AMOUR EN COURS PART 3


AMOUR EN COURS PART 3
.
.
aho twagarukiye ubushize
.
reka tubwire kellia we nininshuti yanjye ntago yakwanga kubikora! john: haha! kabsa kellia niwe tuza kubwira, kandi mbona ashabutse yabikora neza!
.
PART 3
.
ubwo patrick na john bapanze iyo gahunda yo kugambanira david, ndetse birangira buvikanye ko bagomba kubifashwamo na kellia, gusa kandi kellia we tuzi ko arikumwe na david muri class, bisa nkaho hari gahunda bari bafitanye.
.
tujye muri class aho david na kellia bari!
.
david aakomeza kubaza kellia ati: kellia! ihangane ureke kurira umbwire ikibazo gihari, ese nkubwiye nabi!? ariko kellia akanga gusubiza ahubwo amarira akomeza kwisuka! david arongera ati: niko kellia eguka undebe mumaso! kallia nawe aba aregutse areba david mumaso ahita avuga ati: david, sinarinzi ko naguha gahunda ukayica kubushake rwose! david: ntago nayirengagije nukuri kellia, kandi unyizere pe! kellia nawe ati: nonese kuki umbwiye ngo niki nshaka kukubwirira muri hotel ntakubwira aha mwishuri!? david nawe ati: eeee!s shn nukuri njye numvaga aribisanzwe pe! ngaho basi mbabarira nimba nkubwiye nabi, sibyo? kellia ati: ntakibazo rwose pe, gusa numvaga bimbabaje! david: urakoze kumbabarira, ngaho jya kwicara twige dore mwarimu yaje, ubwo turasubira nyuma yamasomo sibyo!? kellia nawe ati: yego sh davi, kandi wige neza! ubwo kellia yahise ajya kuntebe ye asiga david wenyine, gusa david yasigaye yibaza kubintu kellia ashaka kumubwira bikamuyobera, noneho yareba uburyo abwiye kellia kuriya akarira, kumutima akibaza ati:”” ese kellia yaba yarankunze !! ko yaba arenganye ra!!!””
.
.
tugaruke kuri john na patrick binjiye muri class, john kuberako yicaranaga na david,ahita aza mumwanya we na patrick akomeza muwe! john aza afite utumorale two kubeshya abwira david ati: mwan, witeguye ute amasomo yuyu munsi se dav!? ariko dav wari wifitiye umujinya nibitekerezo byinshi, ntiyagira icyo asubiza ahubwo akitsa imitima, john abibonye gutyo ahita amubaza ati: ariko se dav……. atararangiza david ahita amubwirana umujinya ati: john! ndakwinginze rwose, ntamagambo yawe nshaka kumva reka niyigire dore mwarimu yaje! john: sawa ntakibazo dav! ubwo bose bahise baceceka, bariga mpaka amasaha yo gutaha ageze, mwarimu arasohoka nabandi banyeshuri barasohoka ariko david asigara yicaye ndetse umutwe yawubitse kuntebe, mbese ubona afite byinshi arimo gutekerezaho, john aragaruka aramuwira ati: dav! nonese ntanubwo utaha!? david nawe ati: ariko wampaye amahoro john, ndeka ndaba ntaha ariko atari nonaha!
.
.
tujye hanze aho abanyeshuri baparika imodoka zabo, aho kellia ari ahagaze imbere yimodoka ye arimo kureba kreba hirya no hino mubanyeshuri bari gutaha, agiye kumva yumva umuntu umuhamagaye ati: kellia..kell…… kellia nawe ahita ahindukira ati: ahwiih! uziko unkanze patri! patrick nawe ati:hhhm! ngukanze nte se kelli, kuguhamagara gusa!? kellia nawe ati: sh buriya sinzi utuntu narimpugiyemo, niyo mpamvu. patrick: ahubwo se ko mbona warumeze nkurimo gushakashaka umuntu, haruwo mufitanye gahunda! kellia: hhhhh! wapi gusa nuko …….. atarakomeza na john aba arahageze ndetse ahita abaza patrick ati: wamubwiye ibya david se patri!? patrick ati: wapi ariko nibyo naringiye kumubwira! ubwo kellia bavuze gutyo asa nkuwikanze, ahita ababaza ati: david se byagenze bite john!? john ati: yeeeeh! ubwo se ushatse kuvuga ko utaramenya ubugoryi akora!? kellia: egoko! njye ndumva munteye ubwoba pe!
.
.
kurundi ruhande, angel na sandrine barimo kuganira bicaye muri class yabo bonyine, sandrine abwira angel ati: ariko rero icyo gitekerezo sicyiza angel, ntago arinjye wajya kubimubwira kandi yaransabye urukundo nkarumwima! angel: ndabyumva kabsa, ntiwabona imbaraga zo kumubwira biriya bintu gusa nanjye ndumva ntazi uburyo nahinguka imbere ya david mwaka ubufasha bwo kuvuza jack! sandrine: nibyo pe! uzi ariko kuvugana numuntu aribwo bwa mbere gahita umutura ibibazo umwaka ubufasha! angel: sha ndumva ntazi icyo twakora pe! sandrine: nonese reka tumwandikire agapapuro, tuze gugata mumodoka ye najya gutaha aragasangamo,sibyo!? angel: wooow! ako kantu kabsa sando, tumwandikire tumusaba amafaranga yo kuvuza jack kandi ndabyizeye azadufasha! bose bahita basekera rimwe, barishima ,sandrine aravuga ati: imana idufashe bicemo neza pe!
.
.
kurundi ruhande aho ba patrick bari na kellia, kellia yasaze ndetse ubona ko yarakaye cyane aravuga ati: patrick, urabizi ko ntacyo ntagukorera ngishoboye, ariko rwose unyihanganire ibyo bintu sinabikorera david, wenda yo bisa ngo nundi! john nawe ati: ariko se kellia, ubundi urabona undusha kuba inshuti ya david!? kellia: ndabizi muri inshuti ariko…… atarakomeza patrick ahita avuga ati: nonese urabona john yahisemo kubikora kuberako amwanga! ese basi wowe ushyigikiye ko azatuzanira umwaku wabariya batindi yirirwa akurarana nabo!? ubwo patrick yavuze atyo, kellia afat umwanya abitekerezaho cyane, arangije ahita avuga ati: reka basi nka nyum yiminota 30 ndababwira nimba ndabikora cyangwa ntarabikora! john: tugutegereze se!? kellia: hoya mwitahire ndaza kubahamagara kuri phone mbabwire!
.
.
tugaruke kuri ba s sandrine na angel,angel arimo guhumagira, sandrine ahita amubwira ati: nizere ko ntawe ukubonye! angel nawe ati: sha banza ntawe kabsa, nsanze nikirahure gifunguye ngashyira neza neza imbere ahantu david arahita abona! sandrine; wooow! byiza cyane rwose pe, imana nibishaka biracamo! angel: kabsa pe! ngaho ngwino dutahe, uyu munsi nshaka kugera murugo kare! sando: nanjye kandi nari nasezeranyije mama ko ntaha kare nkamufasha uturimo kuko nasize atameze neza!
.
.
tugaruke kuri david yasigaye mwishuri wenyine, ndetse yaryamye kumeza bisa nkaho yasinziye, agiye kumva yumva umuntu amukozeho mumugongo ashidukira hejuru, aravuga ati: ahuiih! kellia uzukuntu unkanze shn! kellia: yooh! wihangane sicyo naeingambiriye dav! gusa ndabona ntazi ukuntu uyu munsi wiriwe umeze, ndumva unteye ubwoba! david: haha! hoya ntakibazo ndetse ntiwirushye unyibazaho! kellia: nibyiza ubwo ntakibazo dav, gusa nyine icyari kinzanye nukukubwira icyo nashakaga kukubwira kuva kera! david nawe ati: ntakibazo mbwira ndakumva! kellia: david rero,nukuri wihangane unyumve neza, kuva nakubona umutima wanjye wabuze amahoro, ndetse iyo nkubonye noneho mera nkumusazi…….. atararangiza david ahita avuga ati: ubwo se urashaka kuvuga ibiki! kellia ati: ndagukunda ndetse cyane david., nukur…….. david abyumvishe ahita ahaguruka agenda avuga ati: eheee! ubyibagirwe rwose kellia, ntago njye ngukunda rwose! ubwo kellia yasigaye aho agahinda ari kose, amarira arimenshi hashize akanya afata agatambaro arihanagura, arangije afata phone yandika message igiriti:” byabintu nemeye nzabikora, ndetse kandi bitarenze ejo!”” hita ayohereza kuri nimero ya patrick!
tugaruke kuri patrick, ibibazo byamubanye uruhuri mbese ubona asa nkaho yataye umutwe, araza ahita yinjira mumodoka yentakindi yitayeho, ahita ayicana arerekera, ageze hanze yikigo ataha aba abonye sandrine imbere ye munzira agenda namaguru kandi ari wenyine………….
.

.
.ESE KOKO DAVID AZIRUKANWA!
.ESE DAVID AZEMERA GUFASHA JACK!

.NTUCIKWE PART 4..LOADING……

Advertisements

3 responses to “AMOUR EN COURS PART 3

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s