SI JE LE SAVAIS PART 3

SI JE LE SAVAIS PART 3

aho twagarukiye ubushize!
.
niteguye ko ugiye kuvuga gutyo wamurezi we, ahubwo se abakobwa bose nariye uriya niwe wasama wenyine mn!? jack nawe ati: reka uriya murezi mn ahubwo niwe uzicuza igihe azaba atagifite uburyo bwo kubarya!
.
PART 3
.
duheruka japhet,jack na erick baganirira mukibuga cya basket, erick arasubiza jack kumagambo yaravuze ati: ariko jack,rwose uvuze nabi kandi ntuzongere kuvuga ayo magambo kuko simbikunda, ngo nicuza impamvu ntariye abana kweli!! cyakora imana ikubabarire pe! japhet ati: hahahaha, genda wowe uri sematama sha erick, urinze ungana utyo utaranakora kumukobwa narimwe kweli! jack nawe ati! hahah, cyakora rata erick ……… atarakomeza erick ahita yegera hafi numujinya mwinshi aravuga ati: ariko mureke mbibarize akabazo kamwe! japhet nawe ati: yego katubaze ntaribi mn erick! erick nawe arongera ati: buriya uwababaza uburyo murimo gutegura ejo hazaza hanyu mwamusubiza mute!? jack nawe ati: eheeeee! ahubwo ndumva icyo kibazo ariwowe cyabazwa mn erick, ubundi ubwo uwakubaza wowe ngo ahashize hawe wavuga ko ariki wakoze! ibaze kubaho ntakintu nakimwe urakora gifatika! erick nawe ati: ubwo se mwe uwababaza mwasubiza ko mwasambanye! ubwo murumva icyo ari ikintu cyo kwirata kweri, abandi bakora imishinga ibateza imbere, naho mwe ngo………….! atarakomeza bose bahita basekera rimwe, japhet ahita abwira erick ati: cyakora cyo uri feke kabsa! jack nawe ati: ariko se ubundi ubabazwa niki ko angella atari mushiki wawe sha eric!? ubwo erick yabonye ko ntacyo gusubiza yabona, ahita afata ballon ayijugunyira jack aravuga ati: reka njye kwikarabira sha, ndumva maze no kunanirwa, ibyanyu sinabivamo kabsa! ubwo erick yabasize aho arigendera, nabo basigara bamuseka.
.
.
.
tugaruke kuri kellia na cyntia, mukagoroba barimo gutaha, bagenda baganira nkuko inshuti zose zibigenza, bageze imbere yurupangu rwiza cyane barahagara cyntia ahita avuga ati: kellia waje se tugasangira ibya nimugoroba, nubundi ko wahangejeje hari ikibazo!? kellia nawe ati: eheee! hoya sha cynti, nukuri natinda kandi mama ariwe uri murugo wenyine, ahubwo wenda nazaza kugusura ejo! cyntia nawe ati: yoooh! sha nyine ntakundi gusa njye numvaga nkigukeneye pe, numvaga nshaka ko dukomeza kwiganirira pe! kellia nawe ati: nubundi se ko nabonye ntanicyo bikubwiye, inama zose nkugira ntacyo uzimaza, kandi njye birambabaza iyo mbona urukundo rugiye kuzagusaza kandi ufite uburyo bwo kubwira uwo wakunze ko wamwihebeye!
.
cyntia ati: sha nukuri ntago ari ukutumva inama zawe, gusa hari igihe mbona william nkumva neza neza ngiye kubimubwira ariko agatima kakadiha nkigarura! kellia ati: yoooh! sawa rero ubwo uzaba ubyigaho ikindi gihe, reka ntahe! cyntia ati: noneho basi kelli! reka mwandikire agapapuro uzakamumpere sibyo!? kellia nawe ati: ntakibazo rwose, ariko atari nonaha kuko ndimo gukererwa pe! cyntia nawe ati: hoya ndagira vuga, kuko basi nabasha gusinzira! kellia ati: sawa ngaho gira vuba rero! ubwo bahise binjira kwa cyntia, bajya mucyumba barakandika, bashyiramo amarangamutima cyntia afite yose, amagambo meza cyane yurukundo, yoooh, disi cyntia yakundaga william byanyabyo! barangije kellia aragafata arakabika, cyntia aramubaza ati: nonese uzakamuha ryari kelli!? kellia nawe ati: eheee! ntuzi se ko david, umwe bagendana duturanye muri cartier, ndahita njya kumureba nkamuhe azakamumpere,harikibazo se!? cyntia nawe ati: wooww! ndumva aribyiza kabsa, gapfa kuba kazagera kuri william ntakindi! kellia nawe ati: shn! noneho reka ntahe cynti,sibyo!? ubwo cyntia yahise amuherekeza amugeza kwiembo basezeranaho arataha! ubwo cyntia yagarutse yisetsa, mbese ubona ko kwisura hishimye cyane!
.
.
.
tuve kuri ba cyntia tujye ahantu hameze nkaho ari mukabyiniro, kumeza amwe manini cyane hari abagabo benshi ndetse barimo kunkwa inzoga batumagura namatabi, gusa muribo harimo umwe utuje cyane ariko bisa nkaho abaruta bose, mumyaka no mugihagararo, ndetse yambaye ningofero. hashize akanya haza abandi basore babiri,wamugabo ababonye ahita ahaguruka arababaza ati: byaciyemo!? ababajije atyo, babasore batangira kugira ubwoba ndetse baza nibyuya mumaso, wamugabo arongera ati: ntago arimwe mbaza se cyangwa!? umwe muribo arihangana aravuga ati: bo..bo boss , nukuri uyu munsi twabuze uburyo twinjira mukigo mo imbere! kumbe wa mugabo mni boss wabo, boss nawe ahita avuga ati: eheee! nonese mukaba muje hano kumara iki, ntanumwe muzanye! umusore nawe ati: boss basi mutwihanganire uyu munsi, ejo noneho ntakosa tuzakora! boss nawe ati: dore ngo birareba ntanisoni bifite, mumve mumaso se nyine! ubwo abasore bahise bahaguruka basohoka bihuta, bose nawe ahita avaho arigendera, nibyegera bye biramukurikira. ba basore bageze hanze, umwe muribo aba aravuze ati: ahwiih! imana ishimwe narinzi ko tugiye gukubitwa izakabwana pe!
.
.
undi nawe ati: ariko se mn steven! buriya boss ntazatuma badufunga kweli!? kumbe umwe muri babasore yitwa steven, steven nawe aravuga ati: sha nanjye ntagiye kugira ubwoba kabsa, ndetse nsigaye mbona abakobwa bose baratuvumbuye, dore nkukuntu uyu munsi baba badukaniye bakanga kuza! ese ubwo ejo nibongera kwanga tuzabeshya boss gute sha max!? max nawe ati: ewa kabsa sinzi pe! ariko nzakwereka uburyo tuzabigenza nibyanga mn steve!? steven ati: sha njye sinzi kabsa! ariko se ubundi boss kuberiki abashaka abakobwa bababanyeshuri sha max!? max nawe ati: reka sinamenya, wowe reka twikorere akazi nitubona bikaze twitorokere,sibyo mn!? steven ati: kabsa nanjye ndumva ariko biri kabsa, ahubwo mn reka tuzavugane ejo, ndatashye harutuntu nshaka gutunganya murugo! max nawe ati: sawa mn ntaribi!
.
.
.
kurundi ruhande, murugo kwa william bicaye muntebe hamwe na david, birumvikana david yari yamusuye, barimo kuganira ariko william we bigaragara ko nta ka morale nagato afite, david aba aravuze ati: ariko se mwana willia, nkubu mama wawe naramuka akubajije impamvu umeze gutyo uramusubiza gute!? william ntiyasubiza ahubwo akomeza gutekereza cyane, bisanka ari ahantu ha kure muntekerezo, david abibonye aramwegera amukoraho, david ashidukira hejuru cyane, aravuga ati: iki mn davi!? david nawe ati: ariko se willia! wakwihanganye basi ugahisha ibyo bintu koko, uzi ukuntu wahise uhinduka mugihe gito!! william nawe yitsa imitima aba aravuze ati: davi! nukuri ndumva ntazi uko meze, ndumva umutima urimo kundya, ndimo kwibaza nimba najya kubuza angella kuvugana na japhet…… atarakomeza david ahita avuga ati: eheee! ubwose umubujije nyuma ukazamubwira ko umukunda, urumva atakeka ko wabikoze kugira umwigarurire!!? william nawe ati: sha nanjye nibyo ndimo kwibaza tu! gusa david rwose ubyumve angella ndamukunda, ndetse sinzi ko nzashobora kubaho ntamufite! david nawe ati: hhm! ariko wowe banza utuze, wumve ko ibintu byose byakunda, naho gutyo umeze ntanicyo wageraho kabsa!
.
.
william ati: ariko dav, hari akantu nungutse sinzi nimba gashoboka! david nawe ati: akahe se mn willia! william arongera ati: ndashaka gutuma angella areka japhet ariko atazi ko mbirimo! david nawe ati: hahahahah, have winsetsa rwose, ubwo se urumva bishoboka!? william: ndabizi japhet ntamukobwa yasiga inyuma, ngiye gushaka umukobwa mutega kuburyo angella azabasangana kandi bari hafi gukora amahano! david nawe ati: eheeee! ubwo se umukobwa wabyemera ninde sha willia!? william nawe ati: sha ntago nzamubura, nashaka azansabe icyashaka cyose ariko mbone angella! david nawe ati: ariko ibyo bishobora gukunda, gusa sinzi uko uzabigenza kabsa kabsa! william ati: wowe iturize nzakwereka uburyo nzabigenza kandi angella agafatana japhet nuwo mukobwa! david nawe ati: eee, ariko mn willia! buriya kellia ntiyadufasha wana!? william nawe ati: kandi koko di! nabonye muri ninshuti cyane! david ati: umva yewe! uriya ninshutio yanjye cyane ndetse turanaturanye, ntakintu namusaba ngo yange! william nawe ati: wooww,ntiwumva se ko bikunze mn, cyakora uri inshuti nziza kabsa!
david nawe ati: ariko bizansaba kumubwira neza impamvu, ndetse nkamubwira byose ntacyo muhishe willia! william nawe ati: ehee! cyane rwose, uzamubwize ukuri, umubwire nicyo agiye gukora! david nawe ati: kabsa,ahubwo harigihe nawe nzaguhamagara ukabimwibwirira, ukamubwira uburyo udashaka kubura angella! william ati: woow! imana imfashe kellia ntazange kabsa!
kurundi ruhande, murugo kwa angella, angella mucyumba cye ibyishimo nibyose, imisego namashuka arimo kujugunya hejuru, kumutima aririmba uturirimbo tudafashije twibyishimo arinako yivugisha ijambo japhet ritamuva mukanwa! agafata phone agashaka kumuhamagara ariko ibyishimo bigatuma atagira icyo akora, agahaguruka akireba mundorerwamo akisetsa, mbese bigararaga ko afite urukundo rwinshi cyane kandi rwose akunda japhet byanyabyo, mubwonko bwe hari hibereyemo igihe gito yamaranye na japhet kwishuri. yabaye akiri muribyo yumva kurugi rwicyumba cye barakomanze, yihuta ajya gufungura……………

.ESE MAX NA STEVEN NA BOSS WABO WAKORA IKI NABAKOBWA!?
.ESE KELLIA AZEMERA GUFASHA WILLIAM!?
.ESE KELLIA ARAHA WILLIAM AGAPAPURO CYNTIA YAMWANDIKIYE!?
NTUCIKWE PART 4… LOADING………………….

Advertisements

2 responses to “SI JE LE SAVAIS PART 3

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s