NEGATIVE POWER OF LOVE PART


NEGATIVE POWER OF LOVE PART 9

Kumutima nti: ngaho karabaye!!!, Gloria agahinda karamwishe, ahubwo se ko mbona ngora ngo ndakemura ibibazo ngateza ibikomeye!

Part 9

nahise nshaka uburyo nshika nkava kugisenyi ngira ngo nshake aho njya kuba nihishe,ubwo nahise mpamagara james umusore twakoranaga sport , nawe ntiyantenguha ahita angeraho.

James: bimeze bite se mn, ko umpamagaye hakuno byaba aramahoro!? Nanjye nti: hhhum! Humura mn, ni amahoro masa, ese ko usigaye ugirubwoba nk’uwambutsa forode mn!

James: haha! Wapi mn, subwoba gusa ndumva mfite amatsiko menshi sana! Ubwo nahise mutekerereza uko ibintu byifashe byose uko byakabaye,ngiye kumva numva aravuze ati: hhhum! Ese mn, burya wageze naho kwica abantu kubera umukobwa gusa!none se ahubwo uragirango ngufashe mubuhe buryo mn!?

Njye:sha wivuga gutyo, uriya mwana aramutse amenye ibyanjye nanyina sinaba nkimubonye, kandi mukunda bikaze! James: hhhuh! Nonese mn, ubundi nyina we ntabizi ko uri shr w’umukobwa we!?

Njye: wapi ntabyo aramenya, ahubwo ndagira ngo ushake uburyo uzasakaza inkuru yuko napfuye! James: yeeeeh! Ibyo se kandi byashoboka bite! Ahubwo se mn, bubundi aho kugira ngo ubeshye ko wapfuye wakwiyahura bikavugwa uko biri!

Njye:hoya mn! Kubera uriya mugore umereye nabi, ndagirango uzavuge ko twajyanye koga mukivu ngaheramo,nanjye ubwo nzahita nshaka iyo nerekera! James: hhum! Hanyuma se umurambo wawe mn,ese ubundi uriya mugore we bizamubuza kubivuga mn!?

Njye: hoyaa uriya we mundekere mfite uko ndabipanga! Ahubwo nyine umurambo uzavuga ko twarimo kogera kure yinkombe, ukanshaka ukambura! James: ewa njye ntaribi nzabikora gusa nawe ugomba kundebera akantu dore ufite n’agafaranga!

Njye: humura ifaranga ryo rirahari, ahubwo se mn, ntakuntu wakwiyongoza uyu mugore ukamurongora! Kuko we numvise afite ikibazo cy’umugabo gusa! Kandi nawe narumvise ngo cya nyirabishanga cyawe cyaragutaye!

James: humura mn, wowe upfa kumena ifaranga gusa, nubundi abagore biki gihe ntawamenya! Gusa wasanga ahari we tubanye!

Ubwo james twahuje umugambi , muha amafaranga nkuko twari twabisezeranye, ibyo birangiye nahise nshaka abakozi banjye bose mbamenyesha gahunda uko zimeze kuko arabantu banyumvaga ntanjye nkabumva, ntawagombaga kumvamo.

igihe cyarageze ndakwepa nerekera mu gihugu cya zambiya,james yabigenje nkuko twari twabisezeranye,yaterese wa mugore ndetse bakora n’ubukwe.nageze muri Zambia, maze kumenyera nakunze umukobwa witwaga Rachel twahuriye muri cinema ndetse nawe arankunda cyane birenze kuburyo twaje no kumvikana kuzibanira akaramata.hashize imyaka itatu nibwo kabera wa musore wankoreraga mu iduka yanyandikiye message kuri email agira ati:”amakuru nshuti yanjye kabera,turagukumbuye kandi mutoni nyina wa Gloria aherutse gupfa azize impanuka y’imodoka iherutse kubera mu muhanda mahoko-gisenyi,none rero ushate wanyaruka ukaza.”

Numvise nishimye kuko numvaga ko Gloria ntagisigaye cyamumbuza kuko nyina waruzi byose yaramaze kuva kwisi.ubwo Rachel we nahise mukatira byihuse ndetse mubwira nabi cyane kuko numvaga ngiye kwirebera umukunzi wanjye Gloria.icyari gisigaye ni ugushaka uburyo nzabeshya aho nari naragiye.ubwo nigiriye inama yo kubeshya ko nari narashimuswe igihe nambukiraga kuyindi nkombe ubwo twari twagiye koga njye na JAMES.ubwo nateze iyihuta ndagaruka,nageze ikigali isaa moya zigitondo sinazuyaza mpita ntega iya rubavu kuburyo isaa ine zigitondo nari ngeze muri gare ya gisenyi.ubwo nasohotse muri coaster mbona james yaje kundeba mpita mubaza nti: ese Gloria ameze ate jam!? Birumvikana byari nyuma yo gusuhuzanya, gusa james yahise ambwira yisekera ati: haha,kandi ubwo wabona ari we ukugaruye mn!? Nanjye nti: urumva se harikindi cya ngarura mn!

James: haha! Maze harabura ibyumweru bibiri ngo akore ubukwe n’umusore witwa jean claude! Ntangira kugwa mukantu ariko dukomeza kuganira ndamubaza nti: ese mn, none uwo muhungu waba umuzi! James: sha ndamuzi tu, sumuhungu se muremure w’udufavore!? Nkomeje kubaza neza nsanga ni wa muhungu natumye gutereta Gloria, ngira ngo mbafate mpite mukatira. Mwabantu agahinda karanyishe, gusa mbonye ntakundi nigira inama yo guhamagara Rachel ngo mubwire ko mugarukiye ndetse mwake n’imbabazi gusa muhamagaye hitaba undi muntu mbwira mururimi rw’iwabo ati: nimba mushaka Rachel, ntabonetse kuko ubu tuvugana turi mu kiriyo cye, yaraye yiyahuye asiga akandiko ngo uwo yakunze mubuzima yamusize wenyine, ubwo mwihangane ndaguha ubundi busobanuro ikiriyo kirangiye!” agahinda karanyishe ndira amarira menshi cyane, nahise nshika intege ndaboroga nicara mumuhanda agahinda n’amarira ari byose……………….

.ESE BYAHEREYE HE!?

NTUCIKWE PART X………LOADING………..

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

4 comments

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s