BAGABO, DORE IBINTU 10 BIRANGA UMUGORE MUBI MU MWIRINDE


Ibintu 10 Biranga Umugore Mubi mu Muryango
Twifashishije igitabo Vivez Et Communiquez ndetse n’urubuga rwa internet rw’ubugorozi turaba turagagezaho ibintu biranga umugore mubi. Nk’uko umugore mwiza atabiterwa n’ubwiza bw’inyuma ni nako n’ububi bw’umugore budaterwa n’imiterere y’inyuma, ahubwo ububi bushingiye ku ngeso mbi zituma aremerera uwo bashakanye, abo babyaye, abaturanyi ndetse n’abahagenda.

•Ingaruka ni uko ahanini abana bamwigana ibyo abatoza n’ibyo bamwigiraho, bakabyanduza abo babana bikaba uruhererekane mu miryango bazubaka.

•Imico mibi y’umugore yica ibyifuzo n’imigambi myiza by’umugabo. Umugabo ntiyongere kumwishimira, bikamutesha icyerekezo cyiza yari afitiye umuryango.

•Ibyo umugore mubi yakoreye abaturanyi bituma bagambirira kubimwitura akaba ibuye risitaza ku bamukomokaho kimwe n’abavandimwe.

  1. Umugore mubi yanga gusangira ingorane n’umugabo we, ntibahuza ibitekerezo, ntabwiza umugabo we ukuri.
  2. Umugore mubi abaho imibereho itagira intego n’imigambi, yikubira inyungu. Ntamenya ibyo umugabo we akunda, n’iyo abimenye arabimwima. N’iyo abikoze, abikora atishimye. Ikindi, umugore mubi ntiyemera ko amahame meza ari yo ayobora urugo rwe.

  3. Iyo agahararo gashize cyangwa habonetse igihombo, umugore mubi atangira gukoresha agahimano n’incyuro, ndetse no kwikeka.

  • akiyima uwo bashakanye mu mibonano mpuzabitsina basabwa kugirana.

  • yima inama umugabo we, abifatanyije no kumunenga.

  • amwima ubufasha bw’inyunganizi bwa ngombwa, byinshi akabyirengagiza akoresheje inzitwazo.

  1. Na none kandi, umugore mubi ntatinya guhemukira uwo bashakanye, abikoresheje gukunda abandi bagabo, akima umugabo we urukundo rutagabanije yari afiteho uburenganzira. Kuri iyi ngingo, umugore nk’uwo aba akomerekeje umutima w’umugabo we, amutesheje agaciro mu bandi, amaherezo benshi bakabigwamo.

  2. Undi mugore ugoranye ni igishegabo (umugore wigize nk’umugabo). Ahora ahanganye n’umugabo we. Bene uwo ahora mu ifuti rimwe, yemera icyo ashatse gusa, yica uwo ashaka agakiza uwo ashaka, ntiyemera gukosorwa kandi ntava ku cy’ejo. Ibyo bigabanya urukundo umugabo we yamukundaga, kugeza ubwo yifuza abandi bagore cyangwa akabura ubushake bwo kumunezeza. Ni cyo gituma uwo umutima wanze umubiri utamukunda. Ni byo byirukana umunezero bigahagarika udukino two kunezezanya.

Uyu mugore ahorana urutoto, kwitotomba. Amategeko atagira ishingiro ni cyo gitaramo amenyereza ab’umuryango we. Iyo byamaze kumutegeka, ntatinya kubigaragariza mu nzira no mu ruhame.

  1. Umugore mubi anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha n’ibinezeza binyuranye, no kuwiba awuhisha ahandi (awujyana iwabo), gukoresha ibirenze ubushobozi (ibirenze ibyinjira mu rugo). Ubunebwe n’ubutandame bituma yicisha inzara abana, umugabo n’abashyitsi, maze bikica umugabo n’umuryango. Bikanyaga umugabo ibye no kumutesha inshuti.
  • Umugore mubi ntamenya kurera neza abo yabyaye, abatoza gusuzugura se n’abandi bantu bakuru. Atera umwiryane mu muryango no mu baturanyi, agatsemba ikinyabupfura n’umutekano iwe mu rugo. Byinshi mu bibazo biremereye isi yacu muri iki gihe, byatewe n’abagore b’ibinani, bananiwe gusohoza inshingano zabo Imana yabahaye, nk’iy’uburezi.

  • Umugore w’umusinzi azana ingorane zitesha abana ubwenge, gahunda n’ubuzima. Ntiyubahiriza gahunda y’umugabo we, abana be bariyobora bakaba imfubyi akiriho. Akabera ikirumbo uwamushatse, agahinduka inshuti y’ibigoryi bikamugusha mu mitego no mu bubata, umugabo we akamubura amureba.

  • Ikindi ni uko umugore mubi atamenya ibyo asabwa n’ibyo abuzwa. Intwaro akoresha ni ukwivumbura no kwijujuta, agakenera ibiruta ibyo atunze, ahora yibutswa ibimureba, ahora ahembera amahane.

  • Umugore mubi yemera inama zose atabanje kuzigenzura. Urwe rushobora gusenywa n’iyo avuka, aramutse agendeye ku ngengabitekerezo y’umuryango w’iwabo akomokamo cyangwa inshuti ze. Aho ngaho, umugabo aba asenyewe n’uwamushyingiye (kwa sebukwe). Ibyo avuga n’ibyo akora bihora binyura mu mwenge w’ubugoryi bw’umugore we, maze bigataha kwa sebukwe. Bene uwo mugore, nyirabukwe na sebukwe abahindura nka bakeba be, agahora ahirimbanira guhangana na bo ngo agaragaze ko bamubangamiye ! Umubano mwiza w’abashakanye ushobora kwangizwa n’umugore wanga inama nziza z’umugabo, akagendera ku z’iwabo n’iz’inshuti mbi afite.

  • “Umugore umaze kuva mu mwanya Imana yamugeneye mu irema, imbaraga zose yakoresha kugira ngo yishyire mu mwanya w’ingenzi Imana itamuhaye, aba yivanye n’aho yari asanzwe hagasigara ubusa.”

    Advertisements

    One response to “BAGABO, DORE IBINTU 10 BIRANGA UMUGORE MUBI MU MWIRINDE

    1. Pingback: IBARURWA YANDIKIWE ABASORE BATEGANYA KURUSHINGA – Dusabane Magazine·

    Leave a Reply

    Please log in using one of these methods to post your comment:

    WordPress.com Logo

    You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

    Twitter picture

    You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

    Facebook photo

    You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

    Google+ photo

    You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

    Connecting to %s