AMOUR EN COURS PART 2O PREFINAL

AMOUR EN COURS PART 2O
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
nahabonye akabari keza! david ati: hoya, hari akabari nigeze kujyamo banyitaho, ndasinzira bampa uburiri ndaryama, kandi ikindi umugabo uhakora namwemereye kuzamusura! grouch ati: hahah, sawa njye ndajya aho unjyana tu!
.
PART 20
.
duheruka, david na grouch bagiye mukabari ka jimmy, naho john we agiye kureba alliana. ubwo davi na grouch bageze muri ako kabari barinjira, bagezemo imbere basanga huzuyemo abantu benshi , david areba hirya no hino ndetse naho batangira inzoga abura jimmy, arangije ahita abwira grouch ati: reka tube twicaye hariya, ndabona jimmy ntawe ndimo kubona hafi! grouch nawe ati: uwo jimmy se ninde mn! david ati: ni nyiraka kabari, nigeze kumubwira ko nzagaruka kumureba. grouch ati:apuuh, reka tube twinkwera araba aza wana! ubwo ntakindi bakoze, bahise batumiza amacupa batangira kunkwa, grouch ahita abaza david ati: ese ubundi dav! ntanubwo burya twaganiriye cyane! david nawe ati: nonese haribindi ushaka kumenyaho!? grouch ati: hoya ahubwo nuko ndimo kwibaza nimba wahisemo kureka ishuri! david ati: hoya, ntago nariretse nuko ngira ngo mbanze nkemure ibi bibazo, kuko nubundi ninkaho ntigaga kuko kuva nagera mwiriya kaminuza, ntabyishimo nabike nigeze ngira! grouch ati: ndabyumva muvandimwe…….. akivuga bumva phone ya david irasonnye, david arebye abona ni john, aritaba ati: allo john! john nawe ati: david! alliana ndamubonye, nonese ngusange hehe!? david ati: ngwino muri cartier nord mukabari kitwa BLUE STONE BAR, niho turi urahadusanga kandi wihute! john nawe ati: kabsa rwose wakoze cyane dav, ndaje kandi ninjye wishyura facture! david ati:haha, ihute ntakibazo! ubwo bamaze kuvugana, grouch ahita avuga ati: sha davi, imana usenga banza igusubije, john agiye kuza akujyane aho mama sando ari! david ati: sha wahora niki, ubu nanjye ndumva umutima uruhutse nukuri!
.
.
kurundi ruhande kwa angel, yicaye kugitanda afite agasahani kibiryo muntoki, naho sandrine we aryamye kugitanda, angel ageregeza kwinginga sandrine ngo arye ariko sandrine akabyanga, arikoangel akomeza kumuhendahenda ati: ariko se sando, koko nturapfa! umunsi wowe wiriwe uryamye, ntiwize, ntiwariye, ntanikintu nakimwe wakojeje mukanwa koko, njye ndumva ubwoba bunyishe pe! sandrine nawe aba yeguye umutwe aravuga ati:angel, urakoze rwose, ndumva ntashaka kurya nukuri, ndumva ntazi icyo nakora! yoooh, disi sando yabuze amahitamo! angel ati: nonese sando, ibyo john yakubwiye nibyo byatumye umera gutyo koko!? sandrine aba arahagurutse aravuga ati: nonese angel koko nawe ngira inama, ko namaze kwemerera jack urukundo none niba koko david yarabikoze kubera kunkunda…… akivuga angel ahita avuga ati: atari kwa guhubuka kwawe se sandri! ubundi se wabonaga igihe nabikubwiraga ukagira ngo ndakubeshya!? sando ati: sha nukuri njye ndumva ntazi icyo nakora pe!! angel ati: umva yeee! ahubwo mvuye kwishuri ngirango uraba wafashe umwanzuro muzima none nanubu ntacyo urakora! angel ati: angel, noneho ndashaka kubanza naganira na david, mwibarize neza impamvu yaba yaramuteye kunkorera ibintu nkabiriya! angel ati: nibyo rwose pe, ngabo akira ubanze urye dore bwije ntakintu ukojeje mukanwa! sandrine ati: zana ndebe ko mbibasha, ariko se ubundi angel, ubona david akinkunda!? angel ati: hhm, njye se muheruka ryari, gusa humura ejo nitujya kwishuri muzibonanira muvugane, nibwo uzabona urukundo agufitiye kuko mbikubwiye wagira ngo ndakubeshya! gusa uziirinde kumucyurira kurupfu rwa mama wawe, sibyo!? sandrine ati: ubundi se ko ntanuwo yagarura, byarangiye!.
.
.
tuve kuri ba sandrine, tujye mukabari kwa jimmy, david na grouch bo baracyinkwera inzoga zabo baganira, grouch ati: ariko se ko mbona john atinze kandi bwije,jacob ntazavuga ko namutereranye koko!!david ati: nanjye byany…… atarakomeza grouch ahita avuga ati: dore nguwo araje! david arebye abona john azanye na alliana ahita abasinyara baza aho bari bari, bakihagera alliana ahita abaza david ati: niko dav, bariya bantu bari bagiye kunyica bambwira ngo nukubera wowe, bishatse kuvuga iki!? david ati: yooh, allia, buretse nzabikubwira twitonze nibirebire, ese ubundi john ntiyakubwiye!? alliana ati: yambwiye ariko numvaga bidashoboka ibyo yambwiye! david ati: turabivugana nyuma , reka john abanze ajye kunyereka aho mama sandrine ari, sibyo!? alliana ati: sandrine, umwe mwazanye muri fete se!? john nawe ati: yeeeh! nonese dav, uzingo nanjye nzi aho mama sandrine ari!? grouchati:yeeeeh! ubwo se ushatse kuvugiki sha john!? john ati: nukuri da, nanjye ntago mpazi,ni patrick awabimbwiye, ahubwo reka muhamagare mubaze nawe nimba ahazi! ubwo david yumvise ibyo bintu john arimo kumbwira, yumva ntari kubyumva neza, umusatsi uhita uhaguruka, ubwoba numjinya biramurenga, ahita ahagurukana icupa muntoki afata john mumashati, avuga cyane asakuza ndetse namarira mumaso ati: wamushenzi we noneho nahita nguhitana! ubwo abantu bose baraho mukabari bahise bikanga baza gushungera, david atangira gutondanya john cyane, akumva yamuhonda icupa mumutwe, abantu nabo batangira gusakuza ati:kubita kubita kubitaaaaa… murabizi namwe uko abasinzi bamera. jimmy we aho yari mucyumba, sinzi utuntu yarimo gutunganya, yumvise urusaku mukabari ke aza yihuta ngo arebe ikibaye,ahageze asanga ni david, ahita afata david akubuko aravuga ati: murekurane se kandi, abantu babagabo murarwana bigeze ahangaha! ese burya nawe uri umunyarugomo nukuntu nari nakwikundiye sha!! ubwo david yumvise amagambo jimmy avuze, yumva amukoze kumutima, gusubiza biramunanira ahubwo atangira gushoka amarira mumaso,jimmy abibonye abona ko hashobora kuba hari ikibazo gikomeye, afatata david akaboko amujyana ahantu hatuje mucyumba cye, aramubaza ati: ariko se ko nkunda kubona uri mubibazo gusa, byagenze bite!? david nawe ati: byihorere muzeh, ibyanjye nibirebire! jimmy nawe ati: ok, noneho bimbwire nanjye mfite umwanya muremure, kandi wibuke ko cyagihe wagiye utambwiye ukambwira ko uzagaruka, ngaho rero mbwira! ubwo david yabonye ko ntakundi , atangira kumubwira uko byose bihagaze, amubwira ibyurukundo rwe na sandrine, ukuntu batumye yica nyina wa sando, ukuntu nanone byatumye sandrine ammwanga, mbese byose abimubwira ntanakimwe asize inyuma, gusa yagiye kurangiza jimmy yumiwe, ahita amubaza ati: nonese sandrine yakwanze kubera wishe nyina, bakubeshya ngo numwica arakira!!? david ati: yego rwose, none kiriya kijinga cyambeshye ngo uwo mukecuru ntago yahiriye muriyo nzu none ngo……. jmmy ati: ese koko davi, ibyo umbwiye nuko byagenze ntago umbeshya!? david ati: nukuri ntago nkubeshya pe! david yagiye kubona abona jimmy afashe phone arahamagara, aravuga ati: allo nick! kumbeyarahamagaye nick, nick nawe ati: buretse gato jimmy, yamafaranga ndayabuze! jimmy ati: mugore wawe na wamudamu se barihehe!? nick ati: nyine mbasize kumuhanda aho dutegera bus, ngaruka gushaka amafaranga murugo ngira ngo nayibagiwe none nayo ndayabuze! jimmy ati: ahuiih! imana ishimwe pe, bashake vuba cyane mugaruke aho murugo ndaje mbahasange vuba cyane, kandi ntimugire aho mujya! nick ati: yeeeh!kuberi……..atarakomeza jimmy ahita avuga ati: kora ibyo nkubwiye yewe! nick ati: sawa ntakibazo. ubwo bamaze kuvugana, david ahita amubaza ati: uwo ninde muvuganye se muzeh!!? jimmy nawe ati: haguruka uze njye kukwereka aho mama sandrine ari, gira vuba kandi!!.
.
.
kurundi ruhande, aho jacob yagiye kuririmba mukirori, abafana bo nibesnhi cyane ndetse mubafana baraho, ahri abahungu babiri nabakobwa babiri bari bahahagaze, umwe muribo aravuga ati: ariko mwabonye uriya muhanzi witwa jacob ukuntu yashyuhije abana!? undi nawe ati:azi kuririmba kabsa, nanjye namwemeye kandi rwose mbonye ataniyemera nukuri! undi ati: ariko se ubundi ntago mumuzi mukigo we!? wawundi wavuze mbere aravuga ati: hahaha, wapi sha uriya ntago yakwiga hariya. undi ati: ehee, arata nanjye ndamuzi kandi yiga mubakene, kandi niwe rwose cyagihe turi kuvugana namwitegereje mbona niwe! undi ati: sha ntago ariwe kabsa, ubwo se nigute yaba yemeye kubavugisha kandi azi komuri abakire nukuntu muhohotera bene wabo!? undi ati: sha nanjye binybere kabsa, uziko twamusabye no gutegura ikirori mu kigo cyacu akemera! undi ati: njye ndumva bidashoboka pe, nonese ko batubwiraga ngo abakene batera umwaku kuko bawuvukanye!!, uriya akaba akunzwe bigeze hariya kandi aririmba neza bigeze hariya!! umukobwa umwe ati; mbega ukuntu yubaha abantu wee, sha njye maze kubona ko abakene nabo ntakibazo cyabo nukuri ahubwo tubahora ubusa pe! undi mukobwa ati: sha njye numiwe, ndamuzi uriya yiga mubakene mukigo ahubwo narinzi ko atwitura inabi, ahubwo mureke ejo naza muri kuririmba mukigo tuzabwire bose bazaze tureke ko haricyo tuba nitubyinana nabakene! umuhungu umwe ati: kabsa niko biri, ahubwo njye ndumva mfite nisoni kubona umuntu umwe mubo twahemukiye atwakiriye neza kuriya!
.
.
kurundi ruhande, kumbe jimmy na david ndetse naba grouch bose bageze kwa nick, gusa bahageze ntanumuntu numwe uriyo,arimo kwitonganya cyane ati:ariko se nick byamugendekeye bite koko!? davdi ati: ongera umuhamagare! jimmy aba afashe phone, agiye guhamagara nick aba arahageze arikumwe na mukecuru, ndetse numugore we, mama sandrine abonye david aza amwegera aramwitegereza cyane, aramubaza ati: yemwa, siwowe wigeze kugera iwanjye uri kumwe na sandrine!? david nawe ati: yego ninjye…… atarakomeza, nick we warurimo gutitira kubera ubwoba ,aba aravuze ati: niko se jimmy, unkoreye ibiki koko, sinakubwiye ko david ……… atarakomeza jimmy ahita avuga ati: ibyo uzi binyuranye nukuri sha nick! mama sandrine nawe ati: uyu niwe david wagutumye kunyica mwana wa!? nick nawe ati: yego rwose nuyu! ubwo mukecuru yatangiye kugira uwoba, atangira gutitira, ashaka kwiruka ariko jimmy ahita amufata, david abibonye gutyo ahita apfukama imbere ya mama sandrine atangira kurira, agashaka kuvuga arikoikiniga kikaza bikanga, ubwo mama sandrine we biramuyobera atangira kureba buri umwe wese mubari bari aho, ahita avuga ati: niko se ibi nibiki!? jimmy yabonye david kuvuga byamunaniye kubera amarira, ahita afata ijambo aravuga ati: rwose njye reka mvugire uyu mwana, uyu musore mureba yabaye inzirakarengane kubera urukundo rwe, uyu musore david mureba ntacyo dupfana ariko rwose ndahamya neza ko yakunze sandrine birenze, bigatuma akora nibidakorwa… mama sando ati: yeeeeh, ariko se…….. atarakomeza jimmy arongera ati: buriya rero, uyu musore yakundamaga na sandrine umukobwa wawe………. bla bla blah, amubwira neza neza nkuko david yari yabimbwiye, amubwira nukuntu byatumye sandrine yanga david, ariko yarangije kubimubwira umukecuru yarize,agahinda kenda kumuhitana. yubika umutwe areba david warumupfukamye imbere nawe arira byahatr, arangije ahita amufata kukaboko aramuhagurutsa, aravuga avuga namarira mumaso ati: mwana wanjye burya nuko byagenze!!! david nawe ati: ye…y..y kuvuga biranga , mama sandrine ahita avuga ati: mwana wanjye, iyi nkuru ntago imbabaje nagato ahubwo aya marira nayibyishimo gusa, kuva kera nifuje kuzumva sandrine yabonye umuntu umukunda koko byanyabyo, none ndumva ariwowe ntawundi rwose! humura rwose niyo unyica byari kuba byiza aho kugira ubure uwo ukunda! jimmy ati: yoooh, rwose ndumva nishimye bidasanzwe pe! david nawe agahenge katangiye kuza, atangira kumva ibyishimo kumutima aba aravuze ati: murakoze rwose, imana ibahe umugish kuba mumpaye imbabazi! nick ati: yiweee! nukuri nanjye nkwiye kubabarirwa, ntago namenye ko ndimo kumuhisha david kandi amubonye aribwo byakemura ibibazo! none dore kandi twari duhunze! umugore wa nick nawe ati: ahuuih! imanishimwe rwose, dore ngaya amafaranga ninjye wari wayahishe, kuko numvaga ntashaka ko twimuka none dore bibyaye ibyishimo nukuri! ubwo inyishimo byabaye byinshi, david ahita asezera aravuga ati: ejo nzashaka sandrine nawe muzane hano, mbese bimubere nka surprise ikomeye. ubwo bahise bagenda we na grouch, ndetse nabandi bose barataha..
.
.
ubwo ijoro ryarahis, mugitondo cyakare murugo iwabo kwa david, mama david yicaye kugitanda naho papa we aryamye ndetse arimo gukorora byahatri, mama david ati: ariko se urinda kuba gutyo, siwowe watumye umwana wawe yigendera. papa david ati: ese basi, nimero ye iracyanga gucamo!? mama david ati: ashuiih da! nanubu maze kumuhamagara biranga! papa david ati: ayiweee! umwana wanjye se yagiyehe disi, ariko uzi ukuntu umutima urimo kundya chr, ndumva nicuza ibyo nakoreye umwana wanjye pe! mama david ati: hhm, nonese ubundi wabuzwa niki, ngaho basi byuka urye dore ntanubwo uheruka gukora kumunwa! papa david ati: shahu se nabibasha, ko ikintu kindi mumutwe ari david umuhungu wanjye, basi icyamunyereka nimba ari muzima nkamusaba imbabazi rwose nabasha kumva ntuje!.
.
.
tubaveho tujye kwishuri,muri class ya ba david, john na ptrick baricaranye, david we atarahagera. ubwo patrick yaganiraga na john, john aravuga ati: ariko se urumva waba utarigicucu wangu! burya bwose ntiwigeze unamubwira ko umukunda ahubwo ugakora birya byose!? patrick ati: shahu se nari kubimubwira nte kandi yikundira david, iyo ndibo yo mugihembwe hagati nari kuyikira koko john!? john ati: hahahaha, urimbwa mana yanjye, ngaho rero genda umubwire dore kandi yicaye wenyine! patrick ati: shahu se kellia, ndamuhera hehe!? john aba arahagurutse aravuga ati: reka nze mbimukubwirire sha! patrick ati: hoya mwana, mbabarira rwose reka njyeyo kabsa! ubwo patrick yahise ahaguruka nubwoba bwinshi asanga kellia aho yari yicaye….
.
.
kurundi ruhande, david we yateze aka bus kamugeze kwiremba ryikigo ahita yinjira, aho kugira ngo ajye muri class yabo ahitira
kuri class yaba sandrine kuko yumvaga atatuza atarasaba imbabazi kuko yarafite ikiri kumutera courage, gusa yabaye akigera imbere abona jacob abanyeshuri benshi baramushagaye, ndetse harimo abakire nabakene bose bamuriho, yarabyitegereje biramutanaza ariko ntiyabitindaho cyane yikomereza imbere, yinjira muri class yaba sandrine asanga lecturer yatangiye kwigisha, ariko aranga arinjira, aba ahuje amaso na angel,angel nawe aba akoze kuri sando aravuga ati: dore david sando! sando arebye arebana na david, bamara umwanya barebana,amarira atangira kuzenga mumaso, lecturer we biramuyobera ibya david. yooo, disi urukundo rukora ibyarwo.
.ESE KELLIA AREMERERA PATRICK!?
.ESE DAVID BIRAMUKUNDIRA!!
.ESE NINDE MUSAZA WA SANDRINE WABUZE AKIRI MUTO!?
.
..NTUCIKWE PART FINAL.. LOADING….

Advertisements

7 responses to “AMOUR EN COURS PART 2O PREFINAL

  1. Yooo mama sando disi yumvise david. Sando agiye kubana na david , john na alliana, kellia na patrick ariko simbiha amahirwe , ibya jack byo ni mugihirahiro.mama sando se mama umwana we yaba ari nick ra???

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s