AMOUR EN COURS Part 21 FINAL


AMOUR EN COURS PART 21 FINAL

aho twagarukiye ubushize!
.
sando aravuga ati: dore david sando! sando arebye arebana na david, bamara umwanya barebana,amarira atangira kuzenga mumaso, lecturer we biramuyobera ibya david. yooo, disi urukundo rukora ibyarwo
.
PART 21( FINAL)
.
duherukana david yinjira muri class yaba sandrine, akarebana na sandrine hakabura uwavugisha undi ahubwo amarira akaba ariyo afata ijambo, dore ko bari bamaze igihe batanabonana, david yarihanganye aravuga ati: sandri! wanyemerera nkagira ahantu nkujyana! sandrine nawe yitsa imitima avuga mukajwi gatoya ati: ntakibazo david! ubwo david yahise afata sando akaboko, jack abibonye arikanga ahita aza arabitambika, abaza sandrine ati: chr, ibi nibiki se kandi, uyu akujyanyehe!? sando nawe ati: shn jack….. atarakomeza angel ahita aturuka aho yari yicaye ahita afata jack akaboko, aramubwira ati: ngwino nkubwire jack, rwose bareke bagende ndakwinginze! ubwo david yahise ajyana sandrine, angel na jack nabo bahita basohoka bahagarara imbere ya class yabo, jack ahita abaza angel ati: angel nizere kourampa ibisobanuro byose bijyanye nibi bintu burimo kuba, uriya musore ninde! kumbe na lecturer nawe yari yahageze, ahita abaza ati: ariko se uriya musore ni umusazi angel!? angel ati: uriya ni chr wa sandrine! jack ati: haha, reka imikino se angel!! nonese sando agira abachr babiri!? angel ati: buriya rero jack, nakoze ikosa sinakubwira hakiri kare, uriya david ni chr wa sandrine, ahubwo nuko…… bla blah, amubwira uko urukundo rwa david na sando rwose rwagenze, ndetse amubwira nukuntu david ariwe watanze amafaranga yo kumuvuza mubitaro, gusa yarangije jack atagishobora no guhagarara, intege zacitse, atangira kwegama kugikuta amarira ari menshi, avuga mukajwi gatoya ati: burya sando yanyemereye kubera icyo kibazo!? lecturer ati: eeeh, ahubwo njye nkurikije ibyo uwo musore david yakoze, njye ndumva yaba akunda sando bidasanzwe pe! angel ati: yoooh, ihangane rwose jack, ntakundi byamera, buriya david na sandrine wasanga bararemaniwe! jack ati: nonese ubundi sandrine yababariye david kubwo kumwicira nyina! angel ati: sha nyine simbizi, gusa wenda david agiye kumusaba imbabazi ntawamenya! jack ati:nonese angel mbigenzente ko yvette narangije kumwicaho kandi nawe ankunda byanyabyo! angel ati: yeeeh! yarabikubwiye se uramuhakanira!? jack ati: yego rwose, ahubwo ubu ndumva ntazi icyo nakora pe! sandrine ati: wowe genda umubwize ukuri kandi unamusabe nimbabazi, nawe nimba agukunda arakumva, gusa nawe urabe umukunda gusa! jack ati: shn, reka njye kumureba ahubwo.
.
.
kurundi ruhande murugo kwa nick, nick numugore we basa nkaho barimo kushwana, umugore wa nick ati: rwose unyihanganire numvaga nakibazo kukamwambika! nick numujinya mwinshi aravuga ati: ariko se nikangahe nakubwiye ko aka gakomo ngaha agaciro kurusha ibindi byose, uziko buriya………atarakomeza, mama sandrine ahita aturuka mucyumba aravuga ati: niko se bana ba, ko murimo gushwana kandi bigenze bite!? nick ati: hh, ntacyo gusa nuko yari yakoze ibyo namubujije! umugore wa nick ati: ngaho reka nkamukuremo ariko wumve wishimye! ubwo yahise azamura ukuboko kumwana, amukuramo agakomo, arangije agahereza nick, mama sandrine akabonye arikanga aravuga ati: zana ako gakomo ndebe yemwa! nick nawe ahita akamuha, mukecuru arakitegereza cyane, asa nkutangiye kurira ahita abaza nick ati: aka wagakuyehe nick!? nick ati: masera wanderaga mukigo cyimfubyi yarambwiye ngo yantoraguye ariko nambaye, niyo mpamvu nakabitse ubuzima bwanjye bwose! mama sando ati: ntago uzi ababyeyi bawe noneho!? nick ati: ashuih da! bantoraguye ndagahinja gato cyane. ako kanya mama sando yahise atangira kurira bimwe bihambaye, nick abibonye aramubaza ati: niko se mukecu, ubayiki koko!? mama sando ati: ur..uri… uri umwana wanjye nick, dore aka gakomo ninjye wakakwiyambikye ubwanjye, papa wawe niwe wagacuze atarapfa. ubwo amarira yabaye kumpande zombi, agahinda kavanze nibyishimo, ndetse biza kumara umwanya baganira byinshi, kubuzima babayemo, nick aza gusezera ati: reka njye kubwira jimmy inkuru nziza rwose pe! nyina nawe ati: yooh, nibyo rwose ahubwo akira aka gapapuro ukamumpere, kandi ntugasome mwana wa! nick nawe ati: yego mama!.
.
.
ubwo nick yahise agenda, murako kanya imodoka ya david ihita iparika, sandrine ahita amubaza ati: ariko se dav, aha hanytu unzanye nihehe ko utambwira!? david yikarumye cyane ahita avuga ati: itonde tubanze tugere mo imbere, ndakuwbira impamvu nahakuzanye! ubwo sandrine yarabyemeye barinjira, bagezemo imbere basanga mama sandrine na mugore wa nick bicaye muri salon, sandrine akubise nyina ijisho ahita aba nkikibumbe, amaso aguma akanuye, amaboko atanyeganyega, mbese arikanga byahatari,gusa nyina we ntiyabyuhanganiye yahise aza yihuta ahobera sandrine ariko sandrine ntiyagira icyo akora, ahubwo aramubaza ati: ma…mama…niwowe!? nyina nawe ati: yego rwose mwana wanjye! dore aha nikwa musaza wawe! sandrine ati: nonese ntago wahiriye munzu mama!? mama david ati: hoya rwose mwana wanjye,…………. bla blah amubwira uburyo nick yamutabaye,sandrine atangira kurira amarira yibyishimo, david nawe yungamo ati: sandrine, ngaho rero niwo mwanya ngo nsabe imbabazi, kandi rwose wumve ko bimvuye kumutima kandi ngukunda cyane, ntashaka kukubura! sandrine ashatse kugira icyo avuga, nyina ahita avuga ati: hoya rwose, imbabazi urazihawe kandi ugomba kubana na sandrine, sibyo sandri!? sando ati: nibyo rwose, ahubwo ninjye wakagombye gusaba imbabazi kuko ntigeze mwizera. david nawe ati: hoya humura rwose chr, icyingenzi nuko umenye ko ntabikoze mbishaka! mama sando ati: erega mwana wanjye, burya wari wakoze ibyo urukundo tugutegeka kandi nibyo rwose, wagombaga gutabara uwoukunda, sibyo sandri!!? ubwo sandrine yahise yegera david aramuhobera. yoo disi urukundo rwari kumpande zombi! ubwo barishimye cyane, david ahita asezera ati: ngaho rero mube muraha nanjye ngere murugo simpaherutse, ndaza kukunyuraho tujye mukirori jacob yateguye mukigo! sando nawe ati: yego chr!.
.
.
tugaruke mukabari kwa jimmy, nick yahageze ndetse yahaye jimmy kagapapuro, jimmy arimo kiwishima cyande asimbuka akagera mukirere, agasakuza aririmba cyane ati: mana urigitangaza, mana ukoribikomeye!”‘ nick abibonye aramubaza ati: ese jimmy urasaze noneho!? jimmy ahita aza aricara, yitegereza nick nibinyamuneza byinshi ati: wamudamu yanyemereye ko twabana sha! nick ati: nonese wigeze umubwira ko umukunda!? jimmy ati: hhhha, cyagihe nahavuye mbisoje, namusigiye agapapuro nanditseho amarangamutima yanjye yose kuri we, gusa narimfite ubwoba ko ampakanira! nick ati: ese koko uramukunda byanyabyo ngo nkubwire inkuru nziza!? jimmy ati:mwana wanjye, umusaza nkanjye urabona nabeshya umudamu urukundo koko!? nick nawe yabonye koko ko jimmy akunda nyina, ahita avuga ati: jimmy, nubundi wambereye papa mwiza, sinagize icyo nkuburana, kandi wanyeretse urukundo rwumubyeyi ubwo baba atarahari, icyo nshaka kukubwira nuko uriya wakunze ari mama wanjye! jimmy ati:hahaha, ya mikino yawe sha, ngo mama…… atarakomeza nick ati: nukuri pe, nanjye mbimenye…… bla blah, amubwira uko byagenze kugira bamenyane, jimmy agahinda nibyishimo biramurenga atangira kurira ijisho rimwe, aravuga ati: sha mubyukuri nibwo nakumva inkuru inshimishije cyane kuva nabaho nick! ubwo bakomeje kiganira cyane, biratinda.
.
.
tugaruke kuri david yageze murugo iwabo, papa wiwe amupfukamye imbere amusaba imbabazi ndetse asa nkaho arimo kurira, david nawe amarira yari yuzuye mumaso aravuga ati: papa haguruka, ubwo se uwabona upfukamye imbere yanjye byagenda bite!? mama sando nawe ati: hoya rata, nabanze akubwire ko akubabariye! papa david ati: mwana wanjye rwose mbabarira, nanze kuguha uburenganzira bwawe ariko noneho ubu mfukamye ngusaba imbabazi!ubwo david yitegereje se, yumva kumutima huzuye impuhwe nimbabazi, atangira kurira amarira yibyishimo ahita afata se kumaboko aramwegura aravuga ati: papa, rwose ndakwinginze nikindi gihe ntuzongere gukora ikosa nkiri, burya abantu bose aba aribamwe, sibyo!? papa we ati: yego rwose nibyo mwana wanjye!!, ahubwo se njye kera narimeze nte!!, ko ntanjye sinzi ibisigaye bintera! ubwo bakomeje kuganira, david ababwira amagambo menshi, abisisha uburyo bagomba gufata abantu bose kimwe, ndetse nabo bageraho barabyumva ndetse baranicuza cyane, igihe kiza kugera david arabazezera ariko aratagenda, ahita ababwira ati: noneho mukanya saa 18:00 tuze guhurira mukigo, haraba ikirori kandi nshaka ko mwese muraba muhari tukishimana, nabo bati: turahaboneka rwose pe!.
.
.
ubwo david yahise anyura kwa nick atora sandrine, abajya mukirori cya jacob, gusa ataragera kure aba yanditse akamessage ati:” salut jimmy, ndagushaka mukanya saa kumi nebyiri mukirori kirabera mukigo cyacu, kandi ntubure!” arangije akohereza kuri nimero ya jimmy. bageze mugigo rero basanga ahantu huzuye cyane, abanyeshuri ndetse nabo hanze bose, abakire nabakene, abayobozi nabayoborwa bose baje kwitabira ikirori cya jacob kuko cyari cyatangajwe hose na grouch. david yarahageze arumwirwa, hashize akanya babona jack na yvette barahageze ndetse bafatanye ukuboko, patrick na kellia nabo baba baraparitse , hashize akanya john nicyuki cye alliana nabo barahasesekara, ntibyatinda nababyeyi ba david baba barahageze ndetse baza bakurikiwe na jimmy numukunzi we mama sandrine, ndetse barikumwe na nick namadamu we, bose baza ahongaho kandi bishimye cyane. ntibyatinze rero salle yarafunguwe bose barinjira,MC avuga ijambo ryikaze arangije bashyiramo akaziki abantu batangira kubyina. kumbe hanze grouch na mushiki we gloria nabo bahise baparika, binjira salle basanga ibintu byabaye uburyohe, bidatinze na angel aba arahageze nawe asanga bandi mo imbere. hashize akanya rero MC ahita ahamagara jacob nkumuhanzi , jacob nawe araza atangira kuririmba indirimo yari yise”” we all the same””, yoo mbega akajwi keza, mbega uburyo indirimo ikora kumutima! jacob yararimbye abantu bava mubyabo, aabantu babiri bari muriyo salle, umwe aravuga ati: ariko urimo kumva amagambo ari mwiriya ndirimbo wee!? undi nawe ati: sha uriya mwana numuhanga pe, burya koko umuzungu numwirabura bose nibamwe, umukukene numukire kandi nabo bose nibamwe, umugufi numuremure nabo bose nibamwe….. eee sha uriy mwana numuhanga pe, njye nemeye!!.
.
.
ubwo ubwo ikirori cyarakomeje, jacob amaze kuririmba david nawe afata ijambo aravuga ati: bantu mwese muri hano, turabashimira cyane, gusa nkuko mundirimo ya jacob bivugwa, ntamuntu numwe waremwe muri zahabu, ntanuwaremwe bitandukanye nabandi, nuko rero twese turi bamwe, ngaho buri umwe wese nafate akaboko ka mugenzi we bicaranye, maze badushyiriremo akaririmbo tukabyine kandi twese twumve ko turumwe! “” ubwo dj yahise yibwiriza baba batangiye kubyina, mbese ibintu biba byiza cyane, icyari ivangura kibyara ubuvandimwe, abakundanye bo baje kubana ndetse bagira ingo nziza cyane, jimmy na mama sandrine nabo baje kubana ndetse bita kuri sandrine na nick nkabana babo.mbese ibintu byose byaje kuba byiza.
.
ngayo nguko rero, ni uko ibya david na sandrine byagenze, naha inkuru yacu tuyisoreje
.
abavuzwe muriyo nkuri:
1.david 2. sandrine 3.angel. 4. patrick 5. jacob 6.john 7. alliana 8. papa kellia 9. papa david 10. mama david 11. mama sando 12. jimmy 13. nick 14. billy 15. mugore wa nick 16. grouch 17. gloria 18.jack
.
ESE muri aba bose ninde WAKUNYUZE!?

ESE MURI ABA BOSE NINDE WAKUNYUZE!!?
GIRA ICYO UVUGA KURI IYI NKURU!
.

turashimira mwe mwese mwabanye natwe, turabakunda cyane!! !

Mudufashe mutubwire muri comment uko mwabonye iyi nkuru, cyangwa uko mwabonye n’ izindi muri rusange then tubone ubukomeza n’ izindi nkuru

Advertisements

15 responses to “AMOUR EN COURS Part 21 FINAL

  1. Morning,njyewe umukinnyi wanyuze cyane ni angel kuko afite umutima ujyira abandi inama kdi akumva abandi vuba bitagoranye. Iyi nkuru rero n’iya kwanza pe ,ahubwo coup de chapeau k’umwanditsi ibintu nkibi turabikeneye cyane umuntu ni nkundi amaraso yacu arasa, nta mukire nta mukene twese turi bene kanyarwanda. Mwarakoze kutugeza ho iyi nkuru yuje inama.

    Like

  2. mbere nambere mbanje gushima mwebwe dusabane magazine kuko mwadukuye mubwigunge mukadususutsa mubinyujeje munkuru no murwenya. kandi ndashimira umwanditsi kuko munkuru ntidusoma twishimisha gusa, ahubwo dusaruramo amasomo atandukanye atwigisha uko twakwitwara muri societe. by’umwihariko ndabashimiye murakoze. coup de chapeau.

    Like

  3. Iyi nkuru narayikunze cyane yarimwo ubuhanga bwinshi,kandi irangiye neza harimwo kwiyunga,turashimira umwanditsi kubwinyigisho aduha,mwarakoze cyane

    Like

  4. Iyi nkuru yabaye nkuko nabyifuzaga pe irangiye biyunze! Willy komerezaho kungazo yewe unakure wongereho. Serge ndagushimiye ko wubahirizaga igihe nkuko wabidusezeranyije, desabane magasine tuyisabiye gutera imbere. Mutumenyeshe niba hari indi igiye gukurikiraho. Mwarakoze cyane

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s