IYI NKURU HARIMO ISOMO

*Habayeho Umukobwa wiyangaga cyane kuko yari impumyi.

*yangaga buri muntu wese uretse umuhungu winshuti ye wamubaga hafi.

*Yabwiye uwo muhungu w’inshuti ye ko azashyingiranwa nawe ari uko yahumutse akareba Isi.

*Umunsi umwe umuntu umwe yahaye uyu Mukobwa amaso ye yombi,maze mugukuraho ibifuniko,wamukobwa atangazwa no kureba buri wese harimo na wa muhungu w’inshuti ye.

*wamuhungu yaje kubaza Umukobwa niba yakwemera ko bashyingiranwa nk’uko yari yabimusezeranije,ubwo noneho areba.

*Umukobwa yitegereje iyo nshuti ye abona ari impumyi.uburyo ibinogo by’amaso y’uwo muhungu byasaga byateye ubwoba Umukobwa maze yibaza ukuntu azabana iminsi azigaje n’imugabo w’impumyi,bimutera kwanga gushyingirwa na wamuhungu.

umuhungu yagiye arira cyane asiga umukobwa.hahise iminsi itari mike,wamuhungu yandikira umukobwa urwandiko rugira ruti:”URINDE AYO MASO NEZA NSHUTI,KUKO MBERE Y’UKO ABA AYAWE YARI AYANJYE.’

*Uko niko intekerezo z’abantu zikora,iyo habayeho guhindurirwa amateka.

*bake gusa nibo bibuka uko ubuzima bwari bubamereye mbere,n’abababaye hafi mugihe cy’uburibwe baterwaga n’imibereho.

*Ubuzima ni impano

*mbere yo kuvuga ijambo ribi,jya wibuka ko hariho ibiragi

*mbere y’uko witotombera ububihe bw’ibyo kurya byawe,jya wibuka ko hari ababuze ibyo barya

mbere yo kwitotombera Umugabo/umugore wawe,jya wibuka ko hari abakobowe amavi no gusenga basaba Imana Umugabo/Umugore.

*uyu munsi nujya kwinubira ubuzima,wibuke ko hari abapfuye bakenyutse

*mbere yo kwitotombera abana bawe,uzirikane ko hari ingumba zibifuza ntizibabone

*mbere y’uko winubira inzu yawe idatunganijwe neza,utekereze ko hari abarara kumihanda

*mbere y’uko urambirwa urugendo ugenda mumodoka,jya wibuka abarugenda n’amaguru

*mbere yo kwitotombera akazi ukora,jya uzirikana ko hari abadashoboye kugakora n’abandi bakifuje ntibakabone.

mbere yo gutunga mugenzi wawe urutoki,jya wibuka ko twese turi abanyabyaha kandi ko uca imanza ari umwe UMUREMYI.

*ibitekerezo bikwihebesha nibiza,jya umwenyura ushimire Imana ikigutije ubuzima kandi iguhora hafi

mbere yo gufunga Whatsapp yawe, ndakwinginze oherereza umubare munini w’abantu ubu butumwa,niba wizera ko bushobora guhindura intekerezo zabo.

Imana iguhe Umugisha.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s