NEGATIVE POWER OF LOVE PART 10

NEGATIVE POWER OF LOVE PART 10

busobanuro ikiriyo kirangiye!” agahinda karanyishe ndira amarira menshi cyane, nahise nshika intege ndaboroga nicara mumuhanda agahinda n’amarira ari byose……………….

Part 10

Nyuma yo kwakira inkuru ko rachel nawe yiyahuye nabonye ntakundi byamera mfata umwanzuro wo gukora uko nshobye nkigarurira Gloria, ubwo nahise ntaha njya murugo hashize akanya mfata phone mpamagara Gloria musaba ko yaza kundeba murugo, nawe ntiyajubaje, murako kanya yahise angeraho gusa umukobwa yarize amarira atagira uko angana nyuma yo kunkubita amaso! Nanjye nagerageje kumuhoza biranga akomeza kurira niko guhita mubwira nti:yooo! Humura shr, uwawe ndacyahari ntaho nagiye!! Noneho ahita aboroga arambwira ati: niko se koko niwowe kabera wa nyawe!? Nanjye nti: yooo! Ninjye sha glory! Nawe ati: nonese kowari wanyanze ubundi niki gitumye ungarukira!?

Njye: erega shahu buriya kwibeshya bibaho mubuzima! Kandi rwose umbabarire kubyabaye nanjye sinzi umuzimu wari wanteye!

Gloria: eeeeh!sha warakerwe rero, ubu mfite undi mukunzi kandi sinamuhemukira! Ahubwo urabeho dagiye! Ubwo nasigaye numiwe nabuze icyo nkora, afgahinda ari kose. Uko iminsi yakicumye nabonaga Gloria na jean claude bameranye neza bikandya ahantu, ubwo baburaga iminsi itatu ngo bakore ubukwe numvise kwihangana binaniye ntangira kwiga imitwe yuko nakwigarurira Gloria.

nkuko umugabo amera rero nahise mpamagara jean claude,mujyana mu kabari nkuko inshuti zimera, ntakindi nakoze namuguriye inzoga nyinshi cyaneakagotomera njye ndimo kumutera ibiparu yemwe nkamubwira inkuri zitigeze zinabaho, umusore yanyoye inzoga bigera hahandi aba ibyatsi,ubwo izo zari chances zanjye.

Ubwo nahise muterura mwiba ikofi ye nyishyira mumufuka wanjye, ndakomeza ndamutwara murabizi namwe uko batwara umusinzi,tugezei mbere mbona ikimodoka kimwe mubifuso bikunda kujya muburasira zuba kuzana yo ibitoki, nshunga kuruhande ko ntawe umbona mpita muterura muryamisha inyuma mu mahema arasinzira, dore ko bwari bumaze no kwira! Ubwo nanjye nagumye aho hafi ngira ngo ndebe uko bigenda, hashize akanya mbona shoferi araje yakije ikamyo ye arigendera.

ubwo nahise nzamuka kuri stade umuganda nihisha mu bihuru kugeza isaa saba zijoro, mbona umuntu utambuka wenyine ndamutungura mujombagura ibyuma munda musogota nijosi ahita apfa,nuko mfata ya kofi ya jean claude nyita hamwe numurambo ndigendera.tayali ubwo ikirego cyagombaga kuvugwa ko jean claude yishe umuntu agahunga.

ubwo bwarakeye nko mu ma saa ine nibwo numvise kuri radiyo bavuga ko umwicanyi jean claude yishe umuntu agahunga ariko ko police irimo kubyitaho.nicinye icyara mpita jya kureba Gloria,mpageze nsanga Gloria agahinda kamwishe ndetse yazanye ibimwira nibikonda nkuruhinja, mpita ntangira kumuvugisha nti: niko se glo….. glory….. Gloria!!!! Mbona Gloria aho kugira ansubize akandeba cyane agahinda kammwishe, nanjye natangiye kuzana amarira mu maso numva agahinda karanyishe, gusa mbonye umukobwa atorohewe mpita mufata mushyira mu modoka mujyana kwa muganga tugezeyo abaganga batangira kumwitaho gusa njye nahise ngaruka kwa Gloria kuko twari twibagiwe ikarita ye yivurizaho. Mugihe ngishakisha mubintu bye mbona ibaruwa kuburiri yanditseho ngo” from jean claude” nagize amatsiko menshi cyane yo kumenyi icyaba cyanditse muriyo baruwa ndayifungura nubwo bitari byemewe gusoma ibaruwa itari iyawe, gusa nasanze handitsemo amagambo agira ati:”kumukunzi utarigeze untenguha Gloria,umbabarire kubwibi,ariko nsanze ari ngombwa,namenye ko kabera atapfuye niyo mpamvu urukundo rwanjye nawe ruhagaze kuko uwawe wambere yagaragaye,ubyakire kandi urakoze.”

Mwabantu mwe nahise numva ubushyuhe ntazi iyo buturutse ntangira kurira nkuruhinja nkicuza impamvu nahemukiye jean claude kandi nawe yari yafashe umwanzuro wo kundekera umukunzi wanjye! Byageze hahandi umuntu yumva ntacyo amaze kwisi, kumutima nti: ese ubu niyahure mfe mve mwisi yabazima cyangwa, ubu se mbwire jean claude ukuri musabe nimbabazi ndetse nitange bamfunge mbigenze nte!? Ibibazo byakomeje kumbana urusobe nkayoberwa icyo gukora gusa numvaga nanjye ubwanjye niyanze! Nakomeje kwibaza byinshi cyane, nza kubona icyuma cyaraho kukameza ndagifata mpita nijomba munda ngira ngo nirangize gusa ntumbaze ibyakurikiyeho kuko njye nakangutse ndi kwamuganga ndetse polisi zindi hejuru zifite na yabaruwa…………………

ESE BABA BARAMUVUMBUYE?………….

ESE UBU NTAGEZE KURE ARENGERA…………………

.NTUCIKWE PART XI………..LOADING

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s