AMOUR EN COURS PART 5

AMOUR EN COURS PART 5
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
yiga. umwe muribo aramuhagurutsa amufata mumashati aravuga ati: ntasoni, imbwa gusa……… atararangiza undi nawe ahita avuga ati: ntabeshye nanjye namwiboneye ahaturuka…….
.
PART 5
.
ubwo david yarikanze akanura amaso kuko atarasobanukiwe nibirimo kumubaho, akibyibazho abona umuyobozi wikigo kumuryango aravuga ati:mumunzanire mubiro uwo mushenzi! david nawe abonye bikomeye ahita abaza ati: ariko se bite byanyu, muranshakaho iki!? umwe mubantu bari baje kumufata ahita mucecekesha ati: suuuh! ceceka se nyine, ntasoni urasama nguravuga!! avuze atyo john ahita ahaguruka aho yari yicaye ndetse kandi arakaye aravuga ati: ariko se aceceka kuberiki! mwe muraza guhohotera umuntu atazi nicyo yakoze! david nawe ahita abaza john ati: john ibi nibiki!? john nawe ati:niko se dav! harikintu waba ukoze kidasanzwe!? david nawe ati: reka reka, nonese….. ataragira byinshi avuga, bahita bamuterura bamujyana kungufu, bageze munzira arabiyaka arasakuza ati:mundekure se nyine, mundeke ndijyana namaguru! ubwo bahise bamureka arijyana, bageze mubiro by’umuyobozi wikigo,david abona kellia araho yicaye muntebe ndetse arimo kurira.
.
.
kellia yabonye david yiinjiye noneho arushaho kurira, ndetse anamutunga ukubobo ati : dore nuyu niwe washakaga kumfata kungufu, dore nuwo niwe david! ubwo david yitegereje kellia, abona imyenda ye yose yacikaguritse ndetse umubiri we uriho udusebe, kwihangana biramunanira, umujinya nagahinda biramwica intege ziracika aramanuka apfukama hasi, mukajwi gatoya ati:kellia.. kellia ibi nibiki unkor…… atarakomeza kellia yongeramo noneho araboroga, arira noneho bihambaye, umuyobozi wikigo ahita amwegera atangira kumuhoza, aravuga ati: humura kellia, papa wawe araje namuhamagaye ari hafi! ubwo david we wari washobewe amarira amwuzuye mumaso, ndetse batangira no kumukubita inshyi zamatama, umuyobozi ati: mube muretse iyo mbwa! ahita aza yegera hafi afata david kwitama aramubaza ati: niko sha ntasoni ugatinyuka….. atararangiza haba hinjiye mugabo wambaye imyenda ya gisirikare ndetse yuzuye inyeyeri, david amubonye arikanga arebye neza abona umugabo ararinzwe nabantu bafite imbunda, umugabo ahita aza yihuta ajya aho kellia ati: yooh mwana wanjye, kellia chr ninde wagukoze ibi!? kumbe nise wa kellia! kellia ati: david,uriya uri hariya..
.
.
kurundi ruhande angel na sando biyicariye muri class batazi ibyabaye ahubwo barimo kwiganirira, angel ati:ariko rero wamugani wawe sando, nanjye ndumva nishimye uyu munsi sinzi impamvu! sando nawe ati: yiwee sha, nari nibagiwe kukubwira ibyambayeho kumugoroba! angel: eheee! kagirinkuru! sando ati: shn burya cyagihe twamaze gutandukana, mbona imodoka ya david iparitse imbereyanjye ….. bla bla , amubwira byose ukuntu byagenze, gusa yarangije angel yanezerewe ahita mubaza ati: nonese sando, ko wumva na mama wawe agushyigikiye, urumva utagomba guha david urukundo!? sando nawe ati: sha nanjye nabonye ngomba kumukunda pe ikizaba kikaba, kuko numwana mwiza ahubwo ntinze kumubona ngo mbimubwire. angel ati: woooww! mbega byiza, ahubwo wasanga ariyo mpamvu yanteye akanyamuneza simbimenye, ahubwo se sha sando! … sando ati: iki se angel!? angel nawe ati: kagapapuro yaba yakabonye!? sando ati: yiwee! sha ntanubwo nakibutse nukuri!
.
.
mubiro byumuyobozi ho byari byakomeye, david arimo gukubitwa bikaze imbere yamaso ya kellia bitewe numujinya se yarasanye kandi namwe murabizi ukuntu abasirikare bakubita, david yatabawe n’umuyobozi wavuze ati: nyabuna mumurekeraho mutamwica! ubwo papa kellia nawe yahise ashyira igikandara yarafite hasi, ahita abaza david numujinya mwinshi ati: wamujinga we ntasoni ugafata umwana wanjye kungufu!? ubwo david nawe, yegura umutwe ngo agire icyo avuga ariko kuvuga biranga biramunanira! papa kellia ahita abwira abasirikare bari bazanye ati: mumujyane kuri police aradusobanurira neza! ubwo david bahise bamushorera, bageze hanze abona john ahagaze kuruhande arimo kureba nkabandi bose, aramwegera ahita amubwira ati: john ngiye kugutuma! john nawe ati: ntuma ntakibazo! david ati: fata izi mfunguzo uzishyire umukobwa witwa sandrine, yiga muri T043 kandi wihangane uhagere nubwo ari mubakene ndakwinginze! sibyo!? john: genda c ubwo se uwambonayo yabifata ate!? david: john ndakwinginze, basi ntanimpuhwe umfitiye se! john: sawa ntakibazo, nonese ndamubwira ko ariziki!? david: wowe umubwire ko arizimodoka yanjye! kand…. atarakomeza papa kellia ahita avuga ati: ihute sha urimo kudutinzaha!
.
.
naho kurundi ruhande, sandrine na angel bo ikiganiro cyabaye ibyishimo gusa, baraganira ndetse banaseka banishimye,angel ati: sha sando! ibyo urimo kwibaza ngo jack azakira ate, humura ubwo imana yatumye wumva ko ukunda david ntizareka ngo jack apfe! sando: hahaha! cyakora imana irashobye pe! gusa shahu angel ndumva umutwe wanjye wuzuyemo david gusa, mbegurukundo mufitiye! angel: sha nawe aragukunda pe, kuba yaragukunze kandi urumukene…… atarakomeza bumva umuntu inyuma yabo aravuze ati: iyitwa sandrine niyihe!? ubwo ba sando bahise bikanga, angel ati: niko se mwageze muriri shuri!? john numjinya mwinshi ati: ntamaguru mfite se!? sando ati: hhm! nones…… atarakomeza john ahita avuga ati: apuuh! ceceka se utantera umwaku, akira ibifunguzo david ampaye ngo nibyomodoka ye! kandi ikindi kintu nakubwira ibyo wibwira ngo ukunda david ubyibagirwe! ntasoni. ubwo john yahise yigendera, ba sando basigara bumiwe nubwoba bwinshi angel ati: kandi se uriya we akumenye ate! uziko yatwumvaga we!! sandrine ati: naba nkubeshye, wasanga yambaririje ahubwo se izi mfunguzo niziki!? angel nawe ati: wasanga ashaka ko u….. atarakomeza jacob ahita aza yiruka asa nkuwahumagiye, bamubonye barikanga, jacob ahita avuga ati: weee burya david suwo twakekaga ko ariwe, numunyangeso mbi gusa! angel ati: yeeh! ushatse kuvugiki se jaco!? jacob nawe ati: sando imanishimwe rwose, wamenye ubwenge ntiwemerera urukundo umuntu nkuriya! sando: yeeeh! byagenze bite se jaco!? jacob nawe ati: uziko afata nkugufu abakobwa, njye ndamwiboneye abasirikare bamushoreye ngo yashatse gufata umukobwa witwa kellia
.
ubwo david we yaramaze kugezwa kuri station ya police, ndetse tayali yageze mucyumba bamufugiramo, ubwo we yibazaga uko aribuve inyuma yamaferabeto ndetse yanatekereza kumukunzi we sando ndetse nuburibwe yaramaze gucamo akumva noneho agiye gusara, mugihe yari akirimo kwibaza byisnhi abona kellia arahahingutse ahagarara imbere yamaferabeto acunga cunga hirya no hino ko ntawe umubona, ahita abwira david ati: david umbabarire nanjye sinjye, gusa niwowe wizize pe! ubwo david areba kellia numujinya mwinshi ariko ntiyagira icyo avuga, kellia arongera ati: dav! niwowe watumye ngukorera ibi bintu, kandi burya ntugakinishe urukundo rw’umuntu, ubwo se urabona wantera indobo nkiriya nkakureka koko, ikindi kandi wowe ntukwiye kwiga hariya hantu! david nawe ati: kellia! ndabizi koko ninjye wizize ngo ndakora igeregeza rya feke, ndimo kwicuza impamvu ntahise mvuga neza ikindimo! kellia ati: yeeeh! ibyo byigerageza se kandi uvuga nibiki!?david ati: kellia, icyo nakubonyeho nuko utareba kure, kuki utabonye ko ndimo kubanza napima urukundo umfitiye!? ubwo kellia yahise yikanga, agwa mukantu ahita avuga ati: utambwira se ko…… atararangiza david ahita avuga ati: kellia! buriya nakwanze ngira ngo mbanze ndebe koko ko unkunda, ngirango ndebe uko ubyitwaramo, gusa burya bwose nanjye ndagukunda ndetse ndishinja ibi byose ndimo gucamo! ubwo kellia agahinda karamwishe atangira kurira, avuga mukajwi gato ati: dav, umbababarire rwose, nabikoze mpubutse! david ati: nonese kellia chr, ubu turabigenza dute!? kellia nawe ati: reka njye kuvuga byose uko byagenze, barahita bagufungura ar…… atarakomeza phone ye iba irasonnye, arebye abona ni message iturutse kwa john iti:” kellia, david namweretse ko ntabiziho, ntutume amenya ko nanjye mbirimo,sibyo!!?””
.
.
kurundi ruhande, sandrine amarira nagahinda byabaye byose, naho jacob na angel bo basa nkabarimo gushwana, jacob ati: angel nawe rwose ntago urinshuti nziza pe! ubwo se urabona iyo nama ugira sando ariyo nibintu david amaze gukora! angel nawe ati: have ariko! njye ndetse sindemera ko byabaye pe, rata sando ihangane utuze ubanze umenye neza nimba koko david arumuntu wafata abakobwa kungufu! jacob ati: nonese ndamubeshyera sinabyibon…… atarakomeza, sandrine avuga arira ati: angel mbabarira rwose, ntago nakundana numuntu wumunyangeso mbi bigeze hariya! angel ati: egoko mana! reka mbareke da! basi zana urwo rufunguzo njye kureba ikiri mumodoka wabona harubutumwa yasizemo!
.ESE KOKO DAVID AKUNDA KELLIA!? ESE KELLIAAMUFUNGUZA!?
.ESE NIYIHE MPAMVU DAVID YAHAYE SANDO RWIMODOKA YE!?

.NTUCIKWE PART 6.. LOADING…..

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s