AMOUR EN COURS PART 6


AMOUR EN COURS PART 6
.
.
angel ati: egoko mana! reka mbareke da! basi zana urwo rufunguzo njye kureba ikiri mumodoka wabona harubutumwa yasizemo!
.
PART 6
.
sando nawe ati: akira angel, jyayo wenyine hatagira numbona ndikumodoka ye! angel ati: egoko mana! sando, wambabariye ukareka ibyo bintu koko! jacob ati: angel, fata urufunguzo ugende kuko ndumva urimo gutuma…… atararangiza sando ahita avuga ati: jaco! ndumva umutima utangiye kundya nukuri, uburyo narimaze gukunda david none nyumvira ibibaye! jacob: umva sando banza wihangane tuganire utarimo kurira, sibyo!? sando nawe ati: sinzi ko nabishobora jaco! ariko se jaco! jacob nawe ati: vuga ndakumva! sandrine arongera ati: angel abaye ari mukuri byagenda bite!? jacob ati: byaba aramahirwe gusa sinzi ko byashoboka, erega njye namwibonye david rwose bamushoreye ndetse bamukubise bikabije! sando nagahinda kenshi ati: ukuntu david yiyorobeka ntiwapfa kumenya ko afitingeso mbi! jacob ati: umva yee! erega burya ntukizere umwana wumuntu sando, ese ubundi ruriya rufunguzo angel ajyanye nurwiki!? sandrine ati: yewee sh ngo ni david……. atarakomeza angel ahita agaruka, aseka ndetse afite emvelop ya kaki muntoki, aravuga ati: sando niyamafaranga ya jack david yashakaga kuguha!
.
.
kurundi ruhande, john na patrick bo bameze nkabarimo gushwana, john ati: ariko ubwo ibyo uvuga nibiki mn patri! uziko david arinshuti yanjye ariko!? patrick nawe ati: ariko nawe ntabyawe rwose, narinziko uraza wishimye none ahubwo…… john ahita avuga ati: patri! njye rwose ntago narinzi ko bishobora kumuviramo gufungwa, urabona ibintu dukoreye undi mwaka koko!? patrick ati: haha! ahubwo iyaba bamwishe akava mubantu nibyo byari kuba sawa! john numujinya mwinshi ati: patri! utambwirako waruzi ko david bari bumufunge! patrick ati: ariko uziko ntabyawe mn john!, ubwo se wowe ko ubizi icyaha cyo gufata kungufu gihanishwa iki!? john nawe ati: urimbwa mn patri! sinzi ukuntu nabi……. atararangiza patrick ahita avuga ati: ceceka john! nabikoze kubera kellia ntakindi! john ati: yeeeh! kellia gute se!? patrick ahita ahindukira aravuga ati: john, uri inshuti ya david ariko ukaba ninshuti yanjye! john ati: yego! patrick arongera ati: ariko buriya uzi urukundo nkunda kellia uko rungana!? john ati: ehheee! nonese kuki ubitura david!? patrick nagahinda kenshi ndetse namarira atangiye kuza, aravuga ati: uziko umunsi nagiye kumubwira ko mukunda, aribwo yahise antanga akambwira ko akunda david ndetse ko ashaka ko mbimufash ……. atarakomeza, john ati: yiweeee! naho njye nkaba narinzi ko dushaka kumuca kuvugana nabakene gusa, naho wifitiye ibindi upanga! patrick ati: none ariwowe wakoriki!? john: nonese urashaka gusigarana kellia david adahari!? patrick ati: ndabizi ubwo david ataza ahari, kellia nzabona mubwire ko mukunda kandi ntago azanyangira! john: ibaze nukuri! ubwo se usanze david yikundira undi muntu utari kellia!?
.
.
tugaruke ku muyobozi wikigo, ari mubiro yumva umuntu arakomanze! umuyobozi ati: injira! umuntu ahita yinjira, umuyobozi ati: oooh! kellia, wakagombye kuba uri iwanyu ukitunganya dore imyenda yawe david yayiciye! kellia ati: hamagara papa, mbonye atakiri kuri police umubwire ko aza hano! umuyobozi ati: aza gukoriki se!? kellia nawe ati: ngiye kubabwira ukuri, uko byose byagenze! ubwo bahise bahamagara papa kellia, ndetse nawe ababwira ko agiye guhita ahagera, umuyobozi arangije ahita abaza kellia ati: nonese byagenze bite!? kellia ati: david ararengana! umuyobozi nakumiro kenshi ati: yeeeeh! byagenze bite se kandi!? kellia aba atangiye kurira, aravuga ati: rwose muze kumbabarir, biriya byose narabimuhimbiye, naramukunze cyane ariko mbimubwiye aranyanga…… umuyobozi : yampayinka data, bituma se……. kellia ahita avuga ati: yaranyanze birambabaza cyane, nanjye mpitamo kumukorera ikintu kizamubabaza nkaba mwishyuye! umuyobozi: egoko mana yanjye….. atarakomeza papa kellia nabasore be baba barahageze, ati: niko se byagenze bite kandi!? umuyobozi ati: yewee! umukobwa wawe nakwibwirire pe, njye numiwe buriya! papa kellia ati:kellia mwana wanjye mbwira, ninde wongeye kukubabaza!? kellia nawe namarira menshi ati: papa david ararengana, ninjye ……… bla bla, amubwira neza nkuko yabwiye umuyobozi wikigo, gusa papa we yabaye acyumva ibyo bintu amera nkumusazi nawe ashaka kurira, gusa burya ngo ntawanga akamuvuyemo, yaciye bugufi abaza kellia ati: nonese mwana wanjye nkoriki!? kellia: murekure david! ubwo papa kellia yahise yihererana umuyobozi wikigo, aramubwira ati: nyakubahwa munyihanganire, gusa ndabinginze ibi bibe ibanga kandi rwose nzagira akantu nkurebera, sibyo!? umuyobozi nudutwenge twinshi ati: yego ntakibazo!
.
.
aho jacob, sando na angel bari bo bumiwe,buriwese arimo gutekereza ibye, jacob aba aravuze ati: niko se mwabakobwa we, ibintu mumbwiye nibyo koko!? angel nawe ati: nibyo rwose, nitwe twamwandikiye agapapuro none dore biciyemo! jacob nawe ati: niko se sando!! sando ati: iki se jaco!!? jacob ati: ko mbona david atangiye kunshanga se, koko umuntu wemeye kuvuza umukene nka jack akamutangaho amafaranga angana atya, ni david twahoze tuvuga!? angel ati: yewee niwe kabsa pe! sinaba……… atararangiza jacob ahita avuga ati: sando rero nimba aribyo nanjye ngiye kuruhande rwa angel, ntago umutima wa david wafata umukobwa kungufu rwose, reka tubanze tumenye ukuri neza! sandrine nawe ati: sha reka nanjye ubu byanyobeye pe, sinzi uko ibintu byaba byagenze! angel nawe ati: umva njye reka mbareke njye kureba jack mwishyurire batangire kumuvura! sando nawe ati: reka tujyane, ubundi se twe turimo kumariki hano ntanumwarimu dufite!
.
.
tugaruke kuri patrick na john, bakiri guganira banashwana, patrick ati: nonese koko wwumvise babivuga john!? john nawe ati: cyane rwose, david yamaze kumpa urwo rufunguzo ndarubashyira nibwo numvise babiganira! patrick : woow! mbega inkuru nziza wee! john ati:umva yewee, kandi uri feke mn, ntuziko se uwo sandrine arumwe mubakene wamuswa we!!? patrick ati: yewee! nashake azakunde umusazi, bazamutere umwaku wenyine ariko yaretse kellia! john ati: reka njye ntago natuma david akunda umutindi nkuriya, kandi nubundi kellia nazareka kwiruka kuri david, ntago yagukunda akibona david! patrick: azaba se yavuye muburoko, ko azapfiramo ahubwo! john ati: ese ubundi ko wambeshye kellia nigute akunda david kandi….. atarakomeza patrick aravuga ati: ntago nakubeshye nukuri mn! john nawe ati: nonese nigute wamwoshya kugambanira david kandi amukunda, akabyemera!? patrick nawe ati: sha cyakora nanjye aho hantu byarantunguye pe, nibajije ukuntu kellia yakwemera kwirukanisha david kandi yarambwiye ko amukunda bikanyobera! john nawe ati: kabsa njye ndumva bidasobanutse pe!
.
ubwo david we yari yiyicariye inyuma yamaferabeto, agiye kubona abona kellia nabasirikare ndetse nabapolice barinda aho hantu baraje, david ahita abaza kellia ati: byatunganye se kellia!? kellia ati: yego nababwiye uko ibintu byose byagenze, ndetse ubu bagiye kugufungurira! david: urakoze cyane kellia! ubwo david yahise asohoka kellia ahita amubwira ati: david none….. aratakomeza david ahita avuga: kellia buretse gato, ndumva ntari muri mood reka mbanze njye kuruhuka, sibyo!? kellia ati: ntakibazo rwose chr! david yarakomeje ageze hanze ya police station aho ba papa kellia bari bari, papa kellia ahita amukoraho aravuga ati: wihangane sha! david nawe ati: ntakibazo bibaho muze! ubwo david yahie yigendera, kellia asigarana na se, kellia abwira ati: papa dore uriya niwe tuzabana iteka ryose! papa nawe ati: yeeeh! nonese kandi yakubwiye ko agukunda!? kellia nawe ati: yego, burya ngo cyagihe yampakaniye agira ngo abanze angerageze! se nawe ati: ibyo yabikubwiye cyagihe afunzwe se!? kellia: yego papa! se ati: eee! ntakibazo ngaho jya murugo witunganye! kellia yahise agenda, se abwira umugab umwe mubamurindaga ati: mbega kellia weee! ntabwenge namba, ubuse koko ntiyabonaga ko david amubeshya koko!? umusirikare nawe ati: haha! iyo umukobwa yakwimariyemo ibyawe byose arabyemera, ntago ari kellia gusa!
.
.
kubitaro aho jack arwariye ba sando bari bamaze kuhagera, ndetse barimo kuvugana numuganga, jacob ati: nonese muganga, kuberiki hagomba kwinjira umuntu umwe umwe!? muganga nawe ati: nkuko maze kubabwira rero, koko umuntu umwe niwe ugomba kwinjirana numuganga bakareba umurwayi kuko niko amabwiriza yibitaro avuga! angel nawe ati: eeee! noneho reka mbanzeyo,sibyo!? sando ati: ntakibazo! ubwo muganga yahise ajyana na angel, bagezeye basanga jack aryamye kugitanda nibipfuko umubiri wose, agikubita angel amaso ahita avuga ati: angel, sandri… sandrine amezate!? muganga nawe ati: ariko se ubundi uwo sandrine ahora avuga ninde, araryama akamurota, yabyuka akamuririmba, uwo nimuntu ki koko!? ubwo ntakindi angel yakoze, yaguye mukantu ahita asohoka yiruka ajya kureba sandrine,aramubwira ati: niko sando, nibiki birimo kujya mbere! sando nawe ati: iki se kan…. atarakomeza, muganga kumbe nawe yahageze ati: uyu niwe sandrine!? angel ati: niko sando, kuberiki jack ambonye agahita ambaza uko umerewe….. ubwo bavuze batyo sando agwa mukantu, ndetse asa nkuwikanze, aravuga ati: sh angel mumbabarire nari narabibahishe ariko…. jacob: eheee! nibiki ubwo sando!?
.

.
.ESE DAVID KOKO YABESHYE KELLIA!?
.ESE NIBIKI SANDO YAHISHE BA ANGEL!?

.NTUCIKWE PART 7.. LOADING…..

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s