SI JE LE SAVAIS PART 4

. JE LE SAVAIS PART 4

aho twagarukiye ubushize!
. SI
agahaguruka akireba mundorerwamo akisetsa, mbese bigararaga ko afite urukundo rwinshi cyane kandi rwose akunda japhet byanyabyo, mubwonko bwe hari hibereyemo igihe gito yamaranye na japhet kwishuri. yabaye akiri muribyo yumva kurugi rwicyumba cye barakomanze, yihuta ajya gufungura…………..
.
PART 4
.
agifungura abona ni papa we waruje kumureba, barahoberana bimwe byumubyeyi numwana we, angella nibyishimo byinshi ahita avuga ati: papa ariko ndabona utishimye nagato, cyangwa urananiwe!? papa angella nawe ati: hoya mwana wanjye, ntago naniwe ahubwo injira tuganire nicyo kinzanye! ubwo angella yumvise ayo magambo papa we amubwiye yumva agize ubwoba, ibintu bitari bisanzwe, yitegereza se mumaso cyane, mbese amera nkuwikanze, ahita abaza se ati: papa…..papa… ntakibazo gihari koko!? papa angella nawe ati: humura mwana wanjye, ni akantu gatoya nshaka ko tuganiraho ntakindi! ubwo bahise binjira mucyumba cya angella, bicara muntebe zari zihari, angella ahita abwira se ati: papa ngaho mbwira nguteze yombi, ariko rwose unteye ubwoba pe! papa angella nawe ati: angel…. angella mwana……. akivuga, biba biranze agahinda karamwica ndetse ikiniga kiraza azenga amarira mumaso, angella abibonye, noneho agwa mukantu, atangira kwibaza icyaba cyabaye kuri se kikamuyobera, ntakindi yakoze rero, yahise yegera hafi yase, amureba mumaso nawe amarira atangira gushoka, abaza se ati: papa, ihangane umbwire icyo wabaye, nukuri ndumva ngize ubwoba nanjye! ubwo papa angella nawe yahise yegura umutwe areba umukobwa we, aramubwira ati: mwana wanjye, ntakindi kimbabaza atari ukuba njyenyine,dore kuva mama wawe yapfa sinongeye kumva nishimye, nagerageje gushaka ibyishimo munzira nyinshi zishoboka ariko ntarabibuze, amafaranga yanjye nayo mbona adahagije ngo ampe ibyishimo nkibyo mama wawe yampaga!
.
.
ubwo papa wa angella yavuze atyo. angella nawe bisa nkaho bamutonetse,aba araturitse ararize, noneho we ararira cyane birenze, se abibonye atangira kumuhoza, aramufata amurambika mubituza bye avuga mukajwi gatoya, kuzuye agahinda nikiniga ati: mwana wanjye angella, humura kandi wihangane, buriya niko byagenze ntakundi! angella namarira menshi arasubiza ati: papa, kuberiki wongeye kuzana ibi bintu koko, ntuzi ko njye narimaze kubyiyibagiza! papa angella ati: mwana wanjye, nanjye sinaringamije kukubabaza , ahubwo buriya nashakaga ko…………. akivuga biba biranze araceceka, angella nawe ati: papa ko udakomeje kuvuga se, mbwira ndakumva! papa angella ati: angella rero, urabona nanjye ndi umuntu nkabandi kandi rwose ndagira ngo ngusabe nkwinginze kandi unyumve…………… akivuga angella ahita amuca mwijambo aravuga ati: papa nimba nibeshye, aho ntushaka kumbwira ko wakunze bwakabiri ukaba ushaka undi mufasha!?
.
.
.
papa angella ati: mwana wanjye ntago wibeshye rwose, nanjye nakunze undi mukobwa kandi rwose ndumva nshaka ko tubana! angella ati: yoooh! papa rwose ntago ntakwangira pe, urabizi ko nanjye mba nshaka ibigushimisha! papa angella ati: urakoze cyane mwana wanjye! angella ati: nonese ubundi papa uwo mukobwa wakunze yitwa nde, ko utambwira neza cyangwa ngo umunyereke murebe nshime! papa angella ati: yewe ntanubwo anzi, kandi nanjye sinzi izina rye gusa maze igihe mubona, nagize ngo mbanze mbikubwire kuko nizeye ko atazabyanga nawe! angella ati: hahahaha, gute se atazabyanga papa, ubwo koko ubona umukobwa ugahita uvuga uti yagukunda utanamuvugishije! papa angella nawe ati: hhm, erega icyigenzi niwowe , upfa kuba wanyemereye mwana wanjye, nahubundi uriya mukobwa we ntiyanyaga, ko ntacyo mbuze se, amafaranga ari yose kandi nkaba ntanashaje cyane!
.
.
.
ubwo angella na se bakomeje kuganira cyane ndetse bageza nijoro cyane. ubwo ijoro ryaratambutse igitondo kiragera, david aho ari murugo iwabo we arimo kwitegura vuba cyane, akimara kurangiza kwambara no kufata ako kunkwa ka mugitondo, phone ye ihita isona arebye abona ni mushuti we william, arayitaba ati: william bite ko ubyutse umpamagara!? william nawe ati: umva mwana ko utambwiye uko byagenze se msaza! david nawe ati: hahahaha, ese ubwo wasinziye nijoro mn!? william ati: erega mn buriya singituza kubera angella, ahubwo mbwira nimba wavuganye na kellia! david ati: ese ubwo nari kujya iwabo rirya joro kweli!, dore ubu nibwo ngiye kumureba tuzane kwishuri mbimubwira! william ati: sawa mwana, nizere ko ubikora nkuwikorera tu! david ati: cyane rwose! ubwo david yarangije byose ahita agenda, ndetse aca murugo kwa kellia nkuko yari amaze kubibwira william, ndetse kubwamahirwe yasanze kellia aribwo akirangiza kwitegura nawe agiye kwishuri, kellia amubonye arumirwa agwa mukantu, aravuga ati: mbega david uje narimukeneye cyane we, uziko naringiye kunyura iwanyu nje kukureba ariko davi! david nawe ati: yeeeeh! nanjye maze ndagukeneye cyane, hari akantu nshaka ko umfasha kandi kingenzi cyane!
.
.
.
kellia nawe ati: eheeeh! ndumva noneho twese dukeneranye, reka tugende umbwira icyo nagufasha kandi urabizi ko ntacyo ntagukorera ugishaka! david ati: kelli, suzi wamuhungu winshuti yanjye dukunda kugendana!? kellia ati: uravuga william se!? david ati: uwo rwose,niwe mvuga! kellia nawe ati: wooowww! mbega byiza, uziko nanjye ………. atarakomeza david ahita amuca mwijambo aramubwira ati: buriya rero uko umubona kuriya ntiyorohewe nagato kelli! kellia nicyikango cyinshi ati: ngo!!! byagenze bite se kuri we davi!? david ati: uriya musore buriya arwaye indwara itoroshye nagato,kandi nawe uri umwe mubayivura uramutse ubigizemo ubushake! kellia ati: eheeee! ubwo se urashaka kuvuga iki , ko numva untera ubwoba gusa gusa! david nawe arongera ati: william rero yakunze umukobwa ,aramukunda ndetse amuha umutima we wose………… atarakomeza kellia ahita avuga ati: yeeeh! uwuhe mukobwa se davi!? david ati: wamukobwa witwa angella wiga muri MMS,uramuzi!? david yabaye akivuga atyo, kellia arikanga, agwa mukantu akanura amaso areba david cyane, ndetse niyagira ijambo narimwe yongera kuvuga hashira umwanya, david abobonye biramuyobera, ahita abaza angella ati: bigenze bite se kellia!, ubayiki ko mbona nkubwira ugahita uhinduka bigezaho!? ubwo kellia we yari kure muntekerezo, yibaza uko aribuze kubigenza, yibaza ibintu araza kubwira cyntia bikamuyobera, kumutima akibaza ati:” ese mana yanjye noneho cyntia ntariyahura koko, ese koko mbigenze nte!”
.
.
.
ubwo david we yaraho yashobewe yibaza uko kellia bimugendekeye bikamuyobera, arebye neza abona umukobwa atangiye kubira ibyuya muricyo gitondo, noneho abona ibintu byakomeye ahita amukoraho kumutwe aramubaza ati: kelli! urarwaye se ngo nshake agatax tujye kwamuganga!? ubwo kellia yahise akora mugasakoshi yari afite akuramo agatambaro atangira kwihanagura ariko ntajambo narimwe asohora mukanwa kiwe, david arongera aramubwira ati: kelli, nubundi njye nasabaga nimba wadufasha njye na william, ntago nagutegekaga, ubaye utabishoboye ntacyo rwose ariko ureke kumera gutyo, njye ndumva unteye ubwoba pe! david yabaye akivuga atyo, kellia yegura umutwe aramureba, david ati: ariko se kelli! bigenze bite ko mbona uzenze namarira mumaso!? yooooh,disi kellia agahinda kari kamurenze kubera mushuti we cyntia. david wari washobewe, avugisha umuntu utamusubiza, yagiye kumva yumva kellia aramubajije ati: niko se davi! david nawe ati: vuga ndakumva kellia! kellia nawe arongera ati: uramutse ufite inshuti yawe magara, mukundana cyane, ntacyo aguhisha kandi nawe ntacyo umuhisha, ukaba ufite ibintu byo kumubwira byingenzi ariko uzi neza ko biramugiraho ingaruka mbi, wabimubwira cya wabyihorera!!? david nawe ati: ubwo se urumva wabimubwira koko! wabyihorera rwose! ubwo david yasubije atyo, kellia ahita ahita amureba mumaso cyane, david arongera ati: kuberiki umbajije utyo!? kellia ariko ntiyasubiza ahubwo ahita asiga david aho yisubirira inyuma ntanijambo narimwe avuze, ariko ubonako akababaro nibibazo byamurenze. ubwo david we yasigaye aho yibaza ibirimo kuba kuri kellia bikamuyobera, abonye ko ntakundi yikomereza inzira ajya kwishuri!
.
.
.
tuze kurundi ruhande imbere yikizu kirekire cyane mumugi, haparitse imdoka nini cyane yo mubwoba bwa rimozine, kumbe papa angella niwe wicayemo imbere, hashize akanya haza undi mugabo nawe arinjira, papa angella aramubwira ati: ariko se ubwo igihe mba naguhamagariye nibwo uba ungezeho koko!? umugabo nawe ati: boss sinzi utuntu twankereje kabsa, ariko ntibizongera! papa angella: ok! ubwo rero urabizi ko ariwowe mukozi mfite kandi nizera, ntajya mfa guhisha gahunda zanjye zose!……. umugabo ati: yego ndakumva rwose boss, kandi urabizi ko ntaguhemukira! papa kellia: buriya njye ndambiwe gusambanya abana b’abakobwa babandi kungunfu kubera amafaranga, kuko naje gusanga ntakeza kabyo! umugabo ati: yeeeh! boss none ko numva wahindutse byagenze bite!? papa angella ati: ngiye gushaka undi mugore alex! kumbe wamugabo yitwa alex, alex nawe ati: wooowww! kabsa icyo ndagishigikiye pe,ahubw…… atarakomeza,papa angella ahita avuga ati: uribuka umukobwa nakweretse cyagihe …… akivuga alex ahita avuga ati: umwe wanyeretse ukavuga ngo wamwikundiye!? papa angella ati: yego kabsa, ubwo rero ndamushaka cyane kuko ndumva mukunda bidasanzwe nubwo namubonye gake gashoboka! alex: ariko se buriya ugiye gushaka umukowa ungana nka angella wawe boss!? papa angella ati: hhm! ntakibazo cyabyo, ahubwo steven na max ubambere aya mafaranga, ubabwire ko akazi kabo karangiye, nibazongere kunzanira abana babakobwa, kandi ubabwire ko nihagira umenya ko nigeze gukora ibyo bintu nzahita mbahitana bombi! “yeeeeh! kumbi papa angella niwe boss waba steven na max!” alex nawe ati: sawa boss, ntakibazo rwose pe!
.
.
.
tuve kuri alex na boss we tuze kwishuri, kumbe david yaramaze kuhagera, gusa nawe byari byamurenze, yibazaga ukuntu agiye kubwira william bikamuyobera, ariko arihangana yinjira class asuhuza william nkinshuti uko zibigenza, william nutunyamuneza ahita amubaza ati: david rero mbwira

.ESE WILLIAM ARABYAKIRA ATE
.KELLIA SE WE ARABIGENZA ATE!
.UYU MUKOBWA PAPA KELLIA YAKUNZE SE NINDE RA!?
.
.source: abasomyi
.author: willy grouch
.whatsapp: +250784099487
NTUCIKWE PART 5… LOADING…….

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s