AMOUR EN COURS PART 13

AMOUR EN COURS PART 13
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
john ati: nonese kellia amerewe ate!? kumbe arimo kuvugana na papa kellia! papa kellia ati: nibirebire wamwana we! john nawe ati: nukwihangana, ariko muhumure bigiye gucamo.
.
PART 13
.
tuve kuri john aho yavuganaga na papa kellia, dugaruke kuri david, we ari mumodoka bisa nkaho arimo kwerekeza kwa raphael a ho yari yasize sandrine, gusa inzira yose yagendaga arira akubita imidoka ibipfunsi,intege zacitse, ageze imbere abona ahantu hari akabari aba yinjiyemo agira ngo wenda nankwa agacupa ibibazo biratuza. ubwo yinjiye akabari rero agezemo yaka icyo kunkwa ndetse kandi gikarishye byahatari, gusa umuntu yatumye yagiye kugaruka asanga david yasinziriye yaryamye kumeza, yasinziriye. umusore biramuyobera niko kubaza boss we ati: niko se boss, uyu muntu noneho we ko mbona bikaze, uziko yinjiye nonaha none ahise asinzira! boss nawe ati: buriya yarananiwe tu, shaka ukuntu umwiyegamiza umujyane mucyumba cyanjye abe aryamye kandi umujyanire niyo nzoga ye arayinkwa abyutse! umusore nawe ati: ariko se boss umuntu utanazi, uje mbwambere muraka kabari…… boss ahita avuga ati: ariko billy! iyo mvuze ntiwumva, mujyane aryame, erega ni umukiriya tugomba kumwubaha! ahubwo se nick ko ataje gukora uyu mugoroba byagenze bite!? billy ati: yewee naba nkubeshye pe, gusa muheruka anyaka amafaranga ngo ajye kureba umugore we mubitaro yagiye kubyara! boss nawe ati:eeee! kandi koko di, yari yabimbwiye, nzajya kumusura nanjye ejo! yooo, boss disi yari umuntu mwiza cyane! ubwo billy yahise aterura david amujyana mucyumba cyaraho mukabari, david nawe ageze kuburiri ahita afurura ndetse aranagona, billy abibonye kumutima arivugisha ati:” uyu musore ashobora kuba afite ibabazo tu!””
.
.
ubwo david yararyamye, kabsa igitotsi aragikata, amasaha aricuma, ijoro riracya david akomeza gusinzira, boss akajya kumuteraho akajisho ariko agasanga umusore akiryamye. aho sadnrine nawe yararyamye kwa raphael, yatangiye kwinyeganyeza ndetse biza kugeraho arakanguka, birumvikana ubwo wa muti warumushizemo, gusa yarebye ahantu ari atahazi, agira ubwoba atangira gutabaza, muri ako kanya raphael aba amugezeho aza avuga ati: tuza tuza mukobwa muto! humura ntakibazo rwose! sando nawe ati: muzeh!aha nihehe, ninde wahanzanye!? raphael nawe ati: wamwana we se ko nagusanze uryamye kumuhanda imbere ya HASCANA, umeze nkuwapfye….. atarakomeza sandrine ahita avuga ati:yeeeeh!ndabyibuka ko aho hantu twari turi muri fete, david arihehe!? raphael ati: ngo david, uwo se ninde wa mwana we!? sandrine nawe ati: twari kumwe muri HASCANA, yiweee nonese narayaha!? raphael ati: nonese wagiranga ngo nkureke urare kumuhanda muko!? sando ati: yiweeee, ubuse mama yaraye ate atambonye, reka jye kumureba! raphael nawe ati: yiweee, reka mpakugeze da, ubwo se urumva wahagera utaratora nagatege koko!? sandrine ati: waba ugize neza muzeh! ubwo raphael na sandrine bahise burira imodoka, baragenda!.
.
.
kwishuri ho muri class yaba david, john yicaye wenyine kuberako david ntawaruhari, john arebye inyuma abona patrick yaryamye kuntebe kandi barimo kwiga, bimwanga munda arahaguruka ajya kumureba, amugezeho asanga patrick afite amarira mumaso, niko kumubaza ati: niko se patri! byagenze bite ko urimo kurira!? patrick nawe yitsa imitima, avuga mukajwi gatoya ati: sha mvuye kwa kellia gusa ibyo mbonyeyo ni agahoma munwa pe! john ati: ariko se uracyashaka kellia koko patri!? patrick nawe ati: ntamushaka se mwana john, ariko uzi ukuntu mukunda buriya none…….. akivuga ahita aturika ararira, john ati: humura ariko mn, ujye wikaruma uri umuntu w’umugabo! patrick nawe ati: urumva umuntu yakwikaruma ate abona uwo akunda yarasaze, uzi ukuntu kellia yabaye john!? john nawe ati: yeeeeeh! ubwo se …… atarakomeza patrick ahita avuga ati: yabaye umusazi bwite, yirirwa aririmba iriya mbwa ngo ni david, ijambo david niryo rimutunze, njye ndabona sinzi pe! john nawe ati: shahu rero patrick uri inshuti yanjye, gusa inama nakugira nuko wareka kellia, kuko haba papa we ndetse na papa david bose bashaka ko david akundana na kellia! patrick ati: yeeeh! ibyo se wabikuyehe wa muswa we, ko ngomba gutsindira kellia uko byamera kose! john nawe ati: tega amatwi nkubwire rero shahu, njye ubwanjye nihuriye na se wa david ndetse na papa kellia, nibo banyihereye akazi ko………… bla bla blah, amubwira uko byose byagenze, uko yagambaniye david gusa yagiye kurangiza patrick amureba nabi, ndetse patrick nawe ahita avuga ati: uri imbwa mn john, niwowe utinyuka kkunkorera ibyo bintu koko!, ubwo se sandrine namara kwanga david, urumva david atazahita ajya kwa kellia nanjye ngahangayika!? john nawe ati: ntakundi byari kumera wangu, ndetse ubu tuvugana banza david yarangije kwivugana nyina wa sando! patrick nawe ati: mbega mbega john, urampamije kabsa, cyangwa niwe watwitse inzu nahoze ndeba kumakuru mugitondo!? john nawe ati: hoya, urumva se yamutwikira munzu umuntu wumukecuru! iyo nzu se iherereye hehe!? patrick ati: muri cartier nord kurugo BH 078 nimba byibuka neza! john nawe ati: yiweee! ko david yaba yabikoze nabi! patrick ati: john urumugome, urashaka kumepmukira koko, ntushaka ko mbona kellia koko!? john ati: aariko …. aratakomeza, patrick numujinya mwinshi ahita amubwira ati: haguruka ujye muwanya wawe, gira vuba kandi!.
.
.
tugaruke kuri angel na yvette mubitaro, angel ati: ariko rero aba baganga btagahunda bagira, bavugaga ko bagiye gusezerera jack none dore bari kongera igihe, none banatumye turara hano! yvette ati: ariko buriya banza biri hafi, sibyo se jakck!? jack nawe ati: yewe bagire bankuraha pe, njye kureba mama! yooo, disi jack yari yabyutse! yvette nawe ati: ahubwo reka njye kumureba muzane hano, kuko turava hano tujya hahandi hashya, sibyo angel!? angel nawe ati: nibyo rwose pe! ubwo yvette yahise ajya kuzana mama jack, angel na jack basigaraho, jack ahita abaza angel ati: niko se ko ntumvise neza, ngo muganga ahiye kuzana nde!? angel nawe ati: haha! muganga se kandi umukuyehe jack!? jack nawe ati: uyu wari wicaye hano se si muganga!? angel nawe ati: reka reka uriya yitwa yvette…… ararakomeza, jack ahita yeguka aravuga ati:hhm! ko nzi ko yamvuyeho rimwe ra, agihe alicia atarahari! cyangwa ndimo kumwitiranya!!? angel nawe ati:kabsa, wamwitiranyije pe! jack ati: yewe banza nibeshye, ahubwo se sandrine amakuru ye!? angel ati: yewe araho kabsa, arakomeye! jack nawe ati: nindamuka nsohotse muribi bitaro, ikintu cyambere ndakora ni ukumubwira uburyo mukunda rwose, hatazagira nundi umuntanga! ubwo yavuze atyo, angel agirubwoba ariko abura icyo yakongeraho yirebera hasi, kuko yibazaga uburyo sandrine akundana na david, jack nawe agakunda sando ndetse agatekereza ukuntu yvette azabyakira nabona jack atamukunze nibintu byose yamukoreye! ubwo jack yabonye angel adasubije aramubaza ati:niko se angel,ko ntacyo uvuze!? angel nawe ati: yeweee! mvuze navuga binshi nshti yanjye, kuko….. akivuga, yvette na mama jack baba barinjiye.
.
.
tugaruke kuri david yakangutse ndetse arimo kuvugana na boss wakabari, david ati: nonese niwowe wanzanye kuryama!? boss ati: yego ninjye, nitwa jimmy, nabonaga ufite ibitotsi byinshi cyane, ariko usa nkufite ibibazo wamuhungu we!!! david nawe ati: wahora niki wamugabo we, ibyambayeho ko…….. atarakomeza ahita yibuka ko agomba kujya kureba sandrine, ahita ahaguruka vuba vuba, ataragenda jimmy aramufata aramubwira ati: wamusore we wambwiye ibibazo byawe ko ntaribi ryanjye! david ati: rwose mbabarira, hari ahantu ngomba kujya ndakwizeza ko nzagaruka vuba cyane, sibyo!? jimmy ati: nonese ubwo ibyo ugiyemo urabibasha musore!? david ati: imana nibishaka, ahubwo reka ngende! jimmy arongera ati: nonese ugiye utanambwiye nizina ryawe mwan!? david ati: yoooh, sorry nibagiwe muvandi, nitwa david! jimmy ati: sawa ngaho genda ariko uzagaruke, ndumva nakwikundiye! ubwo david yahise asohoka yinjira imdoka ye, yerekeza kwa raphael agira ngo arebe koko ko sandrine yakize ubwo nyina yapfuye
.
.
sandrine na raphael bo bageze aho nyina wa sando yabaga basanga haritongo ryinzu yahiye, sandrine abwira raphael ati: reka dukomeze mugahanda ka ruguru banza twayobye! raphael nawe ati: yeeeeh! ubwo se nigute waba utazi iwanyu neza muko!? sandrine nawe ati: nanjye byanyobeye, gusa hano ntago ari murugo pe, ubwo se byaba byagenze bite!? raphael nawe ati: nonese ntuzi na nimero yurugo rwanyu!? ubwo sandrine yahise yegera hafi areba kurupangu, abona nimero ziriho koko ni iziwabo, atangira gukanura amaso, kubyiyumvisha biramunanira, abaza raphael ati: ko mbona ari iwacu se muzeh, byaba byagenze bite!? sandrine aba atangiye kurira! ubwo raphael nawe yegeye hafi asa nkutangaye, yitegereza sandrine mumaso aramubaza ati: niko ye muko, witwa sandrine!? saandrine nawe mukajwi gato kuzuye ubwoba ati: yego ninjye kuberiki!? ako kanya na raphael aba atangiye gushoka amarira mumaso, sandrine abonye noneho ubwoba buramurenga, abaza raphael ati: kuberiki uzirize muze, habayiki koko, mbwira! raphael namarira mumaso ahita avuga ati: rero sandrine, mbere yo kukubona uryamye kumuhanda, hari abantu batatu numvise baganira bavuga kwica ngo nyina wa sandrine…..sandrine ati: yeeeh! wabu……. atarakomeza raphael aba aravuze ati: nari niryamiye mumodoka yanjye, mbona umugabo ndetse nabandi basore babiri baraje batangira kuganira begamye kumudoka yanjye, ubwo nanjye numvise bavuga ibyo kwica ntangira gufata amajwi ngo nihagira ikiba nzayahe police! sandrine ati: ayiweee, nonese ayo majwi wafashe arihehe muzeh!? raphael ati: dore ngaya mukaradio ,gusa baza ureke kurira nibwo urayumva neza, ndetse wumve ko wamenya nuwaguhemukiye! ubwo bahise bashyiraho akaradio batangira kumva amajwi, bumva neza ukuntu david yemeraga kwica nyina wa sandrine, ndetse nuburyo john yamubuzaga, audio yagiye kurangira sandrine yabaye nkumusazi, ahita abaza raphael ati: niko se ko numva uyu musore ari david chr wanjye, ndetse uriya wamubuzaga ndumva ari inshuti ye yitwa john! raphel nawe ati: reka reka, ongera wumve neza! ubwo se urumva chr wawe yakwica mama wawe gute!? ubwo sandrine yahise akora mugashakoshi ke akuramo agafoto ka david akereka raphael aramubaza ati: uyu muntu ntago ariwe wabonye icyo gihe se muzeh!? raphael akubise ijosho kugafoto, arikanga agwa mukantu, aravuga ati: yiwee, niwe rwose,mbega mbega isi yashize weee, umukunzi wawe akaguhemukira bigezeha! cyakora ndakwingize, ntuzavuge ko arinjye wbikubwiye, nanjye sinshaka gupfa, ahubwo reka nkureke nigendere ndumva mfite ubwoba! ubwo sandrine we yasigaranye agahinda kadasanzwe, arira aboroga agasakuza cyane ati: david david, urampemukiye weeee, sinarinzi ko uri inuamanswa bigeze ahooo weee! mama weeeee! umukobwa yararize kugeze hahandi amarira akama,intege ziramushirana yicara kwirembo ryamatongo yabo akibaza icyatumye david yica nyina kikamuyobera. ubwo cya raphael cyo cyuriye imodoka kirigendera, munzira cyandika message kiti:” wooow, mwana biciyemo ntago njye yamenye, nahinduye ijwi kuburyo atabashije kumenya ko arinjye wavuganaga na david muri audio! ahasigaye nukunzanira amafaranga yanjye!!”” kirangije kiyohereza kuri nimero ya john!
.

patrick we yageze kwa raphael asanga inzu irera, nta raphael nta sandrine, umutwe uhita ushyuha yibaza aho yaba yagiye bikamucanga, ntakindi yakoze yahise yurira imodoka ajya kwihsuri ngo arebe ko yaba ariho ari.
.
.ESE ARI WOWE DAVID WAKORIKI!?
.ESE JACK NABWIRA SANDRINE KO AMUKUNDA BIRABA BITE!
.NTUCIKWE PART 14.. LOADING…..

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s