AMOUR EN COURS PART 15 .

AMOUR EN COURS PART 15
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
nzamugutwara, kuko aho kubura umukunzi nabura wowe kandi rwose unyihanganire pe! ubwo john yatangiye gukanaguzwa amaso, icyuya kiramurenga, ubwoba buba bwose kuko yarazi ko david mugutereta yari nimero yambere.
.
PART 15
.
duheruka john na david baganirira muri class, reka tubaveho twigarukire kuri angel, aho yari yasigaye arimo gutekereza kubintu david amaze kumubwira, kumutima akibaza ati:” ese ubu koko mbyemere!! ese ubundi ubwo arinjye bibayeho nabigenza nte!!”. akirimo kwibaza byinshi yumva hanze imdoka za police ziraparitse, yihahanagura amarira vuba vuba, asohotse abona ni sandrine ugarukanye abapolice, ubwoba buramutaha, ahita asubira munzu, sandrine nabapolice bahita binjira, bagezemo batangira gushaka shaka hirya nohino baraheba, sandrine ahita avuga ati: angel, david arihehe!? angel nawe ati: david yagiye, habayiki se none sandri!? umupolice nawe ati: umusore waruri hano mukanya, arihe cyangwa urimo kumuhisha! angel ati: egoko, reka mbahe nimero ye mumuhamagare, david se yakoziki kandi! chr wanjye ko yitonda!? umupolice ahita areba sandrine, aravuga ati: nonese uyu mugenzi wawe siwe uduhamagaye ngo abonye umuntu watwikiye nyina munzu!? angel ahita akambya impanga, yitsa imitima arangije aravuga ati: nyakubahwa, hindukira urebe sandrine! police nawe arahindukira, aramwitegereza, angel arongera ati: nonese urabona ari normale, ubwo urabona ari muzima koko!? sandrine nawe ati: ariko ……. atarakomeza, angel ahita amuvugiramo ati: buriya rero afande, sandrine niwe wenyine wabanaga nanyina kandi niwe mubyeyi afite wenyine…. umupolice ati: nonese……. atarakomeza angel aravuga ati: ahubwo buriya sinzi impamvu atabatinye mwebwe, uziko nasanze aryamye hasi yarize, yambona nanjye akantinya ngo ninjye wishe nyina!! undi mupolice waraho nawe ati: yoooh! waboba mumutwe byivanze disi!! angel ati: ahubwo se suko namiwnginze cyane siyari gusara akerura, erega kubura umubyeyi ni ikintu gikomeye!! sandrine abibonye atyo ahita asakuza ati: hoya rata, nukuri….. atarakomeza, afande ahita ategeka ati: mumufate mumwicaze, abanze atuze turebe ko twamujyana kwa muganga! angel ati: yooh! mwaba mugize neza disi, gusa rero ni murubwo buryo yabonye chr wanjye twigana witwa david aje kunsura amuteragura ibyo bintu byose ubona hano! afande ati: nonese ubundi wowe ko mbona wahoze urira!? angel ati: nawe ariwe ariko!! ubwo umukunzi wawe yaza kugusura bakamukubita ibiyiko namasahani, mwarangiza mukavugana neza! dore ubu yanteye indobo byarangiye, ndetse yanze ko musobanurira! afande ati: eeee! sawa rero, umujyane kwa muganga kandi sinongere kumva yateje ibindi bibazo! ubwo abapolice bahise bigendera sandrine na angel basigara aho.
.
.
angel ahita aza yegera sando, aramubaza ati: ariko sando wasaze, cyangwa!!? sandrine nawe ati: niko angel, burya bwose wakundanaga na david, umugizi wa nabi!? angel nawe ati: genda se nyine, watekereje nkumuntu mukuru koko! ubwo wabonaga guhita uhamagara police ariwo muti koko!, uziko wagira ngo david ntiwigeze umukunda narimwe! sandrine ati: ndimo no kwicuza impamvu namumenye yewe! noneho niyo mpamvu umuhishiye kandi uzi nibintu yankoreye angel! ntabushuti bwawe nukuri! angel ati: have sando, banza utekereze neza, kuberiki utibaza impamvu david atanyishe kandi twari tuzi ko aje kutwica se!? sando ati: nonese ko arinjye yashakaga, urumva yakwica umukobwa akunda!? angel ati: noneho se wahise ufata ko njye na david dukundana!! uribeshya rwose kwari ukuyobya police,ese ubundi sando nkubaze! sando nawe numujinya mwinshi ati: vugishwa ndakumva! angel arihangana ati: david ko ntacyo abuze, urumva yakwica mama wawe ngo yunguke iki! sando nawe ati: umva yewe, wenda byamushimisha! angel ati: have wiba igicucu ariko sando, david ashobora kuba yishe mama wawe kubera impamvu yumvikana! akivuga atyo sando aba atangiye kurira, aravuga ati: angel, koko nawe!! ngo niyihe mpamvu yatuma yica umubyeyi koko!! angel ati: winyumva nabi sando ndakwinginze pe, gusa david yambwiye amagambo gusa nanubu ndacyayibazo! sando ati: ubwo se…. atarakomeza angel ahita avuga ati: reba cyagihe mujya muri fete ya john……….. bla blah, amubwira neza neza nkuko david yabimubwiye, gusa yagiye kurangiza sandrine amarira yamurenze, angel arangije aramubaza ati: nonese ari wowe david, wari gukoriki sandri!?
.
.
tube tuvuye kuri ba sandrine tugaruke kuri david na john bo baracyaganira muri class, gusa john amaso yari yatukuye, ibintu byamucanze aba aravuze ati: davi! rwose ibyo bintu ntuzabikore pe, kuko ushobora gutuma mpomba alliana kandi sinzi ko nabaho ntamufite! david nawe ati: apuuh! ibyo byihorere sha ntabyuzi, ahubwo ntiza kugatelephone mpamagare mama, ndabona iyanjye byanze! ubwo david yahise afata agaphone ka john shaka nimero za alliana, dore ko arinawe waruherutse guhamagarwa, ahita azifata mumutwe, arangije asubiza john phone ye, aramubwira ati: akira mn, aho kumuhamagara reka musange murugo nibyo byiza! john nawe ati: ntaribi wangu, gusa nyine utekereze kubintu ugiye kunkorera nkinshuti yawe, sibyo! david yaragiye john nawe asigaraho, phone ye ihita isona arebye abona ni papa david, kumutima arabanza arivugisha ati:”” ehhee, kandi nishe gahunda yabo, noneho baranyica!””, arangije aritaba ati: allo! papa david nawe ati: bite sha john, ko ejo twagutegereje tukakubura!? john nawe ati: yewee, sinzi ibyo narindimo naribagiwe, muranyihanganira! papa david ati: oooh! sawa noneho kumugoroba udusange muri SHINEX BAR, utubwire uko bimeze naho bigeze! john nawe ati: yego ndabyumva, murakoze!
.
.
kurundi ruhande, david we yageze mumodoka ye, afata phone yandikamo za nimero za alliana, arabanza kumutima arivugisha ati:” reka mbanze niyegereze alliana kwanza!!” arangije ahita azihamagara, alliana nawe aritaba ati: allo! david ati: allo alliana, ni david, inshuti ya john, umwe wari uri muri fe…. atarakomeza alliana ahita yisetsa ati: wooowww! david bite se, what a surprise!!!david nawe yisetsa byo kubeshya ati: haha,ningombwa allia! nonese amakur shn! alliana nawe ati: shn nukuri biracamo, turaho ntakibazo! david ati: eee!nonese se allia, uwagusaba akantu, sinzi nimba unyemerera ariko! alliana ati: akahe se shn dav!? david ati: shn, kuva cyagihe nkikubona, nifuje kuganira nawe pe, none sinzi nimba wanyemerera tugahura nkakuganiriza! alliana nibyishimo byinshi ati: ego! niko se dav, urumva nakwanga kuganira nawe koko!? david ati: wooow! urakoze cyane shn, ngaho se kumugoroba twahuriye kuri NORTH COAST BAR! alliana ati: eeeh! ariko wari kureka tukajya hafi kuko ndashaka gutaha kare, sibyo!? david ati: ngaho basi hitamo aho tujya, sibyo!? alliana ati: reka basi, saa 18:00 zuzuye duhurire kuri SHINEX BAR!sibyo!? david ati: ooh! nabyo ntakibazo rwose, ndaba mpari pe!
.
.
murugo rushya rwaba jack rero ho ibiganiro byagiye kure, mukecuru arimo kuganiriza jack na yvette amateka, jack wari wenda kwicwa nibyishimo aba arabuze ati: rwose nukuri wakoze yvette, kandi ngushimiye mbikuye kumutima pe! yvette nawe ati: hoya ntampamvu yo gushima rwose jack, ibi biba bikenewe kandi burya ngo iyo ufite ntukange gutanga! mama jack nawe ati: yooh! yego rata mukobwa wanjye! disi imana izakumpere umugisha! jack ati: njye na angel twahoze tujya impaka, ashaka kunyemeze uburyo utari muganga yvet!! jack yavuze atyo, yvette ahita yikanga areba hasi, aravuga ati: ntago yakubehye rwose jack, njye ntago ndi muganga pe! jack ati: koko se yvet!? yvette nawe ati: rwose pe! ndetse hari byinshi ngomba kukubwira wowe jack, nuramuka unyemereye ukampa umwanya! mama jack ati: egoko mana! ubwo se urumva jack yakuburira umwanya yvet!? yvette ati: eheee! byaterwa nawe! jack nawe ati: niko se yvette, ko numva unteye ubwoba! ngaho nteze amatwi mbwira yvette, kandi urabizi ntakwanga kukumva! yvette ati: hoya, ntago nabikubwirira hano, ndashaka tuzahure ahantu hatuje mbikubwira, sibyo se!? jack ati: ooh! ntakibazo rwose, igihe cyose uzashakira uzambwire nzakwitaba! yvette ati: woow! urakoze cyane rwose jack, ahubwo reka mbe mbaretse ngende, kandi mwisanzure aha ni iwanyu rwose! ubwo yvette yahise asezera aragenda.
.
.
tugaruke kuri ba sandrine na angel, noneho sandrine yatuje,angel ati: gusa nubwo uvuze gutyo, nawe iyuza kuba uri david ririya hurizo ryari kugutsinda! sandrine ati: umva nukuri! nari gupfukama ngasenga ubundi imana igakora ibyayo! angel ati: aho nibyo! ariko se wagize ngo wabona numwanya wo gutekereza gusenga! ko umutwe uba washyushye kandi nanone umenye ko urukundo david agukunda ko rutamwemerera gutinda tinda mumayira, kandi urwaye umeze nabi!! sandrine ati: ariko se ubwo uracyavuga ko david ankunda koko angel!? angel nawe avuga yitsa imitima ati: yewee! ibyo yambwiye niba koko aribyo, ahubwo yaba agukunda urutarigeze kubaho kwisi pe! sandrine ati: ubwo se wowe wakwica umubyeyi wa ch wawe ukaba umukunda!? angel ati:hhm! nonese wowe uwari kuguhitishamo mama david na david wari guhitamo nde!? sandrine aba abuze icyo kuvuga arahigima, angel ati: nonese ko utansubiza! sando nawe ati: yewe, njye ndumva aho kugira nkomeze mpangayike, ngiye kwiyibagiza david nikundire jack ubundi ubuzima bukomeze! angel arongera ati: eheee! nibyiza nabyo, gusa ushobora kuba aribwo wateza ibibazo bikomeye cyane! ubwo angel yahise atekereza kuri yvette, uko byamugendekera. sandrine ati: gute se, ko naba ngenze mumahoro, urumva njye nakunda umuntu wanyiciye se!? angel ati: ariko ubundi reka ibyo tubireke, ngwino tujye guhaha duteke!
.
.
kurundi ruhande, david yaje kuri SHINEX BAR, ategereza alliana bari bafitanye gahunda saa 18:00, ndetse nawe ntiyamutindira aba ahaparitse imdoka nziza ya BMW, avamo barasuhuzanya, ntabyo kuvuga amagambo menshi david aba aminjije imbere baseka bishimye, baragenda bahita bicara kumeza ateguye neza, kumbe nkaho hirya mukabari kamwe, papa david na papa kellia bari bahicaye bahageze kare, papa kellia ati: niko se sha damien, uriya si umuhungu wawe!? papa david nawe aba arebyeyo,aravuga ati: nonese tuvuge ko john ntakintu yakoze! ko mbona david agikururana naka gakobwa!? papa kellia ati: eheee! cyangwa ni akandi sha damien, ko john twigeze kuvugana akambwira ko byenda gucamo se!? papa david ati: mbega akabwa ngo kadukinishe we, nonese urumva david yaba yarishe nyina bagakomezanya!? papa kellia ati: nanjye binyobere! ahubw……. ataravuga john aba arahageze, papa kellia ati: bite sha john! icara aho! john nawe ati: nibyiza, nabatindiye munyihanganire! papa david ati: kuberiki watubeshye sha john!!? john nawe ati: reka reka, ntago mwabonye kumakuru se ko yamutwikiye munzu!? papa kellia ati: yanzu bavuze ko yahiye se niyo yabo! john ati:s kabsa, kuko….. atarakomeza, papa david ati: nonese kuberiki ako gakobwa katanze david! reba hariya, urabona batameranye neza!? john arebyeyo abona ni david na alliana, angwa mukantu, arihanagura mumaso ngo arebe neza, biramucanga, akomeza gukanura, abagabo nabo birabayobera, papa kellia ahita avuga ati: bigenze bite se sha john!? john ntiyumva, baba bamukozeho asa nkuwikanze, papa david ati: tubwire, kuberiki bakiri kumwe!? john nawe nakababaro kenshi ati: uriya nundi, ntago ari sandrine,sandrine we yaramwanze none…… akivuga papa kellia umujinya uramwica, aba abwiye papa david ati: umva rero damien, ntago natuma kellia wanjye asara ndeba, ngiye guhera kuri kariya gakobwa bari kumwe nica, ndetse nundi wese uzakunda david mwice kuburyo david azageraho agakunda umukobwa wanjye! john abyumvise, igitima kiradiha, kumutima arivugisha ati:” hoya wee! ntiwice alliana ndakwinginze!”” papa david nawe ati: sha noneho nanjye ndumva ntabundi buryo nukuri pe!.
.EHEE SINGAHO JOHN ATUMYE BICA UMUKOBWA AKUNDA!!
.ESE YVETTE ASHAKIRIKI JACK AHATUJE!?
.ESE SANDRINE AZAKUNDANA NA JACK NKUKO ABYIFUZA!?
.

..NTUCIKWE PART 16.. LOADING…..

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s