NEGATIVE POWER OF LOVE PART 8


NEGATIVE POWER OF LOVE PART 8

Grace: yoooh!sha ntacyo, ubu ndi inaha,hari musaza wanjye wakoraga kumugore w’umuforomokazi witwa mutoni, ikamyo iherutse kugonga, mbese urebye twaje mukiriyo inaha uretse ko na polisi ngo haribyo ishaka kumbaza!

Part 8

Nkimara kumva ko umusore nishe ari musaza wa grace, agahinda karanyishe mbura icyo nakora gusa ngerageza kwihagararaho kugira ngo grace atabibona, twakomeje kuganira rero, gusa nkora ibishoboka musezeraho vuba vuba kuko numvaga amarira arihafi gushoka mu maso. Nakindi nahise mbona ko ndimo guhemukira abantu banjye mpita mfata umwanzuro wo kujya kureba Gloria ngo mubwire ibintu byose uko bimeze ndetse musabe nimbabazi azimpe cyangwa azireke.

Nagiye amarira ari yosempita nzamura ibirahuri ngira ngo hatagira ubona ko ndimo kurira kandi ntwaye n’imodoka, nagiye ntekereza kuburyo ndibuze kwakira ibiribuve mu mwanzuro Gloria arafata ,amaze kumva ibyanjye byose,nkumva ubwoba buranyishe ariko nkikomeza nti hapfa uwavutse, nashake ahite ankatira!

Narakomeje ndagenda,ariko habura gato ngo nkomange kurupangu rwaba Gloria, umutima wanjye ukubita rimwe numva amaguru yanjye arabyinnye ngira ubwoba bwinshi nsubira mumodoka nditahira, ubwo sinaringisabye Gloria imbabazi kuko numvaga ko iyankatira ntaribushobore kubyakira kabsa!

Ubwo nahise nerekera iwanjye ngezeye nicara muntebe,ibibazo ari byose, mbese hahandi wumva umutwe wuzuye ibitekerezo, nakomeje kwibaza byinshi ngeraho ibitotsi biramfata ndasinzira nsinzirira muntebe nari nicayemo! Gusa naje kurota inzozi mbi cyane aho nabonye Gloria arimo kwiyahura nyuma yo kumenya ibyanjye byose,munzozi nkomeza kubona ibintyu byinshi ndetse mbona umurambo wa Gloria uraje unyikubise imbere!aho nahise nkanguka mvuzindura ngezaho nsanga narotaga, gusa bikanshanga kuko bwari ubwambere ndose kumanwa ndetse nkarota inzozi mbi nkizo!

Ibyo byanteye ubwoba bwinshi cyane ndetse mpita mfata umwanzuro wo kwiyibagiza Gloria, nshaka uburyo namukatira ariko nkabura icyo mushinja! Nyuma nza kunguka agatekerezo mpamagara umusore w’inshuti yanjye witwaga jean claude numva nimero ye iciyemo ndetse ahita yitaba j. claude: hallo! Bte c mn kabe!?nanjye nti: nisawa mn, ko harakantu nshaka ko unkorera se mn!

j.claude: ntacyo tu njye nditeguye mbwira! Nanjye nti: umva mn! Umukobwa winshuti yanjye witwa Gloria sumuzi!? Nawe ati: eeeeh! Ndamuzi kabsa, byagenze bite se!?

njye: nyine tega amatwi nkubwire!, ndashaka ko ugenda ukamutereta, ndetse ukamuha gahunda yo guhurira ahantu mu kabari! J.claude: kuberiki se mn ushako ko ntereta shr wawe kandi nzi urukundo umukunda!?

Njye: wapi mn, sinkimukunda ahubwo ndagirango nze guhita mbafata mbone urwitwazo! J.claude: hahaha!sha buriya uriya mwana ugiye kwitesha uzingo harundi uzabona nkawe!!

Njye: wowe wimbaza byinshi kora ibyo ngusabye mn! J.claude: eeehhhhh!ntacyo tu njye se ntunzi ukuntu nzi kubashyiraho mn! Ariko nyine ugomba kunyishyura make tu!

Nigutyo twapanze gahunda ariko nkomeza kugira ubwoba ko Gloria Atari bwemerere j.claude kuko yankundaga cyane! Amasaha yakomeje kwicuma ngiye kubona mbona j.claude anyohereje sms ivuga ko afitanye gahunda na Gloria ndetse andangira naho bari buze kuba bari ambwira nogihe bahanye!

Ubwo igihe cyarageze mpita nerekeza yo , koko nsanga Gloria na j. claude bari kumwe, ntakindi nakoze nahise mfata phone yanjye ndabafotora kuko batari bambonye ndagije nditahira, gusa bavandimwe ntababeshye numvaga umutima urimo kundya by asana ariko nkakomeza kwikaruma.

Naratshye ngeze murugo ntangira kugira utwo ntunganya ndangije nditunganya ngo njye kukazi gucuruza aya nimugoroba ariko mbere yo kugenda mbanza koherereza Gloria ya mafoto kuri watsap mpita mwoherereza na sms imukatira ndetse mpita mbloka na nimero ye kugira ngo atagerageza kumpamagara!

Ibyo birangiye nahise mfata inzira njya kukazi mpageze mpasanga umugore waruntegereje, ngira ngo ni babaguzi bimena,gusa uwo we ntiyarasanzwe kuko nkihagera yankubise inshyi ntashoboye kubara umubare, mbonye umugore akomeje mwinjiza munzu ndamubaza nti: ese wa mugore weurimo kunziza iki! Ko mbona ukomeza kunkubita inshyi nkaho harumwenda ngufitiye!?

Umugore: hhhum! Wacyontazi we woheje umugabo wanjye ngo yice umuntu wabandi nawe abigenderamo none utumye mba umupfakazi nta numwana ansigiye! Njye: hhhum! Ibyo se kandi urimo kubuga ni ibiki!?

Umugore: nyo.. nyo… nyooo!erega ntakintu umugabo wanjye yajyaga gukora atambwiye, ubu ukuntu mwapanze kwica umuntu wabandi byose ndabizi! Njye kumutimanti:” karabaye noneho! Ubu se noneho uyu we ndamukizwa niki!?” nabonye bikomeye mpita mubaza nti: nonese wa mugore we, uragira ngo nkoriki koko, uje kunjyanakuri polisi se!?

Umugore: hoya njye icyo nshaka ni umugabo wanjye ntakindi! Njye: nonese basi ndamuzura!? Nawe ati: ubwo nyine niwowe urantunga, ntakundi byamera!

Njye: eeeeh! Reka da! Nonese……… ntarakomeza numva aravuze ati: cyangwa se bagufunge nubundi nibyo ukwiye! Mbonye bikomeye mpita mubwira nti: ok! Ntacyo genda kuwagatanu nzaza iwawe tubipange neza! Ubwo mba muhaye make yo kuba amutunze aragenda! Mugihe nari nkiri kwibaza kuribyo mbona kabera umwe unkorera mw’iduka anyohereje sms igira iti: bte boss,uziko wamugorengo ni mutoni avuye hano akantonganya ati kuki natumye umukobwa we ababara,mbese ngo kuki nanze umukobwa we none akaba yarwaye indwara utamenya ndetse nta nikintu akoza mukanwa!njye ndumva nigiriye ubwoba!”

Kumutima nti: ngaho karabaye!!!, Gloria agahinda karamwishe, ahubwo se ko mbona ngora ngo ndakemura ibibazo ngateza ibikomeye!

Part 8 of 14

NTUCIKWE PART 9…..LOADING……….

Advertisements

2 responses to “NEGATIVE POWER OF LOVE PART 8

  1. Ahaa ni akumiro ubwo umaze kugira abagore 3: gloria na nyina(mutoni)nuwo wemereye uko muzabigenza kuko wamupfAkaje hum. Kabera we ugiye kuba impfizi ya gisenyi yose nakwambia😁😁😁😁😁😁 icyo mbona cyouwo ugushinja kwica umugabo we niwe uzapfa mbere ya mutoni

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s