AMOUR EN COUR PART 11

AMOUR EN COUR PART 11
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
gato ahita avuga ati: sawa ntacyo wumpereze, umpe na facture nkwishyure! umugore ajya gushaka umuti, john asigara aho kumutima avuga ati:” david agombe areke uriya mutindi ko ni sandrine!!”” yooh kumbe ya john cyijijishaga kuri david!
.
PART 11
.
tuve kuri john aho yarimo kugurira umuti, tugaruke kwishuri, kumbe bari hanze mukaruhuko, angel, sandrine ndetse na jacob biyicariye imbere ya class yabo bumva umuntu inyuma yabo ahamagaye angel, bose bahita barebera inyuma rimwe, angel ati: eeeh! yvette bite!? yvette nawe ati: ni swa shn, mwe se mumeze mute!? sando nawe ati: shn, ntakibazo tumeze neza pe, ahubwo se uje kumariki yvette!? ubwo jacob yabonye yvette aje gutyo ahita yihagurukira arigendera, gusa ataragira aho ajya, angel ahita amuhamagara ati: jaco, bite ko uhise ugenda se!? jacob nawe ati: ngiye kwihagarika! angel ariko bimwanga munda, ahita ahaguruka asanga jacob amufata akaboko, aramubaza ati: jacob, wimbeshya, garuka utubwire impamvu ugiye!? jacob nawe ati: ariko se…… atarakomeza, angel ahita amukurura amugarura kwicara aho yari yicaye, sando nawe ahita amubaza ikibazo kimwe ati: jaco, niki kiguteye kugenda gutyo!? jacob aritonda amara akanya, aba aravuze ati: ariko namwe mumaze kwiheba kweli, ubwo se nibabona muganira nuyu mukobwa, ntimurakubitwa nkiza jack!? ubwo jacob yavuze atyo, yvette bikamurya kumutima ndetse binatuma atangira gushoka amarira mumaso, sando abibonye ahita abwira jacob ati: shn jaco, humura ntacyo uba, kandi unamenye nanone ko guhera ubu yvette ari inshuti yacu, sibyo!?
.
.
tugaruke kuri john, yavuye hahantu ahubwo ari mumodoka yerekeza mumajyaruguru yumugi, hashize umanya aba yinjiye murupangu ruri mugashyamba ukuntu ndetse rusa nkaho ntabantu bahatuye nubwo bwose byagaragaraga ko arinzu nziza kandi yumukire, ubwo yarahageze atangira guhamagara ati: raphael….. raphael!!! , agihamagara atyo umuntu aturuka inyuma ye amupfuka mumaso, john ati: rapahel ndekura wangu! ubwo yahise amurekura, araseka ati: hahaha, niko se sha john, unyibutse ute noneho wangu! john nawe at: sha narinzi ko utakiba ahangaha kabsa! raphael ati: ehhee! ubwo se urumva nava hano, iyi nzu ya so iharindwa nande sha! erega umusaza nkanjye ntahandi hantu najya gutura ataraha! john ati: hahah, shahu naringukumbuye! gusa…… atarakomeza,raphael ahita avuga ati: eehee! ubwo se tuvuge ko………. akivuga john amuca mwijambo aravuga ati: ahubwo se email nakohereje wayibonye!? raphael ati: kbsa, nayibonye ahubwo byanyobeye, biriya bintu ushaka gukora nibiki se sha john!? john ati: woow! wowe uzabikore kuriya byanditse muri email ubundi urebe ngo urakorera amafaranga atagira uko angana! raphael ati: hahaha, ntakibazo kabsa, njye ndi tayali kandi urabizi ko ntacyo ntagukorera wangu! john ati: icyo nicyo ngukundira wangu! ahubwo reka ngende dore nsize abandi barimo kwiga, gusa gahunda ni gahunda!
.
.
kurundi ruhande, david yiyicariye mwishuri wenyine abandi bari hanze, dore ko yari numunyeshuri ukunda kwiga abona umunyeshuri umwe araje aramubwira ati: dav, ngo jya mubiro bya H.O.S aragushaka byihuse! david nawe ati: aranshakira iki se kandi!? umunyeshuri ati: ubwo urumva nabimenya koko dav! ubwo david yahise ahaguruka ajya mubiro, agezeyo umuyobozi aramubwira adi david icara aho ngaho, david nawe aricara, umuyobozi ati: david ibintu ngiye kukubwira ninko kukwinginga pe, kandi wihangane unyumve! david nubwoba bwinshi ati: vuga ndakumva muyobozi! H.O.S ati: david ndakwinginze, ihangane dore umukobwa wa general wamugize umusazi, rwose ndakwinginze……… atarakomeza, david ahita avuga ati: nyakubaha rekeraho rwose, ibyo ushaka kuvuga ndabyumva! H.O.S ati: david, nyuma……… ataravuga david ahita yisohokera numujinya mwinshi cyane, ndetse bituma ahita afata udutabo twe aritahira. yooo mbega david ngo arateshwa umutwe. ubwo yaratashye agera iwabo ntiyagira numwe avugisha, mbese wabonaga ntabyishimo nabike afite kumaso, we icyo yakoze yahise ajya mucyumba cye agerageza gusoma ututabo biranga, acana aga TV nako biranga, kubera ibitekerezo byari bimwuzuye mumutwe. ubwo byose byaramucanze ahitamo kwiryamira, amasaha aricuma mpaka kumugoroba. arayuka aritegura arongera asubira kwishuri.
.
.
tugaruke kwishuri, mucyumba kimwe gifunze ahantu hasa nkaho babika ibikoresho, harimo john na sandrine barimo kuganira, sandrine aravuga ati:ariko se koko niwowe urimo kunsaba imbabazi!? john nawe ati: rwose pe ninjye, kandi numutima wanjye wose umbabarire! sandrine ati: ese ubundi kuki wumvaga njye na david tutakundana, kuba ndumukene se nariremye!? john nawe ati: rwose sandrine, nanjye cyagihe sinzi ikintu cyari cyandakaje gituma nkubwira ariya magambo yose, nahubundio david ntakibazo nininshuti yanjye pe! sando nawe ati: sha rwose ndakubabariye pe kandi nanjye mbikuye kumutima nukuri! john arongera ati: yoo! urakoze cyane pe, gusa hari nakandi kantu nashakaga kukubwira! sando ati: agaki se ubwo john!? john nawe ati: ejo kumugoroba mfite agafete nzakoresha kandi abantu bazazamo bazajya bazana babakunzi babo, none nabwiye david kuzaza ambwira ko adashobora kuza agusize, nanjye mbona utaza muri fete yanjye dufitanye ibibazo…… sandrine ahita avuga ati: hahaha! humura rwose pe, ahubwo se kuberiki david atabimbwiye! john nawe ati: sha simbizi pe! ngaho rero urakoze reka njye mubindi! sandrine ati: nizere ko ntawe uzampohotera, ndabizi hazaba harabakire gusa! john nawe ati: eheee, humura shn, sinjye se uzaba wateguye fete!!
.
.
tugaruke kuri david yageze mukigo ahita ajya kureba sandrine muri class yabo, ndetse yarihutaga cyane kuko bwari nimugoroba ngo adasanga yatashye, yageze class asanga harimo angel nawe arimo gutora ibitabo bye ngo atahe, angel amubonye ahita avuga ati: david, urashaka sandrine se!? david nawe ati: yego! yatashye se!? angel nawe ati: hoya! mukanya sinzi umuntu aje uvuga ko harumushaka, gusa nanjye ndabona yatinze! david ati: yeeeh!…. atarakomeza, sandrine aba arinjiye asanzemo david ahita yikanga, ahita avuga ati: david!……. ubwo david we yahise ahindukirana ibyishimo, aramuhobera ndetse ibyo kumubaza aho yarari ntiyabyibuka ahubwo amusaba ko bazajyana muri fete, sandrine nawe ntiyatinzamo ahita amwemerera,ntibyatinze rero bahise burira imodoka bajya mwisoko kugura imyenda ijyanye nikirori, sandrine akagenda yigera imyenda yose akunze ndetse ikanamubera, sandrine nibyishimo byinshi abaza david ati: chr, nonese urabona meze nte!? david kuvuga biramunanira ahubwo akamenyura kubera ibyishimo. ubwo baguze ibyo bagura barangije basezeranaho bimwe byabakundanye, hanyua buriwese arataha, gusa bose baraye badasinziye bumva ejo hatinze gugera. ejo rero ntiryabatindiye, ryarakeye namanwa atarambuka ya saha nyirizina iragera, david atunganya agakote ke ahita yatsa imoka ye nziza ajya gutora umukunzi we iwabo, amujyana mukirori muri hascana aho fete yari yabereye!
.
.
kumbe muri hascana, abantu bahari ari beshi cyane, ndetse bicaye mumyanya yabo ku mameza ateguye neza cyane, mbega ahantu hari gateguye neza cyane. john nawe wari wambaye imyenda myiza cyane bidasanzwe, arimo kuvugana numwe mubakora service, john ati: urmva steve!? kumbe uwo muntu yitwa steven, steven nawe ati: nonese uragira ngo ikirahuri ngishyire imbere yuwo mukobwa!? john nawe ati: yego nyina, turaba twicaye kumeza turi bane, icyo kirahura kirimo umuti ugishyire imbere yuwo mukobwa! steven ati: sawa noneho…… atarakomeza yumva salle yose iracecetse bose baguye mukantu, john ahindukiye abona david na sandrine barinjiye, ariko abanza gushidikanya kumukobwa abonye, yihanagura mumoso ngo arebe neza, mbega ukuntu sandrine yari yambaye, mbega ubwiza we! john kumutima akivugisha ati:”” uyu ni sandrine nzi wumutindi cyangwa nundi david azanye!”” yibajije ibyo ariko ntibaymubuza kujya kubakira ndetse baereka aho kwicara, ameza yari yasigaye yonyine yagombaga kwicarwaho na david na john ndetse nabashery babo!
.
.
ikirori rero cyagiye imbere, barishima cyane, abashinzwe kugabura batangira gukwirakwiza icyo kunkwa, za divayi hirya no hino mubantu, ubwo na steven nawe yazanye ibitahuri bine bya divayi aseriva ba david ndetse arangije yicira john ahajisho aringendera, ubwo baranyoye barishima byahatr ndetse baranarya, amasaha aricuma john aza gufata ijambo ati: bantu banjye murihano mwese, nizereko byabaye ibyishimo, gusa noneho uyu mwanya tugezemo nuwo kubyina tukumva ko twishimye kandi ndifuza ko aka dance gatangizwa na david numukunzi we sandrine nabandi tukaboneraho!”‘ ubwo david yumvise bamuvuze abona ko abyanze yaba yihaye abisi, arahaguruka afata sando akaboko ngo bajye kubyina, ariko sando kumva ntantege afite, akibyibazaho abona sando yikubise hasi abaye nkuhwereye, david byaramucanze atangira gukanura amaso, john ahita aza yihuta amukora kwijosi, akora kunda ndetse no mubikantu ahita yikanga aravuga ati: yiweeee! mana yanjye weee! david ati: john nibiki, mfasha tumujyane kwa muganga! john ati: iyi ndwara ntago kwamuganga bayivura, iyi yitwa phrostevilia, buriya harumuntu mumuryango wabo wapfuye akaba yarayimusigiye! david namarira yatangiye kugwa aravuga ati: yeeeeh! uvuze ngwiki john, iyo ndwara se ntago yakira!? john nawe ati: sha kabsa, gukira biri kure cyane, gusa nzi umuntu ushobora kugufasha akamuvura, kuko kera yarazivuraga zigakira gua ubu sinzi ko akihaba! david: john, ndakwinginze mfasha tujye kureba uwo muntu!
.
.
.ESE IYI NDWARA IBAHO RA!?
.UYU MUNTU UYIVURA SE WE!!
.

.NTUCIKWE PART 12.. LOADING…..

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s