IBINTU 10 UTARUZI KU MUHANZI BOB MARLEY

Buri mwaka tariki 11 Gicurasi isi yose cyane cyane aba Rasta bibuka urupfu rw’ icyamamare mu njyana ya Regae Bob Marley utazigera yibagirana mu mateka y’ umuziki, kuri uyu munsi twabateguriye utuntu abantu benshi batamuziho dusa nk’ udutangaje.

  1. Yizeraga ko kunywa urumogi bibohora, Aha twibutse ko mu gihugu cyacu kunywa urumogi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
  2. Amazina yiswe akivuka ni Nesta Robert Marley ariko ubwo yafataga urupapuro rw’ingendo (passport) nk’umuturage wa Jamaica izina rye Robert barikuyemo.

  3. Se umubyara ni umuzungu nyina akaba umwirabura ariko we yiyumvagamo kuba umwirabura.

  4. Bob Marley yarerewe mu muryango w’abagatolika nawe ari umugatolika mbere y’uko aba umu Rasta. mu myaka ya 1960 yayobotse idini rya Rastafarism, we yitaga iry’urukundo.

  5. Igihe yarushingaga n’umugore we wa mbere Rita, yahise ajya kuba muri America (USA) aho yamaze igihe akora muri Hoteli DuPont i Miami no mu ruganda rw’amamodoka rwa Chrysler icyo gihe yakoreshaga amazina ya Donald Marley.

  6. Uyu muhanzi wa Regea wakunzwe cyane ku Isi burya ngo abana be ntibagira umubare, ariko abemewe ni icumi n’umwe, abazwi cyane ni Ziggy Marley na Damian.
    Uyu mugabo abenshi bita umuhanuzi ngo ikitwa inyama ntiyarebagaho

  7. Burya Bob Marley ntiyaryaga inyama, yiriraga imboga gusa, Bob yitaga imiti yo kwa muganga ko ariyo ‘Drugs’, bitandukanye n’uko ngo bamushinjaga kunywa drugs we yitaga ibyatsi gakondo.

  8. Bob Marley bamubajije umuhanzi yemera yavuze Bonny Wailer, abandi bahanzi yavuze ko ari “Skanks” iyi akaba ari ‘slang’ yo muri Jamaica ishaka kuvuga ikintu rusange kidafite umwihariko.

  9. Itsinda yabagamo the Wailers umunsi umwe batumiwe mu birori bahageze ababiteguye barabirukana kubera ko bari bakunzwe kurusha ba nyiri ibirori.

10 Bob ajya gupfa, ijambo yabwiye umuhungu we Ziggy Marley yagize ati: “Amafaranga ntagura ubuzima” uyu ukaba ari nk’umurage yamuhaye ubwo yitabaga Imana ku myaka 36 gusa azize indwara ya kanseri aho yaguye muri leta zunze ubumwe za Amerika i MIAMI.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s