AMOUR EN COURS PART 12 .


AMOUR EN COURS PART 12

aho twagarukiye ubushize!
.
john nawe ati: sha kabsa, gukira biri kure cyane, gusa nzi umuntu ushobora kugufasha akamuvura, kuko kera yarazivuraga zigakira gua ubu sinzi ko akihaba! david: john, ndakwinginze mfasha tujye kureba uwo muntu!
.
PART 12
.
tuve kuri ba david, twigire mubitaro aho jack arwariye, yvette yicaye gutatebe karaho hafi muricyo cyumba arimo gusoma agatabo, angel nawe aba arahageze abonye yvette agwa mukantu, aravuga ati: yvette! kutambwiye ngo tuzane!? yvette nawe ati: shn, ntago narinzi ko ufite gahunda yo kuza hano! angel ati: eeeh! nonese jack maerewe ate yvet!? yvette nawe ati: shn, arasinziye, muganga amaze kumbwira ngo simukangure, gusa nyine ngo uyu munsi nka saa saba baramusezerera atahe! angel ati: wooow! mbega byiza wee! ndumva nishimye….. atarakomeza yvette ahita amubaza ati: nikose angel, noneho sandrine wamushizehe ko mutari kumwe!? angel ati: shn, ngo yagiye muri fete…….. akivuga abona yvette arikanze ahita amubaza ati:hhm! niko se yvette,ubayiki ko wikanze!? yvette nawe ati: sha uvuze fete nibuka ko nanjye hariyo bari bantumiyemo, disi john noneho azanyirenza! angel ati: eheee! ubwo se kuki utagiyeyo disi!? yvette ati:shahu rero angel buriya ibintu byaranshanze pe, nsigaye nicara muri class ngatekereza jack, narya nkamutekereza mbese niwe usigaye uba mubwonko bwanjye gusa pe, sinzi impamvu! angel ati:eheee! niko se yvette urwo surukundo buriya!!? yvette nawe yitsa imitima avuga mukajwi gato ati: sha byashoboka kabsa, kuko kuva namubona yanze kumvamo pe!
.
.
tugaruke kuri david na john, bo bashyize sandrine mumodoka, ibyamafete baba babiretse bamujyana kuri uwo mugabo john yavuze uvura phrostevilia. bagiye inzira yose david imyenda yatose kubera amarira, john warutwaye ndetse arinawe waruzi aho bagiye, ntahandi yajyanye david atari muri rwa rupangu rwabo raphael arinda, bahageze bavamo david aterura sandrine barinjira, bagezimbere john abwira david ati: witonde ugire umutima ukomeye kandi ntufunge umutwe utatuma tuvahano turi imirambo twese! david ati: yeeeh! kuberi…… atarakomeza bumva umuntu nkahi hirya ati: murashaka ko mbafashiki basha!? kumbe ni raphael,john ahita yigirisha ubwoba aravuga ati: tu.. tur.. turashaka ko udutabara, phrostevilia yaduteye! raphael ati: uwo mukobwa niwe se yafashe!? david nawe ati: yego rwose ndakwinginze mutabare! raphael ati: hashize igihe kingana gite!? john ati: niminota 45 gusa! raphael ati; ngaho munkurikire! ubwo bahise bamukurikira, bamanuka ahantu hijimye hasi muri cave, bagezemo raphael acana agatara, david abonye ukuntu ahantu hameze yumva agize ubwoba, hari huzuye impu zibisimba, uducumu, udupanga, imiheto, ibicuma, ndetse nibindi bintu byinshi biteye ubwoba, raphael ahita avuga ati: murambike kuraka gakeka sha, turebe ko haricyo byatanga! ubwo david yahise abikora vuba cyane, raphael yikoza mukumba karaho hirya azana agacuma gacumba umwotsi akazengurutsa sandrine umubiri wose arangije amukora mwijosi, kubikanu ndetse no kunda neza neza nkuko john yabikoze, arangije areguka areba david aramubaza ati: uyu mukobwa afite abavandimwe!? david ati: hoya ntanumwe gusa afite nyina wenyine niwe babana!
.
.
raphael nawe ati: wooow! noneho ararokoka uyu mukobwa rwose! john ahita yibazisha ati: yeeeh! uramuvura se muze!? raphael ati: iyi ndwara iterwa nabakurambere, buriya harumuntu wapfuye kera wo mumuryango wuyu mukobwa afitiye amadayimoni ideni, buriya nayo arimo kwishyuza ibyayo….. david nubwoba bwinshi ati: ayiiih! ubwo se….. atarakomeza raphael ati: ubwo rero kugira uyu mukobwa akire nuko undi wo mumuryango we apfa, akamusimbura! david ati: eheeeee! mana yanjye weee, hoya wee! raphael ati: ese ubundi sha, uyu mukobwa wowe niki cyawe!? john ahita avuga ati: ni umukunzi we! yitwa sandrine raphael ati: eee! ubwo rero arahitamo kujya kwic nyina akabona umukunzi we cyanga areke apfe! ubwo david yarebye sando aho aryamye, aratekereza cyane namarira menshi arangije ahita avuga ati: sawa ntakibazo ndajya kwica nyina ariko sandrine abeho! david yavuze atyo, raphael arijijisha aba akanze kukabuto kakantu kameze nka radio, john nawe ahita afata david ukuboko aramubwira ati: david ndakwinginze wikwisiga amaraso yumubyeyi urengana, ndakwinginze ntumwice! david nawe ati: john rekeraho, ngomba kubikora, reka mwice ntakundi! raphael nawe ati: rata wowe, genda wice nyina wa sandrine ubundi nawe ubone ibyo ukeneye byose!sibyo!? david nawe ati: ntakibazo ndabikora muze! john nawe ati: david mbabarira wikwica umukecuru wabandi, ndakwinginze nyumva….. rapahel ahita avuga ati: ahubwo rata ubu urumo gutinda, nutabikora mumasaha 30 biraba birangiye, ubwo njye turabonana nugaruka! ubwo david yahise aterura sando barazamuka, bageze ruguru john ahita avuga ati: sandrine bumushyize muri kiriya cyumva nuza urahamusanga uje no kwishyura! david nawe ati: nonese urahasigara!? hoya nanjye hari aho ngiye ariko ndahita ngaruka, uretse ko ntacyo aba! ahubwo nibagiwe urufunguzo rwanjye! david ati: sawa mwana john, reka nihute! ubwo john yasize sando aho ahita agenda john nawe agaruka muri cave, agezemo atangira guseka ati: haha! niko raphae! uziko urumuhanga byahatr wangu, mbega ahantu hateye ubwoba wee! raphael ati: haha, njye ndakaze mn, wabonye ukuntu nijijishije nkamufata nkafata amajwi! john ati: sha nabibonye, gusa nizere ko uzayumva atazumva impamvu yatumye david ajya kwica uriya….raphael nawe ati:umva yewe, wowe se ntiwabonye igihe nakandiye buto, ntanijambo sandrine ririmo!
.
.
tugaruke kuri angel na yvette mubitaro bo baracyiganirira gusa jack we ntarakanguka, angel ati: nonese kuberiki iwanyu babyanze shn!? yvette nawe ati: yewe nabo baracyatekereza ko abakene batera umwaku, nagerageze kubibumvisha ariko bananiye pe, ngo ntago bafasha abatindi! ubwo angel we yikije imitima ahita asubiza ati: yewe ntakundi byamera buriya! yvette arongera ati: ariko ntakibazo, harinzu nahise mbagurira bazajya babamo ndetse ndizera ko ntacyo bazamburana pe! angel nawe ati: yoooh! disi wakoze cyane kandi jack nakanguka araza kugushimira cyane kubwo kubitaho! yvette ati: yewe, ntampamvu umuntu atafasha kandi ashoboye, ahubwo se angel!! angel nawe ati: iki se yvet, vuga nguteze yombi! yvette nawe ati: buriya jack nabyuka mpite mubwira byabindi!? angel ati: egoko! uzaburetse pe kuko ushobora kumubwira ko umukunda ataratungana neza mumutwe u…… atarakomeza yvette ahita avuga ati: ariko koko nibyo,reka mbe ndetse.
.
.
kurundi ruhande david we yageze imbere yurugo rwaba sandrine, aracyari kwibaza kucyo yakora ariko akabona kwica nyina wa sando bikomeye, ndetse byakomeje kumwangira hita akata imodoka yerekeza mukabari kari nko muri 3km uvuye kwa sando, agezemo abona ikigabo kimwe mubyaharindaga, arakibaza ati: bite se boss wanjye!? ikigabo nacyo kiti: yo, salama niga! ngufashiki se!? david nawe ati: ndashaka umuntu naha akazi….. atarakomeza abona umugabo ukiri muto, urimo kurira nkaho hirya agenda asaba buri uwabonye wese, ati: wambabariye ukampa amafaranga koko!! ubwo david yahise areka cyakigabo aragenda afata wawundi wasabaga ukuboko aramusohora amujyana mumuodoka ye aramubwira ati: numvise ushaka amafaranga nibyo!? umugabo nawe ati: yego rwose, umugore wanjye yagiye kubyara kubitaro ,mbura amafaranga yo kwishura none naduke narimfite naje hano nkina urusimbi ngira ngo ndebe ko yakwiyongera nkabona ayo kwishyura none natwo baraturiye! ubwo david yagize agahinda ariko ntiyabyerekana, ahita abaza umugabo ati: witeguye gukora akazi, ukabona amadolari 2000!? umugabo ati: yego rwose uko kaba kameze kose! david nawe ati: genda unyicire umukcuru usanga mu nzu iri kuriyi adress amafaranga ndayaguha urangije! umugabo ati: eheee! ngo mwice!? david ati: nsubiza amafaranga yanjye nimba utabishaka! umugabo ati: sawa, ndabikora!ndamusanga kuru rugo se, iyi niyo nimero yaho!? david nawe ati: yego kandi hasigaye amasaha make, ihute ubikore kare! umugabo nawe nubwoba bwinshi ati: sawa, mukanya ngusange hano rero! ubwo umugabo yavuyeho aragenda, david ahita aturika ararira, agahinda kenda kumutina, asigara aboroga mu modoka ye!
.
.
umugabo yahise agenda yihuta, aragenda akomangira mukecuru ariko akumva atinze gufungura, ahita yica urugi arinjira, yinjira arakaye, agezemo asanga mukecuri arimo kurya utwa nimugoroba, amubonye ahita avuga ati: bite mwana wa! umugabo yanga gusubiza ahubwo areba umukecuru cyane atangira gushoka amarira mumaso, mama sando ati: niko se mwana wanjye, ko urira! cyo ngaho icara dusangire umbwire! umugabo nawe ati: mukecu buretse gato ndaje, buretse kurya ndaje dusangire! ubwo umugabo yahise agenda agaruka afite amajerekani abiri ya petrol, mama sando amubonye arikanga, aramubaza ati: mwana wa… atarakomeza, umugabo aravuga ati: mukecu narinje kukwica, gusa ntago nabishobora kwica umuntu, ahubwo fata utwawe twingenzi tuve hano! ubwo mukecuru nawe yahise abona ko umugabo abikoze hari impamvu, afata utwe twingenzi, wamugabo asuka petrol munzu yose, dore ko ari na zimwe niba zubakishije imbaho, arangije barasohoka afata akabiriti arayishumika. mukecuru ati: niko yemwa!….. umugabo ahita avuga ati: humura mukecu, ndakubwira byose! ubwo umugabo yahise ajyana mukecuru amusiga ahantu, amubuza kuhava, arangije ahita ajya kureba david, david amubajije uko byagenze amubwira ko yatwikiye umukecuru munzu, david nawe ntiyashidikanya ahita yishyura umugabo, acana imodoka ye anyura kwa sando koko asanga inzu yagurumanye kuburyo urimo imbere atabasha kurokoka,ndetse irimo no kuzima, police nabaturage bahuruye. wa mugabo we ntakindi yakoze, yahise ajya gufata mukrcuru amujyana iwe, aramubwira ati: humura ube usigaye hano, ndaje ngiye kureba madamu kubitaro ninza ndakubwira byose! mukecuru nawe nubwoba bwinshi ati: yego ntakibazo mwana wanjye! ubwo umugabo yasize aho mukecuru, ahita ajya kureba umugore we kubitaro, kugira ngo amwishyurire bamubage!
.
.
john we aho ari, arimo kuvugira kuri phone, phone iti: none ubu tuvugana yagiye kubirangiza!? john nawe ati: yego kabsa, ndaza kubabwira uko byagenze! phone iti: yego sha, ukoze akazi keza! john ati: nonese kellia amerewe ate!? kumbe arimo kuvugana na papa kellia! papa kellia ati: nibirebire wamwana we! john nawe ati: nukwihangana, ariko muhumure bigiye gucamo.
.

.ESE JACK NIYUMVA YVETTE AMUKUNDA AZEMERA KUREKA SANDRINE!?
.ESE SANDO NAMENYA KO DAVID ARIWE WISHE NYINA BIZABA BITE!!?
.
.
.NTUCIKWE PART 13.. LOADING…..

Advertisements

6 responses to “AMOUR EN COURS PART 12 .

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s