AMOUR EN COURS PART 19

AMOUR EN COURS PART 19

aho twagarukiye ubushize!

asanga umuryango urafunze, akozeho uba urifunguye nakaririmbo keza ka celine dion gatuje kaba karatangiye, arebye uburyo imbere hameze agira ubwoba, mbega indabyo zihateguye, mbega amashusho, mbega intebe nigitanda gitatse ibyurukundo.

PART 19

duheruka jack ajya kuri hotel yari yatumiweho na yvette ndetse aza kugera kucyumba giteguye neza cyane, acyinjiramo abona ukuntu icyumba giteye ubwoba kubera ubryo cyari gitatse ibintu byishi kandi byiza, ndetse akaririmbo gatuje cyane karimo, atangira kugira ubwoba, akebaguza hirya no hino abura umuntu, yigira inama yo gusohoka ngo yigendere ariko araragira aho ajya yumva ya ndirimbo ya celine dion yasanzemo iracecetse, agiye kumva yummva umunyu inyuma yamarido yaraho hirya atangiye kuririmba ya ndirimbo mukajwi keza cyane kandi gahebuje, jack arebye neza bona ni yvette biramucanga, atangira kubira ibyuya ubwoba buramwica, aravuga ati: aaah!yvette! what kind of surprise is this!? ariko yvette ntiyasubiza ahubwo akomeza kwirurimba ako karirimbo kurukundo, jack arongera ati: ariko se …..atarakomeza yvette nawe ati: bite se jack, urabona hano hantu atari heza se! jack nawe ati: ndabibone niheza rwose, nonese kuberiki wahanzanye! ubwo yvette ntiyagira icyo asubiza ahubwo ahita yegera hafi nibyishimo byinshi afata jack akaboko amwicaza muntebe zaraho, nawe aba aricaye akora munsi akurayo icupa rinini cyane rya wino aba atangiye gusuka mubirahuri, jack abibonye arikanga, aramubaza ati: niko se yvette ko mbona iyi wio ariyurukundo bite!? yvette nawe aseka ati: kabsa rwose urabyivugiye pe! jack ati: yeeeeh!….ataravuga yvette arongera ati: jack ndagukunda rwose kandi nukuri ndifunza ko wambera umukunzi!!
tuve kuri jack na yvette tugaruke kuri patrick na john, john atiyumvisha uburyo mama sandrine yaba akiri muzima, abaza patrick ati: patric! ibyo uvuze byizere cyangwa wambeshyaga sha! patrick nawe ati: nkubeshya njye se mwana! ahubwo gira vuba ujye kubwira david mujye kumushaka nanjye ndebe ko nakwibonera kellia wanjye! john ati: eheee! sawa mwana, noneho urukundo ukunda kellia rutumye ukora ikintu kizima wabaho! patrick ati: hhm! ahubwo se ….. atarakomeza john aba yikojeje mumodoka afata phone ahamagara david amubaza aho ari, david nawe arahamubwira, john namacourage menshi ahita yinjira mumodoka, akandagira kumuriro yerekera aho david ari, gusa akiri munzira yigira inama yo kubanza yajya kureba uko umukunzi we alliana ameze, nimba ntacyo yabaye, ahita ahindura imodoka vuba cyane yerekeza kwa alliana. yageze hafi yiwabo wa alliana, dore ko yanibanaga,asanga hanze haparitse imodoka ihagazeho abasirikare babiri, nawe ahita aparika hafi aho yitegereza ibiri kuba ubwoba ari bwose, agiye kubona abona alliana bamusohoye bamukurura ndetse kandi asakuza cyane atabaza ngo bamutabare, ariko john akabona ntacyo yakora, arebye neza abona na papa kellia arahari,ndetse ahita ategeka ngo bashyire alliana mumodoka, abasirikare bahita bajugunyamo alliana baragenda,ubwo john we aho yarari agahinda kari kose, arira aboroga, abona bajyenye umukobwa akunda areba ariko akabona ntacyo gukora afite! ntakindi yakoze rero, yabonye barenze ahita acana imdoka yiruka ajya kureba david ngo arebe ko haricyo yamufasha.
kurundi ruhande, mu kabari ka jimmy ho abakiriya nibesnhi nkibisanzwe, kumbe jimmy we arimo guparika imodoka hanze ndetse bisa nkaho arimo kwihuta bidasanzwe, ahita yinjira indani mukabari, abaza umwe mubakozi ati: wee! billy arihehe!? umukoze nawe ati: dore nguho hariya hakurya!jimmy ahita asanga billy aho yarari, aramubaza ati: bite sha billy! ko nick anshaka cyane byagenze bite!? billy nawe ati: yewe! naba nkubeshye gusa nyine mbone nanjye aza yahumagiye cyane ndetse yabize nibyuya ahita ambwira ngo nguhamagare biruhutirwa! jmmmy ati: nonese arihehe!? billy ati:ari mucyumba cyawe! ubwo jimmy yahise yinjira mucyumba cye agezemo asanga nick ibibazo byamurenze, abonye jimmy ahita ahaguruka aramubwira ati: jimmy, nkoze ihsyano ritabaho nukuri mfite ibibazo! jimmy ati: banza utuze umbwire neza! nick ati: harumuntu mbwiye ko mbana na wa mukecuru, kandi banza uwo muntu yaratumwe na david none mfite ubwoba ko mukecuru baramuhitana! jimmy ati: yeeeh!cyangwa wasaze sha, abo ba david se uvuga nabiki…….akivuga yibuka ko umukecuru nick avuga arumwe akunda, aba akanuye amaso,yegera hafi abaza nick ati: uravuga wamudamu ubiwawe se!? nick ati: yego nyine!! jimmy ati: nonese ubundi wamukuyehe ko utambwiye!? nick ati: nyine cyagihe nagusabye amafaranga yo kujya kwishyurira umugore wanjye yagiye kubyara ukambwira ngo mbe ndetse urahuze, nanze gutekereza nutwo narimfite nujyana murudimbi baratundya, nibwo nahuye nuwo david akampa akazi ko…… bla blah amubwira uko byose byagenze, arangiza jimmy umutima wenda guturika, ahita avuga ati: yiweeee! uziko wabona uwo muntu aruwadavid akaba…… akivuga nick ahita avuga ati: mfite ubwoba ko david namara kumenya ko ntishe mukecuru, azadushaka akatwicana ahubwo! ubwo jimmy yahise afungura akabati akuramo inoti nyinshi cyane aravuga ati: akira gira vuga, genda ufate umugore wawe nuriya mudamu muhunge mujye kure yuyu mugi, nanjye nzaba mbasangayo nyuma! nick ati: ariko se ….. atarakomeza jimmy ahita avuga amukabukira ati:ariko se ubwo uba utagezeyo! ahubwo ko wansanga bamurangije. yooo disi jimmy arimo gutabara umudamu yakunze!!
.
.
tugaruke kuri jack na yvette muri hetel, ibyari byitezwe kuba ibyishimo byo byaje guhinduka amarira, jack na yvette baganira ariko bose ntanumwe utarimo kurira, jack ati: ngayo nkuko rero yvette, nanjye sinjye rwose umbabarire, kuko sandrine ndamukunda kandi sinamuhemukira! yvette ati: ngo sandrine!!? jack ati: yego rwose, ahubwo banza nawe umuzi kuko ni inhuti ya angel ndetse cyane! ubwo jack yavuze atyo, noneho yvette agahinda kenda kumuhitana, atangira kurira ibice, kuvuga biramunanira, jack abibonye yegera hafi atangira kumuhoza hoza, amuhendahenda ati: yvett! rwose ihangane uzabona undi mukwiranye! yvette ati:n..nd..ndabyumva jack, ariko sinarinzi ko angel arumwana mubi bigeze hariya! jack nawe ati: hoya, njye nakubwiye ko nkunda sando, naho angel rwose ararengana! yvette ati: byihorere sha! ahubwo sandrine ntanikibazo cye, nawe yakunze nkanjye, ariko ndimo kwibaza impamvu angel atambwije ukuri kandi yarazi ko ukunda sandrine!! jack ati: yooh! ariko se basi waretse kurira, tukaganira twitonze yvette! wabona angel atarabizi! yvette ati: ayiweee! ndabizi yarabimpishe numwana mubi, kuko igihe nabimubwiriye nabonye nubundi haricyo ampishe! gusa icyo nakubwira cyo nuka ngukunda kandi kuba ntakubonye ntanundi muntu nzongera gukunda, nzemera nzapfe uku ndi! jack ati: hoya wee! ntugakore ibintu nkibyo rwose yvett, abahungu barahari kandi benshi cyane! yvette ati: hoya humura wingirira ikibazo, ubu ndimo kwifuza iyo nza kuba ndi sando wumunyamahirwe nkibera uwawe iteka ryose! jack ati: arikose…. atarakomeza, yvette ahita avuga ati: hoya jack,reka nigendere baso njye kuruhuka ndumva ntameze neza. ubwo yahise agenda, jack asigaraho yumiwe yashobewe, yakwitegereza ukuntu umukobwa yari yamuteguriye icyumba, bikarangira nabi akumva umutima uramuriye!
.
.
tuve kuri jack tujye murugo kwa grouch, david na grouch biicariye mukajardin barimo kwinkwera agacupa, ndetse banaganira. david ati: ese mwana grou, ko mbona wohereje jacob wenyine urabona arashobora kujya imbere yimbaga ingana kuriya wenyine!? grouch ati: kandi nkurindiriye ngo tujyaneyo mn,ariko da gloria barajyanye ntakibazo! david ati: erega umenye ko iki aricyo kirori cyambere agiye kuririmbamo!! grouch ati: erega uriya musore arakaze, kandi afite abafana, ariko ibaze umuntu indirimbo zijya hanze uwo munsi bagahita bamuhamagara mukirori kandi…… atarakomeza, babona john araparitse ndetse ahita aza yihuta kandi yahumagiye, ahita apfukama imbere ya david aramubwira ati: david, noneho ikibazo kivutse ntawundi wagikemura atari wowe nukuri! mbabarira umfashe ndakwinginze! david ahita amwegura, aramubaza ati: nonese byagenze bite john!? john nawe ati: papa kellia yajyane alliana kandi araza kumwica….. david abyumvise ahita yikanga, aravuga ati: yeeeeh! uzikonaringize ngo ugiye kumbwira ko sandrine yakubabariye none uzanye ibindi bibazo hubwo! john ati: david, ikindi nuko mama sandrine akiriho, ntago yapfuye rwose! john yavuze utyo ,david umujinya uramwica aba akubise john urushyi rwiza cyane, john agwa nkaho hirya, david umujinya ukomeza kwiyongera ahita amusimbukira amujya hejuru amukubitagura ingumi kumenyo, grouch abibonye ahita atabara afata davdi aramukomeza, aramubaza ati: niko se dav, urasaze cyangwa!!? david nawe ati: hoya uyu mujingaakwiye inkoni, urumva ukuntu arimo gushinyagura koko! kandi arinawe watumye nica nyina wumukobwa nkunda, none arimo gushinyagura bigeze hariya koko! john warurimo kwikanda,aba aravuze ati: david, ngwino wongere unkubite ariko umenye ko ibyo nkubwira ari ukri kandi mbivuza mpagaze kumaguru yanjye abiri, ni ukuri!! grouch nawe ati: davi, uyu musore ashobora kuba afite ukuri kabsa, wowe ntubibona!? ubwo david yahise atekereza akanya gatoya, arangije ahita agenda afata imodoka aragenda ntanikintu kindi avuze.
.
.
ubwo david yavuye aho, ba grouch nabo bibanga munda bafata indi modoka baramukurikira, david agenda agaka murugo kwa kellia, ageze kwirembo udusirikare tubiri twari tuharinze twanga ko yinjira, yitegereza kamwe mumaso yumva umujinya aba agateye umutwe akajya hejuru arakubira, akandi nako karaza karatabara bamujyaho barahonda, yatabawe na grouch bahise bahagera, udusirikare natwe tuba dukuyeyo imbunda dupfukamisha ba david, ako kanya kellia ahita ahagera aravuga ati: ndavuze ngo mubareke binjire! ubwo david yarebanye na kellia, bose amarira abshoka mumaso, agahinda ari kose, david kumutima akibaza ati” ariko se mana koko, ko nanjye atarnjye mbigenze nte, sinifuza kubabaza umutima wuyu mukobwa rwose ariko simukunda pe, mana nyereka icyo nkora!!””. david yibajije ibyo arangije ahita afata kellia akaboko amujyana munzu, bakigeramo kellia ahita abaza david ati: davi, kuberiki utankunda kandi njye ngukunda bikabije! david areba kellia mumaso aramuwira ati: kellia, nanjye sinjye rwose, ndetse ntanubwo nifuza kukubabaza, gusa umuntu wanjye urimo undi muntu, kandi rwose ubyumve neza pe! kellia aba atangiye kurira, aravuga ati: ariko se basi ndi mubi!? david ati: hoya wee! sha uri mwiza cyane ndetse cyane pe, gusa nyine burya iyo umutima wahisemo amaso abimpumyi, urukundo rwanyarwo ntago rwita kubwiza cyangwa kubukire, ahubwo rujyana umuntu aho rushaka kandi koko kuburyo umuntu atahikura, rwose mbabarira unyumve, tuza uzabonda undi mukunzi utari njye, hari abasore bagukunda kandi benshi! kellia nawe yitsa imitima avuga mukajwi gatoya ati: dav, umbwiye neza nkibyo umukozi wacu yambwiye, rwose nanjye naje kubona ko ibyo narindimo ataribyo, kuko niyo wanyemerera urukundi aruko uhatirijwe….. atarakomeza david ahita avuga ati: yego nyine, none se urumva ntaba nkubeshye nyine kandi bigatuma tunabana nabi muhazaza hacu!! ubwo david yakomeje kumvisha kellia uburyo urukundo rumeze, ndetse na kellia aza kubyumva, david amusaba guhamagara se akamubuza kugira icyo akora alliana, kellia nawe abikora gutyo ndetse kandi se aranamukundira kandi arishima cyane, kuba yongeye kumva umuobwa we avuga. kellia arangije aherekeza david barasohoka,david ageze kuri john aramubwira ati: genda kwa alliana murahahurira.

ubwo john yahise akandagira icyuma ajya kureba umukobwa akunda, david nawe asezera kellia ahita abwira grouch ati: ntago nkigiye mukirori cya jacob!! grouch ati: yeeeh! kuberiki se wangu! david ati: ngwino nkujyane mukabari, tube dutegereje john aze anjyane aho mama sandrine ari! ndebe uburyo najya gusaba sando imbabazi! grouch ati: sawa! kandi hano hirya nahabonye akabari keza! david ati: hoya, hari akabari nigeze kujyamo banyitaho, ndasinzira bampa uburiri ndaryama, kandi ikindi umugabo uhakora namwereye kuzamusura! grouch ati: hahah, sawa njye ndajya aho unjyana tu!( nshuti siga comment yawe ndetse ukore na like, kuko ninko kudutiza imbaraga.)
.
.ESE DAVID AZABONA MAMA SANDRINE KANDI NICK YAMUHUNGANYE!?
.ESE NAMUBONA SANDRINE AZAMUBABARIRA!, JACK SE WE!!
.NTUCIKWE PART 20.. LOADING……

Advertisements

2 responses to “AMOUR EN COURS PART 19

  1. Mbabajwe na jack wahakaniye undi mwana kdi na sando ntakunda jack nuko yamwemereye agirango abashe kwiyibagiza david. Kellia arakize wenda byarokora abajyaga gupfa bose

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s