NEGATIVE POWER OF LOVE 11


NEGATIVE POWER OF LOVE PART 11

ndagifata mpita nijomba munda ngira ngo nirangize gusa ntumbaze ibyakurikiyeho kuko njye nakangutse ndi kwamuganga ndetse polisi zindi hejuru zifite na yabaruwa…

part 11

tukiraho mbona umupolisi aje yiruka ahita akubita amasari,birumvikana ubwo umupolisi waraho yari mukuru, ngiye kumva numva ahise avuga ati: afande! Uwishe wa mukozi yamenyekanye! Nahise ngira ubwoba ntangira kwibwira ko bamvumbuye, mpita neguka ndeba uwo mupolisi mu maso mbona ntacyo avuze, bikomeza kunshanga, hashize akanya numva afande aramubajije ati: eee! Nonese mwamenye ko arinde wishe uriya mukozi!? Umupolisi: afande! Twafashe umusore wogeje ya kamyo mbere yuko igonga umuntu, ubwo ndumva nawe yaba ari muri gahunda!

Afande: apuuuuh! Ubwo se koza ikamyo urumva aricyo kizibiti, puuh! Mva mumaso! Ubwo njye umutima wari wahagaze ariko nza kwiruhutsa nti: ahwiiiih! Imana irebera imbwa nihumbya koko!

Gusa afande nawe byasaga nkaho yatangiye kunkeka, ahita ambaza ati: ese ubundi wowe, kuki wasomye iyi baruwa ugashaka kwiyahura ,byagenze bite!? Nanjye nti: nyakubahwa wose afande!, njye umenye uburyo nkunda uriya mukobwa Gloria, wahita wumva impamv nashatse kwiyahura!

Afande: hhhum! Nonese ko mbona ibyanditse muriyi baruwa,bisa nkaho uwo mwarwaniraga umukobwa yahsakaga kumuguharira, ibi nibyo byatumye wiyahura! Njye: eeh! Nyine bitewe nuko Gloria ntarinzi ko afite undi mukunzi , mubyukuri njye nasomye iyo baruwa nshika intege kuko nubundi numvaga asa nkaho njye atankunda kuko nundi wese yaza yari kumutereta akemera kandi njye nkaba ntashobora kubaho ntamufite!

Afande yumvise ubusobanuro bwanjye yitonze ahita yigendera nsigara niruhutsa gusa ubwoba ntibwaburaga kuko numvaga aho buzakera bazamfata. Nakomeje kurwarira muribyo bitaro, Gloria ariwe unyitaho ndeste igihe kiza kugera ndakira.

Umunsi bansezereye,Gloria ntiyarahari ,njye nahise ntaha nditunganya mpita njya kureba Gloria ,mpageze nsanga arimo kurira mpita mubaza nti: yoooh! Nonese kandi byagenze bite shr!

GLORIA:niko kabe kuberiki wasomye ibaruwa yanjye kandi ntaburenganzira wahawe?

NJYE:ooh Gloria mukunzi rwose unyihanganire, gusa nagize amatsiko kuko mbanumva ntamuntu wakuntwara kandi rwose ubyihanganire.

GLORIA:ariko se ubundi sinakubwiye ko mfite undi mukunzi, ese ubundi wanyanze utandeba, none ubonye maze kwikundanira na claude utangiye kungarukira!s

NJYE:uuuuuh sha ihorere sinzi shitani yari yanteye,gusa naje gushyira ubwenge kugihe nsanga ntawe ukundutira,none ubu niyo mpamvu nje nsaba imbabazi ngo ndebe ko wakongera kunyizera.ese ubundi wowe umaze iminsi uba hanze, ntiwamenya amakuru ya claude!?

Nkivuga gutyo mbona Gloria ararize cyane, mbona agahinda karamwishe ahita avuga ati: ntihashize iminsi se bamufatiye inyagatare!njye kugeza nubu sindiyumvisha ko j.claude arumugizi wanabi sha kabe! Njye: yoooh! Sha nanjye uko uriya musore muzi, nabonaga atabikora,gusa ntawamenya wasanga yarabikoze dore ko n’amafaranga yabuze wasanga yarashakaga kumwambura! Gusa rwose Gloria unyumve neza, ndasaba imbabazi n’umutima wanjye wose!

GLORIA:ooh sha humura rwose nanjye ndakubabariye,kandi ndagukunda cyane,ndetse nabonye nakazi muri baraserie njye numukobwa winshuti yanjye witwa grace. Ntaragira ikindi mvuga mbona telephone irahamagaye ivuga ko kuri polisi banshaka ko jean claude arimo kuntangaho umuhamya.

umutima wakubise rimwe mpita nsohoka ntasezeye no kuri Gloria,ngeze hirya gato mba mpuye na grace, wamukobwa wangiriye neza inyanza arinawe niciye musaza we,twarasuhujanyije, tutaravuga byinshi aba arambwiye ati:” ndagukunda” nahise nikanganga mpita mubaza nti: hhum! Ese ibyuvuga ni ukuru grace we!? Nawe ati: rwose pe! Nanjye nti: nonese urabona byashoboka bite kandi ukora inyanza!?

Grace: hoyaa! Ntago ngikorayo nahavuye kera ndetse ntanubwo nzasubira inyanza bibaho, ubu ngiye kwibera umunyagisenyi! Kuko nabonye n’akazi muri brasserie! nahise menya ko ari inshuti ya Gloria ariko ndeba ineza yangiriye,ukuntu namuhemukiye,ndetse nukuntu ari mwiza bituma kumuhakanira binanira ndamubwira nti:”nanjye ndagukunda” ntibyatinze rero namubwiye ko tuzabonana muha nakanimero yambonaho, kuko narihutaga,nageze kuri polisi nihakana jean claude byimazeyo ndetse mvuga ko tutigeze tumenyana,gusa yambwiye ijambo rimwe gusa ati:”kabera urakoze,gusa nkagira amahirwe nkabonana na Gloria nzakuvamo ibyawe byose nzabimubwira”nagize ubwoba bwinshi kuko claude yari azi amabanga yanjye yose.

Nyuma naratashye njya murugo ndaryama bukeye nibwo Gloria yahamagaye ati :”hallo sherie,sara twasezeranye ko ejo tuzazana abakunzi bacu tugahurira hamwe tugasangira uko turi bane ndetse tukarushaho kumenyana nkinshuti,”nanjye nti ntakibazo rwose.nkimara gushyira telephone hasi mbona na sara ahamagaye kuyindi numero kuko sinagombaga kubaha nimero imwe.nawe kandi ansaba ko tuzajya guhura na Gloria hamwe numukunzi we.naravuze mumutima nti:”kabera narigenje noneho sinzi ko aha ho mpacika.”gusa nawe narabimwemereye………………………

ESE TWAJE GUHURA?….

ESE KO BOSE ARINJYE SHERIE WABO BIRAGENDA BITE?…..

NTUCIKWE PART XII LOADING…….

Advertisements

10 responses to “NEGATIVE POWER OF LOVE 11

  1. Uyu munsi ariko mwatinze kutugezaho inkuru kare. Niko se mugik cya nyuma ko muncanze muti SARA muriyi nkuru hari uwo mwari mwavuzemo witwa atyo ra???

    Like

  2. Nyuma naratashye njya murugo ndaryama bukeye nibwo Gloria yahamagaye ati :”hallo sherie,sara twasezeranye ko ejo tuzazana abakunzi bacu tugahurira hamwe tugasangira uko turi bane ndetse tukarushaho kumenyana nkinshuti,”nanjye nti ntakibazo rwose.nkimara gushyira telephone hasi mbona na sara ahamagaye kuyindi numero kuko sinagombaga kubaha nimero imwe.nawe kandi ansaba ko tuzajya guhura na Gloria hamwe numukunzi we.naravuze mumutima nti:”kabera narigenje noneho sinzi ko aha ho mpacika.”gusa nawe narabimwemereye………………………
    NABABAZAGA AHO SARA YAVUYE MURI IKI GIKA CYA NYUMA SINzi niba utabyumvishe???? Cg yaba ari grace kugirango turusheho kumva inkuru????

    Like

    • arika mujye mugerageza mutwereke ko turi kumwe bros!
      NEGATIVE POWER OF LOVE PART 11

      ndagifata mpita nijomba munda ngira ngo nirangize gusa ntumbaze ibyakurikiyeho kuko njye nakangutse ndi kwamuganga ndetse polisi zindi hejuru zifite na yabaruwa…

      part 11

      tukiraho mbona umupolisi aje yiruka ahita akubita amasari,birumvikana ubwo umupolisi waraho yari mukuru, ngiye kumva numva ahise avuga ati: afande! Uwishe wa mukozi yamenyekanye! Nahise ngira ubwoba ntangira kwibwira ko bamvumbuye, mpita neguka ndeba uwo mupolisi mu maso mbona ntacyo avuze, bikomeza kunshanga, hashize akanya numva afande aramubajije ati: eee! Nonese mwamenye ko arinde wishe uriya mukozi!? Umupolisi: afande! Twafashe umusore wogeje ya kamyo mbere yuko igonga umuntu, ubwo ndumva nawe yaba ari muri gahunda!

      Afande: apuuuuh! Ubwo se koza ikamyo urumva aricyo kizibiti, puuh! Mva mumaso! Ubwo njye umutima wari wahagaze ariko nza kwiruhutsa nti: ahwiiiih! Imana irebera imbwa nihumbya koko!

      Gusa afande nawe byasaga nkaho yatangiye kunkeka, ahita ambaza ati: ese ubundi wowe, kuki wasomye iyi baruwa ugashaka kwiyahura ,byagenze bite!? Nanjye nti: nyakubahwa wose afande!, njye umenye uburyo nkunda uriya mukobwa Gloria, wahita wumva impamv nashatse kwiyahura!

      Afande: hhhum! Nonese ko mbona ibyanditse muriyi baruwa,bisa nkaho uwo mwarwaniraga umukobwa yahsakaga kumuguharira, ibi nibyo byatumye wiyahura! Njye: eeh! Nyine bitewe nuko Gloria ntarinzi ko afite undi mukunzi , mubyukuri njye nasomye iyo baruwa nshika intege kuko nubundi numvaga asa nkaho njye atankunda kuko nundi wese yaza yari kumutereta akemera kandi njye nkaba ntashobora kubaho ntamufite!

      Afande yumvise ubusobanuro bwanjye yitonze ahita yigendera nsigara niruhutsa gusa ubwoba ntibwaburaga kuko numvaga aho buzakera bazamfata. Nakomeje kurwarira muribyo bitaro, Gloria ariwe unyitaho ndeste igihe kiza kugera ndakira.

      Umunsi bansezereye,Gloria ntiyarahari ,njye nahise ntaha nditunganya mpita njya kureba Gloria ,mpageze nsanga arimo kurira mpita mubaza nti: yoooh! Nonese kandi byagenze bite shr!

      GLORIA:niko kabe kuberiki wasomye ibaruwa yanjye kandi ntaburenganzira wahawe?

      NJYE:ooh Gloria mukunzi rwose unyihanganire, gusa nagize amatsiko kuko mbanumva ntamuntu wakuntwara kandi rwose ubyihanganire.

      GLORIA:ariko se ubundi sinakubwiye ko mfite undi mukunzi, ese ubundi wanyanze utandeba, none ubonye maze kwikundanira na claude utangiye kungarukira!s

      NJYE:uuuuuh sha ihorere sinzi shitani yari yanteye,gusa naje gushyira ubwenge kugihe nsanga ntawe ukundutira,none ubu niyo mpamvu nje nsaba imbabazi ngo ndebe ko wakongera kunyizera.ese ubundi wowe umaze iminsi uba hanze, ntiwamenya amakuru ya claude!?

      Nkivuga gutyo mbona Gloria ararize cyane, mbona agahinda karamwishe ahita avuga ati: ntihashize iminsi se bamufatiye inyagatare!njye kugeza nubu sindiyumvisha ko j.claude arumugizi wanabi sha kabe! Njye: yoooh! Sha nanjye uko uriya musore muzi, nabonaga atabikora,gusa ntawamenya wasanga yarabikoze dore ko n’amafaranga yabuze wasanga yarashakaga kumwambura! Gusa rwose Gloria unyumve neza, ndasaba imbabazi n’umutima wanjye wose!

      GLORIA:ooh sha humura rwose nanjye ndakubabariye,kandi ndagukunda cyane,ndetse nabonye nakazi muri baraserie njye numukobwa winshuti yanjye witwa grace. Ntaragira ikindi mvuga mbona telephone irahamagaye ivuga ko kuri polisi banshaka ko jean claude arimo kuntangaho umuhamya.

      umutima wakubise rimwe mpita nsohoka ntasezeye no kuri Gloria,ngeze hirya gato mba mpuye na grace, wamukobwa wangiriye neza inyanza arinawe niciye musaza we,twarasuhujanyije, tutaravuga byinshi aba arambwiye ati:” ndagukunda” nahise nikanganga mpita mubaza nti: hhum! Ese ibyuvuga ni ukuru grace we!? Nawe ati: rwose pe! Nanjye nti: nonese urabona byashoboka bite kandi ukora inyanza!?

      Grace: hoyaa! Ntago ngikorayo nahavuye kera ndetse ntanubwo nzasubira inyanza bibaho, ubu ngiye kwibera umunyagisenyi! Kuko nabonye n’akazi muri brasserie! nahise menya ko ari inshuti ya Gloria ariko ndeba ineza yangiriye,ukuntu namuhemukiye,ndetse nukuntu ari mwiza bituma kumuhakanira binanira ndamubwira nti:”nanjye ndagukunda” ntibyatinze rero namubwiye ko tuzabonana muha nakanimero yambonaho, kuko narihutaga,nageze kuri polisi nihakana jean claude byimazeyo ndetse mvuga ko tutigeze tumenyana,gusa yambwiye ijambo rimwe gusa ati:”kabera urakoze,gusa nkagira amahirwe nkabonana na Gloria nzakuvamo ibyawe byose nzabimubwira”nagize ubwoba bwinshi kuko claude yari azi amabanga yanjye yose.

      Nyuma naratashye njya murugo ndaryama bukeye nibwo Gloria yahamagaye ati :”hallo sherie,sara twasezeranye ko ejo tuzazana abakunzi bacu tugahurira hamwe tugasangira uko turi bane ndetse tukarushaho kumenyana nkinshuti,”nanjye nti ntakibazo rwose.nkimara gushyira telephone hasi mbona na sara ahamagaye kuyindi numero kuko sinagombaga kubaha nimero imwe.nawe kandi ansaba ko tuzajya guhura na Gloria hamwe numukunzi we.naravuze mumutima nti:”kabera narigenje noneho sinzi ko aha ho mpacika.”gusa nawe narabimwemereye………………………

      ESE TWAJE GUHURA?….

      ESE KO BOSE ARINJYE SHERIE WABO BIRAGENDA BITE?…..

      NTUCIKWE PART XII LOADING…….

      Like

  3. Kuba kumwe turi kumwe ahubwo ntubona ko mugice cya 11 uvugamo Sara mugice cya 12 ukongera ukatubwira grace ko ariwe wahamagaye nawe ukamuha gahunda nkiya gloria ariko we ukamubwira kuri tamtam nonese sara ninde??? Avuyehe??? Soma neza

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s