SI JE LE SAVAIS PART 1

SI JE LE SAVAIS PART 1

.
.
hello nshuti zanjye, wakwibaza uti se kuki iyi nkuru yiswe itya, iyi nkuru niyumusore witwa william, nkaba nshaka ko muyikurikira muri benshi cyane!
.
.
reka tuyitangirire murugo kwa william arimo kuganira ninshuti ye yitwa david yari yaje kumusura, bicaye muri salon agatv gacanye harimo uturirimbo, william ati: yeeeh! uvuze ngwiki mn davi!? david nawe ati: apuuh! nimba utumvise wamaze sha……. william ati: haha, ariko se mn wagiye ureka, mn nari narangariye iriya ndirimbo irimo hariya bituma ntakumva neza! david nawe ati: narinkubajije nimba byabindi warabikoze mn! william ati: yeee! ibihe se mn ushaka kuvuga!? david ahita areba william mumaso, aravuga ati: dore kandi ahantu ubera umuswa mn willia, ubwo se ejo bundi tuvuye kwishuri twasezeranye ko ugiye gukoriki!? william ati: eeeeeeh! sha davi, burya byarangiye binaniye mn, kabsa ubwoba bwaranyishe umutima wenda guturika! david ati: hahahaha, mbega wowe, ariko se ubundi ubutinyiki mn willia, ubwo kubwira umukobwa ko umukunda nibyo byakunaniye bigezaho koko!? william ati: umva yewee, mwana nanjye sinzi kabsa, gusa angella ndamutinya cyane mbona yahita antera indobo yihuse kandi…… atararangiza david ahita avuga ati: haha, ubwo se uramureba ukamubonamo indobo mn, njye ndakubwiza ukuri ko uriya mukobwa yahita akwemera kandi neza, cyangwa sha uba utubeshya ntanubwo umukunda! william ati: ntago mukunda mn, ahubwo ndamukunda cyane, ariko buriya uziko ntamwanya namara ntamubona muntekerezo zanjye, ariko sha noneho nzihangana basi musuhuze byibura! david ati: hahaha, nzaba ndeba ra, ariko ntabyawe kabsa.
.
.
.
tuve kuri ba william, tujye ahandi hantu murugo rumwe, mucyumba cyiza cyane ndetse ubona ko urwo rugo ari mubakire cyane, harimo umukobwa mwiza rwose yicaye imbere y’ icyirori arimo gusokoza imisatsi ye, yoo mbega imisatsi ukuntu yari myiza kandi iri naturel, umukobwa we yari agahebuzo kuko yari mwiza bidasubirwaho, agahu koroshye cyane, amaso yumweru mbese ubona ko ntanakimwe wamunengaho umurebeye inyuma. ubwo umukobwa yakomeje kwiyitaho aho ngaho mucyumba cye, hashize akanya yumva phone ye irasonnye ahita ajya kuyifata ahantu yariteretse kugitanda, arebye asanga handitsemo ngo obedia, ntakindi yakoze yahise ayitaba aravuga ati: sha obedia, nizere ko ugiye kumbwira inkuru nziza cyane! obedia nawe ati: eheee, ntwara gake se sha angella! icyo nzicyo ejo uzagura nitujya kwishuri! kumbe wamukobwa yitwa angella. angella nawe ahita avuga ati: umva yewe, ubwo se urumva kugura aricyo kibazo sha obedia, ahubwo wowe mbwira nimba byagenze neza nahubundi nushake ukore liste yibyo uzashobora byose nzabigura kabsa. obedia ati: hahaha sawa! shn nyine japhet kagapapuro nakamuhaye………. atararangiza,angella ahita avuga ati: yesu weee, uravugishukuri obedia!? obedia ati: ariko mana yanjye, ubwose watuje nkabanza nabikubwira byose shn angella! angella nawe ati: sha ngaho mbwira nguteze yombi pe! angella nawe ati: nyine nagiye ndamusuhuza, tuganiraho gakeya, ariko shahu ni umwana mwiza weee, uzi ukuntu avuga neza sha angel!!? angella nawe ati: yiweee! sha uzi ukuntu urimo kundisha umutima, ndumva ndushijeho kumukunda pe, mbabarira ahubwo umbwire uko yakiriye kariya gapapuro obe! obedia nawe ati: haha, shahu se ko yakakiriye akagasoma nkabona aramwenyuye, akanyamuneza karaje, atangira kwisetsa,oooh uzi ukuntu yabyishimiye cyane sha angella we, ahubwo wabona worosoye uwabyukaga kabsa! angella: yesuu wee, vuga uti nukuri obe!! abedia ati: nukuri pe, ndetse yahise ambwira ko ashaka guhura nawe ejo amasomo arangiye! angella nawe ati:woooww, sha nukuri nzaguhemba byimazeyo kabsa, ahubwo reka nkureke njyane imyenda nzambara ejo bayitere ipasi shn obe, ubundi nzajye kumureba nkeye!
.
.
.
kurundi ruhande ahantu hameze nko mukabari, hari abasore babiri barimo gukina billiard, ariko hari undi umwe wicaye nkaho hirya imbere ye hateretse icupa rya wisiki ririni cyane nindi nkeya mukirahuri arimo kwinkwera rwose ntakibazo yifitiye, umwe mubari bari gukina billiard aravuga ati: ariko sha erick, ndabona noneho ugiye kunsinda wallah noneho! kumbe umusore umwe yitwa erick. erick nawe ahita amubwira ati: hahaha, erega njye ndakaze kuri billiard mn jack, kandi…..atararangiza jack nawe ahita avuga ati: haha, umva umuswa yewe, ubwo se kuva twagera muri kaminuza harubwo wigeze unsinda narimwe basi!? erick nawe ati: nuko ntigeze nshaka kukubabaza mn! jack nawe ati: hahaha, uzabaze mn maze na japhet ubwe ansinda nabanje kumubiza icyuya kandi ariwe twese twemera, ahubwo reka mubwire aze dukine wowe uracyari umwana!
.
.
.
erick ati: hahaha, ese ubundi mn ko mbona noneho japhet atitaye kuri billiard nukuntu ayikunda byahatari!? jack nawe ati: eeeee! sha uranyibukije kabisa, hari inkangu nabonye imuha agapapuro nibagiwe kumubaza ibyaribyo wallah, ngwino tumwatake atubwire! ubwo bahise bajya hahandi hari umusore warimo kwinkwera wisiki, jack ahita avuga ati: we japhet vip ko mbona ntazi ibyurimo mn! kumbe wamusore yitwa japhet, ndetse ahita anabasubiza ati: mwana ibintu nihatari kabsa, ubu mfite indi pinda wallah nzavuna muminsi irimbere! jack ati: hahaha, kagiri inkuru! niwamudada nababonanye se mn aguha ikantu kameze nkagapapuro!? japhet nawe ati: haha, wapi mn uriya sinamwiteza njyewe, wavuze se ko ari wamudada ufite inyuma hakwica warumutumye mn! erick nawe ati: uwuhe se mn, ko mbona benshi! japhet ati: ariko ntago mwibuka umudada jack yatweretse cyagihe tuvuye muri MKH room, akavuga ko ateye neza byahatari!? jack nawe ati: hahaha, ushatse kuvuga ko se uriya mudada ariwe wakwandikiye aka gapapuro mn!? japhet nawe ati; haha, umva yewe, nonese ndakubeshya ndarire mn, akira nawe isomere rwose simbeshya! ubwo bahise bagafata baragasoma, babona ukuntu angella yakunze japhet koko byanyabyo, bose barumirwa bifata kumunwa, jack ahita avuga ati: ariko sha wamurezi we ugira amahirwe adasanzwe, uriya mwana koko….. atararangiza japhet ahita avuga ati: yeeeh, amahirwe yahe se mn jack, cyakora cyo nanjye nibwo bwambere nzaba ndiye umukobwa mwiza bihebuje! jack nawe ati: sha kabsa moneho ndemeye urandushije kabsa, njye uriya mwana ambwiye ko ankunda nagira ngo ashaka kumpitana! erick nawe ati: japhet rero nizere ko ugiye kwinjira murukundo ruzima atari byabindi byawe byo gusambanya abakobwa babandi utanabakunda! ubwo jack na japhet bahise basekera rimwe, jack ahita avuga ati: ariko se mn erick wowe uzakomeza ubidage ugeze ryari koko, ubwo se urabona japhet yari yagera mugihe cyo kujya munkundo nkizo mn!! japhet nawe ati: wamureka se akajya aguma mumandazi ababura kurya abana agifituburyo, njye nzabarya mpaka mbahaze mfa kuba ntawe mfata kungufu! erick nawe ati: hoya mwana, nukuri njye ndumva uriya mukobwa ambabaje, dore akwandikiye akubwira ko agukunda agira ngo murwubake rukomere ariko wowe ushaka kumujyana mungeso mbi gusa koko! jack nawe ati: ariko wagiye uvana ubuswa aho mn erick, ubwo se……atararangiza erick ahita avuga ati: basi nimba utamukunda, muhakanire ariko rwose wimushora mungeso mbi, ariko abwo abakobwa bose mumaze gusambanya muzi umubare wabo japhet!?. japhet ati: sha ntukangirinama zububwa mn, gusa uri umurezi mn erick, ahubwo nawe tangira ukwakwanye uve mubuyobe mwana, ndetse reka nitahire nahejo kwishuri!

tuve kuri ba japhet, tujye ahantu hasa nkaho ari kwishuri, ari nijoro amatara yaka, muri salle imwe harimo ahakobwa babiri numuhungu uwe barimo kwiga, umukobwa umwe aba aravuze ati: nyamara burya ntanubwo bikomeye, nanjye ndabona nzabona icyo nsubiza pe!! wamuhungu nawe aravuga ati:hhm! umva kellia noneho!ubudi se wajyaga ubura icyo usubiza mumibare sha nukuntu nkuzi wowe! kellia nawe ati: umva enock yewe!, ubwo se wabaza cyntia tuba twicaranye! cyntia nawe ati: haha,rata kellia arabeshya, ahubwo se enock, ikibazo cya gatatu ntago cyakomeje kutunanira kandi ejo bundi gishobora kuza. enock ati: ejo tuzagiha william akidukorere! kellia nawe ati: kandi koko di!” tu sais! avec william, il ya toujours une solution.” enock nawe ati: hahaha, ariko rata byo william ibintu aba abibona pe! ubwo bavugaga gutyo cyntia we acecetse ahubwo yitsa imitima, enock ahita amubaza ati: yeeeh! niko se cyntia, ko numva witsa imitima bimeze bite!? ubwo cyntia na kellia bahise barebana mumaso, kellia ahita avuga ati:reka ibyo tubireke, ahubwo dukomeze twiyigire shn! ubwo bahise babivamo bakomeza etude ndetse baza kurangiza buriwese aca ukwe bajya kuruhuka dore ko namasaha yari amaze gukura!.
.
.
.
ubwo ijoro ryaratambutse, abantu bose bajya kwishuri ndetse tuze kuri william na david aho bari bicaye muri class, willam aba arebye unyuma arahamagara ati: enock.. we enock! cyakibazo wambwiraga cyakoretse!? enock nawe ati: yeah kabsa, cyagezeho kirakoreka kandi merci warukoze! david ati: nikihe kibazo se mn!? william ati: ni cyakindi cyagatatu, yampamagaye nijoro ambwira ko haricyabananiye…. david ati: eeeeh, reka twige mn dore lecturer arahageze! ubwo bahise barekera ibiganiro barimo byose batangira gukurikira, gusa william we ntiyabashije gukurikira isomo neza kuko yasaga nkutari hafi, david akajya amukoma agira ngo agaruke ariko hashira akanya akongera akajya muntekerezo zakure, ndetse isomo ryenda kurangira lecturer arababwira ngo bafate impapuro abahe agaquiz gato, david abona william afashe urupapuro nkabandi bose, aramubaza ati: uri tayali gusubiza se william!? william nawe ati: byahatr, ngiye gusubiza! ubwo lecturer yanditse ikibazo kimwe kukibaho aravuga ati: muminota itanu mube murangije!, arangije araza ahagarara hafi ya william na david, ubwo barakoze ndetse banatanga impapuro bakoreyeho banasohoka dore ko amasaha yari anageze. bageze hanze rero, david numujinya mwinshi abaza william ati: ariko se mn willia! biriya nibiki uba ukoze!? william nawe ati: yeee, ibiki se umbwira!? david nawe ati: ariko willia, uziko watangiye gusara koko, barakubaza “the roles of proper sanitation” ugasubiza “angella” koko!? william ati: yeeeeh! genda se davi….. ubwo william yahise yikoza class nanone agarutse aza yumiwe aravuga ati: niko dav, iriya yari quiz se mn!? david ati: nonese waruzi ko ariki willia!? william ati: davi, banza nasaze, uzi ngo buriya narinzi nibyo ndimo se sha, nukuri sinamenye nimba nanabajijwe, nanjye sinamenye ibyo narindimo ahubwo buriya numvaga ari utugambo nandikiye angella, mbega mbega, uziko ariwe wari mumutwe wanjye wenyine davi!!
.
.
.
david nawe ati: haha, cyakora cyo uransekeje kabsa, ariko koko umukobwa agiye gutuma utumutwe koko willia!? william nawe ati: sha nukuri pe, uriya mukobwa ndamukunda cyane kandi ndumva nshaka ko tuzibanira ubuzima bwanjye bwose! david ati: ok, noneho ngwino tujye kureba ko class yabo yarangiye uhite ubimubwira, naho kubibana bikagutesha umutwe sibyo byingenzi! william ati: sha ubwoba butangiye kunyica tu! david ati: ariko se urabona angella yapfa kukwanga mn willia!? william ati: ariko se wowe ntujyubona ukuntu ari mwiza wangu! david ati: haha, nimwiza nyine! william ati: sha hogi tugende ariko naramuka anyemereye kabsa ndahita njya gusaba misa! david ati: misa yiki se kandi willia!? william ati: umva yewe! yo gushimira imana ibyiza byose yangiriye mbinyujije kumubyeyi bikira mariya! ubwo se uriya mwana koko yanyemerera sinshimire nyagasani koko davi!? david ati: hahahahahaha… hhaha uri feke gusa, ngaho tugende……….
.
ESE WILLIAM ARABIKORA BIMUHIRE!?
ESE JAPHET NIMIGAMBI YE KURI ANGELLA !!!

.NTUCIKWE PART 2..LOADING…….

img_8971-1

Advertisements

2 responses to “SI JE LE SAVAIS PART 1

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s