AMOUR EN COURS PART 8


AMOUR EN COURS PART 8
PART 8
.
tujye aho david na kellia bicaye baganira, kellia aravuga ati: uvuze ngwiki davi!!? david nawe ati: kellia! nongere mbisubiremo njye sinakunda umukobwa nkawe, kandi mbivuze nkomeje,urabyumva neza!? david yabisubiyemo kandi ndetse abihamya, kellia agwa mukantu, intege ziracika aravuga ati: dav..dav…. ataragira icyo avuga david ahita amubwira ati: ntugire ikindi wongeraho ndetse ntuzongere kwibeshya ngurananyegera ntazakumerera nabi, nibintu wankoreye, urumva kellia!? ubwo kellia yakanuye amaso, amarira ashoka nkumugezi abura icyo yavuga ahita ahaguruka aragenda, david asigara wenyine, hashize akanya john aba arahageze aravuga ati: niko se mn ko mbona kellia asohoka arira bigenze bite!? david nawe ati: mureke agende uriya mugome! john: yampayinka data, nonese ubwo….. atarakomeza, david ahita amubwira ati: john rekeraho ntago nshaka icyo kiganiro kabsa! john nawe ati: hhm! sawa noneho reka twige ndabona na mwarimu yahageze!
.
.
patrick we yahise ahaguruka, asohoka hanze akurikira kellia, gusa yagiye kumugeraho kellia yamaze kwatsa imodoka ye ndetse arimo gusohoka ikigo, patrick abonye ko ntakundi nawe afata imodoka ye ajya iwabo, yinjira mucyumba cya alicia yiba imyenda ye yakazi, arangije afata phone ahamagara yvette, yvette ati: niko se patri! ko nakubuze kandi mbona amasaha arimo kudusiga!? patrick ati: nanjye nibyo naringiye kukubwira, noneho ngusange muri parikingi yikigo nka nyuma yiminota icumi, sibyo!? yvette ati: sawa ndaba mpari! ubwo patrick yahise afata imodoka ye asubira kwishuri, ataragera kure ahamagara alicia, amubwira ko kumkanya agiye kuza kumutora kukazi bakajyana hahantu yamubwiye nijoro, alicia nawe ati:sawa ndagutegereje shn patri!? patrick ati: sawa noneho ube witeguye,ntago nshaka kuhatinda kubitaro! nyuma yakanya gato patrick yaramaze kugera mukigo, ndetse ahasanga yvette, yvette ati: sha uhageze neza mugihe pe! patrick ati: gahunda ni gahunda, dore urambara iyi myenda, umurwayi we ari muri cya cyumba nakubwiye! yvette ati: patrick rero, ndaramuka mfashwe byose niwowe!! patrick ati: hoya yewee ntago ufatwa, ahubwo reka ndebeko john yabonye ya kofi ya david! yvette ati: sawa ihute noneho!
.
.
patrick yabaye ataragira aho ajya, phone ye iba irasonnye, kumbe ni john waruhamagaye, ati: patri, urihe mn ko byabintu nabibonye!? patrick nawe ati: ngaho se dusange muri parikingi mwana! ubwo john nawe ntibyatinze yahise ahagera, yvette ati: bite john wabuze! john nawe ati: nisawa yvette, ariko nawe uba wigumiye muri class yanyu gusa! patrick ati: sha mube muretse ibyo muzabiha akanya kabyo! john ati: sawa ntakibazo, dore ngiyi ikofi ya david, reka njye nisubiriyeyo david ataza no kunkeka! ubwo john yahise abasigaho arigendera, patrick ati: mbega byiza, uziko harimo nibyangombwa bye di! yvette ati: zana rero nyibike! patrick ati: ubwo rero gahunda ni gahunda,ubu ngiye gufata alicia, ndakohereza message ko twahavuye nibwo urahita winjirayo mubitaro, ahubwo se urakoresha ubuhe buryo!? yvette ati: umva yewe! erega nanjye niga ubuganga, nzi neza ibyakwica umuntu! patrick ati: ariko wirinde yvette, ibi byo birakomeye, uranyumva!? yvette ati: yego ntakibazo!
.
.
kurundi ruhande,john we yageze muri class asanga david ntawurimo, yumva agizemo ubwoba kumutima akibaza ati:” ese yaba yankurikiye njyanye ikofi ye, ese yayibuze akaba agiye kuyishaka!!?”” john yakomeje kwibaza ibibazo byinshi nkibyo, ubwoba buramwica ariko abona ntakindi yakora yicara muri class, akurikira ariko umutima urahandi,akiri muribyo abona message igiriti:” mwana ndaje gato sintinda, ngeze hano hirya gato kandi nintaza ufate bag yanjye uyinshyirire mumodoka!”” kumbe ni david waruyanditse, john kumutima yahise yiruhutsa ati:” ahwiih. imana ishimwe pe!!”” kumpe david we yari yagiye kwirbera inkoramutima ye ariyo sandrine, gusa yageze muri class yabo asanga harimo abantu bake, arasohoka areba mubari bari hanze abona angel na sando bicayo nkaho hakurya muri jardin, kumutima ahita yibwira ati:” reka mbaturuke inyuma,mbakorere surprise!!” ubwo david yahise agenda anyonyomba, abageze inyuma gato yumva angel aravuze ati: nonese sando! ari jack na david ubona arinde ugukunda kurusha undi!? sando nawe ati: sha byangora pe, gusa icyo nzicyo bose barankunda pe, sinzi ahubwo icyo gukora! angel nawe ati: nonese jack…….. atarakomeza jack ahita avuga yikanze ati: ngo nde!! uwo jack ninde se sando!?
.
.
twigire murugo kwa david, papa we na nyina barimo guganirira muri salon, mama david ati: ariko ubundi sinabikubwiye mbere ko uyu mugi twimukiyemo arimubi!? papa david nawe ati: nonese ko ari ho business zanjye nzigenzurira neza, nabigenza nte!? mama david nawe ati: nonese ubwo….. atarakomeza phone ya papa david iba irasonnye, papa david ati: ni general japhet uhamagaye! mama david nawe ati: egoko mana, umuntu muherukana kera se akwibutse ate!? reka numve icyo ambwira, papa david aba aritabye ati: hallo, japhet muntu wabuze! japhet nawe ati: komera komera damien muntu wanjye, turaburanye dore hashize imyaka tudasangira agacupa! papa david: yewe nakazi, ariko ubu noneho nsigaye nibera mumugi wanyu ushatse wandeba tukibuka ibihe byakera muntu wanjye! Gen. japhet ati: shahu se uzingo kamanuka! ahubwo ko nshaka ngo ungire inama yicyo nakora…….. papa david ati: eheee! byagenze bite kandi!? Gen. japhet ati: sha noneho mukobwa wanjye yabaye nkumusazi neza neza, ngeze murugo nsanga byose yamenaguye, ibitabi yanyoy…….papa david ahita avuga ati: reka reka, ibyo nibiki se sha japhe!? Gen japhet nawe ati: yeweee, ngo ni agahungu bigana kamutesha umutwe, sinzi kabsa icyo nakora pe! papa david ati: yiweee! ko numva bikaze se ra! gen japhet ati: yewee nyohereza aderesi yaho utuye nze ndebe ko haricyo twakora, kandi ndizerako turabikora nkuko mbere ntacyatunaniraga! papa david sawa ntakibazo muvandimwe. ubwo yahise yandika akamessage karimo aderesi , akohereza general mushuti we, mama david aramubaza ati: ngo niki kibazo se papa davi!? nawe ati: yewee, japhet ibye nibirebire kabsa!

.
tugaruke kuri patrick we yageze kubitaro, aparitse muri parikingi yaho, afata phone ahamagara alicia, agiye kumva yumva phone irimo gusonera hafi ye arebye abona alicia nkaho hirya arimo guseka, alicia ati: maze winjiye nkureba, nageze hano kare ndumva mfite amatsiko yahantu ugiye kunsohokana! patrick ati: hahaha! humura urahabona yewee, ngaho ngwino tugende rero kugirango tuze kugaruka hakiri kare! alicia ati: hahahah!sawaahubwo urimo gutinda kwatsa imodoka! ubwo patrick yarabanje yandika akamessage ati:” wakwinjira byatunganye!”” ahita akoreza kuri nimero ya yvette, arangije acana imdoka we na alicia barekera, alicia ati: uziko narinzi ko bataribumpe uruhushya! patrick ati: barukwima bate se nukuntu uba witaye kukazi kawe!? alicia ati: umva yewee! eseubundi ko utaje gusura jack kandi wari wavuze ko uribuhagere! patrick ati: nzaba musura nejo
.

.
kurundi ruhande, jack we aho aryamye kugitanga arimo kwiririmbira akaririmbo ka avicii kitwa “wake me up”, yvette ageze imbere yumuryango wicyumba jack arwariyemo yumva arimo kuririmba, abanza kumva ako karirimbo ndetse akumva karamunyuze, ariko ntibyamubuza gufungura ageze kuri jack, jack aravuga ati: muganga niwowe uje kumvura se! alicia yagiyehe!? yvette ati: yego ninjye uje kukuvura! jack nawe ati: ariko ndabona ataribwo bwambere nkubonye! yvette ati: hoya nibwo bwambere kuko njye ndimushya hano! jack nawe ati: ariko mana yanjye ibi bitaro bigira abaganga beza gusa disi! yvette nawe ati:hhhh! ndimwiza se nanjye koko!? jack ati: egoko mana! cyane rwose pe sinzi aho ibitaro bibakura! yvette nawe: haha! ubwo wowe niko ubibona ! jack nawe ati: nonese muganga ugiye kuntera urushinge!? yvette ati: yego! ndimo kurutunganya! jack nawe ati: eeeeh! narinzi ko inshinge zarangiye, niko alicia yambwiye! yvette ati: nibyo ariko iyo umuntu ari koroherwa bamutera urundi arinarwo rwanyuma! jack ati:imana imfashe mve mo hano vuba, ubu sinzi uko mama abayeho, ubuse koko arya ate ntarahari!? jack yavuze atyo ikiniga kiraza ndetse nagahinda kaba kose, atarangira gushoka amarira mumaso, yvette abibonye aramubaza ati: niko se ubayiki kandi!? jack nawe ati: nonese ko arinjye watahaga mvuye kwiga kanjya gukora kugirango mama abonye ibyo arya, ubungubu abayeho ate muganga!? yvette nawe ati: yoooh! humura disi, ngaho tega ngutere uru urushinge! ubwo jack yahise atega akaboko, aravuga ati:muganga umbabarire unjye kurugo BH7899, urebe uko mama abayeho ndetse umubwire ko ndenga gusohoka mubitaro! yvette yagiye kumutera urushinge, ariko biranga umutima ukamurya imbaraga zo kurumutera zirabura ahubwo nawe atangira kurira, jack abibonye ahita amubaza ati: muganga …. muganga bigen…. atararangiza, yvette ahita abika rwa rushinge asohoka yihuta, afata imodoka ye namarira menshi arigendera…….

.ESE GENERAL JAPHET UGIYE KWA DAVID BITE!?
.ESE BA SANDO BARABWIRA DAVID IBYA JACK BATE!?
.ESE KUBERIKI YVETTE YANZE KWICA JACK!?
.
.NTUCIKWE PART 9. LOADING….

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

3 comments

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s