AMOUR EN COURS PART 7

AMOUR EN COURS PART 7
.
.
aho twagarukiye ubushize
.
jack ambonye agahita ambaza uko umerewe….. ubwo bavuze batyo sando agwa mukantu, ndetse asa nkuwikanze, aravuga ati: sh angel mumbabarire nari narabibahishe ariko…. jacob: eheee! nibiki ubwo sando!?
.
PART 7
.
angel ati: niko sando, ubwo urashaka kuvugiki koko, nigute uduhisha ibintu kandi turi inshuti zawe!? sando nawe ati: numvaga atari inkuru nziza yo kubabwira nukuri munyihanganire! jacob nawe ati: yeeeh! nonese nyine nibiki!? sando ati: na jack arankunda! abivuze bose bagwa mukantu, barumirwa byacyane, jacob ahita amubaza ati: noneho murakundana!? angel nawe ati: niko se sando…… atararangiza,sando ahita avuga ati: hoya ntago dukundana,yambwiye ko ankunda nanjye mubwira ko ngomba kubanza nabitekerezaho nkazamuha igisubizo nyuma! angel ati: ibaze nukuri! nonese wamuhaye ikihe gisubizo!? jacob nawe ati: yego ra! sando nawe ati: ntago ndamusubiza, yahise ajya mubitaro! angel ati: mbega mbega! nonese ubwo uzamubwira ngwiki!? sando ati:shn nukuri ntababeshye ntago ambamo kurusha david, gusa nyine david koko nimba….. atararangiza jacob ahita amubwira ati: have wigarura ibya david, njye namaze kwemera ko ashobora kuba arengana, kandi njye ndumva david ariwe wahitamo kuko ninawe ukunda, sibyo!? sando: nukuri pe, david ndamukunda byanyabyo, gusa mfite ubwoba bwa jack! muganga nawe ati: ahubwo hita usubirayo atanamenya ko uri hano noneho byaba ibindi bindi! sando ati: yego reka ngende muzambwira uko ameze!
.
.
kurundi ruhande, david yari yageze iwabo murugo, ababyeyi be mumwiwe ndetse batiyumvisha ukuntu david yabaye, papa we aramubaza ati: harya davi! uravuze ngo ayo mabandi yagukubiteye hehe!? david nawe: papa, ntanubwo nibuka neza ahantu nahuriye nayo, gusa……. atarakomeza mama we nawe ati: nonese kuberiki wasize imodoka yawe ukagenda namaguru mwana wa!? david nawe ati: mama rwose nanjye sinzi shitani yari yanteye, numvaga nshaka gutembera namaguru! p.dav ati: maze uzongere ubutaha bazakwivugana sha! ursetse ko nanjye izo mbwa nahita nzirenza! mama dav ati: yooh! ihangane mwana wanjye, ngaho jya muri douche witunganye dore wahindanye! david ati: muhumure ntakibazo mama! ubwo david yahise ajya mucyumba, ariko mbere yo kujya douche arabanza afata phone ahamagara john, john ati: yeeeh! davi niwowe se!? david ati: yego mn ninjye, umva se mwana….. atarakomeza john ahita avuga ati: bakurekuye se!? david ati: yego mwana, nabonye mpava, ahubwo se rwarufunguzo waruhaye sandrine!? john ati: yego narumuhaye ariko ntuzongere……atarakomeza david ahita avuga ati: wooow! uziko watabaye umuntu sha john! wakoze rwose! john: natabaye nde se mn!? david: harumusore urwariye mubitaro, witwa jack wari warabuze amafaranga…. atararangiza phone ihita icika irikupa.
.
.
patrick nubwoba bwinshi abwira ati: john, utambwira ko uwo muntu ari david! kumbe patrick yarakiri kumwe na john , john nawe ahita amusubiza ati: icyo utumva se niki, ni david rwose ubu ari iwabo! patrick: ehee! none kellia yaba yavuze ko aritwe tubiri inyuma byagenda bite john!? john ati: sha sinzi kabsa, gusa nari namwandikiye akamessage mubwira ko bihindutse atagomba kumvuga,ariko iyo baba batumenye baba badutumyeho kare tukajya kwisobanura!! patrick: imana idufashe wee! njye ndumva mfite ubwoba! john ati: byose se siwowe wabiteye ngurashaka kellia none dore ntanicyo bitanze, nubundi kellia azakomeza yikundire david! patrick: yiweee! uriya muswa ngo ni david nzamugenze nte koko!? john: birakureba sha patri, ese ubundi waretse kellia! patrick ati: aheee! ahubwo wareka nibindi , ahubwo se ko mbona david yasize imodoka ye,yatashye gute!? john ati: david nimbwa mn, urufunguzo ni sandrine urufite, banza yari yasizemo amafaranga yo kuvuza jack,kandi….. atararangiza patrick ahita avuga ati: ehee! kandi wabona uwo nawe arumutindi!! john nawe ati: umva yewe, siwawundi se mwakubise cyagihe!? patrick ati: eese mn niyambwa! ariko david yaba arikigoryi we, ariko ubundi kuberiki gikunda abatindi!? john: yewe ntumbaze mwa, kabone byibura nawe iyo yibera umutindi! patrick ati: mwana reka nitahire ndumva numutwe utangiye
.
ubwo john yahise afata imodoka ye na patrick nawe afata iye barataha, patrick ageze iwabo abaza umuntu umusaza waharindaga ati:muze, alicia yaje!? umusaza nawe ati: reka da kuva mushiki wawe yagenda mugitondo ntarakandagira hano, ndetse na saa sita ntiyaje kurya! patrick ati: naho mama na papa se nabo ntabo!? muzehe ati: bo bahiriwe bagiye mukanya, ntago nzi aho bagiye! patrick ati: ngaho funga uze woze imdoka! ubwo patrick yahise yinjira munzu yicara muri salon, acana tv ba yirebera, hashize akanya katarambiranye, alicia aba arahageze, ndetse yinjira avuga ati: ehee! niko patrick noneho wantaze gutaha!? patrick ati: nanjye binyobere pe, ariko ngo na saa sita ntiwaje kurya!! alicia nawe ati: sha uyu munsi nagize akazi kenshi, harumusore witwa jack wangiritse cyane, niwe niriwe nitaho, noza ndetse ngapfuka ibisebe bye! avuze atyo patrick ahita yikanga, alicia abibonye aramubaza ati:niki se ko wikanze!? patrick ati: yiwee! shahu umuntu ufite ibisebe mugirira agahinda! kumbe burya wamuganga wita kuri jack ni mushiki wa patrick. alicia ati: yewee, uwo we umubonye wakumirwa pe! maze uyu munsi haje umukobwa arara arota witwa sandrine…… atarakomeza patrick ahita avuga ati: ngo arara arota!? alicia: sha nyine, ngo uwo mujack akunda sandrine……. bla bla amubwira uko byagenze kose ku bitaro! patrick ati: nonese alici! arwariye mucyihe cyumba ngo nzajye kumusura murebe!? alcia ati: uwo mutima noneho ra! ni muri H089 nubwo nziko utajyayo! patrick ati: haha, umva yewe nzajyayo nukuri! ahubwo nanone alici! ejo harahantu nshaka kuzakujyana nka mushiki wanjye! alcia: woow! ubwo se nihehe patri!? patrick nawe ati: nyine hagutere amatsiko, wowe uzabe witeguye nzagumamgara tu nze ngufate kubitaro, sibyo!? alicia nawe ati: yewe kabsa ntago iyo rendez- vous nayica pe! ahubwo reka nkureke nahejo!

.
ubwo amasaha yaricumye, ijoro ricaho david abyuka yumva afite akabaraga, aritegura arangije abwira nyina ati: ma ngiye kwishuri, ndumva ndibwige ntakibazo! nyina nawe ati: mwana wanjye ubwo urumva umerewe neza kuburyo wajya kwiga!? david ati: mama ntugire ikibazo meze neza, ahubwo reka nihute! nyina ati: kandi se ugiye kugenda namaguru, wafata imdoka koko dav! david ati: hoya mama, ndatega tax voiture kugira nze kubona uko nzana yayindi nasize kwishuri! nyina ati: mwana wanjye wirinde,sibyo!? ubwo david yahise ajya kwishuri, ariko nyine ibimenyetso byinkoni bimwuzuye, agezey asanga kellia yicaye muwanya wa john kandi john yicaranaga na david, kumutima ahita yibaza ati:”” mana yanjye noneho kellia ndamukizwa niki!!?”” david ntakindi yakoze, yakomeje imbere yicara muwanya we aravuga ati: kellia,waramutse ute se!?
.
.
kurundi ruhande, kumbe patrick yicaranye na john, john aravuga ati: patri ibyo ubyibagirwe rwose pe, ntago nakongera……atararangiza patrick ahita avuga ati: nihahandi uzanga kumukorera ubugome,azamenya ko wamugambaniye! john nawe ati: hoya yewee, ubyifashe wenyine!! patrick ati: ubwo se nakubaza impamvu wamubeshye ko amakaye ye bayashwanyaguriye muri toillet uzamubwira ngwiki! ahubwo ihangane umfashe john ndakwinghinze! john nawe ati: ariko se ubwo urabona ikofi ya david nayibona gute koko patri! ese ubundi urayishakira iki!? patrick ati: ntago wabura uburyo umwiba ikofi kandi mwicarana, gusa icyo nshaka cyo, ndashaka kwicira jack mubitaro…… atarakomeza john ahita avuga ati: eheee! urashaka kubishyira kuri david noneho!? patrick ati: erega nakubwiye ko ntashaka david kuko nuwo kwangiza umutima wanjye gusa! john ati: sha noneho ndumva ugiye kwiterekaho igisasu pe, ubundi se ko biriya bitaro bikoramo abakobwa gusa uzabigenza gute!? patrick ati: ibyo biroroshye, wowe nyemerera iyo kofi ya david, naho ubundi namaze kuvugana na yvette, ndaza kumwibira imyenda ya alicia ubundi ajye kubinkorera! john nawe ati: mana weee! ubwo se nimba alicia akorayo urumva batazahahurira bambaye imyenda isa kandi yumuntu umwe…… atarakomeza patrick ati: umva yewee! sinakubwiye se ko alicia namupangiye gahunda, mukanya ndamuhamagara mujyane gutembera hirya no hino, naho yvette ibye bireke naba ariyo ntawe uzamwitaho kuko azaba yambaye uniforme zabaganga! john ati: aho wenda byashoboka da, kandi hariya hakora abantu benshi ntawe umenya undi, gusa njye icyo ndibugufashe niyo kofi gusa ibindi uzabyirengere, sibyo!? patrick ati: ntiwumva se, icyo ngukundira nuko uri inshuti nyayo john! iyo kofi niyo izabikora byose nibamara kuyibona mucyumba cyumurambo! john ati: hhm! noneho urayiha yvette azayisigemo!? patrick ati: cyane rwose!(300)
.

.
.ESE KOKO YVETTE ARAZA KWICA JACK MUBITARO!
. DAVID NA KELLIA KO BAHURIYE KU NTEBE SE BIRAGENDA BITE!?
.
.NTUCIKWE PART 8.. LOADING…..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s