AMOUR EN COURS PART 14


AMOUR EN COURS PART 14
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
david we yageze kwa raphael asanga inzu irera, nta raphael nta sandrine, umutwe uhita ushyuha yibaza aho yaba yagiye bikamucanga, ntakindi yakoze yahise yurira imodoka ajya kwihsuri ngo arebe ko yaba ariho ari.
.
PART 14
.
duheruka david ageze kwa raphael aho yari yasize sandrine akamubura, agahita asubira kwishuri akeka ko ariho yaba ari, yagezeyo rero ashaka shaka muma classes yose araheba, noneho atangira kumva mubwonko hatse umuriro, ntakindi yakoze yahise afata phone ahamagara john, john nawe ati: bite se mwana dav, byagenze bite!? david nawe ati: john, ntumbwire ko utazi wa muntu twashyiye sandrine!! john aho yari ari atangira guhinda umushyitsi, arihangana aravuga ati: yeeeh! byagenze bite se none davi!? david nawe ati: ndagarutse none sandrine namubuze, nasanze kwa wa mugabo ntanyoni itamba, ubwo yaba yamujyanye hehe!!? john ati: urabeshya!!! ubwo se kiriya gisaza cyaba cyakoze ibiki koko!? david ati: ntago umuzi se none!? john ati: sha nanjye mubona ntyo, gusa nuko narinzi ko avura ziriya ndwara gusa nahubundi ntago muzi pee! david ati: yiweeee, mwana ko numva binyebeye! urihe se none john!? john ati: nibereye muri class yacu tu! david ati: reka nze noneho!
.
.
kurundi ruhande, angel, jack, mama jack ndetse na yvette bari mumodoka, kumbe jack yasezerewe. jack ati: niko se ko mbona mutujyana ahantu tutazi byagenze bite!? angel ati: ariko wowe wagiye witonda jack! yvette nawe ati: haha, humura jack, ni agasurprise gatoya! jack ati: eheeee! sawa ntakibazo! ubwo jack yahise yegera mugutwi kwa angel dore ko bari banicaranye, aramubwira ati: nyamara nubwo wanze kubyemera, uyu mukobwa ni umuganga! angel nawe ati: ariko uziko wagira ngo warasaze jack, usigaye urebebesha amatwi ahubwo! jack nawe ati: eheee, reka nkureke, ahubwo se…… atarakomeza abona yvette yinjije imdoka murupangu rwiza, inzu zimwe zigezweho, yvette ati: ngaho musohoke mukecu! bose bahita bajya hanze, jack amaso ayamarayo yitegereza ukuntu ahantu hameze, akijarajara yumva yvette arongeye aravuze ati: mwinjire murebe no munzu, guhera nonaha aha niho muzajya muba, kandi ntakintu nakimwe muzamburana muhumure, sibyo jack!? ubwo jack we yarikanze, ibyishimo biramutaha, arapfukama ashimira umukobwa, yvette aramuhagurutsa barahoberana, ubwo mama jakc we yari yasetse yishimye bimwe byimazeyo ndetse na angel nawe aruko. barishimye rero bimara akanya, angel arababwira ati: noneho reka njye mbe mbasize, ngiye kureba sandrine dore ntago duherukanye! jack ati: tujyane se!? angel ati: egoko mana, hoya ma! sigara ubanze utuze kandi wishimire murugo hashya ubonye! jack nawe ati: hahaha, cyakora da, ubwo nyine turikumwe! ubwo angel yahise abasigaho, bicaye muntebe izi zigezweho ,naho we anyura kwishuri ngo arebe ko sando yagiye kwiga aramubura ahita yigira inama yo kujya iwabo murugo kureba impamvu atize.
.
.
tugaruke kuri david we yari yataye umutwe, yari yageze muri class aho john ari ndetse barimo kuganira, john ati: ayiweee! mbega agahinda wee, nuko nyine ntakundi wari kubigenza! ubwo nukuvuga ko mama sandrine yahiriye munzu!!? david yitsa imitima avuga mukajwi gatoya ati:yewe niko byagenze rwose, gusa ndumva mumutima basa nkabacanye umuriro sha john! none dore na sando sinzi amerekezo ye! john nawe atangira gushoka uturira two kubeshya mumaso ,aravuga ati: john, ndabizi ibyo urimo kunyuramo birakomeye, gusa nyine ihangane nshuti yanjye burya urukundo rwa nyarwo ruragora cyane! david ati: nonese john, kuberiki arinjye bibaho gusa, wowe harubwo urwawe na alliana rwigeze rukugora bigeze aha!? john nawe ati: sha hoya pe, gusa wenda nigihe kitaragera! david ati: nimbe nawe sha, ukuntu nabonaga muri fete mwishimanye…….. atarakomeza, john ahita avuga ati: nyamara rero kellia, yaguha ibyiza byose utabona kuri sandrine, ngahio reba nka kiriya kirwara aba arwaye dav.! david nagahinda kenshi ati: indwara ntakibazo cyayo, ntago nareka sandrine nuk…… akivuga yumva intebe mumugongo yikubita hasi, kumbe ni pattrick uje numjinya mwinshi, amujya hejuru atangira gukubita ingumi zo mwisura, david abonye bikomeye atangira gutabaza, ba john nabandi banyeshuri bari aho baraza bahita bafata patrick, david nawe aboneraho avaho agenda yiruka, dore ko cya patrick cyari gifite ingufu kumurusha, kuburyo atari kukivamo, david siwe warose ageze kumodoka ye, aratwara mpaka murgo iwabo, naho muri class ho byacitse john ati: ariko patrick wasaze noneho, ntasoni! urabona utarugiye kwica undi mwana!? ubwo patrick umjinya wendaga kumuhitana, aratuza arabanza arahumeka ahita avuga ati: nukuri mwana john, kariya gaswa nakabonye numva umujinya utangiye kuzamuka, buriya iyo ntagakubita byari kugeraho ngaturika! john nawe ati: genda mn urimuntu wa feke, nonese david we ko umurenganya harubwo akunda kellia! patrick ati: iyaba kadahari se simba nimereye neza na kellia!! john ati: tuza ariko mwana! ahubwo ngwino dutahe ndabona utameze neza kabsa!
.
.
tugaruke kuri david yageze murugo iwabo, ari kumwe na nyina mucyumba cye, nyina arimo kumukandisha utuzi dushyushye hamwe bamaze kumurya ingumi zimyotso, nyina ati: niko se david, waretse tukagukura kuri kiriya kigo koko!? david nawe ati: reka reka, ntago nahava mama, ntibishoboka rwose pe! nyina nawe ati: nonese ubundi uwo mushenzi yagushakagaho iki koko, urabona ukuntu yakugize di!! niko papa wawe adahari yari guhita ajya kubonana nuwo mushenzi! david ati: nonese papa arihe mama!? nyina nawe ati: yewe ntumbaze kabsa, mbonye ava hano hamwe na general japhet ngo harumuntu bagiye guhura nawe! david nawe ati: eeee! ese mama, indwara yitwa phrostevilia urayizi!? nyine ati: hahaha!ibaze nukuri, ubwo urumva iyo ndwara ibaho david!? david ati: yeeeh! ibaho rwose pe! nyina nawe ati: ahahaha! reka reka nibwo bwambere nakumva iryo jambo! david ati: hhm! mpereza iyo phone yanjye ndebe kuri google ko nyihabona! ubwo david yahise afata phone ajya kuri internet, afungura google search yandikamo izina ryindwara, ntihagira nakimwe bamuha ahubwo bakamwereka ko ijambo phrostevilia ritabaho! yarakomeje aragerageza biranga atangira kuzana ibyuya, ubwoba buramwica, yitegereza nyina cyane mumaso, nyina nawe abibonye biramucanga ahita amubaza ati: ubayiki davi! david mwana wanjye!!! david nawe ahita ahaguruka aravuga ati: ma… mama.. ni john… ni john uriya muswa!!! nyina ati: ariko se bigenze bite davi!! john ni uwiki!!? david ntiyasubiza ahubwo asohoka vuba vuba afata imodoka ye, kumutima ati:” uriya muswa agombe ambwire impamvu yambeshye!”””
.
.
tugaruke kuri angel we yageze iwabo wa sando asanga inzu yose iri hasi, nawe biramucanga atangira kwibaza nimba yayobye ariko akabona niho ntahandi, sinzi ukuntu yakomeje imbere gato aba abonye umuntu uryamye hasi imbere yurupangu, yegera hafi aramwegura, mbega ngo angel yikange abonye ko ari sandrine!! angel ati: niko sando, sandoooooooh, sando byagenze bite!? sando nawe yubura utwiso avuga mukajwi gato ati: ang.. angel… ni david. david! angel ati: yeeh! ngo nde, david se nuwiki sandrine, cyo haguruka ubanze umbwire se, david yapfuye se!? sandrine imbaraga zo kuvuga zirabura ahubwo afata kakaradio agaha angel, angel nawe apfa kugafata,akanda button dore kokari kanafite akabutton kamwe, angel yatangiye kumva ibiri muri audio, gusa yakarangije atabyiyumvisha neza, arongera agasubizamo agakomeza kumva ari ijwi rya david, amarira atangira kwisuka akavuga ati: david.. david!!!!! oya rwose ntibishoboka, ntibibaho peee!! ubwo angel nawe agahinda karamutashye ariko arihangana aterura sandrine amujyana iwabo, ango abe amuri hafi, atangira kumuhumuriza ndetse sandrine atangira kugarura akabaraga, batangira kuganira ijwi risohoka! hashize umwanya angel yikoza hanze.
.
.
david we aho yari mumodoka atwaye numujinya mwinshi, yumva phone ye irasonnye, arebye abona ni angel, yoo! disi angel yasohotse guhamagara david. david nawe aritaba ati: bite angel! angel namarira menshi ati: david, nigute waba inyamanswa bigeze aho koko! david abyumvise yumva umutima ugiye guturika aravuga ati: a..an… angel….. angel ahita amutanga ati: ubwo se wumvaga ushaka kwica binganiki kuburyo wakwica umukecuru nkuriya umutwikiye mukazu ke koko dav!? david ati: ang… angel, ndakwinginze nyizera basi ubu gusa, umbwire ahantu ngusanga, mbabarira unyumve ndakubwira uko byose byagenze! ubwo na david yari yatangiye kurira! angel ati: ubwo se natwe urashaka kuduhitana, sandrine yagize imana arakurokoka none urashaka ko akurikira nyina se!? david namarira menshi ati: ooo! sando muri kumwe se angel,angel mbabarira ndakwinginze umbwire aho muri, ntago ndi umuntu mubi nkuko ubicyeka rwose! angel ati: ashwi da, ibyo wakoze birahagije! ahita akupa.david umujinya uramwica akubita imoka ingumi,ahita ayihindura yerekeza kuri G.T network, abwira akagabo yarasanzemo ati: shakira ahantu iyi nimero ihamagaye iherereye! akagabo nako kati: zana ndebe ko bikunda! ubwo david yagahaye nimero ya angel, kajyaho karashakisha, mumasegonda make kahise kamubwira kati: iri muri cartier nord urugo BH 1123! david yahise agaha amafaranga yako, ahita yatsa imodoka yerekeza kururwo rugo!
.
.
turaguke kuri sando na angel bari kumwe munzu baganira, sando ati: nukuri angel, ntago narinzi ko umuntu nahaye urukundo rwanjye numutima wanjye ariwe wangira imfubyi bwa kabiri! kabone niyo nikundira jack angel nawe ati: yoooh! ihangane shasando bibaho pe! ese ubundi niwowe mwana wenyine mwari mufite!? sandrine ati: sha mama yarambwiye ngo hari gasaza nkanjye babuze kakiri gatoya cyane,banza ubu yarabaye umugabo kuko yaranandutaga! angel ati: yoooh! disi….. atarakomeza, bumva umuntu arakomanze, angel ajya gufungura abona ni david, ahita yongera akubitaho urugi, david nawe arasunika avuga ati: angel ndakwinginze fungura!! angel aranga akomeza gusunika ariko david amurusha imbara arinjira, agezemo imbere sando na angel bamuteragura ibikombe namasahani ndetse banatabaza cyane, ariko david amera nkutarabyumvaga abyishoramo afata angel, ashatse gufata na sando aba aramucitse arasohoka ariruka! disi bari bafite ubwoba ko david aje kubica! ubwo david yabonye ko ntakundi yabwira angel atuje ahitamo kumuzirika amaboko namaguru kugira atiruka arangije aravuga ati: angel, umbabarire kuba nkuziritse ariko unyumve neza! angel namarira ati: david mba….. atarakomeza david ati:angel, uribuka cyagihe tujya muri fete ya john…….. bla blah! amubwira uko byagenze byose, amubwira ibyindwara phrostevilia,arangije aramuhambura aramubwra ati: ubwo ubyumvise noneho wakwigendera, gusa nyine umenye ko arubwo buryo nishemo mama sandrine, nashakaga gutabara uwo nkunda! ubwo angel yagumye aho yitegereza david ntiyagira icyo avuga ahubwo agasuka amarira, david ati: angel, nkubwiye ibi kuko nzi ko uzabitekerezaho kandi nanjye ngiye gukora uko nshoboye ababiri inyuma bagaragare!
.
.
ubwo david yahise asigaho angel, arigendera ajya murugo iwabo araryama, gusa ijoro ryose yaraye atekereza icyo gukora, ndetse ijoro naryo ntiryatinze, ryarakeye basubira kwishuri, ndetse nkibisanzwe yasanze john yahageze kare, john amubonye aramubaza ati: niko se dav! nanubu ntagakuru ka sando mwana!? david nawe ati: sha namubonye, gusa yamenye ko arinjye wishe nyina……. atarakomeza john ahita yikanga aravuga ati: eheee! none ubwo urukundo rwanyu…….. david ati: urumva se nyine bitarangiye, gusa nyine nubwo uri inshuti yanjye mbanje kugusaba imbabazi gusa nyine nyuma ya sandrine harundi mukobwa numva nshaka , ikibazo nuko numva bitagukwa neza! john ati: undi mukobwa!!?? david ati: yego! rwose john nkubwize ukuri, cyagihe muri fete nabonye alliana wawe numva ndamukunze, kandi ndumva agomba kumbera umukunzi kuko sandrine ntakimufite! john ati: utangiye gusara cyangwa sha! chr wanjye se…… david ati: ndabizi ni chr wawe, gusa nanjye ndamukunda kandi nindamuka mubwiye amagambo meza akanyiyumvamo nzamugutwara, kuko aho kubura umukunzi nabura wowe kandi rwose unyihanganire pe! ubwo john yatangiye gukanaguzwa amaso, icyuya kiramurenga, ubwoba buba bwose kuko yarazi ko david mugutereta yari nimero yambere.
.
.ESE KOKO DAVID AKUNDA ALLIANA!?
.SANDRINE SE MUSAZA WE WABUZE NINDE!?
.ESE SANDRINE ARIKUNDIRA JACK, NAHO YVETTE SE!?
.
.NTUCIKWE PART 15.. LOADING

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s