AMOUR EN COURS PART 9

AMOUR EN COURS PART 9
.
.
aho twagarukiye ubushize
.
imbaraga zo kurumutera zirabura ahubwo nawe atangira kurira, jack abibonye ahita amubaza ati: muganga …. muganga bigen…. atararangiza, yvette ahita abika rwa rushinge asohoka yihuta, afata imodoka ye namarira menshi arigendera…….
.
PART 9
.
tuve kubitaro aho alicia yaragiye kwica jack ariko imana igakinga ukuboko, tugaruke aho david yasanze sandrine na angel baganira, ndetse noneho bisa nkaho david yaguye mukantu, aravuga ati: niko se angel, uwo jack ukunda sandrine ni umwe urwariye mubitaro!? angel nawe ati: yego ni umwe watangiye amafaranga yo kuvurwa! ubwo david yahise yitsa imitima, ubwoba nagahinda buramwica arangije ahita ahaguruka ntakintu nakimwe avuze arigendera, gusa yabaye ataragera kure, sandrine ahita amwiruka inyuma amufata kukuboko aramugarura, sandrine aramubaza ati: dav! kuki ubaye gutyo koko, ese basi urankunda!? david nawe ati: banza umbwire ahubwo nimba ukunda jack! sandrine ati: nukuri nubwo ariwe wansabye urukundo mbere, njye numva ariwowe umbamo ndetse nkumva waribye umutima wanjye wose, ariko…… kuvuga biba biranze, david ahita amubaza ati: kuberiki uvuze ngo ariko! ariko iki sando!? angel ati: vuga sando, wigira icyo uhisha rwose ndakwinginze! sando nawe ati: david ndakwinginze, umbwize ukuri! david nawe ati: urabizi ko ntashobora kukubeshya mukundwa! sando nawe namarira menshi aravuga ati: nigute waba unkunda, ukajya gufata abandi bakobwa kungufu!? ubwo david bamubajije gutyo, agahinda karamwica yitsa imitima, ahita avuga ati: sando, ese koko nawe urabona nafata umukobwa kungufu!? angel ati: sha nukuri nanjye binyobere davi……. david ati: angel reka sando ansubize niwe mbajije! sando nawe ati: nukuri davi! nashima imana numvise ibyo numvise aribihuha nukuri, kuko nanjye ndumva utabikora pe! david ati: nukuri ibyambayeho byose sinarimbizi, umukobwa twigana witwa kellia, yarankunze ariko njye ……… bla bla blah, ababwira ukuntu byose byagenze, gusa yarangije hasi hatose bitewe namarira angel na sando bariraga, hashize akanya sando yegura umutwe areba david mumaso, ahita ahaguruka aramuhobera aravuga ati: nukuri dav, ndagukunda cyane, kandi umbabarire kubwo kuba ntarakwizeye, sibyo!?
.
.
tugaruke kuri yvette, mumodoka arimo gutwara amarira ari yose, mbese ubona agahinda gasa nakenda kumuhitana, kumutima akibaza ati:” ariko se koko mana yanjye kuberiki naringiye gukora ibintu nkabiriya koko!!?”‘. yvette yakomeje kugenda arira ndetse anibaza byinshi, yibuka ibyo jack yamubwiye byose akumva birimo kumurya ahantu, umutima nama we naho ukamuhatiriza kugira icyo akora, yakomeje kwibaza byinshi asa nkucanganyikiwe ahita akata imodoka vuba vuba ahindura icyerekezo, afata andi mayira, ndetse agenda kumuvuduko udasanzwe .
.
.
aho david na sando bari bo baracyahoberanye, ndetse banahozanya, amabizu yo sinakubwira mbese bigaragara ko urukundo ruhari kumbande zombi, angel we yaraho hafi arebera gusa nawe akajya acishamo akamwenyura, yoo disi angel ntanubwo afuha! hashize akanya rero katari gatoya bari muribyo byishimo, angel ahita avuga ati: sando, noneho mukomeze muryoherwe njye ngiye kureba jack kwa muganga kuko nari nabimusezeranyije ejo ko nzasubirayo kumureba! sando nawe ati: eee, ariko se waretse tukajyana yo turi batatu, sibyo chr!? david nawe ati: yooh! chr byari byo ariko njye ngiye gutaha haribintu nashakaga kuvugana nababyeyi! sando nawe ati: ntakibazo david mukundwa wanjye, gusa nizere ko atari impamvu za jack nanjye zitumye utaza!? david nawe ati: hoya hoya rwose chr! icyingenzi nuko arinjye ukunda nahubundi jack we ntakibazo rwose! angel nawe ati: ariko rero sando, byaba byiza tubanje tukajya kureba nyina wa jack uko amerewe! sando nawe ati: yooh! kandi koko di, ese mana yanjye ubu abayeho ate kandi jack ariwe warumutunze! angel ati: nanjye binyobere, ahubwo ngwino twihute sha sando, humura ndahazi yarahambwiye ni kurugo nimero BH7899,ntago tuyoba! david nawe ati: noneho mureke mbageze imbere kuko ndabona arininzira imwe!
.
.
tugaruke kuri yvette, yageze ahantu araparika arangije ahamagara umuntu waruhagaze nkaho hakurya, umuntu ahageze yvette aramubaza ati: bite se muvandi!? undi nawe ati: yewe nibyiza ntakibazo,ahubwo se wowe ko mbona usa nkuwahoze arira byagenze bite!? yvette ati: sha ndwaye amaso buriya yahoze andya cyane, ahubwo se wandangiye kurugo BH7899 ko mbona nahabuze kandi ari muraya macartier! umuntu ati: yeeeh! aho sikwa jack ra!? yvette ati: yego naho rwose, pe! wahangeza se!? umuntu ati: yewe nubundi nyina wa jack araho imbere gato, komeza nubona umukecuru wicaye iruhande rwinziza asabiriza niwe nyina, arakujyana iwabo! ubwo uwo umuntu yavuze atyo, yvette ahita ata amarira, agahinda noneho karikuba aravuga mukajwi gato ati: urakoze cyane muvandi! umuntu ati: niko se ko mbona uriz……. atarakomeza yvette ahita yatsa imdoka aragenda, koko kandi ageze imbere abona umukecuru wicaye kukabuye, uruhande rwumuhanda , uwo abonye wese amusaba, ahita aparika imodoka avamo ajya kureba umukecuru, amugezeho aravuga ati: mukecu uri mama wa jack!? umukecuru ahita yikanga aravug ati: yego ninjye, wowe urinde se muko!? yvette aho gusubiza ahubwo agasuka amarira atagira uko angana.
.
.
kurundi ruhande david we yatwaye angel na chr we sando, gusa urugendo rwari ibyishimo gusa,sando agacunga david akaba amwibye ikibizu cyiza cyane bagaseka, gusa ngo akaryoshye nigahora mwitama, david yageze aho abageza arahabasiga nawe akomeza urugendo yerekeza iwabo, nabo bagenda bagana murugo kwa jack ndetse bagenda baganira nkinshuti nziza kandi zikundana, ndetse zinafatanya muri byose. david yageze iwabo aparika imodoka ye ahabugenewe, arangije araza yinjira munzu agezemo asanga harimo se wa kellia na nyina ndetse na se, papa david ati: dore muhungu wanjye sha japhe, yarakuze! papa kellia ahindukiye aba ahuje na david amazo bose barikanga, bagwa mukantu, david shaka gusubira inyuma biranga, kumutima ati:” mana yanjye noneho birankomeranye, kuki nabeshye papa ko ibisambo aribyo byankubise koko, kubeshya nibibi pe!!”” general japhet we utariyumvishaga ibyabonye, ahita avuga ati: niko se damien, uyu niwe muhungu wawe, umwe warakana cyagihe duherukanye!? papa david ati: yego da! nonese ko mbonye wikanze nkaho warumuzi!? general aba yikije imitima, aravuga ati: ese shahu, damien uzi ngo umusore nahoze nkubwira warwaje umukobwa wanjye kellia, si uyu david wawe!? papa david ati: reka reka! ibyo se bibaho ra!? ubwo david yavuze icyo kuvuga aratambuka yigira mucyumba cye arafunga, papa kellia ahita avuga ati: damien, mbabarira uze hanze nkubwire sibyo! ubwo bahise binaga hanze, mama david nawe ajya gukomangira david mucyumba cye, papa kellia ambwira papa david ati: damien rero urabizi ko urinshuti yanjye, ndakwinginze ntutume umukobwa wanjye atumutwe! papa david ati: ntago nanjye niyumvisha ukuntu david yakwanga umukobwa wawe, ubwo…… papa kellia ati: eheeh! yaramwanze pe, gusa mfasha ankundire umwana kuko no kurya ntari kurya pe! papa david ati: yampayinka data, david agomba gukunda kellia nkitegeko rwose! papa kellia ati: damien, mfasha basi nimba hari nakandi gakobwa david akunda tukice ariko…… papa david ati: hoya wee, aho nabwo watuma david asara nimba agakunda koko, ahubwo twashaka uburyo bangana urunuka koko nimba ako kanyagwa gahari! papa kellia ati: noneho reka tuzatume david yica umwe mubavandimwe bako gakobwa gatuma……. papa david ahita avuga ati: reka tubanze tumenye koko nimba david harakandi gakobwa akunda ndetse nimba nako gafite abantu bavukana cyangwa ababyeyi
.
.
kurundi ruhande , kumbe yvette yajyanye nyina wa jack munzu kwa jack, disi akazu ka kera ndetse gashaje. yvette ati: rwose mukecu humura ntacyo ukibaye ndahari! mukecuru ati: mwana wanjye nkuko maze kubikibwira,ntago washobora ibibazo byanjye na na muhungu wanjye jack! yvette ati: humura ndaza kubwira murugo babashakire aho kuba, cyangwa muze murgo tujye tubana! mukecuru ati: hahah! mwana wanjye, nabonye bisa nkaho iwanyu arabakungu bakize cyane,gusa sinzi ko ababyeyi bawe bagira umutima nkuwawe,nkurikije ukuntu kwishuri mubayeho ntago byakorohera, erega jack yambwiye byose mukobwa! yvette disi ahahinda gahita kamwica ndetse ashaka kongera kurira, ariko arihangana aravuga ati: mukecu nukuri nyizera, nzakora uko nshoboye mubeho neza wowe na jack, ndetse na jack ngiye kumwitaho avurw…… atarakomeza bumva kurugi harukomanze, yvette ahita ajya gufungura,
.
.
bavandimwe, burya ngo imana ntaho itagukura, disi wabona imana ifashije jack na nyina, ibyari urupfu bigahinduka ineza ndetse burya ngo imigambi yababisha ntikanga umwizera!
nimba koko nawe wemera ko imana ifasha abatishoboye kandi ikaba numurinzi wabababaye kora share nabandi basome ibitangaza by’imana ndetse nimba wizera imana ugire icyo uvuga kwiyi nkuru, ndetse nanjye ndashima ko nongeye koroherwa!

.ESE ABABYEYI BA YVETTE BAZEMERA GUFASHA MUKECURU NUMUHUNGU WE JACK!?
. ESE DAVID NONEHO AZACIKA IMITEGO YABA SE!?

.NTUCIKWE PART 10.LOADING…..

Advertisements

2 responses to “AMOUR EN COURS PART 9

  1. Mana komeza uhagarareho jack numuryango we kandi Davide ahumure ashikame agiye guca mubigersgezo we na sando.ariko ko murikutugira tugufi koko

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s