NEGATIVE POWER OF LOVE PART

NEGATIVE POWER OF LOVE PART 7

mbona kumeza yahasize phone ya tecnom3 ndayifata ngira ngo mbe nirebera utuntu,ngiye kubona mbona muri screen yayo harimo ifoto ua mutoni( wallpaper). Nahise nikanga nkibaza nti: ese Gloria yaba aziranye hehe na mutoni!!!?

Part 7

Hashize akanya nihanagura mu maso ngira ngo wenda ndimo kureba nabi, ndebye mbona niwe koko, nkomeza kubyibazaho byanshanze, mbona Gloria araje mpita mubaza nti: niko glo! iyo foto iri muri screen ko ari nziza, uwo muntu uramuzi!? Gloria: yeeeeh! Uyu se siwe mama wanjye! Akibuga gutyo nahise nikubita hasi ndahwera mera nkupfuye, ntimumbaze ibyakurikiyeho gusa njye naje gukanguka nsanga Gloria yahuruje abaganga, negutse mbona abaganga ndetse na blankari araho! Ndebye Gloria mbona icyuya cyamurenze niko guhita avuga ati: kabe…. Kabera! Nanjye nti: karame glory! Gloria: imanishimwe disi! Ese warubayiki chry!?

Njye: sha ubanza arakazi kenshi maze iminsi nkora kuko sibwo bwa mbere bimbayeho! Kuko burya numvaga isereri nuko nanze kubikubwira! Gloria: yooo sha imanishimwe ariko ntukinanize bigezaho chr! sibyo!?

Ubwo abaganga batangiye kungira za nama zabo zo kurya imbuto sezame, kuruhuka bla b la….. murabizi namwe bimwe by’abaganga barangije barasezera barigendera. Ubwo amasaha yarakuze Gloria ahita anyibutsa ko tugomba kujyana iwabo nkuko yari yabisezeranyije nyina. Nashatse uburya namuhakanira ndabibura, ahubwo ubwoba bwaranyishe sinzi nawe nimba atarabibonaga, gusa nahise niha akanyabugabo ndavuga nti: ngwino tugende ntakibazo! Kumutima nti: bibe uko imana ibishaka!

Twahise twinjira mu modoka turagenda, tukaganira ariko ubona nta kabaraga nifitiye mbese ubona ntari muri mood, ahubwo ibitekerezo byanyishe! Ndetse kuburyo bimwe mubyo Gloria yambwiraga ntigeze mbyumva!, twaragiye tugiye kuhagera habura gato numva phone yanjye irasonnye ndebye nsanga ni peter umusore wakoraga mu makamyo yanjye, nditaba ati: boss ko ya kamyo yari yagiye Uganda yaje bakaba bakubuze bite, ubwo turabigenza dute!? Njye: eeeeh! Ndaje sha nonaha!

Ubwo ayo yari amahirwe akomeye cyane,nahise nsezera kuri Gloria musezeranya ko nzagaruka kumusura. Biruvikana ntiyari kubyanga kuko yiyumviye bampamagara! Ubwo yahise asohoka nanjye mpita nkata imodoka njya kwiduka ariko kumutima nkiruhutsa nti: ahuuuih! Imana inkijije urwanone!

Nyuma naje kumenya ko Gloria yageze murugo asobanurira nyina impamvu ntahageze, gusa nyina aza kumubaza izina rya chry we, Gloria ahita arimubwira ariko avuga amazina yanjye yose “ kabera jean” ndetse ko ndi n’umucuruzi ukaze hano muri gisenyi,gusa uko Gloria yabimbwiraga, yambwiyeko yabonye nyina asa naho anzi! Nanjye mpita mubwira ko wabona anzi cyangwa akaba azi mugenzi wanjye nawe tujya kwitiranwa dore ko nawe arumucuruzi!

Ubwo nahise menya ko byanze bikunze mutoni agiye guperereza akamenya nimba hari undi mucuruzi witwa kabera cyangwa se arinjye chr w’umukobwa we,amahire nuko mutoni atarazi irindi zina ryanjye ubwo Gloria yamubwiye kabera jean yanga guhita yemera ko arinjye!

Ntakindi nakoze nahise nshinga irindi duka rinini cyane ndetse ngura n’andi makamyo abiri, ewana mpakiramo ibintu byinshyi cyane, birumvikana agafaranga ko nari ngafite. Ibyo birangiye rero nahise mpamagara umusore twiganye kera muri primaire, twitiranwaga kumazina yombi uretse ko we yitwaga kabera jean baptiste, musaba kuza akankorera muriryo duka, ntiyampakaniye ndetse yahise atega iyihuta dore ko yagombaga guturuka mumutara.

Ntibyatinze rero umusore yahise aza mubwira ukuntu gahunda zose zimeze ndetse mubwira ko agomba kujya avuga ko iduka arirye! Ubwo ibyo nabikoraga ngirango mutoni nahagera bizamucange ayoberwe chr wa Gloria, dore ko na Gloria nawe ubwe atarazi aho nkorera!

Ubwo ikibazo cyari gisigaye kuri wa mukozi wo kwamutoni, burya ngo umugabo arigira yakwibura agapfa,nawe nahise mupangira abantu bo kumwica kuko numvaga ntashaka kubura Gloria na rinwe bitewe n’ukuntu namukundaga cyane! Gusa mutoni we ntiyamenyaga ibirimo kujya mbere.

Ubwo wa mukozi yavaga guhaha,hari ikamyo ya fuso yari yiteguye guhita imugonga kuko feri zayo zari zaciwe kubwagahunda nyina namwe murabyumva,ubwo nyine umukozi bamucunze kujisho ikamyo ihita imwahuranya ndetse nayo irakomeza igonga igikuta ndetse n’umushauffeur biba ngombwa ko ahasiga ubuzima. Birumvikana uwo twari twapanze gahunda yarapfuye ntakimenyetse cyari gisigaye cyerekana ko nanjye mbirimo. Polisi yatangiye gukora iperereza ryayo, namwe murayizi ariko ntacyo yari kugeraho.ibwo uwo nawe yaravuye mumubare.,

hashize iminsi itatu ndimo nitemberera mumodoka mbona wa mukobwa witwa grace wigeze kumpa agaticket nkiri inyanza, muramwibuka ni wawundi wakoraga muri horizon wangiriye neza, sinagombaga kunyura kumuntu nkuwo nahise mpagarara ndamusuhuza nti: yooo! Bite se grace we!, urinaha kumara iki se sha!?

Grace: yoooh! Sha imanishimwe disi ndabona ntacyo ubaye! Ariko wanze kumpamagara kandi naraguhaye nimero zanjye! Nanjye nti: yooo! Wavuze se ko nazibuze sha, kandi urabizi nawe imitima narimfite!

Grace: yoooh!sha ntacyo, ubu ndi inaha,hari musaza wanjye wakoraga kumugore w’umuforomokazi witwa mutoni, ikamyo iherutse kugonga, mbese urebye twaje mukiriyo inaha uretse ko na polisi ngo haribyo ishaka kumbaza!

.ESE KOKO KABERA AKINNYE MUTONI UMUTWE!

.SINGAHO KABERA ATANGIYE GUHEMUKIRA ABAMUGIRIYE NEZA!

NTUCIKWE PART 8…LOADING……

Advertisements

5 responses to “NEGATIVE POWER OF LOVE PART

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s