SI JE LE SAVAIS PART 2


SI JE LE SAVAIS PART 2
aho twagarukiye ubushize!

yangiriye mbinyujije kumubyeyi bikira mariya! ubwo se uriya mwana koko yanyemerera sinshimire nyagasani koko davi!? david ati: hahahahahaha… hhaha uri feke gusa, ngaho tugende….
.
PART 2
.
ubwo william na david bahise bajya kureba aho class ya angella yari yigiye, bahageze basanga batarasohoka, william ati: mwana ndabona batarasohoka kabsa, reka tube dutegereje ho gatoya! david nawe ati: ntakibazo rwose, nonese ahubwo mn willia!! william ati: iki se kandi dav!? david ahita aseka cyane ati: hahahaha, ko mbona ibyuya byakurenze kandi hakonje aho nturwaye!? william nawe ahita yimyoza, aravuga ati: shahu uwakubwira intambara ndimo ndwana nayo kumutima wakumirwa! david: haha, sha ariko wagiye ureka kuba umuswa bigezaho kweli! uziko wagira ngo urimo gutinya umwicanyi mn! william ati: ese ubundi wowe nturakunda umuntu ngo wumve ukuntu bimera sha davi!? david: eheee! sha njye nahita mbimubwira kabsa, ntanubwo nakwiriza umunsi wose! william ati: sha njye ndumva mfite ubwoba kabsa, ubwo se ndahinguka imbere yuriya mwali nte koko davi!?.
.
.
.
david nawe ati: umva yewee….eheee ahubwo dore barasohotse, genda uhite ubirangiza nkumusaza! ubwo class ya ba angella yarasohotse ndetse bose bashiramo, angella nawe arasohoka ahagarara imbere ya yahantu bari bigiye arimo kuganira nabandi bakobwa biganaga, aho william we yari, ubwoba bwari bwose,arimo guhumeka nkuwahoze yiruka ibirometero byinshi. david ahita amubaza numujinya mwinshi ati: nonese utegereje iki mn willia, urabona atari nguwo angella ,wagiye ukamubwira uburyo umukunda! william nubwoba bwinshi aravuga ati:mwana dav, reka duhindure umunsi, nzabikora ejo kuko ubu ndumva ntari tayali kabsa pe! david nawe ati: hoya, njye ntago mbyemeye kabsa, ugombe uve hano umubwiye ko umukunda, erega ushobora gutinda abandi bakamutwara umenye ko atariwowe ukunda wenyine! william nawe ati: ariko mn ubundi reka njyeyo bizabe uko bibaye sha, ubundi ubwo ndatinyiki kweli! david ati: ntiwumva se mwana, kabsa nyaruka nanjye ndagutegereza aha tu!
ubwo william yahise agenda agana aho angella yarahagaze, gusa ataramugeraho abona japhet araje asuhuza babakobwa bavuganaga na angella, ndetse ahobera na angella bimwe bigezweho, angella nawe akanyamuneza arikose, ibyishimo bigaragara kwisura ye rwose, ahita ajyana na japhet bafatanye akaboko. ubwo william we yasigaye ahagaze aho yarageze akanuye amaso, arimo kwibaza ibibaye bikamuyobera.
.
.
.
tuve kuri william tujye kuri japhet na angella, baragiye bicara kututebe twaraho hafi munsi yigiti muri jardin yakaminuza bigagamo, batangira kwitegerezanya mumaso bisetsa, mbese ubona buri wese yagiriye undi isoni, angella we sinakubwira,ibyishimo byari byamurenze nkumuntu watomboye za millioni, japhet nawe wasaga nkaho yishimye, ahita amubaza ati: niko se angella, buriya sindimo kurota koko!? angella nawe ati: cyangwa njye ndimo kurota ahubwo, ubu siniyumvisha uburyo nicaranye nawe ahantu nkahangaha pe! japhet nawe ati: ariko se ubundi koko biriya bintu wanditse warukomeje engella!? angella nawe ati: egoko mana, ubwo se urumva nkina njyewe japhet, nukuri rwose pe ndagukunda kuburyo utabasha kubyiyumvisha ahubwo, ndetse ndumva nshaka ko umbera umukunzi wibihe byose, nkagukunda, nkaruguha rukakurenga kuko ndumva umutima wanjye ariwowe uwuzuye gusa! japhet nawe ati: yoooh! shn angella, urakoze rwose pe, ndetse buriya nuko utabizi, nahubundi worosoye uwabyukaga, nanjye nendaga kuzakubwira ko ngukunda ahubwo! ubwo japhet yavuze atyo, angella ahita ahaguruka aramubera, aramusoma cyane ndetse aravuga ati: nukuri rwose japhet, uyu munsi niwowe wambere undutiye iyindi yose nabonye kuri iyi si pe, ndetse ndumva nabaye undi muntu udasanzwe, ndumva umutima wanjye utuje nukuri pe! japhet ati: yooooh, wahora niki shn, ubwo nuko utazi ukuntu kumutima wanjye hashashagirana ibishashi byurukundo ngufitiye, uyu munsi nuwambere mumateka rwose! kandi rwose angella, ndagusabye reka urukundo rwacu imana itwihereye turubagarire rukure, sibyo!? angella nawe ati: cyane rwose! ubwo haciyemo akanya ntawe uvugisha undi, ahubwo barebana mumaso nibinyamuneza bitagira ingano kumpande zombi, hashize akanya gatari gato barebana , bose baba basekeye rimwe, japhet ahita ahaguruka afata angella aramusoma, aramuhobera cyane bimara umwanya, amwongorera mukajwi gatoya cyane mugutwi ati: angella , ndagunda cyane kandi rwose urakoze kumpa urukundo rwawe! angella nawe ati: nanjye nuko chr wanjye, mukundwa imana inyihereye!.
.
.
.
tuve kuri japhet na angella, tujye ahantu hantu hasa nkaho ari muri restaurant ariko yubatse muri kaminuza, ku meza amwe ariho cyntia na kellia barimo kuganira ndetse bafite nudukombe turimo jus imbere yabo barimo kwinkwera, kellia aba aravuze ati: nukuri pe, enock ashobora kuba yagize icyo acyeka cyagihe nijoro pe! cyntia nawe ati: haha, ariko nawe ntukajye ukomeza ibintu shn kelli, ubwo hari igihambaye cyabaye kuburyo enock yahita…… atararangiza, kellia ahita avuga ati: cyane rwose, reba nkukuntu twavugaga kuri william, ugatangira kwitsa imitima, maze nundi wese yahita amenya ko haraho muhuriye! cyntia nawe ati: shn simbizi pe, ariko ibyaribyo byose nimba yanabiketse azabimbaza cyangwa abikubaze! kellia: ese ubundi cynti, sinzi inshuti yawe!? cyntia nawe ati: cyane rwose, uri inshuti kandi nziza pe! kellia nawe ati: njye ariko siko mbibona pe! cyntia arongera ati: gute se kellia, nukur…… kellia: nigute naba inshuti nziza nkugira inama ntuzumve se! cyntia nawe ati: erega ndakumva ahubwo nuko ntabushobozi, ariko ndakwizeza ko umunsi mwe nzabikora kandi bigacamo! kellia: erega buriya cyntia, nukunda umuntu ujye umenya ko atari wowe umureba wenyine, ushobora gukunda imico ye cyangwa uko ameze ariko hari nabandi bamukundira ibyo ndetse nibindi byinshi, ubwo rero iyo utabimubwiye vuba, abandi bashobora kumugutanga ugasigara ushengurwa nagahinda! cyntia nawe ati: yego, ndabyumva rwose kelli, ariko nawe rwose ujye witegereza william, ntago arumusore napfa guhubukira pe, ubwo se anyanze ko ntashobora kubyihanganira kelli! kellia nawe ati: kuki se wumva ko yakwanga noneho! nyamara njye mbona william yanahita akwemera cyntia, nonese ko utari umukobwa mubi cyangwa wumusazi, kandi william nawe akaba arumusore witonda urumva mutahuza koko!?.
.
.
.
kurundi ruhande, william we ibibazo byamubanye uruhuri arimo kwibaza icyo yakora nyuma yo kubona umukobwa akunda ajyanwe nundi musore, naho david waraho hafi amuseka cyane, aravuga ati:ariko rero mwana william, ntanubwo wagakwiye kubabara kuko niwowe witindije kandi umwana yari imbere yawe umureba! ubwo william we yarebye david abura icyo yavuga, ahubwo atangira kuzenga amarira mumaso, david abibonye nawe biramuyobera ahita yegera hafi akora kuri william aravuga ati: umva wangu willia, ihangane ube umuntu wumugabo kabsa, yego ndabyumva angella uramukunda cyane ariko ntago yatuma urira kandi uri umuntu wumugabo, kandi wasanga ntanikidasanzwe kiri hagati ye na japhet! william nagahinda kenshi cyane arahaguruka yitegereza david mumaso, arangije aramubwira ati: davi…david… buriy…… kuvuga biraunanira, ikiniga kiraza noneho amarira atangira gushoka mumaso, david abibonye ahita amufata akaboko amujyana ahantu hihishe kugirango hatagira umubona arimo kurira, bahageze david yegere william yegura umutwe we bararebana, ahita amubaza ati: niko willia! kubonana angella nundi muhungu nibyo bikubabaje byonyine!? william nawe ati: ese dav, uriya japhet uramuzi ubundi!? david ati: ndamuzi turakinana mwikipe ya kaminuza, kuberiki se!? william nawe ati: mbabajwe no kuba aziranye na angella ntakindi! david ati: yeeeh! kuber….. atarangiza william aravuga ati: uriya japhet ndamuzi twariganye segondere, ntakindi ashaka kuri angella uretse kumushora mungeso mbi gusa…… atararangiza david ahita avuga ati: kandi koko sha willia, nanjye mbona japhet ari umunyangeso mbi cyane,ariko wenda sibyo ntawamenya! william nawe ati: basi niyo yaba amukunda byanyabyo ariko atari ukumukoresha ubusambanyi, njye ntacyo byaba bintwaye kuko angella ndamukunda, mba numva ntakibi cyamubaho pe!
.
.
.
tube tuvuye kuri william na david, tuze kurundi ruhande, erick na jack barimo gukina basket bonyine mukibuga, jack aba aravuze ati: ariko se ubundi cya japhet ko cyatinze kuza mn erick! erick nawe ati:hhm, japhet se ubundi ko ari umufootballeur yaza gukina basket ate mn!? jack nawe ati: umva yewe, twavuganye ko aribuze kudusanga hano akatubwira uko byagenze! erick ati: ibiki se byagenze!? jack ati: ntuzi ko yagiye guhura na cya cyana se mn kimwera! erick ati: ariko mn…. atarakomeza jack ahita ajugunya ballon hasi, aravuga ati: salama mwana japhet, ngaho rero tuguteze yombi, kumbe japhet yarahageze, nawe ahita avuga ati: abasa! sha noneho kiriya cyo ninsazi wallah, byarangiye ubu hasigaye kugiha gahunda nkabanza numva uburyohe bwacyo kabsa! jack nawe ati: hahahaa, msaza cya cyakora byo kabsa cya angella kiruzuye,nuburyohe kabsa! ubwo erick we yanze kumva ibyo barimo kuvuga, afata ballon ajya kuba ashota muri panier,jack abibonye aravuga ati: ariko se mn erick, wowe nta comment ushyiraho mn!?
.
.
.
erick ati: nyamara umunsi umwe muzicuza ibyo murimo ubu, ubwo se umwana wabandi numutera inda uri tayali kumutunga mn japhe!? ubwo yavuze atyo, bose basekera rimwe, japhet ati: haha, nari niteguye ko ugiye kuvuga gutyo wamurezi we, ahubwo se abakobwa bose nariye uriya niwe wasama wenyine mn!? jack nawe ati: reka uriya murezi mn ahubwo niwe uzicuza igihe azaba atagifite uburyo bwo kubarya!( ngaho dutange comments zacu kubwinshi twikomereze, share yawe yo ninkunga idasanzwe)
.
.
INSTAGRAM: follow abasomyi on instagram as abasomyi, naho turashaka kuhakorera!
.
ESE JAPHET AZABIGERAHO!?
WILLIAM SE NA CYNTIA BO BITE!?
.
source: abasomyi
author: willy grouch
whatsapp: +250784099487
.
NTUCIKWE PART 3…LAODING……

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s