AMOUR EN COURS PART 16 .


AMOUR EN COURS PART 16
.
.
aho twagurrikye ubushize!
.
azageraho agakunda umukobwa wanjye! john abyumvise, igitima kiradiha, kumutima arivugisha ati:” hoya wee! ntiwice alliana ndakwinginze!”” papa david nawe ati: sha noneho nanjye ndumva ntabundi buryo nukuri pe!.
.
PART 16
.
duheruka, john aganira na ba papa kellia na papa david muri SHINEX BAR, ndetse muri ako kabari kamwe, david na alliana ariho bari, papa kellia aravuga ati:kabsa ndumva ntabundi buryo rwose damien! humura kandi umuhungu wawe ntakintu nakimwe kizamubaho! papa david nawe: urabizi ko ntacyo ntagukorera japhet, rwose ukore uko ubyumva pe! papa kellia nawe ati: ngaho hereza uyu musore amafanga ye twigendere, tuzareba ko haricyo bizatanga! ubwo papa david yahise akurayo ikiemveloppe cyuzuye amadolari, arambikaho arangije aravuga ngo: akira sha, wari wa gerageje nubwo ntacyo byatanze! ubwo john we wari wishwe nubwoba bwinshi, yarebaga ayo mafaranga yareba numukunzi we ukuntu arimo gusekana na david, akibuka na none ukuntu bagiye kwica umukobwa akunda, akumva ibibazo bimubanye uruhuri. yakomeze gutekereza byinshi, amarira arimo no kugwa hasi, abonye bikomeje kumurya ahita ahaguruka aterura amafaranga ye arasohoka!
.
.
david we aho yibereye na alliana, ibyishimo ari byose kumbande zombi, baseka mbese banezerewe, binkwera akawino kabo bitonze, baganira utugambo twiza tugezweho. david nibyishimo kumaso abaza alliana ati: niko se allia! alliana nawe ati: ndakumva shn! david ati: gutanga ruswa nibyiza koko!? alliana nawe ati: reka reka, iranagatsindwa ituma abantu bamwe barengana cyane! david nawe ati: hahaha! nonese kuberiki wowe wayitanze shn allia!? alliana ati: reka reka, ntago ndayitanga narimwe rwose pe! david ati: ooh! maze wowe wayihaye imana shn! alliana ati: haha, genda se…… atarakomeza david ahita avuga ati: mbega ukuntu usa!, mbega ukuntu utambuka!, mbega ukuntu wambara ukaberwa!, mbega amaso wee!, mgega akajwi weee!! ntago wanyumvise ukuntu imana yakurema gutyo ntakintu uyihaye rwose allia!! ubwo alliana yatangiye kwirya, arimonyamonya bimwe byabakobwa babwiwe akajambo keza, amaso arayatereka aravuga ati: hhhh, eee… koko se davi!!? david nawe ati: ubwo se tuvuge ko utari ubizi allia! john yaratomboye rwose pe! david yavuze gutyo, alliana ahita akebuka areba aho ba john bari bicaye, arangije ahita avuga ati: uziko yagiye di! david nawe ati: inde wagiye se allia!? alliane nawe ati: ntago wabonye john se!? david ati: ashuih da! yagezemo hano se!? alliane nawe ati: ehee! yari kumwe nabandi bagabo babiri hariya kuri ariya meza hirya iriya, maze nijijishije kugira ngo atambona agafuha! david nawe ati: ubwo se kuberik utamunyeretse shn allia!? alliane nawe ati: ehee! ahubwo imana imfashe abe atatubonye , noneho sinamukira pe kuko aramfuhira bimwe bidasanzwe nukuri! david nawe ati: noneho maramo ako ka wino dutahe, gusa nyine wirinde guhita umuvugisha, ndetse na phone ube uyiretse buriya yakurakariye nimba aribyo bye! sibyo!? alliana nawe ati: kabsa, kandi rwose sinamwanga pe, nuko atajya anyizera! ubwo kellia yamazemo wino ye, barahaguruka barataha, david nk’ umunyamugi wese uko amera, ahita anyuza ukuboke kwe munsi yukwa alliana amufata mumugondo basohoka baryoshye.
.
.
ubwo bageze hanze basezeranaho, alliana ahita yibwiriza asoma david kwitama bimwe bigezweho, ahita ajya mumodoka ye arataha, david nawe yinjira iye ngo atahe, gusa yabaye agishyiramo urufunguzo yumva umuntu inyuma ati: david!! david arikanga, ahita avuga ati:john!! ahwiih, urankanze wamuswa we! john ati:dav..d…dav… john kuvuga biramunanira, david aba arahindukiye abona john arimo kurira, aramubaza ati: john, byagenze bite ko urumo kurira!? john nawe ati: david, rwose ndakwinginze,ihangane umbwire ikintu nguha icyari cyose ariko ureke alliana,sibyo!? david nawe ati: hahaha, umva john, nimba aribyo uzanye nsohokera mumodoka, ese ubundi wayinjiyemo ute!? john ati: david rwose mpabarira ndakwinginze, reka alliana ndakwinginze, kuko urimo kunyica numva! ubwo david yahise areba john cyane mumaso, aramwitegereza arangije aramubwira ati: john wowe shyiraho akabaraga kawe, nanjye nshyireho akabaraga kanjye, uwo alliana azakunda niwe uzamutwara, naho ibyo kumbwira ngo mureke byo ntibishoboka kuko nanjye ndamukunda! john namarira menshi ati: david! nukomeza gukunda alliana uratuma bamwica, ndakwinginze mureke! david ati: yeeeeh! bande se bamwica! john ati:papa wawe na papa kellia! david ati: ngo papa nde!! ubwo…. atarakomeza, john ahita yitsa imitima aravuga ati: david, buriya hari ikintu utazi, nigeze kuza kukureba iwanyu, mpura na papa wawe ari kumwe na papa kellia, nibo bahise bampa akazi ko gutuma ushwana na sandrine, kugirango ukunde kellia….. david ati: yeehh! nonese… atarakomeza john ahita avuga ati: burya cyagihe nagutumiraga muri fete…… bla blah bla, amubwira uko byose byagenze, ukuntu sando bamuhaye umuti umusinziriza bakabeshya ko arindwara yitwa phrostevilia, gusa john yarangije david atabyiyumvisha neza, ibyuya namarira byuzuye aho, umujinya ariwose, yitegereza john cyane, arangije aramubwira ati: john, nubundi sandrine yaranyanze byararangiye!…….. atarakomeza john ahita avuga ati: hoya wee! david rwose ndakwinginze umbabarire, kandi mbikuye kumutima, reka alliana batamwica! david ati: noneho ba papa nibo mwari kumwe mukabari!? john ati: yego,bavuze ko bazica buri muko…… atarakomeza david ahita avuga ati: umva rero, shaka uburyo ubwira sandrine uko byose byagenze, kandi unamusabe imbabazi kubwo kwicisha nyina, naziguha nanjye nzareka alliana wawe!sibyo john!? john nawe ati: nzagerageza dav, gusa sinzi ko yambabarira pe! ubwo babyumvikanye batyo,barataha.
.
.
tujye muri ka kabari david yakwereyemo, jimmy ari nawe boss waho arimo gubara amafaraga kumeza mucyuma, arahamagara ati: billy.. billy!!! billy nawe ati: karame! urampamagaye cyangwa ndibeshye kubera urusaku rwabantu hano!? jimmy ati: ndaguhamagaye da! nagiranga ngo utegure cadeau tujye gusura nick turebe numwana yabyaye! billy ati: eheee! niko se boss urabona bariya bakoze barashobora gucuruza tudahari koko!? jimmy ati: baragerageza, kandi umenye ko nick ariwe wihutirwa! sibyo!? billy yanga gusubiza, jimmy yegura umutwe aramureba aravuga ati: icara hasi billy! billy nawe aricara aravuga ati: kuberi se boss!? jimmy ati: kuberiki udashaka ko tujya gusura nick kandi yarabyaye!? billy nawe ati: ehhee! ntago mbyanze rwose pe! jimmy nawe ati: erega ujye umenya ko mwembi mumeze nkabana banjye, ntiwibuka ukuntu nabakuye mukigo cyimfubyi mukundana kubi!, arinacyo cyatumye mbahitamo nkaza kubarera!!? billy ati: ndabyibuka,ariko nubu turakundana! jimmy ati: none se urumva nabatererana nte kandi mwarambereye abana beza mugatuma ngera kuribi byose ubona!, ubwo se ari akabari nundi muntu mushya twungutse mumuryango waha iki agaciro billy!? billy nawe aba atangiye kurira aravuga ati: rwose nanjye niwowe muntu nabonye mwiza kwisi nukuri!! jimmy ati: urakoze billy, cyangwa reka tuzajyeyo ejo mugitondo, komeza ibyo warurimo!
.
.
kurundi ruhande, murugo kwa nick, mama sandrine ateruye umwana mwiza cyane w’umuhungu, umugore wa nick nawe yicaye kugatebe ahongaho, yoooh, mbega umugore mwiza! mama sandrine warebaga agahinja akishima, ndetse akisetsa aravuga ati: yoo, mbega akana keza disi we! ndumva nanjye nifuza gufpa bonye akuzukuru mukobwa wanjye azanzanira, gusa nuko ntazi aho ari ubungubu!! nick ati: humura mukecu, reka madam wanjye abanze atuze, nzahita njya kumushaka kandi nawe wirinde kugera hanze batazakubona bakabona ko ntigeze nkwica, sibyo!? mukecuru nawe ati: nibyo rwose mwana wanjye! uzajye kumushaka kwishuri ryabo! ubaze umukobwa witwa angel! nick ati: oyaa wowe humura,nzamushaka mpaka mubonye! mukecuru ati: yooh! rwose imana izakumpere umugisha pe! ubwo bakomeje kuganira, bishimiye umwana, amasaha akomeza kwicuma, ijoro riracya.
.
.
tugaruke kuri sandrine na angel munzira mugitondo bajya kwishuri, bagenda baganira nkuko inshuti zose zibigenza, angel ayi: hoya rwose sando! ugomba kwikuramo urupfu rwa mama wawe, ubundi ugatangira ubundi buzima! sando nawe ati: sha ndabyumva ariko basi no gushyingura mama binanire koko!? angel nakababaro kenshi ati: shahu se ko nawe atari wowe, ubundi se ntiwabonye ko police yabujije abantu kuhagera!? sandrine ati: narabibonye angel! bakomeje kugenda baganira mpaka muri class yabo, gusa babaye bacyinjira babona jack yicaye mumwanya wa angel kandi anjira ubusanzwe yicarana na sandrine, ubwo ntakindi cyabaye, ange yahise amenya ikigiye kuba, areba sandrine aramubwira ati: sando ujye utekereza nkumuntu mukuru, kandi nujya gukora ikintu icyaricyo cyose ujye ubanza ugitekerezeho,sibyo!? sandrine ntiyasubiza ahubwo arakomeza, angel nawe ajya kwiyicarira ahandi! ubwo sandrine yageze kuri jack aramusuhuza ati: jack, iminsi myinshi pe! jack nawe ati: kabsa, gusa imana igira neza! sandrine arongera ati: imana ishimwe kuba waravuye mubitaro disi! jack ati: hhm! icyakubwira ko kugutekereza aribyo byampaga akabaraga sando! sando ati: yeeeh! gute se ubwo jack!? jack nawe ntabyo gutinzamo ahita avuga ati: sandrine, hindukira undebe mumaso, nkubwire ibyingenzi mwari ataraza! sandrine nawe arabikora nkuko yarabisabwe, jack ahita amufata akaboko aramubwira ati: sandrine rwose ndagukunda kandi rwose ndashaka ko unyemerera nkaguha urukundo runyuzuye! ubwo sandrine nawe yatangiye kwisetsa, akumva yishimye ariko nanone afite ubwoba, agashidikanya kwemera cyangwa nkwanga, ariko biza kurangira avuze ati: rwose urakoze jack, kandi nanjye ngusezeranyije ko nzakubera umukunzi mwiza pe! akivuga atyo jack aba arasimbutse yikoza ibicu, class yose iyoberwa ibibaye.
.
.
tujye muri class yaba john, david ntawurimo ahubwo john ari kumwe na patrick, noneho bose ntanumwe wishimye, bari barimo kuganira ariko amagambo arimake kuri muriwese, patrick ati: ese ubundi mbere yo kubimbaza! wowe byagenze gute ko mbona uyu munsi nta courage ufite!? john nawe ati: yewee! ni agahoma munwa msaza! david nanjye yambereye ikigeragezo pe! patrick ati: yeeeh! ngo ngwiki! ariko se waretse uriya mushenzi tugashaka uburyo tumwikiza wangu! john ati: reka reka, uzongere umbona mukorwa byo kugira nabi, david namuhemukiye kenshi ariko ntago nakongera rwose!! patrick ati: umva yewe, aho muberimbwa! ubwo se…… atarakomeza john ahita avuga ati: ahubwo reka nigendere, ndumva nawe utangiye kuzana gahunda mbi! patrick ati: ubwose ugiyehe mn, ntubona ko lecturer yinjiye!? john ati: ngiye kureba sandrine, wandike byose uzantiza! patrick ati: yeeeeh! ugiye kuvugana iki se nako gatindikazi!? john ati: patrick, ntuzongere kuvuga iryo jambo, buriya wowe nturabona isomo, njye maze kubona ko umuntu wese aba arinkundi, ushobora kuba uri umukire imodoka ugendamo ikaguca ukuguru, sandrine akiri wese! patrick ati: genda we mujinga! ibyo se ni ibiki!? john ati: ndetse nimba utanabizi ngiye kumjusaba imbabazi, imama imfashe ahubwo abe yaje kwicga!
.
.
tuve kwishuri tugaruke kuri david murugo ari mucyumba cye, arimo kuzinga imyenda yiwe ndetse amarira amushoka mumaso, nyina aba arinjiye, abonye ibyo david arimo aramubaza ati: yeeh! niko dav, kombona uzinga imyenda ndetse ukaba uri no kurira, byagenze bite!? david nagahinda kenshi ati: mama, rwose njye ntago nabana nababyeyi batanshaka! nyina ati: uvuze ngwiki mwana wa!? david ahita ahindukira ati: mama, ubu ngiye gushaka aho nibera, aho nzabona amahoro, ntago nabana nababyeyi babicanyi!
.
.EHEE SINGAHO SANDO YEMEREYE JACK! YVETTE SE WE!?
.JOHN SE AHO NTIYAKEREWE, AGASANGA BYARANGIYE KWA SANDO!?
.

.NTUCIKWE PART 17.. LOADING…..

Advertisements

2 responses to “AMOUR EN COURS PART 16 .

  1. Icyo nkuyemo nuko nick ari wa musaza wa sando wagiye ari umwana bakamubura. Naho sinzi ko sando nubwo yakumva ibyo john avuga yazongera gukundana nuwishe nyine

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s