AMOUR EN COURS PART 18

AMOUR EN COURS PART 18
aho twagarukiye ubushize!
.
ndababaye cyane mn, uwo muntu nshaka ko akatirwa burundu mn akava munzira umujinga!? kevin ati: hahaha, ariko urio gukina comedy mn!? patrick ati: uraza cyangwa ntuza!? kevin ati: genda mn, ureke niyigire. ubwo patrick yahise asohoka wenyine aragenda

PART 18

duheruka patrick asaba mugenzi we witwa kevin kumuherekeza kunzu yahiye avuga ko harumuntu ashaka kwikiza, gusa kevin yarabyenze, patrick agenda wenyine.ubwo yafashe imdoka ye yerekeza muri cartier nord aho ba sandrine bari batuye, ahageze aparika imodoka agenda namaguru kuko yagendaga areba nimero zingo, ashaka iyo yabonye kumakuru yahantu hahiye. kumbe nick we yageze kunzu yaba sando yatwitse, ahagaze imbere yurupangu avuga amagambo ateye imbabazi nagahinda, ndetse bitewe nukuntu yumvaga ibyo kuyitwika aricyaha kimukurikirana kumutima, byatumaga arira amarira akamushoka mumaso arimeshi ndetse akanagera kumwenda yari yambaye, amwe mumagambo nick yavugaga arira, yaravuga ati:” rwose mana umbabarire kubwibi nakoze, gusa ntamahitamo namake narimfite, nanjye ubwanjye sinarinzi ko nakora icyaha nkiki, ngatwika inzu yumukecuru wabandi kubera amafaranga……………”” atararangiza gusaba imana imbabazi, yumva umuntu inyuma ye ati: bite wa mugabo we!! nick arikanga cyane, ahindukiye abona ni umuntu atazi, abanza kwihanagura amarira mumaso aravuga ati: nibyiza! urinde wowe!? umuntu ati: nitwa patrick, aha se niwanyu hahiye!? nick naweati: yego aha ni nyogokuru waruhatuye…….. atararangiza kuvuga patrick ahita atangira kwisetsa, aravuga ati: kandi nanga ko mubeshya! cyangwa wagize ngo ibintu wavugaga sinabyumvaga sha! ubwo nick yatangiye kubrira ibyuya, ubwoba buramwica atangira kuvuga adidimanga ati:n…ni……ataragira icyo avuga patrick ahita akuramo phone mumufuka, atangira kuyikandisha, aravuga ati: urashaka kugerageza kubeshya police!! reka mpamagare bagenzi banjye tukujyane, uratubwira neza ukuntu utwikira umukecuru munzu ye! ubwo nick yumvise ko patrick ari umupolice, aba arirukanse ariko ntiyagira aho ajya, patrick aba aramwirutseho aramufata, aravuga ati: icara hasi we mushenzi, ntasoni urashaka gukina nanjye!! ubwo nick we yahise yicara hasi nubwoba bwinshi, ati: mu…. mumbabar……. patrick ati: numbwira icyaguteye kwica umukecuru umutwikiye munzu ndakureka wigendere, sindibugufunge! nick ati: n…ndab..ndabik….. patrick ati: humura ariko uvuge witonze! nick ati: nyine, umugore wanjye yari yagiye kubyara…………….
tuve kuri patrick na nick, tujye murugo kwa kellia, imodoka ya gisirikare irimo papa kellia nibyegera bye, irimo gusohoka igipangu sinzi aho igiye,papa kellia abaza umusirikare umwe ati: kagakobwa nakubwiye wamenye aho gataha se!? umusirikare ati: yewe nagakurikiranye kabsa, aho gakora naho gataha ndahazi rwose! papa kellia ati: wakoze akazi keza sha!. kumbe kellia we aryamye mucyumba cye kuburiri, ako kanya hahita hinjira undi mukobwa yambaye itaburiya yo mugikoni, aza avuga ati: ariko kellia! koko nanubu uracyakomeje!? kellia nawe ahita yeguka ati: ariko clarisse wabaye ute! papa yagiye se!? kumbe wa mukobwa yitwa clarisse, clarisse ati: amaze kurenga, ajyanye nibyegera bye byose ntanumurinzi numwe asize hano! kellia ati: ahwihh! naringize ngo ubivuze agihari, nari kukwirenza nukuri! clarisse ati: arikorero kellia, njye inama nakugira ni ukureka ibintu nkibyo wigira, urabona ukuntu watesheje papa wawe umutwe koko!? kellia ati: clari ndakwiyamye rwose pe, njye nzatuza aruko mbonye david kuko ndamukunda! clarisse ati: nonese nimba umukunda we atagukunda, urumva…….. atarakomeza kellia aba amwashije urushyi rwiza cyane aravuga ati: wagakobwa we rero, nimba udashoboye kuzibibisha umunwa wawe….. kellia nawe akivuga,clarisse ati: kellia, nushake unkubite izinganute ute ariko sinabura kukubwira ko ibyurimo atari byo, uziko abantu bose baza hano bagenda bazi ko wasaze, ntamumutwe ukigira kubera umuhungu! basi reba ukuntu utuma papa wawe ahangayika kubera wowe, uziko adaheruka no kurya kell!!! clarisse yavuze ayo magambo, kellia atangira gushoka amarira mumaso,aravuga ati: clari! nonese nindega kwirwaza, urumva arubuhe buryo nabonamo david!! njye nagize ngo papa agire icyo akora nka general wigihugu mbone uwo nkunda kuko narimbonye akanjye kananiye. clarisse ati: yooh, buriya rero nibwo wateje ibibazo byinshi, papa wawe watumye atumutwe aziko wasariye david! ahubwo se wumva ko uramutse ubonye david binyuza murizo nzira, haribyishimo nabike wazagira muhazaza hawe kelli!? ubwo kellia yumvise ayo magambo noneho arira byeruye, clarisse nawe aba yicaye kugitanda, yiyegamiza kellia atangira kumuhoza, yooh,mbega agahinda wee! uyu clarisse mumwibuke muri story yitwa steven and lilian akunda steven
.
.
tugaruke kuri patrick na nick bakirimo kuvugana, gusa noneho nick yahagurutse, patrick ati: ariko njye ntago mbyumva neza kabsa, ngo david yaguhaye ikiraka cyo kwica uwo mukecuru!!? nick nawe ati: yego, yambwiye ko yitwa david, ansanze mukabari gusa nanjye sinzi impamvu yashagaka kumwica! patrick yumiwe yaguye mukantu, aravuga ati: noneho bishatse kuvuga ko david atariwe watwitse iyi nzu! john se yaba abizi akaba atarabimbbwiye! cyangwa urikubeshya sha!? nick ati: uwo mujohn rwose ntabyo nawe azi, ninjye ubwanjye wayitwikiye kandi ndabizi ntamuntu wambonye! patrick yitegereza nick mumaso, aravuga ati: yewee, igendere mwa!! nick abanza gushidikanya, arabaza ati: ariko se koko uri police patri!? patrick ati: hoya nakubeshyaga, nagiraga ngo menye umuntu wishe mukecuru gusa!! nick aritonda, atekereza gato aravuga ati: patri, hari akandi kantu ntigeze nkubwira, ariko mfite ubwoba ko wazabibwira david akamerera nabi kuko ntakoze ibyo yansabye, kandi numvise muziranye!! patrick nawe ati: ndamuzi ariko sinjya mvugana nawe, ni agaki se ako kantu!? nick nubwoba bwinshi, areba patrick mumaso aravuga ati: umukecuru ntago nigeze mwica, naramuhungi…….. akivuga patrick arikanga, aravuga ati: ngo!!! uravugisha ukuri se!? nick ari: rwose pee, ubu turabana abiwanjye! akivuga atyo patrick amera nkumusazi, akanura amaso ibyishimo biramurenga, afata agafone ahamagara kevin amubaza nimba john ari kwishuri, kevin nawe amubwira ko ntawuhari, patrick ahita asigaho nick ntakintu avuze, ahita ajya aho yasize imodoka ye yerekeza murugo kwa john, nick nawe asigaraho nubwoba bwinshi, hashize akanya abura icyo yakora aritahira, kumutima avuga ati:” imana izakore ibyayo, nzafungwe cyangwa nkire!!”
kurundi ruhande kwishuri, jack we yari yashobewe agitegereje sandrine, atangiye kwibaza impamvu yatinze kandi bari bamubwiye john yari yavuze ko atamutindana, agiye guhaguruka ngo ajye hanze kumureba yumva phone ye irasonnye, arebye abona ni message ivuye kuri yvette agira ati:” salut jack!, comment vas-tu! moi je vais bien,nagiraga ngo ngusabe nkusanga muri hotel yitwa ombre d’amour, icyumba OA089 nkuko wansezeranyije kuzambonera umwanya, kandi ndakwinginze uze nonaha!sibyo!?” ubwo jack yabonye iyo message yibagirwa ibyo yaragiyemo, agira amatsiko menshi cyane, nawe ahita yandika akamessage ati: “ntakibazo rwose ndaje nonaha!” ahita akohereza kuri nimero ya yvette, arangije ahita asohoka amusangayo nkuko yabimusabye rwose.
.
.
kwa grouch we munzu muri salon, yicaye muri salon hamwe na david dore ko arinaho yaratangiye kwibera, david ati: ariko disi, mushiki wawe aritonda! grouch nawe ati: hahah, nanjye mbona sinzi pe, aritonda kandi agakunda abantu! david ati: gloria rwose numwana mwiza pe, uziko mukanya utaraza, yaje akanganiriza nkumva numukobwa warezwe neza! eee….uyu gloria mumwibuke munkuru yitwa negative power of love atarakomeza grouch aravuga ati: shahu buriya mukunda kubi, mba numva ibyo nkora byose ariwe mbikorera! david nawe ati: sha nukuri pe, nonese….. akivuga grouch aba arikanze ati: yiweeee! ni agatangaza nukuri pe! david nawe aba yegeye hafi, areba mukalaptop grouch yarafite, aravuga ati: izi nizandirimo za jacob zimaze kugira aya ma views naya ma likes se!? grouch nawe ati: nanjye birantunguye da, cyangwa siwe, amasaha atatu nigice gusa zigeze nzishyize kuri youtube, views 2709201 na likes 2709200 zose!!! reka ndebe naya page twamukoreye likes amaze kugira! david ati: yewee, kabsa ndumiwe pe! grouch nawe ati: dooo! naya page imaze kurenza likes millioni eshatu wana, mbega jacob mbega jacob… eheeee dore na message imutumrira mugitaramo!! david ati: ehee! irihe se!? grouch ati: singiye se kuri email ya studio! david ati: mbega wee, uriya musore ko akaze mbe grou!!s ubwo barumiwe, bakomeza kubiganiraho ibyishimo ari byose, gusa birangiye grouch abaza davdi ati: nonese ubundi dav, tuzajya dukorana cyangwa uzasubira iriya iwanyu!? david yitsa imitima ati: sha nanjye mfite inganda ngomba kwitaho gusa icyo wakenera ko mbafasha ndahari, naho ibyo gusubira iriya byo sinzi kabsa, sinshaka ko abantu bapfa bazira njyewe kabsa! grouch nakababaro kenshi ati: yoooh, nonese na wamusandrine wawe uramuretse koko!? david ati: nonese aho kugira apfe sinamureka se! kandi nanone ntago akinkunda azi ko ndumwicanyi!
.
.
tuve kuri ba david, tujye kwa john, patrcik ahageze asanga john arimo gupakira utuntu twe, patrick ati: niko se john aguyehe ko mbona…… john ahita avuga ati: have mn, wituma ntinda ibintu byakomeye! patrick ati: yeehh! wasaze cyangwa sha!! john ahita areba patrick nabi aravuga ati: dore ibyo nikoreye nibyo bitumye mpunga sha, ahubwo va munzira ntaza gusanga alliana bamurangije! patrick ati: yeeeh!! ariko se ibyo nibiki sha! waranambeshye ko david ariwe watwitse inzu…….. john ati: waretse kunsakuriza ariko ko ntashaka kukumva, john akomeza kwipakirira utuntu mumodoka, agiye kwinjira patrick ahita avuga ati: wambeshye ko david yishe mama sandrine kandi yatumye undi muntu…….. john ntiyabyitaho ariyinjirira, acanye imodoka yumva akajambo kanyuma kubyo patrick yavugaga kagira kati “” kandi ntiyamwishe!!”” ahita atuurumbuka mumodoka aza aho patrick ari, aramubaza ati: uvuze ngwiki mn patrick!? ubwo patrick yahise amubwira neza neza nkuko nick yabimubwiye, john ntiyabyumva neza ukuntu mama sandrine akiriho, akumva umutima wenda guturitswa nibyishimo, patrick arongera ati: ngiye kubwira david ajye gushaka mama sandrine, ndebe ko basubirana nanjye nkabona kellia wanjye! john nawe ati: sha nuko utazi ibibazo bikemutse uko bingana!
kurundi ruhande, jack we yagiye kuri ya hotel yvette yamurangiye, arakomeza no kucyumba bagombaga guhuriramo, ahageze asanga umuryango urafunze, akozeho uba urifunguye nakaririmbo keza ka celine dion gatuje kaba karatangiye, arebye uburyo imbere hameze agira ubwoba, mbega indabyo zihateguye, mbega amashusho, mbega intebe nigitanda gitatse ibyurukundo.
.

.EHEEE, IKI CYUMBA SE YVETTE YATEGUYE IJAMBO RIRAHAVUGIRWA RIRABA RIMEZE RITE!?
.ESE SANDO NAMENYA KO NYINA AKIRIHO! JACOB SINGAHO ABAYE ICYAMAMARE KANDI YAFATWAGA NKUMUTINDI!!
.NTUCIKWE PART 19.. LOADING…..!

Advertisements

6 responses to “AMOUR EN COURS PART 18

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s