AMOUR EN COURS PART 4


AMOUR EN COURS PART 4
.
.
aho twagarukiye ubushize
.
ye ntakindi yitayeho, ahita ayicana arerekera, ageze hanze yikigo ataha aba abonye sandrine imbere ye munzira agenda namaguru kandi ari wenyine………….
.
PART 4
.
ntakindi david yakoze, yegeye hafi aparika imbere ya sandrine arangije ahita amanura ikirahuro,bararebana ntanumwe ukoma havuga amaso gusa, hashize akanya katarambiranye david ahita avuga ati: sando bite byawe! sando nawe nubwoba bwinshi ahita asubiza ati: nibyiza dav, kuberiki uparitse hano se!? david nawe ati: sinzi nimba uranyemerera ariko murinjye ndumva nshaka kuguha lift nkakugeza iwanyu!, david yavuze atyo, sandrine ahita abira ibyuya kubera ubwoba, ahita avuga mukajwi gato ati: dav, sukwanga ariko ndeka ngende namaguru pe! david ati: ooh! rwose ihangane sandrine, basi ko wanze urukundo rwanjye, no kuvugana nanjye ntubishaka!? david avuze atyo abona sandrine ahise ashoka marira mumaso, mbese abona ko agahinda kamwishe, niko guhita asohoka mumodoka, aterura sandrine aramwinjiza nawe arinjira atangira kumuhanagura, gusa nawe ubwe yari yatangiye kuzana amarira mumaso, ariko arihangana abwira sandrine ati: sando! kuberiki ……. ataragira icyo avuga sando ahita amutanga avuga arira ati: rw.. rw.. rwose dav, urwo rukundo ntirushoboka pe! david nawe ati: hhhm! ariko se ihangane umbwire mukundwa, kuberiki unyanga nkaho naguhemukiye!?
.
.
hurundi ruhande kellia we, yarahuze arimo kwica ingufuri yakabati k’ameza ya david aho yicara muri class, ndetse ntibyamwangira aragafungura akuramo amakaye nimpapuro david yandikagamo ibyo mwarimu yigishije, ahita avaho aragenda, ageze imbere afata phone arahamgara, umuntu yaritabye kellia ahita avuga ati: hallo patrick! kumbe ni patrick yarahamagaye, patrick nawe ati: bit se kellia, utambwira ko wisubiyeho! kellia ati: reka reka! mfashe amakaye ya david kugirango ejo nayashaka akayabura……. atararangiza patrick ahita avuga ati: yeeeeh! urufunguzo rwe se warukuyehe!? kellia ati: ceceka ariko wumve icyo sicyo kibazo! patrick ati: sawa! kellia arongera ati: mwebwe nimubona david aje agashaka amakaye ye akayabura, muzahite mumubwira ko banza ariyo mwabonye bashwanyaguriye muri colidoro ya toillet T067! patrick ati: haha! ubwo se ibyo byaba aribyiki kelli!? kellia nawe ati: nyumvira yee! ubwo se urumva namubeshyera gute atigeze ahaguruka muri class, nyine njye nzaba ndi murizo toillet…….. patrick ati:eeeh! nibyo koko, nonese…… atarakomeza, kellia ahita avuga ati: wimbaza byinshi, ibizakurikira mubindekere gusa mwe muzatume aza ahansange gusa!
.
.
sandrine na david bo mumodoka byari byabaye ibindi bindi, amarira arimo kuvuza ubuhuha, david nagahinda kenshi abaza sando ati: niko se sando, koko wanzijije kuba naravutse ngasanga iwacu bakize, basi iyutabimbwira! sandrine namarira menshi ati: ndimo kwicuza impamvu mbikubwiye dav, gusa rwose nanjye sinkwanga ahubwo nukurinda ubuzima bwanjye, ntago nshaka kwicwa nzira gukunda umuntu ntakwiye! david yitsa imitima nagahinda kenshi ahita avuga ati: sandrine… sandr nonese njyewe ushaka kunyicisha umutima koko!? sando ati: david rwose, ihangane ubyikuremo gusa sinzi impamvu utabona ukuntu tubayeho muri kiriya kigo! david ati: sando noneho bimenye, ugomba kuba uwanjye kandi ntawe uzatwitambika kuko urukundo ngukunda rwo nibwo bwambere rwabaho kuriyi si! sandrine ati: dav…… ataragira icyo avuga david ahita ashyira agatoki kumunwa ati: suuuuh! ceceka sando,njye ndagukunda rwose kandi ndakwinginze mpa ayo mahirwe, maze urebe ko hari nuzagutunga urutoki! mukuvuga atyo,sando kwihangana biranga, ikiniga kiraza araturika ararira aravuga ati: dav! iyaba bose bameze nkawe!, gusa ndakwinginze reka mbanze mbitekerezo ejo nzakubwira uko byifashe!,disi sando nawe siwe!
.
.
bakomeje gugenda baganira mpaka kwirembo ryo kwa sandrine, akazu gatoya gaciriritse, ndetse david agera no murugo indani kwa sando asuhuza nyina, baganira banibwirana akanya gato , gusana nyina wa sando yagaragaraga nkufite ubwoba. ntibyatinze rero david yaje gusezera arataha, amaze kurenga nyina wa sando ahita abaza sando nubwoba bwinshi ati: wamwana we ubu ntugiye kunyicisha, ntiwambwiye ko kwishuri ryanyu abakire baba ukwabo namwe ukwanyu!? sando ati: yego mama! gusa nyine uriya musore yarankunze yanga kumvaho, ariko njye nabuze icyo nakora! nyina nawe ati: ooooh! mwana wanjye rero abantu bose sibamwe, nubona david arumuntu mwiza ndetse ukumva umukunze, ntibizatume umubabariza umutima! sando nawe ati: rwose mama, david numuntu mwiza pe kandi nanjye ntakubeshye numva mukunda! mama sando ati: ntiwumva se ngaho rero uzamubwire ikikurimo ntabwoba imana irahari izakurengera! bakomeza kuganira, nyina amugira inama za kibyeyi kandi zubaka.
.
( 200comments, 20shares tubone gukomeza)
.
david we ubwo yarageze iwabo, ajya parikingi aparika imodoka ye, agiye gusohoka aba abonye kagapapuro ba angel na sando banditse, aragasoma yumva aranezerewe ndetse aranamwenyura, kumutima akivugisha ati:”” imanishimwe disi abantu bamfitiye icyizere cyo gufasha, uyu jack rwose ndamufasha kandi ntaributinde mubitaro!”” ubwo david yahise asohoka mumodoka yinjira munzu, aca kuri se na nyina avuga arakaye ati: bonsoir mes cher parents!! arangije ahita yikomereza ajya mucyumba cye, nyina ambwira ase ati: nyamara njye ndabona twararakaje david! papa we nawe ati: ehhe! ahubwo nzongere numva avuga abaterawaku babatindi mururu rugo azambona! ubwo bakomeje kumuganiraho, david araryama yikatira igitotsi mpaka mugitondo, arabyuka nkibisanzwe arigura ajya kwishuri, gusa nkibisanzwe we yakundaga kuhagera nyuma yabandi. yabaye akigera class rero atangazwa no kubona aho yicara bahangije, arebye amakaye ye araheba, ako kanya john aba arahageze aravuga ati: ese mwana davi! ko mbonye amakaye yawe bayashwanyagurije muri toillet byagenze bite!? kumbe john bari bamubwiye uko gahunda imeze.david ahita yikanga aramubaza ati: iyi he toillet se john!? john nawe ati: T067!
.
.
ubwo david yahise agenda yiruka, ahageze asanga ntanagapapuro gahari, akibaza byinshi abona kellia asohotse muri toillet imwe araza aramwegera, david ati: kellia, ibi nibiki!? kellia nawe ati: david, koko nzagukoreriki ngubone urukundo ngufitiye!? david ati: hhha! nicyo cyatumye ukoribi se!? kellia: dav.. david rwose ndagukunda kandi mbabarira ubyumve, kellia kwihangana biranga atangira kurira! davdi ati: nimba utangiye kurira, mpa amakaye yanjye nigendere kandi rwose ibyo kunkunda ubyibagirwe kuko nanjye mfite uwo nahaye umutima wanjye! kellia nawe ati: david mbabarira wituma ngukorera ibi bintu rwose! david ntiyabyitaha ahubwo aravuga ati: wintera igihe, nimba utanampaye amakaye yanjye yagumane, david ahita yigendera asiga kellia aho!. david yabaye akigera hasi kuri floor ya mbere yumva akaruru hejuru, ntiyabyitaho arakomeza yigira class, akimara kwicara abona uruhururu rwabantu benshi baje aho yiga. umwe muribo aramuhagurutsa amufata mumashati aravuga ati: ntasoni, imbwa gusa……… atararangiza undi nawe ahita avuga ati: ntabeshye nanjye namwiboneye ahaturuka…….
.
.
.ESE SANDRINE ARAFATA UWUHE MWANZURO!?
.ESE DAVID AHA ARAHIKURA ATE!?

.NTUCIKWE PART 5.. LOADING…..

Advertisements

3 responses to “AMOUR EN COURS PART 4

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s