BAGORE, BAKOBWA DORE IBINTU 10 WAKORERA UMUKUNZI WAWE UKAMUSHIMISHA AGAHORA AKWIVUGA


Dore ibintu 10 wakorera umukunzi wawe agahora akwirahira, bagore namwe bakobwa ntimucikwe

umugabo2

Abantu benshi iteka usanga bibaza uko ingo ziryoshye ziba zarabigenjeje ugasanga ni inzozi za buri umwe kandi n’icyifuzo cya buri umwe mu bantu bose. N’ubwo byifuzwa na twese siko tubigeraho twese ariko hari uburyo bworoshye ushobora kwifashisha nk’umugore bityo urugo rwawe rugahinduka nka paradizo ukanezerwa n’umugabo wawe

1. Akirana urugwiro umugabo wawe uko atashye mu rugo

Nyuma y’akazi katoroshye cyangwa amasomo yirirwamo buri munsi, mwakirane ineza kandi umubere indi mpamvu yo kuruhuka no kwibagirwa umunaniro yiriwemo.

Mwakirane indoro icyeye kandi ugerageze kumusekera, gira isuku kandi ugerageze guhora uhumura neza. Igihe umuganiriza irinde gutangira umubwira ibyagenze nabi ahubwo niba ushaka kumuganiriza hera ku byagenze neza nibiba ngombwa usoreze ku bitatunganye.

Ni ngombwa cyane guteka neza kuko burya abagabo benshi bashimishwa n’icyo kurya kiryoshye nubwo benshi babigira ibanga kandi ntibakunda kugaburirwa bitinze.

2. ijwi ryuje umutuzo

Uburyo uvugishamo uwo ukunda bugomba gutandukana n’ubwo ukoresha uvugisha ubonetse wese . Mu ijwi birashoboka kwereka uwo ukunda rwose ko umwifuriza kuryoherwa kandi ko ushobora kubimugezaho. Iyi mvugo yiharire uwo ukunda cyane cyangwa umugabo wawe kuko ikurura abagabo cyane .

3. Haranira guhora uhumura kandi ufite isuku

Haranira guhora ufite isuku kandi wiyiteho bihagije, ambara neza cyane kandi kenshi ujye ugerageza kwiyereka umugabo wawe wambaye imyenda imukurura.

Ni ngombwa cyane kugira isuku kandi mu gihe wagiye i mugongo(mu mihango) isukure bihagije kandi wirinde kuba hagira na kimwe kigaragarira umugabo ko wananiwe isuku kubera ibihe urimo

Irinde ko umugabo wawe akubona ,mu myambaro yanduye, uhindure insokozo kandi muri rusange ntago abagabo bakunda tatouages nubwo benshi mu bakobwa batabizi.

4. Gutera akabariro

Iyi ngingo ireba abashakanye gusa

Ni byiza cyane kudatuma umufasha wawe ategereza cyane cyangwa akwinginga bikabije mu gihe akeneye ko mutera akabariro.

Amagambo y’urukundo muyabwirane cyane niyo yaba ari atuma mumwenyura, gusa si byiza gukabya ngo bibe byatuma agukekaho ko udaterereye mu mutwe .

Horana isuku kandi na nyuma yo gusabana n’uwo ukunda ihutire kwisukura niyo yaba akureba kandi nawe umufashe gusubirana isuku bidatinze kuko bituma arushaho kukubaha no kukubona nk’umunyasuku kandi iteka ujye umureka agere ku gasongero k’ibyifuzo bye.

Gerageza gushakisha ibihe bidasanzwe mu buzima bwawe nawe kandi ujye umukorera icyo ataherukaga cyangwa cyiza atigeze

5 . Ba umunyamahoro

Niba umugabo wawe yarakaye kandi ubona nawe ko atameze neza, irinde guhangana nawe ngo natera hejuru nawe uzamure ijwi umutera kurushaho kurakara no kuvuga nabi.

Niba ari wowe nyirabayazana musabe imbabazi udatinze kandi niba ari we nyirabayazana irinde guterana nawe amagambo kandi ni biba ngombwa ube wakicisha bugufi kumurusha usibyeko nibyo umugabo mwiza nawe ariko yagakwiye kubigenza .

Niba yarakajwe n’impamvu zitaguturutseho nawe zitamuturutseho si byiza cyane kumubaza bikabije icyamuteye kurakara. Nibyiza kumwereka ko ucyeneye kumenya icyamubabaje kandi koko ukakimenya ariko niba atakikubwiye nawe ntukamubere umusaraba wanga kwemera ibyo akubwira.

Ni ngombwa cyane kumenya uburyo bwo kumubaza ibibazo ku gahinda ke.

6. Emera kuba umuyobozi w’umuryango igihe umugabo adahari

Zirikana ibanga ry’urugo kandi iteka ururwanire ishyaka cyane cyane igihe umugabo adahari naza bizamushimisha.

Ni byiza cyane kwirinda imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo nubwo ari igishuko kenshi ku bagore batabona abagabo babo hafi kandi wirinde kuba watuma hari amabanga y’urugo asohoka ngo ajye hanze.

Rushaho kwita ku bana no kwita ku mitungo yumwihariko y’umugabo kandi ubanire neza buri umwe mu bo mu muryango w’umugabo.

7. Gufuha

Gufuha ni byiza cyane kandi binezeza umugabo kubona ko umugore we amufuhira. Gusa hari uburyo bubi bwo gufuha kandi butatuma umugabo wawe arushaho kubigukundira. Irinde gutuka uwo ucyeka kugirana ingeso mbi n’umugabo wawe, kumuvuma no kumusuzugura mu maso y’umugabo wawe kuko bishobora kudatuma agukunda ahubwo byatuma agufata nk’inshinzi.

umugabo1

8. Ihangane kandi umukundwakaze (umuhe affection)

Irinde kwereka umugabo wawe ko urambirwa vuba cyane cyane mu bihe bikomeye by’ubukene. Aho gusonga umugabo wawe no kumuca intege ugerageze gufasha urugo kuva muri ibyo bihe.

Mwiteho uko ushoboye kandi umuteteshe kuko burya abagabo bafite icyo bahuriyeho n’abana burya iyo wamutetesheje ntacyo yakwima

9. Ita ku isuku no ku mutungo w’urugo

Haranira guhorana inzu isa neza kandi buri kimwe kiri ku murongo kandi rimwe na rimwe uge ugerageza guhindura uko upanga ibintu munzu.

Irinde gukoresha nabi umutungo w’urugo yewe niyo waba ugiye gukora ibikorwa by’iza aha twavuga cyane ku bemera bitandukanye bagomba kwirinda gutura bihambaye imitungo y’urugo mu gihe umugabo atabyemera cyangwa ngo abe ashishaka.

10. Irinde guhangana n’umugabo mu rwego rw’imyemerere

Mu gihe uhuje imyemerere mu iyobokamana, fasha umugabo wawe kurushaho kuryoherwa niyo myemerere niba mutayihuje intonganya zabikomokamo zishobora kuba icyibazo gikomeye ku rugo no ku mikundanire.

source:inyarwanda.com

4 comments

Leave a comment