NEGATIVE POWER OF LOVE PART 14 FINAL

NEGATIVE POWER OF LOVE PART 14

ubwo nashatse ubundi buryo bwo gutereta Gloria bundi bushya,ntamuntu wari unzi uretse james wenyine na bamwe mu bakozi banjye…………………………..

part 14

ntakindi nakoze nagombaga guhita mpura na james akambwira amakuru ya gloria, niko guhita muhamagara murangira ahantu ndi, nawe ntiyazuyaza ahita ahansanga, gusa yahageze mbona ntazi ibyarimo kuko yagendaga arebareba ndetse akandeba tugahuza amaso ariko ntahite aza bikanshanga, gusa nza kwibuka ko niyoberanyije atapfa guhita amenya, niko guhita murembuza araza mpita mubwira nti: ariko se mn, wari wanyobewe!? Nawe ati: hhhum! Niwowe kabera se wabaye gutyo mn!?

Nanjye nti: yego ninjye sha, urabona se ntarabaye mwiza kurushaho mn! James: ewa! Kabsa ndabona warabaye hatari! Amakuru yiminsi se ahubwo! Njye: sha nimeza, ahubwo mbwira ntawundi muntu uzi ko nihinduye uretse wowe n’abakozi banjye bacye!?

James: sha wapi kabsa! Ahubwo se noneho Gloria uzamushobora ko asigaye asenga wagirango imperuka nejo! Nanjye nti: yeeeeh! Reka reka! James: yampayinka data, ubu ni umurokre ukomeye cyane!

Twakomeje kuganira ndetse tuza no gutandukana twasinze inzoga zatumennye by asana, ubwo nakomeje guhanga Gloria akajisho,koko nza gusanga amara igihe cye cyose asenga.tayali nanjye ubwo nagombaga kwinjira idini.nanjye nahisemba umurokore nkajya njya gusenga ndetse nkitabira nizindi gahunda zose zitorero mbese nkagaragara nkumukristu ukomeye cyane.gusa icyakomeje kuntangaza buri gihe ubwo nahuraga na grace yanyirukagaho akantera amabuye ndetse asakuza cyane ati mumufate nguwo EDISON,nyuma naje guperereza nsanga Edison ari wamusaza we nishe wakoraga kwa mutoni,ndibwira mumutima nti burya rwose icyaha ni gatozi kweli,

ubwo natangiye kujya mugendera kure,noneho umunsi umwe twagiye gusenga grace aba arinjiye yicara imbere ankubise amaso aho nari nicaye araza ahita amfata mumashati anjugunya hirya ati:” wabaga he Edison?”, ndebye neza aho anjugunye nsanga nikuri Gloria,grace bahita bamufata,mbaza Gloria nti ese uwo Edison aba avuga ni uwuhe,Gloria nawe utarakundaga kuvuga ahita ambwira ati:” yari musaza we wishwe numusore witwaga kabera ndetse kandi yarakundanaga na grace”,

.mumaso bigaragara ko agahinda kanyishe cyane ndetse n’amarira yari yazenze mumaso ariko ndikaruma mpita mubaza nti:”none se uwo Edison turasa? Nawe ati:”nanjye simuzi wenda ahari wabona mwarasaga” nahise menya ko Gloria adashaka kugira byinshi antangariza kuko yarambeshye ko atazoi Edison kandi yari umukozi wiwabo!

Gusa twakomeje kuganira ndetse turanatahana muha ka lift mugeza iwabo nanjye ndataha gusa numvaga ibintu byanshanze. Gloria twakomeje kubana gutyo tuza kumenyerana .

umunsi umwe nibwo namubwiye nti:”Gloria,rwose njye ndagukunda cyane ndetse nifuza ko wazambera umufasha”yahise andeba mumaso ararira ahita ambwira ai:”sinakongera gukunda umuntu uwariwe wese” ndetse ahita yigendera aransiga.nasigaye mbabaye ariko najye nkigaya ndetse ninabwo nahise mfata umwanzuro wo kujya kuzatura ibyaha byanjye kumugaragaro,nuko ndataha ngeze murugo nirambika kuburiri mpita mbona message ya Gloria kuri phone igira iti :”makuza, nabitekerejeho,nanjye ndagukunda gusa nyuzambere umukunzi mubi” narishimye cyane ndetse ibyo kwatura mpita mbireka.

Njye na Gloria twarakundanye igihe kitari gito ndetse ntibyatinze umunsi wubukwe wacu uragera, pastor wo kudusezeranya ahari nabandi batumirwa bakomeye,twari tuberewe ntawe utabibona kandi bwari bwitabiriwe cyane nabantu bingeri zose,ubwo james niwe wari MC ndetse yaje gufata ijambo ariko mbere akora mumufuka akuramo icyuma gityaye agifata mukuboko,nanjye ndikanga. James yavuze agira ati:”muraho bantu mwese muri hano,njye nitwa james kandi ndi haano kwica ubukwe kuko budashoboka,makuza uriya mubona niwe kabera jean mwari muzi ko yapfuye(ahita avuga ibyanjye byose nukuntu niyoberanyije,ndetse ahita akuramo imyenda abereka inkovu za byabyuma yiteye.) ati rwose grace nubwo yasaze ntibyatinze yahise akira ninjye wamugiriye inama yo gukomeza kwisarisha ndetse n’ ibi twarabipanganye,njye mbikoze kuko ntakwihanganira amakosa ya kabera.”james ahita afata cya cyuma acyijomba munda ati:”nanjye sinkwiye kubaho kuko narahemutse,grace nawe araza ashaka kunjomba icyuma baramufata ndebye kuruhande aho umugeni wanjye yari ari nsanga yumye kera kuko yahise ahwera arapfa kubwibyo yumvise.

Narabirebye biranshanga ntangira kubona ndi muyindi si imyenda nkuramo ndajugunya niruka umuhanda nambaye uko navutse imyanda yose mumuhanda ngatoragura nkumva abantu bavuga ngo nasaze ariko njye nkabona ndimuzima!

.ubwo abazi kugisenyi, umusazi witwa kabera nuko byangendekeye kubera guhemuka kwanjye mbyita ngo ni urukundo!

.turashimira ababanye natwe muriyi nkuru yose from 1-14! Niba rero warayisomye rero ndagusabye fata akanya gato ugire icyo umbwira kuri iyi nkuru.

.amazina nyakuri yumwanditsi wiyi nkuru ni MUKIZA willy Maurice!

TURABAKUNDA CYANE!!!!!!

Advertisements

6 responses to “NEGATIVE POWER OF LOVE PART 14 FINAL

  1. Werekanye ko ubugome bwose burangira bugarutse nyirabwo. Gusa ikigaragara wakoresheje ikabya nkuru rirengeje urugero. Habuzemo gushyira ibirenge ku butaka ….ngo uvuge inkuru yumvikane neza kandi isomo ritambuke. Gusa courage mu minsi iri mbere uzavamo umwanditsi mwiza

    Like

  2. Yewe !! Inkuru zawe ziranyura pe kdi zidufitiye ubutumwa bwinshi cyane, yewe urukundo rwica abantu ntabwo arirwiza. Ntabwo dukwiye kwica bagenzi bacu tubaziza urukundo bakundana nabandi. Warakoze cyane.!

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s