AMOUR EN COURS PART 17


AMOUR EN COURS PART 17
aho twagarukiye ubushize!
.
bite!? david nagahinda kenshi ati: mama, rwose njye ntago nabana nababyeyi batanshaka! nyina ati: uvuze ngwiki mwana wa!? david ahita ahindukira ati: mama, ubu ngiye gushaka aho nibera, aho nzabona amahoro, ntago nabana nababyeyi babicanyi!
.
PART 17
.
duheruka david arikumwe na nyina ndetse barimo gushwna, nyina amubaza impamvu arimo kuzinga imyenda ye, gusa nyina yakomeze kubona ko david ntamikino afite, aba atangiye kurira avuga ati: rwose david mwana wanjye, ndakwinginze wibikora, ubwo se wigeze ubona nica umuntu koko dav!? david nawe nagahinda kenshi areba nyina mumaso ati: mama, ntakundi byamera reka nigendere, umunsi muzumva mushoboye kubaha ikiremwa muntu nibwo nanjye nzongera kubita ababyeyi banjye! yoooh, disi david yarazi ko nanyina abiziho!. ubwo nyina yumvise ibyo david amubwiye noneho arira byeruye arapfukama afata david kukaguru, araboroga avuga ati: david ..david mwana wanjye widusiga twenyinee!! david nawe agahinda kendaga kumuhitana, ariko akabona ntakindi yakora, ahita abwira nyina ati: mwarakoze kundera mukankuza, ndetse ndakwizeza ko inganda ebyiri mfite zizantunga ntakibazo, ngiye gushaka amahoro namwe musigare mubyanyu! arangije ahita yiyaka nyina, afata igikapu cye arasohoka, yewe ntiyagira nimodoka atwara, ahubwo ajya kumuhanda afata bus nkabagenzi basanzwe.
.
.
tuve kuri david tugaruke kuri sandrine na jack, bo barimo kuganira baseka bishimye, birumvikana bari batangiye kwinjira murukundo neza, gusa angel we aho yari yicaye yumvaga ibibazo byamubanye uruhuri, agatekereza kuri yvette n’ukuntu jack yamaze gukundana nundi mukobwa, akumva noneho biramuvanze, kumutima akibaza ati:” ariko buriya sandrine nibiki akoze koko!!”” jack we yumvaga intebe yicayeho ari nko mwijuru kuberako yari yicaranye numukobwa akunda, bakomeje kuganira ibintu byinshi, jack abaza sandrine ati: ariko se sando, mushuti wanjye ko ntari kumubona byagenze bite, cyangwa yarivuyemo!? sandrine nawe ati: uravuga jacob se!? jack ati: yego! ubusanzwe se ajya aza kwiga!? sandrine nawe ati: sha kabsa, simuheruka nanjye,ahubwo se wamugani wawe ko byaba aribibazo!!! jack ati: mperuka ntarajya mubitaro, ambwira ko afite indirimo ashaka gushyira hanze, ariko sinongeye kumenya amakuru ye, ntanubwo yansuye mubitaro! sandrine ati: hahahaha! ngo indirimbo ashyira hanze!! cyangwa numvise nabi chr!? jack ati: nanjye nabanje kumuseka, ariko yarandirimbiye numva natwawe, uzi ukuntu jacob afite impano uriya muswa!? sando ati: hhhm! koko se!? jack ati: eheee! ntamakuru ufite kabsa, njye ndahamya ko aramutse abonye amafaranga ntanumuhanzi wamwigereza muriki gihugu! sando ati: mbega….. atarakomeza bumva umuntu aravuze ati: bite sando!? sando arebye abona ni john ubahagaze hejuru, ahita amubaza ati: uje kumariki se john!? john nawe ati: ndagushaka akanya gatoya cyane! kandi umbababarire pe unyemerere sibyo!? sandrine ati: hoya ntago……. atarakomeza jack ahita avuga ati: sandri! ntakibazo rwose genda wumve icyo akubwira, kubaha nibyiza sibyo se chr!? jack avuze gutyo, john aba arikanze, kumutima aribaza ati:” sandrine se yahise akunda undi musore!!!?””. ubwo yibajije atyo ntiyagira icyo arenzaho uretse ubwoba gusa, ndetse na sandrine ahita ahaguruka aravuga ati: sawa reka nze, ariko ngusangaha chr,sibyo!? jack nawe ati: ntakibazo rwose pe!
.
.
ubwo sandrine na john bahise basohoka hanze, bataranahagera neza, sando ahita abwira john ati: nizere ko ibyo nkeka ataribyo ugiye kumbwira john!!! john ati: sandrineee! banza utuze umujinya ufite ugabanuke, kandi wumve ko urumo kuganira nundi muntu! sandrine ati: ngo nundi muntu!!!! mumaze nkunyicira mama wowe namashuti yawe ngo ni david none ngo…… john ati: ooh! sandrine babikubwiyeho se uburyo mama wawe yapfuyemo!? sandrine ati: ariko se koko nibyo bikuzanye john!? aba atangiye kurira, john nawe ati: humura sando, rwose uku umbona ahangaha, nabanjye kunyura murusengera naka nimana imbabazi rwose, none niwowe utahiye kuzimpa! kandi rwose ubyumve ko ngusabye imbabazi! sandrine ati: ngo! ubwo se….. atarakomeza john ahita avuga ati: sandri! rwose david ararengana byose ninjye wabiteye, ninjye wishe mama wawe ntago ari david! akivuga atyo, sandrine ahita aceceka, yitegereza john mumaso ahita amwasa urushyi rwo kwitama aravuga ati: ntasoni, mugiye kongera muhimbahimbe, muzongere muhemukire abantu, ubwo rero yagutumye ngo uze umbeshyeeeeee!! john ati: hoya rwose sandri, david ararengana ijana kwijana! sandrine ati: ibyo bira….. akivuga john ahita amutanga aravuga ati: papa we ndetse nundi mugabo wumugeneral nibo bampaye akazi ko gutuma wowe na david mwangana!! sando ati: yeeeh! genda se, ubwo se ngo bitangiki john!? john ati: uwo mugeneral afite umukobwa witwa kellia ukunda david kubi ariko david akikundira wowe, niyompamvu bashakaga ko wanga david kugira……… sandrine ahita avuga ati: yiweeee! nonese ubwo…… akivuga ikiniga kiraza aba atangiye kurira,john nawe ahita amubwira uko byose byagenze, uburyo yamuhaye umuti usinziriza muri fete, ukuntu batumye david ajya kwica nyina kugirango amutabare kuberako amukunda, mbese byose ntanakimwe asize, gusa yarangije sando yahogoye, marira yatoheje imyenda ye,john aba aravuze ati: dore nuko byose byagenze rero sandrine, rwose ngusabye imbabazi mbikuye kumutima, kandi ndabizi ko nimana yo mwijuru yambabariye! sando yeguye umutwe yitegereza john n’agahinda kuzuye amarira, arangije ahita yikubita arataha ntanicyo yongeye kuvuga, ndetse ntiyanasubira muri class kureba jack. ubwo john yasigaye aho yibaza icyo gukora biramuyobera, kumutima akibaza ati:” ese arambabariye cyangwa!!”. yibajije byinshi abura icyo afata, arangije yigira inama yo kujya kureba alliana umukunzi we akamuhungisha akamujyana kure aho ba papa kellia batazamenya, gusa mbere yo kugenda arabanza afata phone yandika akamessage ati:”” salut raphael, uze kugera murugo urebe amafaranga yawe mucyumba cyanjye, tuzasubira imana nibishaka!”
.
.
tugaruke kuri david muri bus, yicaranye nundi musore wambaye ingofero ndetse afite aka laptop munzira agenda areba uturirimbo, umusore aba abwiye david ati: salut mn! nitwa grouch, kabsa mbonye kugendana numuntu mutaganira ari bibi!! david nawe ati: nitwa david muvandi!!! grouch ati: ariko mn, kombona amaso yawe yuzuyemo amarira byagenze bite!? grouch avuze atyo, noneho david aba amarira yari mujisho ahita atemba mwisura, ariko arihangana aravuga ati: nibizabo muvandimwe wanjye!!!! grouch ati: eheeee! nonese ubundi urimo kujyahe wangu!? david nawe ati: naba nkubeshya kabsa, nanjye ubu sinzi aho ndimo kwerekeza tu! grouch aba abitse laptop mugakapu, yegera hafi aravuga ati:mwna, ba umuntu wumujama umbwire ukuntu stuff zose zimeze, wenda nagira ukuntu ngufasha msaza! kandi wikarume nyine ibibazo bibaho, ubwo kurira umuhanda wose nibyo bizima se wangu!? ubwo david nawe ntakindi yakoze, yarebye grouch abona ari umuntu ufite umutima, atangira kumubwira uko byose byamugendekeye, ndetse ntiyagira nakimwe asiga, arangije grouch aba aravuze ati: eheee! msaza ko numva ari hatari! papa wawe ubwe akakugmbanira wangu!! david ati: nuko bimeze kabsa! grouch ati: kabsa byo nanjye aho sinahaba pe! noneho rero njye nibanira na mushiki wanjye, nimba ubishaka waza tukaba tugucumbikiye tu! david ati: ntago naba mbagoye se wangu!? grouch ati: reka reka! ahubwo wenda twajya tufatanya no muri studio, tukareba ko twatera imbere! david ati: yeeeh! studio imeze ite se!? grouch ati: nyine njye nkora indirimo tu, mbimazemo imyaka itandatu ndetse nibyo bidutunze kuva twabura abayeyi bacu, kandi ntakibazo bicamo tu! david ati: ntakibazo rwose, kandi urakoze cyane muvandi! yooh! disi wabona grouch afashije david atazi ko arumuherwe amafaranga yasagutse kandi akaba afite ninganda ebyiri!. ubwo bakomeje kuganira urugendo rwose.
.
.
reka tubaveho tujye ahantu muri salle, huzuye mo amacomputers,piano,guitars,microphones ndetse nibindi byumva byinshi byumuziki, kumbe niho jacob ari arimo kuvugana nabandi basore,umusore umwe ati: erega mwana, grouch ntakintu mwavugana utamuhaye amafaranga, kandi indirimo zawe yarazirangije! ariko ubunzi warazumvise jaco!? jacob nawe ati: umva yewe! ndazi rwose, narazumvise kabsa! umusore ati: ariko msaza, ufitimpano kabsa, uziko ntanukurusha muriki gihugu ariko mn!? jacob ati: nonese mbigenze nte msaza, ko ntamikoro! undi musore ati: sha njye mfite inoti kabsa, nayaguha nawe ukirira hit nkabandi bose, kandi ndabizi indirimbo zawe zahita ziba izambere! jacob ati: ese ubundi grouch yagiyehe ko mbonye imodoka ye iparitse hanze!? umusore ati: ehee! wamenya ibya grouch se wangu, ngo aba ashaka kugenda muri bus ngo agende aganira nabandi bantu ra! undi musore nawe ati:jacob rero,grouch ntiwamurenganya! erega nawe aba ashaka amafaranga yo kuduhemba twese…… akivuga ba grouch na david baba barinjiye, jacob abonye grouch aba aguye mukantu, aravuga ati:davi.. davi… niwowe cyangwa!? david ati:bite se wangu, siwowe nakundaga kubonana na ba sandrine ra!? jacob ati: ninjye kabsa, nitwa jacob! grouch nawe ati: nonese mwembi muraziranye davi!? david ati: twigaga kukigo kimwe! ahubwo mbwira ukuntu wowe muziranye! grouch ati: uyu mutype namukoreye indirimbo eshatu, ariko burigihe ahora aza kumbwira ngo nzimuhe kandi ntanamafaranga anzaniye wana! david akibyumva aba arasetse ati: hahahaha! yeeeh, koko se!? grouch ati: kandi wabona umupinze! uzukuntu azi kuririmba, afitijwi uno mujama kabsa njye naremeye, mubahanzi bose nakoreye uyu niwe wambere wanyemeje! david ati: reka reka! byaba ari agatangaza kabsa, nonese mwana jaco, kuberiki waje gukorera inaha hose!? jacob ati: abandi se ko banze kunkorera ngo nzabishyure nyuma. grouch ati: mushyiremo yandirimbo ye yitwa ” unable to let her go!!” maze david yumve! ubwo bahise bayihsyiramo, david ayimvise yanga kubyemera abaza jacob ati: uyu niwowe se!? grouch ati: sha niwe kabsa, nanjye narumiwe pe, ahubwo……. atarakomeza jacob ahita atangira kuyiririmba noneho live, atora na guitar ahongaho akanyuzaho, arangije david ahita ajugunya igikapu hasi abwira grouch ati: amafaranga yose akenera ndayishyura ariko indrimo ze zose zijye hanze ndetse munamufashe kuzamamamaza! grouch ati: yeeh! amafaranga urayabona se davi!? david ati: humura rwose ntakibazo, njye ndayaguha tu! umusore waruraho nawe aba yunzemo ati: ahubwo se wagize ngo ni ngombwa kuzamamaza ko ubwazo ziziyamamaza, buretse urebe ahubwo new artist in town!!!
.
.
kurundi ruhande, kwa nick, uyi nick mumwibuke muri story yitwa mrs lydia afasha alex!!murugo kwa nick rero, jimmy na billy bari bahageze ndetse ibiganiro byafashe hasi hejuru, ibyishimo ari byose sinakubwira, impano nick bayimugejejeho nkabantu bakorana kandi neza, jimmy ateruye akana muntoki utunyamuneza twamurenze, aravuga ati: sha nanjye nuko nshaje ariko nakaye nshatse uwambyarira akana kabsa! abaraho bose baba basekeye rimwe, mama sandrine aravuga ati: kandi ahubwo mbona ukuri umwana! jimmy nawe ati: hahaha, umva yewe, ubwo se umuntu wimyaka 52 koko…… akivuga mama jack ati: eheee! uziko burya nawe ushaje, undusha umwe gusa! nick ati:ahahah, nubundi jimmy natuze ibye byararangiy, yanze kumubyara hakiri kare se none ngo aramubyara ashaje! jimmy ati: hahaa, yewe ntanuwo nshaka rata nateraga urwenya, gusa njye nikundira utwana! billy ati: ahubwo nanjye ndabona arizo nzira ngana, dore cya nick kirantanze kandi arinjye mukuru! abaraho bose baba barasetse nanone, jimmy ati: haha, nubundi wowe uzayatamo sha, ujye ubura ubwenge! ariko rero sha nick, reka tugende dore twahatinze, kandi wowe rwose uzaze kukazi igihe uzumva byose bitunganye! ubwo bahise basezera, nick arabaherekeza, bageze hanze jimmy ahita yegera nick aramubaza ati: niko se sha, uriya mukedamu mbonye ni nyina wumugore wawe!? nick ati: hoya ntago ari nyina!? jimmy ati: nonese wabonye mama wawe ntiwabimbwira sha!? nick ati: reka reka ntago ari mama! billy ati: haha, ariko banza jimmy yakunze uriya mukecuru! bose bahita basekera rimwe, jimmy ati: haha, erega nanjye ndambiwe kurara mugitanda cya njyenyine, ahubwo ndamushaka byihuse kabsa! billy ati: hahaha, njye mba nabibonye kare, nonese urakunda numuntu utanamuzi basi!? jimmy ati: eee, mbega ukuntu ari mwiza wee! nick nambwire ibye byose kabsa! nick wari wumiwe cyane, aravuga ati: ariko se urakomeje jimmy!? jimmy ati: nukuri pe, uriya mudamu nimwiza cyane! mbwira ahubwo muziranye hehe!? nick nawe ati: nzakubwira ninza kukazi, nibirebire kandi ndabikwijeje! yoooh, disi muzehe jimmy yakunze mama sando! ubwo nick yarabahereke agezeho arabasezera, gusa aho kugira ngo ahite agaruka murugo, sinzi uko yiyongoje kunyura aho ba sandrine bari batuye, hamwe yatwitse.
.
.
kwihsuri ho patrick, byamwanze munda arahaguruka yegera undi musore biganaga aramubwira ati: umva wangu kevin, ndashaka ko umperekeza! kevin nawe ati: umwa yee, ntubona se ko lecturer arimo, uragira ngo nshike amasomo! esubundi ugiyehe!? patrick ati: ngiye hahantu haherutse gushya inzu, harumuntu nshaka gutanga kuri police! kevin ati: hahaha, nonese uri maneko mn!? patrick ati: mwana, mbwira nimba utaza nigendere, kandi ndababaye cyane mn, uwo muntu nshaka ko akatirwa burundu mn akava munzira umujinga!? kevin ati: hahaha, ariko urio gukina comedy mn!? patrick ati: uraza cyangwa ntuza!? kevin ati: genda mn, ureke niyigire. ubwo patrick yahise asohoka wenyine aragenda..
.
.JIMMY SIYIKUNDIYE ICYUKI!!!
.JACOB SE UMUZIKI UZAMUHIRA RA!
.ESE SANDO KO YATASHYE YAFASHE ATAVUZE BITE!
.PATRICK SE WE KANDI IBI NI IBIKI!!!
.NTUCIKWE PART 18.. LOADING..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s