ni mutoni ati: alo! Alo! Nanjye nti: allo! Mutoni!

Mutoni: sha kabe uziko uri umwana mubi! Nanjye nti: gute se kandi, ndumwana mubi mutoni we!? Mutoni: nonese ubwo urabona hashize igihe kinganiki utanshimishije!?

Njye: yooo! Ese nibyo! Sha nyine akazi kaba kamperanye, niyo mpamvu ntagikunda kuboneka,gusa ubu ngiye guhita nza dore narimaze bo kuba pararize!

Kumutima nkibaza nti:” aho uyu mugore ntazageraho akangira umugabo we!?” gusa sinabitindaho mpita mfata imodoka njya kumureba kuko nanjye numvaga nkumbuye rwaserera!

Ubwo nahise nerekera kwa mutoni gusa nenda kugerayo mbona umukobwa usa na gloria mumuhanda sinabyitaho ndikomereza nkibwira nti ntago yaba ari we, kuko igihe cyose maze muruyu mugi nakabaye naramubonye kare!

Ubwo nageze kwa mutoni, atangira kumpa care nk’ibisanzwe ndetse duhita twikorera icyatuzanye nkuko byahoze kuva kera. Hashize akanya maze kumva akagongo kananiwe ndeguka nicara kugitanda mpita mbaza mutoni nti: ese muto! Umunsi abantu bamenye ibi dukora kandi urumugore ungana gutyo koko ntituzaseba!?

Mutoni: reka reka sha ninde se wadufata ko umukozi aba yibereye hiryiyo mugukoni kandi n’umukobwa wanjye nabanje kumutuma kwisoko ngira ngo atatubuza kwisanzura! Akivuga atyo tubona umurabyo wa digital mwidirishya, ntitamenya ufotoye, birumvikana ibyo twarimo kuganira sinabyitayeho ahubwo nkora ibishoboka ngo menye umuntu udufotoye,mugusohoka mbona ni wa mukozi wa mutoni mpita mubaza nti: niko sha ibyo urimo gukora nibiki!?

Umukozi: hahaha ahubwo se urashaka no kunkanga wowe! Dore aya mafoto ndi imari ishyushye sha! Mbonye umusore atoroshye ntangira kwiyoroshya mubwira neza nti: eeeh! Nonese mwana, uragira ngo bigende bite!?

Umukozi: haha nyumvira jama bana! Njye ndashaka 300000frw, bitabayibyo nkayamanika kumihanda yose ndetse nkandikaho n’amagambo abaranga mwembi!

Mutoni: have ariko wagihungu we!, umukozi: hahah mabuja, ninjye wita igihungu!, ubungubu ntiwankanga wowe!uzi buriya!, nzandikaho ngo” umuhungu w’imyaka 22 n’umukecuru w’imyaka 44!” Mubwire nimbi mutayama nigendere njye ntago ndimo gukina se!

Murabizi namwe ukuntu abagore banga umuntu ubita umukecuru, mutoni yahise yicara hasi atangira guhohwa, wagiraga ngo ntiyabonaga ko ibintu byakomeye!

Ubwo njye nabonye ntakundi byamera, ndeba mwikofi nkuramo 40000frw nari nagendanye namubwira nti: akira bufashe aya ejo nzakuzanira asigaye! Umusore yarayakiye gusa yanga kumpa digital ngo azayimpa aruko nyamuhaye!

Ntakindi nakoze, nahise nahise nitahira ibibazo ari byose, birumvikana gusubira mukazi byo ntibyarimo, ahubwo nahise ntaha nirambika kuburiri, mfata phone ndacokoza, ubwo murabizi namwe iyuntu byamucanze . nkiri muribyo mba ndongeye mpamagara nimero ya Gloria numva iciyemo ahita yitaba ati: haloo!! Nanjye nti: hallo gloi, ni kabera sha! Gloria ahita ansubiza arira ati: yoo! U….ra cayriho chr!?

Njye: yooo! Sha ndacyariho,ariko rekeraho kurira sha shr sibyo se! ahubwo nsigaye nibera kugisenyi, urihe ngo nze nkurebe!? Gloria: sha ubu ngeze kuri ULK ngwino sindibuhave! Nahise mpaguruka mfata imodoka nsanga amaze kurira yihanaguye, dusa nkukubita amaso isoni zaranyishe kuko nibukaga uburyo namuciye inyuma!

Twarahoberanye tumara agahe dufatanye ndetse ahita ahamagara nyina ati: hello momy! Mumy: hello daughter! Gloria: sha ndikumwe na chr wanjye ndaza ntinze ndetse turazana mukwereke!mumy: yeeeh! Ntacyo gusa ntimutinde cyane!

Ubwo nahise mwnjiza mumodoka tugenda mubwira uburyo nabonyemo amafaranga tugeze iwanjye twicara muri salon dutangira kuganira arinako twinkwera ka jus nari namwakije!

Hashize akanya Gloria ansaba ko namwereka ubwiherero, ndamuherekeza ndahamwereka, ndigarukira nicara muri salon, gusa mbona kumeza yahasize phone ya tecnom3 ndayifata ngira ngo mbe nirebera utuntu,ngiye kubona mbona muri screen yayo harimo ifoto ua mutoni( wallpaper). Nahise nikanga nkibaza nti: ese Gloria yaba aziranye hehe na mutoni!!!?

. ESE KABERA AZAVA MUNZARA Z’UMUKOZI WA MUTONI!?

.HAAAAA! GLORIA SE AZIRANYEHE NA MUTONI!?

NTUCIKWE PART 7…..LOADING……..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s