NEGATIVE POWER OF LOVE PART 12


NEGATIVE POWER OF LOVE PART 12

nawe kandi ansaba ko tuzajya guhura na Gloria hamwe numukunzi we.naravuze mumutima nti:”kabera narigenje noneho sinzi ko aha ho mpacika.”gusa nawe narabimwemereye!

Part 12

Mwabantu mwe icyuya cyahise cyindenga,ibibazo ari byose nkibaza ukuntu ngiye guhura n’abakobwa babiri ndumwe kandi bose bazi ko bagiye kwerekana abakunzi babo bikanyobera! Ubwo kumutima naribazaga nti:” ese mama buriya ntiwabona nikozeho!, ubuse koko ndamutse bose mbahombye nabigira nte! Ubuse koko grace muhakanire, mbigenze nte!

Nakomeje kwibaza kuribyo ariko ngezaho ndavuga nti : nubundi ibyo nanyuzemo bikomeye kurushya ibingibi! Ntakindi nakoze nahise mpamagara Gloria kuri telephone! Ndetse ngize imana ahita ayitaba!

NJYE: helloo shr, gahunda c imeze ite?

GLORIA:gahunda irahari maze ubu ndimo kwiteguraa,twapanze guhurira kuri tam tam, gira vuba udakererwa.

NJYE: hhum! Ese noneho ibyanyu byo bimezwe bite, ko japhet twari twapanze guhurira kuri carbana, tam tam yo ijemo ite!? Gloria: eeee! Ngo nde….! Japhet se kandi ninde!?

NJYE: ego ko..!erega grace ndamuzi rwose,sumukobwa waje aturutse inyanza se? undi ati: yego niwe! Nanjye nti: japhet rero niwe mukunzi we kandi ni inshuti yanjye,ubwo rero yari yumvikanye na grace ko turi buhurire muri carbana arabimbwira kugira ngo nanjye mbikumenyeshe.

GLORIA:eeeeeeh yego disi ntanubwo narinzi uko yitwa,gusa shr ntacyo ubu ngiye guhita njyayo gusa sintegereze cyane.

NJYE:sawa shr kandi urakoze.

Ntakindi nakoze nahise mpamagara na grace,nawe mubwira nkibyo mbwiye Gloria ariko we mubwira ko turibuhurire muri tam tam.

tayali ubwo nari maze kubayobya, ntakindi nakoze rero nahise mfata phone irimo simcard grace ampamagaraho nyisiga murugo njya kureba Gloria muri carbana, mpageze nsanga Gloria yahageze turategereza turaheba turambiwe Gloria atangira kuvuga numujinya mwinshi ati: ariko se grace noneho ibi ni ibiki yankoreye, reka muahagare numve ikibazo yagize!

Njye: hhhum! Sha njye ndumva no kumuhamagara utamuhamagara, kuko iyaba ari umuntu wagize akabazo nawe yakagombye kuguhamagara akakubwira ikibazo yagize! Ngiye kubona mbona umukobwa yatangiye kurira,numva agahinda karanyishe kuko numvaga iteka ntashaka kubona Gloria arira bibaho.

Nagerageje kumwihanganisha ngiye kumva numva mukajwi gato arambwiye ati: sha chr, umbabarire kubwibi sinarinzi nanjye ko bigenda bitya, ahubwo uriya muswa ngo ni grace ngiye guhita mbloka nibinimero bye duce ukubiri sinzogere kumuvugisha bibaho!

Ubwo nanjye nahise nungamo nti: ahubwo sana phone mbigukorere kuko burya nanga ikintu kikubabaza shr! Ntuzongere kuvugana n’umuswa nkuriya! Ahubwo haguruka twitahire!

Nkimara kubloka nimero za grace nahise nyura gloria gusa,yatashye ababaye atiyumvisha uburyo grace yamubeshya bigeze aha.nagejeje Gloria iwabo mpita njya muri tam tam kureba grace gusa nasanze yarize ayo kwarika, ndetse yanandakariye cyane,ngerageza kumutuzisha mubwira ko impamvu natinze ari ukubera abapolisi bahise baza kumfata ngo njye gusobanura ibyuko jean claude yishe umuntu kandi yari inshuti yanjye ndetse ko twari nakumwe mukabari mbere yuko ibyo biba. Mbonye agize ubwoba mpita mubwira nti:gusa ntugire ikibazo byakemutse, ntuzise ko njye nta manyanga ngira!.

Grace: yego sha shr! Ahubwo se ko naba Gloria batinze byagenze bite! Reka muhamagare numve! Ubwo grace yahise ahamagara yumva phone ntiriho nanjye mpita mubwira nti: ariko gra! Wasanga uriya mukobwa arumuteka mutwe, ubwo se basi ko atanaguhamagaye ngo akubwire ikibazo yagize!?

Grace: wasanga wenda phone yamuzimanye! Nanjye nti: nabyo byashoboka! Ariko reka tubabanze tumuhamagaze indi nimero twumve ko icamo cg nticemo! Grace: eeeh! Ngaho zana phone yawe tumuhamagare twumve!

Njye: hoya njye yaza kumpamagara bkamutuka kuko nanga abantu nkabariya! Ubwo nahise mbone umutype umaze kunkwa yitahiye mutira phone mpamagara nimero ya Gloria numva iciyemo, nshyira kugutwi kwa grace nti: ntiwumva se sha abo wita inshuti zawe!

Grace yaguye mukantu, mbona amarira arashotse, gusa njye buriya nanga abantu barizwa n’ubusa! Nuko yabaye Grace yaba arundi mba naramuahe urushyiaklaririra rimwe!

Mbere yo gusubiza umutype phone nabanjye kubloka nimero ya Gloria ngira ngo ataza kumuhamagara!

Tuvuye aho naratashye menya ko jean claude yazanywe gufungirwa muri gereza ya gisenyi ,mpita menya ko byanze bikunze Gloria azajya kumusura muri gereza,ubwo nahise nshaka uburozi mfata ibirahure bibiri kimwe gitukura ikindi cyumweru kimwe nsigamo uburozi maze mfata divayi njya gusura jean claude muri gereza. Ngezeyo turicara ariko andakariye cyane,gusa namusabye imbabazi musezeranya ko nzakora ibishoboka byose agafungurwa. Nuko mba nsunse divayi turanywa turankwa nkuko byahoze kuva kera, gusa ikirahiru kivangiye nicyo yankwereyemo birumvikana. Dukomeza gusangira gusa nyuma yaje kumbwira ko nubundi niyo yambabarira ntacyo byatanga kuko yarangije kwandikira Gloria ,gusa ko urupapuro rukiri muri gereza ko bagomba kurusoma mbere yuko rujya hanze,kandi ngo nibaramuka barusomye nabo bazamenya ibyanjye byose,ndetse ambwira ko nta nuburyo yarugarura.

Naratitiye jean claude arabibona ndetse agahinda kari kenshi kuko maze kumuroga kandi nubundi byandangiranye ndarira ndaboroga, gusa namenye ko ibyanjye byo byarangiye.nyine nkuko umugabo amera,buryango umugabo arigira yakwibura agapfa,nahise njya kureba umusore wakoraga isuku muri gereza hose ndetse agakoropa no biro byabayobozi ,

ngezeyo mutekerereza ibyanjye byose ntanakimwe nsize hanyuma musaba ko yanyibira iriya baruwa mugitondo cya kare ubwo araba arimo gukoropa mubiro byuwagombaga gusoma amabaruwa yose,gusa umusore ntiyanyoroheye yahise asakuriza hejuru ati ntibishoboka uragirango bamfunge nzira wowe,nahise mwegera ndamutuzisha musezeranya kuzamuha amafranga menshi naramuka abinkoreye,nyamusore ntiyabyumva ahubwo asohoka yiruka ati ngiye kubibwira polisi kuko wowe urakabije,ubwo nyamusore yaragiye nanjye nishizemo kanyabugabo ngo bibe uko bibaye nubundi akanjye kashobotse ,,nahise nigira mukabari aho hafi niyahuza inzoga ntegereza amapingu .…………………………….

HAHAHAHAHAH NONEHO NIDANJE UMUNSI WA MIRONGO INE UBANZA WAGEZE………

NTUCIKWE PART XIII LOADIND……

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s