AMOUR EN COURS PART 10


AMOUR EN COURS PART 10
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
nyizera, nzakora uko nshoboye mubeho neza wowe na jack, ndetse na jack ngiye kumwitaho avurw…… atarakomeza bumva kurugi harukomanze, yvette ahita ajya gufungura,
.
PART 10
.
duheruka yvette agiye gufungura, yvette yarafunguye abona ni abakobwa babiri, kumbe ni sandrine na angel. bo rero baramubonye barikanga bararebana bagwa mukantu, yvette abibonye arababaza ati: niko se ko mubaye mutyo bigenze bite!? angel nawe ati: egoko! tugabaye dute se!? yvette ati: ndabona mwikanze!! ariko nanone ndabona atariwbo bwambere mbabonye! sando nawe ati: niko se wamukobwa we, uri kumariki hano!? yvette ati: yeeeh! kuberiki se i umbajije icyo kibazo!? sando arongera ati: mumaze gukubita jack muramumugaza none mugiye gukirikizaho na nyina!? yvette ati: eeee! namwe mwiga hariya se!? angel ati: umva yewe!,gusa nizere ko mama jack ntacyo mwamutwaye! sandrine ati: niko se ubundi muko! kuberiki mutuzira mukanaduhohotera ngo nuko ntakivugira dufite, mubona twe twariremye, mubona aritwe twahise kuvuka…… atarakomeza ikiniga kiba kiraje agahinda karamwica araturika ararira! yvette abibonye ahita avuga ati: yoooh! ihangane disi, basi mwaje munzu tukaganira, sibyo!? angel ati: hoya banza utubwire nimba mukecuru…… atarakomeza mama jack ahita aza aravuga ati: mwabana mwe mwinjire mureke gutonganira kumuryango!! sando nawe ati: eee! mukecu umeze ute!, ntacyo bagutwaye!? mukecuru nawe ati: bana banjye, uyu mukobwa afite umutima wakimuntu, ntago ari nkabandi!
.
.

tugaruke kuri papa david na papa kellia bo bari bagipanga uburyo batuma david akunda kellia, papa david aravuga ati: nonese ubwo urumva twajya kwishuri ryabo tugasangayo abanyeshuri!? papa kellia ati: reka dupfe kujyayo yewe, ntiturabura umuntu tubaza, ubwo se urumva twasanga ikigo kibereye aho!? papa david nawe ati: sawa reka tugende, ariko sinzi ko niyo twamubona yatubwira ibyo dushaka!? papa kellia ati: turakora uko dushoboye kose, atubwire nimba david harumukobwa akunda! papa david ati: ok, reka tugende ahubwo butarira cyane! ubwo bahise burira imodoka gusa batararenga urupangu bahura nindi modoka yinjiraga, kumbe irimo john, ubwo papa david yahise asohoka, ajya kureba umuntu uri mumodoka bahuye, amugezeho abona ni john, john ahita avuga ati: muraho muze! munyihanganire kubitambika, ntago nabimenye ko murimo gusohoka! papa david ati: hahaha! bite sha john, warukomeye se!? john ati: ygo kabsa ntakibazo, narinje kureba david, yari yambwiye ngo muzanire ibitabo bye yari yabyibagiwe! ubwo papa david yahise atekereza akanya gato,arangije ahita agaruka abwira papa kellia ati: waje tukabaza uyu mwana ko ariwe nshuti ye ya hafi se japhet!! papa kellia nawe ati: woow, ntiwumva se ahubwo, reka mparike iyi modoka ahubwo!
.
.
mucyumba cya david ho ibintu byakomeye, nyina yarakaye cyane ati: niko davi, nigute nakomanga bigeze hariya ukanga kumfungurira koko!? david ati: mama, rwose numvaga nshaka kuba njyenyine pe! nyina ati: hhm! ubwo se umwanya wose namaze nguhamagara koko,ntiwanyumvaga!? david ati: ibyo bireke mama, ese ubundi kuberiki uriya mugabo arihano mama!? nyina nawe ati: mwana wanjye ahubwo uzadukoraho, uriya ni inshuti ya so kuva kera none urimo kubabaza umukobwa we koko!? david ati: ariko se mama…… atarakomeza nyina ahita avuga ati: ndetse akaba yaranagukubitse ukabeshya ngo nibisambo byakwibasiye! niko davi koko pe!? david ati: niko se mama, kuberiki mushaka kumpitiramo umukunzi ariko, kandi njye mfite uwo nahaye umutima wanjye wose, ntago nakunda kellia rwose!! nyina nawe ati: hoya hoya rwose mwana wanjye, njye sinitaye kuri kellia ariko mfite ubwoba ko wazakunda umuntu udakwiye pe! david nawe ati: ubwo se umuntu udakwiye ni umuntu umeze ate mama!? nyina ati: ubwo se uramutse ukunze umukobwa w’umutindi wakennye kubi cyangwa se wikirema urumva uwo mwaku twazawukizwa niki koko mwana wa!? david yumvise ayo magambo, agahinda karamwica areba nyina nabi, amarira atangira kugwa, abaza nyina ati: niko se mama uvuze ngwiki koko, ubwo se iyo uvuka ugasanga nawe urumukene wari kubigenza gute!? nyina nawe ati:ntago byashoboka mwana wanjye, ubura gushima imana ko ntamwaku tugira mumuryango ahubwo ugashaka kuyikururira koko!? david ati: mama, mbabarira umvire mucyumba rwose, kandi umenye ko ibyo muzakora byose ntashobora kureka sandrine wanjye! nyina ati: ngo nde dav…… david ati: genda ariko mvira mucyumba mama!
.
.
kurundi ruhande, john, papa kellia ndetse na papa david baganira, papa david nakumiro kenshi aravuga ati: niko se john,ibyo bintu uvuze nukuri!? papa kellia nawe ati: yewe nanjye ndumva uyu mwana atubeshya pe! john ati: hhm! nukuri simbabeshya, kitwa sandrine kagatindi kabi cyane, niko katwaye umutima wose wa david! papa david ati: mbega mbega ngo damien nagwisha ishyano, ibaze david yakunze umutindi kweli!? john ati: yewe muze, nanjye byarandiye ariko mbura icyo nakora, kuko numvaga david nkinshuti yanjye atakunda umukobwa nkuriya rwose! pp kellia ati: niko se sha, ako gatindikazi ngo ni sandrine uzi iwabo, cyangwa se aho gakomoka!? john nawe ati: yewe, ntago mpazi rwose ariko icyo nzicyo nuko afite nyina gusa! papa david ati: eeeh! reka twice nyina, sibyo japhet!? papa kellia nawe ati: nibyo rwose, ahubwo twabinyuza muzihe nzira kugira david yice nyina wa sandrine!? papa david ati: nicyo kibazo kabsa! ariko se sha john, ntiwadufasha ugatuma david yica nyina wa sandrine!!? john nubwoba bwinshi ati: eheee! hoya hoya pe, ntago nakonger……. atarakomeza papa david ahita avuga ati: ndeba, ndi se, ninjye papa wa david, urumva arinjye wakorera umwana wanjye ubugome ntampamvu se!? papa kellia nawe ati: mwana wanjye, mbabarira ubikore, basi uzansabe icyo ushaka nurangiza! ubwo john nawe yamaze akanya abyibazaho, arangije arabasubiza ati: sawa ntakibazo, ndabyitaho ariko nizere ko bitazangaruka! papa kellia ati: humura sha,njye ndi general mungabo zigihugu, ntacyo uzaba!
.
.
tugaruke kwa nyina wa jack, aho yvette na ba sandrine bari, gusa noneho bisa nkaho bumvikanye, angel aravuga ati: yoooh! yvette burya ufite umutima wakimuntu bigezaho koko!? yvette nawe ati: sha nanjye sinzi uko byaje gusa mubihe bishize numvaga ntashobora kuvugisha umukene pe! sandrine ati: nonese jack warusanzwe umuzi yvette!? yvette ati: sha icyo narinzi nuko nanjye namukubise, sinzi ukuntu nagiye mubitaro numva umurwayi uririmba ngira amatsiko yo kujya kumureb,ngezemo nsanga ni jack twahondaguye! mama jack ati: yoooh! mwana wanjye imana ishimwe kuba warahindutse! sando nawe ati: ese ubundi ubwo mwamuzizaga iki!? yvette yitsa imitima avuga mukajwi gato ati: shahu se,ko ari urugomo, ngo twamuzizaga kuba yarari guca indabo imbere ya class yacu kandi arumukene atemerewe kuhagera! angel ati: ngo aca indabo!? yvette arongera ati: yego, icyo nabashije kumva avuga, nuko ngo yashakaga kuzishyira umukobwa akunda, ariko ntumbaze ngo ninde! ubwo yavuze atyo, angel na sando bagwa mukantu, barerebana, agahinda karabica ariko barijijisha, sando ahita avuga ati: yooh! disi yararenganaga! yvette ati: ntakundi,gusa njye ndashaka kubasaba imbabazi ndetse byumwihariko nkazisaba mama jack kubwo gufatanya muguhohotera umwana we jack! mama jack nawe ati: mwana wanjye humura, icyingenzi nuko wabaye umuntu mwiza! ubwo yvette yahise ashimira, arangije ahita akora mugakapu ke akuramo amafaranga ayaha mukecuru aravuga ati: akira basi ba ukoresha aya, nzagaruka vuga kukubwira uko byabindi byagenze! muckuru ati: oooh, urakoze mwana wanjye! ubwo yvette yahise abasigaho arigendera, sandrine ahita avuga ati: yoooh! disi iyaba bose bahindukaga bakaba nka yvette, isi yaba amahoro! angel nawe ati: kabsa pe, ahubwo se sando twe twagiye ko bwije kandi ejo ari amasomo! sando ati: yewe nibyo koko, ubwo tubonye mukecuru ameze neza twagenda, ahubwo mama ndasanga yihebye! mama jack nawe ati: yooh, murakoze bana banjye, mumbwirire jack ko ndi kumusengera!
.
.
ubwo baratashye bajya iwabo, amasaha aricuma ijoro riracya bagaruka kwishuri bose, ndetse na david nubwo yari yaraye ababaye nibyamubujije kujya kwiga, yabaye akigera mukigo rero agiparika imodoka abona yvette araho hirya yegamye kuyindi modoka, david ahita amubaza ati: niko se yvett, waramutse neza ko mbona ukiraha kandi amasaha yamasomo yageze!? yvette ati: naringutegereje davi! david ati: yeeeh! kuberiki se unte….. atarakomeza yvette ahita avuga ati: ntarinkuzaniye ikofi yawe, wari warayitaye! ubwo david yahise yikora kumufuka, asanga urera, aravuga ati: hah, yewe bwarayaze kabsa, sinamenye nigihe nayitariye, urakoze kabsa! ubwo bahise batandukana batyo, gusa yvette ataragera kureba aba ahuye na patrick, aramubaza ati: ariko se yvette, ko utampamagaye ngo umbwire uko byagenze! yvette ati: ntago namwishe! patrick ati: yeehh! have se wikina sha yvette! yvette ati:patri! nawe ntuzatinda kubona ko uwo mutima winyamanswa ufite atari mwiza! patrick nawe ati: ibaze nukuri! cyangwa nawe david yaguhinduye dore ko abakobwa ntabyanyu, buriya muzi ibyo murimo koko!? yvette ati:patri, ntuzonhgere no kumvugisha igihe utaramenya ko abantu bose ari bamwe! patrick nubwoba bwinshi ati: ehhheee! nizere ko david utabimubwiye ariko! yvette ati: ubwo se urumva ibintu nkibyo nari kubihera hehe patri, gusa nawe nushake ……… patrick ati: abakobwa nifeke koko, ubwo rero ngo……… yvette ati: patri, mbabarira wimbwira menshi reka njye kwiyigira! ubwo patrick yasigaye aho wenyine, akanuye amaso yumiwe, kumutima akibaza ukuntu azabona kellia bikamuyobera!
.
.
david we kumbe yari yageze muri class, yicaranye na john, david ati: ubwo se nigute wambwira ngo umukobwa yakurushije ubwenge john!? john nawe ati: sha nanjye binyobere pe, njye yarambwiye ngo nkubeshyo ko ayo makaye ari muri toillet kugira ngo umusangeye agukorere surprise, sinarinze ko byakuviramo gufungwa! kandi rwose umbabarire davi! david nawe ati: haha, sha ntaribi mwana bibaho, ahubwo se ubona koko kellia arumukobwa umuntu yakunda!? john nawe ati: reka reka ni agasazi, ahubwo se ko ataje kwiga bite!? david ati: yewe sinamenya kabsa! john nawe ati: ese sha kuki wampishe ko ukundana na sandrine, kugera aho byitahurira koko davi!? david ati: ntago nakora ikosa ryo kubikubwira mn, nukuntu mubazira se urumva…….. john nawe ati: umva nukuri, kuburyo se nakwanga numukunzi wawe ngo nuko arumukene!? david agahinda kaba karaje yitsa imitima, avuga mukajwi gatoya ati: shahu se ko mbona urukundo rwacu barwitambika, kugeza naho papa na mama batanshyigikira murukundo rwanjye na sando! ubwo john nawe yahise azana uturira two kubeshya, arangije ahita avuga ati: mwana humura bibaho, kandi njye ndagushyigikiye cyane ntakizakubuza kumugira uwawe wibihe byose, ahubwo ndanagutumiye! david ati: hehe se mwana john! john ati: ndashaka gutegura agafete ko gusangira ninshuti zanjye, kandi ndashaka ko uzazana na sadrine kuko nabandi bazaba bazanye ababo! david ati: yeeeh! ntiwumva se ahubwo, wowe se uzaba urikumwe nande!? john ati: hahaha! njye ndamufite sha, nuko atiga hano ,uzamubona wumirwe agiye kumera nka sandrine mubwiza! david ati: hahaha! nonese niryari!? john ati: ejo saa kumi nebyiri muzabe muri tayali, bizabera muri HASCANA, ahubwo reka mbe nkuretse mwana, harahantu ngiye turasubira!
ubwo john yahise avaho, agenda yibaza byinshi, kumutima ati:”” ese mbaze njye kureba sandrine, mwereke ko mbashyigikiye we na david cyangwa mbanze njye gushaka umuti!!!”” yakomeje kwibaza icyo yakora, ariko birangira agiye gushaka umuti, yageze ahantu hasa nkaho bacuririza imiti yubwoko bwose, iyamatungo niyabantu, abaza umugore umwe mubagore bakoragamo ati: ese umva! umugore nawe ati: yego ndakumva , ngufashe iki!? john ati: wambonera umunti watuma umuntu asinzira amasaha 48, mbese akamera nkuri muri koma!? umugore ati: hoya, nabona ushobora gukora amasaha 40 gusa! ubwo john yatekereje akanya gato ahita avuga ati: sawa ntacyo wumpereze, umpe na facture nkwishyure! umugore ajya gushaka umuti, john asigara aho kumutima avuga ati:” david agombe areke uriya mutindi ko ni sandrine!!”” yooh kumbe ya john cyijijishaga kuri david……

. ESE IBI NIBIKI JOHN ARIMO GUPANGIRA DAVID NA SANDO!
. ESE SANDO AZABWIRA ATE JACK KANDI YARAKUBISWE AMUZIRA

.NTUCIKWE PART 11. LOADING….

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

4 comments

  1. Ntawuhitamo aho avuka! Bishoboka twese twaba twarihitiyemo. Gusa Imana icire akanzu sando na david john ntabahitane

    Like

Leave a comment