NEGATIVE POWER OF LOVE PART 13


NEGATIVE POWER OF LOVE PART 13

ubwo nyamusore yaragiye nanjye nishizemo kanyabugabo ngo bibe uko bibaye nubundi akanjye kashobotse ,,nahise nigira mukabari aho hafi niyahuza inzoga ntegereza amapingu

Bavandimwe Bigeze ahakomeye pe.

Part 13

mugihe nari nibereye mukabari sinzi aho agatekerezo kaje mpita mpamagara james ndamugurira tumaze kunkwa musaba ko tujjya kwisoko,

JAMES:eeeh,ngo tujye kw isoko se gukorayo iki kabe? Ndamusubiza nti :wowe nkurikira tujyane urabibona,aremera turagenda,tugeze mu isoko ngura igikapu kinini kandi gikomeye,

JAMES:huuuuum ese kabe! iki gikapu ni icyiki? Ndamusubiza nti ihorere urabona umumaro wacyo, turagenda tugura ihene turayishorera tugeze murugo nyikubita intosho mumutwe irahwera,mba ndayifashe ynyishyira mu gikapu ntereka hasi.

JAMES:ese kabe koko wambwiye ibintu urimo gupanga,ko rwose ubu njye ndi mugicuku. Ndamusubiza nti humura urabibona mukanya,ahubwo ngwino twinkwere ka divayi nabitse kuva kera,

ubwo hari hamaze kuba nka saa ine zijoro,buri bucye wa musore ajya kuntanga kuri polisi,twarankweye tugeza isaa cyenda zijoro,mbwira james nti haguruka tugende,

JAMES:tujye hehe se kabe!? Nanjye nti ngwino urahabona, nuko mfata cya gikapu ndaheka nubwo cyari kiremereye turerekera,tugeze ahantu ha twenyine,ndambika hasi igikapu ,nkora mumufuka wikote nkuramo icyuma gityaye,james ashaka kwiruka ndamubwira nti:”james rwose humura sinteze kukugirira nabi” nuko james aragaruka ndamubwira nti:james! Urankunda!? JAMES:ndagukunda rwose kabe kandi nawe urabizi. Ubwo mpita mfata cya cyuma ndakimuha nti:”akira ijombe kwitako no kurutugu.

JAMES:kugirango se bibebite kabe? Ndamubwira nti ntureba iyi hene nazanye,? Nawe ati ndayibona,ndamubwira nti:”tugiye kuyisogota ive amaraso menshi cyane ameneke hano maze nawe wijombe ibyo byuma,uhite wiruka utabaze polisi uyibwire ko kabera mwari kumwe muvuye mukabari,mugahura nabagabo bane bakamwica bamwishyuza amafranga yabo angana n’amadorari ibihumbi Magana atandatu nawe wagerageza kubarwanya bakagutera ibyuma,gusa wowe uvuge ko napfuye,nanjye iyi hene ndasigara nyitaho nshake aho njya kuyita.

JAMES: nonese ibyo urabikorera iki kabe? Ndamusubiza nti:”shahu james buriya ntuzi ibyambayeho, ubu tuvugana rwose hari umusore uribuzinduke anjya kuvuga uwo ndiwe kuri polisi,niyo mpamvu nshaka guhunga nkaba mvuye mu Rwanda.

James ntiyazuyaje yahise yijomba ibyuma , nanjye mpita nsha iya kongo nkomerezako mubudage,james yabaye akigera kuri polisi abakoza iyo nkuru barumirwa bati uriya mugabo yari umunyabyaha kweri ndetse bavuye kumuturegera afite ibyaha byinshi cyane,james we bahise bamujyana kwa muganga maze ikirego kiratangira kumaradio hose birasakara kandi radio zavugaga ibyaha nagiye nkora byose ndetse nibya mutoni birimo nkuko nari nabibwiye wamusore wantanze,ubwo grace na gloria bamaze kubyumva baguye mukantu barumirwa,ndetse grace yahise anasara aba umusazi akajya yirirwa yiruka mumuhanda,gusa Gloria we yarihanganye ariko ukabona ubuzima bwarangiritse.

ubwo amakuru nayahabwaga na james, nyuma maze kumenyako grace yazaze agahinda karanyishe birenze koko numva nanjye ndiyanze ndetse nshaka no kwiyahura ariko akubugabo karaza ndabireka.nyuma yimyaka ine nibwo naje kwigira inama yo kwiyoberanya,mpita nshaka abaganga babadage babizobereye mukubaga ngo bahidure ibice bimwe byisura yanjye mbese nse nundi muntu,ibyo nabikoze kuko numvaga nkumbuye Gloria,abaganga barangije kumpindura nanjye nirebye mucyirori ndiyoberwa.

ntibyatinze nahise nurira rutemikirere ndagaruka ngeze kugisenyi nsanga harahindutse koko ndi nkumunyamahanga,kuko nari naje nimodoka kuva kanombe navuye muri gare gisenyi mbona ahantu abantu bashungeye nkumva abana barimo basakuza ngo: grace musaziii…….. grace musaziiiiiii…….grace musaziiiiiiiiiii, ndahegera ngira ngo ndebe umusazi barimo kuvuga ,ndebye neza mbona ni grace koko ,amarira azenga mumaso hanjye ariko nambara lunette fume ngo hatagira umbona ,

gusa habuze gato ngo nanjye nsare kuko numvaga mumutwe hameze nko mumashyiga, narabyirengagije ndakomeza ndigendera gusa mwabantu umutima warandyaga birenze uko mwabikeka ,mbese kugeza hahandi ninzoka yaza ikanduma singire icyo numva kubera ibitekerezo nari mfite mumutwe! Birumvikana sinagombaga kujya gutura hahandi nari ntuye mbere , ahubwo nashatse ahandi hantu njye kuba kuko nari mfite amazu menshi cyane ndetse atazwi cyane n’abanyagisenyi.

ubwo nashatse ubundi buryo bwo gutereta Gloria bundi bushya,ntamuntu wari uzi gahunda zanjye uretse james wenyine na bamwe mu bakozi banjye…………………………..

KAGEZE FINAL NDUMVA NONEHO BYAKAZE! ESE KOKO AZABONA GLORIA? SINAMENYA …..

PART XIV LOADING…………………..

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

4 comments

  1. Hum nuko ari inkuru nyine wabwira police ngo umuntu yapfuye ikarekera aho ntishake numurambo???? Yewe iyi nkuru mbabwije ukuri yari mbi nirangire vuba. Ubuhemu gusa gusa

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s