AMOUR EN COURS PART 2

AMOUR EN COURS PART 2
.
.
aho twagarukiye ubushize:
.
patrick nawe ati: muhamagare aze hano, tumubwire niyanga ndakwereka ikindi cyo dukora, sibyo!? john ati: sawa reka muhamagare. ubwo john yahise ahamagara david, david nawe ahita aza……………
.
PART 2
.
david ahageze yaje aseka yishimye mbese ubona ko abo baganiraga bari bamunyuze, ahita avuga ati: bimez bite se john na patrick ko mbona muri hanze kandi amasaha yageze!? mukubabaza atyo bose bamureba barakaye ntanumwe usubiza, david arongera ati: john…. john ko mbona mumeze mutyo nibite!? john nawe ati: genda se! icyakubwira ko ariwowe uduhagaritse hano! david nawe ati: yeeeeh! ntago numva neza ibyo umbwira john! patrick nawe ati: david rero nubwo umaze ukwezi kumwe muriki kigo, imyitwarire yawe rwose imaze kuturambira. david: hahahaha! narimbizi ko ari ya mikino yanyu sha! reka mbareke nigire class mn! david ataragira aho ajya, john ahita avuga ati: david, ibintu birakomeye ntubifate nkibyoroshye! ubwo david yahise agwa mukantu, atangira kugira ubwoba.
.
tujye mwishuri aho angel na sandrine biga ndetse noneho bari kumwe nundi muhungu umwe baganira!
.
angel: ariko se ubundi uwazajya kubarega kumuyobozi wikigo sandri!! sandrine nawe ati: ahubwo rata, nanjye ndumva aruko byamera kuko ndabona namafaranga yo kumuvuza araba ikibazo!sibyo jacob!? jacob: eheee! ahubwo ntimwirirwe mwirushya peee, njye nkimara kubona uburyo jack yakubiswe nahise njya kwa directeur kubwanjye ariko yabaye nkaho arinjye ashyiraho ikosa! angel: ayiwee! ubwo se koko ……..atararangiza jacob ahita avuga ati: yaragiye kunkubita ahubwo, ngo sinkamuzanire utubazo nkutwo twamafuti! sandrine: yooh!s sh njye ndumva ubwoba bunyishe pe! ubwo se amafaranga yo kumuvuza arava hehe angel ko iwabo batayabona!? angel: ariko rero njye mbona uriya muhungu mushya atameze nkabo, mbona akunda abakene cyane ndetse avugana nabo nyakibazo! jacob: uravuga david se!? angel: yego sh, david kabsa mbona tumubwiye ikibazo yadufasha! ubwo bavuze david sandrine asa nkuwikanze, jacob ahita amubaza ati: niko se sando bigenze bite ko wikanze!!?
.
dusubire aho david ari kumwe naba john!
.
aho bari ibintu byabaye ibindi bindi, basa nkabari gushwana ndetse cyane, ndetse david yashotse namarira mumaso, aravuga ati: iyo menya ko aribyo mwampamagariye simba naje! john nawe ati: kandi uzaba imbwa dav! kuki utumva inama inshuti zawe tukugira!? david numujinya mwinshi ati: nubwo uri inshuti ariko uri inshuti mbi, ntabumuntu ugira! ubwo se urabona bariya bana barimye bagahitamo kuba abakene!? patrick: ariko waretse ibyo dav! buriya uzi umwaku uba wikururira koko! ibaze umuntu ukubona ugendana nabantu nkabariya koko! david nawe ahita ababwira ati: noneho guhera ubu, nanjye mujye mumfata nkabo mumpe amahoro, sibyo!? john:david…….atararangiza david ahita yongera ati: ntayandi mgambo yanyu numva john, ihangane rwose uceceke! reka nigendere! ubwo david yahise avaho yinjira class, john ahita ambwira patrick ati: ahaaa! sinakubwiyeko david afunze mumutwe! patrick: noneho reka dushake ikintu twakora!
.
tujye nanone muri class aho jacob na ba angel bari!
.
bose baguye mukantu,bumiwe ndetse bibaza byinshi bacecetse, sandrine ahita avuga ati: niko se ko mubaye mutyo murumva ntarakoze igikwiye!? jacob: kabsa pe, wigiriye inama nziza kuko ntago wakundana na david ngo bigushobokera! angel: sh njye ndumva atari guhita amuhakanira, basi akabanza akareba koko ko amukunda! sandrine: ehee! sh nanjye namuhakaniye ntabishaka gusa nuko ariko byagombaga kumera, gusa icyo nzi cyo kandi mpamya neza nuko nkurikije uburyo david yabimbwiraga, mbona ankunda ndetse kandi cyane! ubwo angel we amarira yahise ashoka ari menshi cyane, jacob ati:angel bite ko urira bigenze bite!? angel asubiza arira ati: sh ndumva david anteye agahinda pe, ubwo se kuki yazize kuba yaravuse arumukire! ssandrine nawe ati: erega nanjye ntago mwanga ariko niko bigomba kumera, ubwo se abantu banga no kutuvugisha bumvise ko umwe muribo yankunze sinaba ndumurambo!? jacob: sh nanjye ndumva agahinda kanyishe pe, gusa nyine ntakundi yihangane, kandi ntuzagire uwubibwira sando, batazaguhitana! sandrine nawe ati: ehhe! maze namwe nari narabibahishe!
.
tujye kuri david mwishuri
.
david umujinya wamwishe ndetse urenda kumuhitana,arimo kwibaza byinshi cyane ndetse bituma aryama kuntebe, hashize akanya haza umukobwa amukoraho, david yegutse ahita avuga ati: ooooh! kellia bite, uzukuntu unkanze! kellia nawe ati: ooh sorry shn dav! ahubwo se ko mbona umeze nkufite ibibazo!? david: yego ariko sibyinshi biraza gucamo ntakibazo! kellia arongera ati: ariko davi urumwana mubi wampemukiye pe! david: ooh! sha sorry nabuze uwanya! kellia: ibaze nukuri, ntano kumpamagara ngo nanjye nitahire, ahubwo utuma nguma muri hotel ngutegereje kandi utari bunaze! david nawe ati: esubundi ibikiki wari kumbwirira muri hotel udashobora kumbwirira hano!? kellia ati: ese david, ukwezi kose umaze hano umbona ntakintu kidasanzwe umbonamo!? david ati: reka reka da! mbona urumukobwa nkabandi twigana bose! david avuze atyo, kellia atangira kurira, bisa nkaho agahinda kamwishe david amurebye aramubaza ati: kellia ubayiki se kandi, harubwo mvuze nabi se!?
.
dusubire kuri ba sandrine
.
sandrine ati:mbese mwumve ko yanansabye imbabazi apfukamye ariko ndamunanira! angel: sando! ntago nakurenganya pe! nonese basi wamubwiye impamvu uwanze cyangwa wapfuye kumwanga!? sandrine: reka da! ntakintu namubwiye, naramuhakaniye gusa ariko nanjye twamaze gutandukana agahinda karanyica kwihangana birananira ndaturika ndarira! jacob: yoooh,david disi wasanga atazi uko hano ibintu bimeze, ikimbabaje nuko nawe bazamuhindura vuba cyane! angel nawe ati: ariko ubundi we ntago abona ko bafite namaclass yabo natwe tukagira ayacu!? sandrine ati: ashobora kuba abizi ariko ntabihe agaciro, ndetse ashobora kuba yaranankunze azi neza uwo ndiwe! angel: ariko disi yaba arumwana mwiza pe! gusa azatuma bamwe bagirirwa nabi kuko mbona akunda kuganiriza abantu bose! jacob: sha nanjye rwose ahantu hose nize, kugezubu ndi muri university nibwo nabona umuntu nka david!ariko …. sandrine:suuuuh! mucecek dore mwarimu yaje!
.
twisubirire kuri john na patrick aho basigaye baganira!
.
barimo kwerekeza kumuryango wishuri ngo binjire, john ahita avuga ati: ubwo se urumva ibyo bintu wabibwira umuyobozi wikigo akabyumva patri!? patrick nawe ati: hoya, umukobwa niwe uzigirayo, ndetse anavuge ko ariwe yashakaga gufata kungufu! john: ariko rero patrick, njye ndumva atari byo kwirukanisha david, wibuke ko yari ari inshuti yanjye! patrick: umva kandi aho mubera ibigoryi, ubwo se arukugira ngo atuzanire umwaku wabariya batindi ntibyaruta akava muriki kigo akagenda, wamushaka ukamusanga iwabo!! john nawe abitekereza akanya gato, arangije aravuga ati: nonese nibaramuka bamenye ko twamubeshyeye, tukamushyiraho icyaha cyo gufata kungufu bizgenda bite patri!? patrick ati: ubwo se ko ntabyawe urumva babimenya bate, twe tuzabwira uwo mukobwa abimushinje mpaka bimufashe, ndetse yishyireho nibimenyetse bigaragaza ko bari bagiye kumufata kungufu! john nawe ati: ingo da, ndumva arigitekerezo cyiza pe! parick ati: ahubwo ikibazo numukobwa twakwizera, akabidufashamo!ariko banza ntawakwanga kuko bose ntibashaka iriya myitwarire ya david! john: nonese ubwo turabwir……… atararangiza patrick ahita amutanga aravuga ati:mn reka tubwire kellia we nininshuti yanjye ntago yakwanga kubikora! john: haha! kabsa kellia niwe tuza kubwira, kandi mbona ashabutse yabikora neza!

.ESE KELLIA AREMERA KUGAMBANIRA DAVID!
.ESE NIKI KELLIA YASHAKAGA KUBWIRA DAVID MURI HOTEL!?
.ESE DAVID AZEMERA GUHARA SANDRINE KANDI AMUKUNDA!?
.
NTUCIKWE PART 3.. LOADING……

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s