SI JE LE SAVAIS PART 5


SI JE LE SAVAIS PART 5

aho twagarukiye ubushize!
.
tuve kuri alex na boss we tuze kwishuri, kumbe david yaramaze kuhagera, gusa nawe byari byamurenze, yibazaga ukuntu agiye kubwira william bikamuyobera, ariko arihangana yinjira class asuhuza william nkinshuti uko zibigenza, william nutunyamuneza ahita amubaza ati: david rero mbwira!
.
PART 5
.
ubwo william yabajije david atyo, david atangira kwitsa imitima, abura icyo avuga yirebera hasi, william abibonye atyo nawe ubwoba buramutaha, igitima gitangira kudiha, ariko arihangana arongera abaza david ati: ese dav! ko utansubiza aho ni amahoro, buriya ntushaka kumbwira ko kellia yabyanze!? david nawe asubiza morale ari ntayo ati: sha! mwana nanjye ubwanjye sinzi nimba kellia yemeye cyangwa yabyanze! william ati: yeeeeh! ubwo se urumva ibyo bintu bisobanutse kweli!? david nawe ati: yewee! nabaye nkimukoza ko wakunze angella mbona umukobwa ahise ahinduka, uziko yatangiye kubira nibyuya mureba! william ati: hhm! nonese ngo yarabayiki ubwo, kuba nkunda angella harikibazo kirimo se!? david ati: umva umuswa yewe, ahubwo se urumva hatarim ikibazo gikomeye cyane!!? ubwo william byaramuyobeye, atangira gutekereza kure ariko akabura icyaba cyabiteye, david nawe wari washobewe yibaza byinshi, aba akoze kuri william ati: ariko urabizi william!!!? william nawe ati: iki se !? david arongera ati: aho ntiwasanga kellia agukunda, akabayumvise wikundira abandi cyikamurenga!? william nawe ati: hahahahah! reka reka uri feke kabsa! ibyo ntibyashoka pe,ubwo yaba atarabimbwiye!?
.
.
.
david ati: ahubwo niwowe feke, ubwo se wowe nkubajije impamvu utabwiye angella ko umukunda! ko wamutinye se urumva kellia we kugutinya bidashoboka!? william ati: ariko uziko bishoboka davi! david ati: hoya wivuga ngo birashoboka, ahubwo niko bimeze, kellia yaragupfiriye, kuko nkurikije uburyo kumubwira ko ukunda angella byamugizeho ingaruka, uriya mwana aragukunda cyane! william ati: eheee! nonese ubundi ………. atarakomeza david ahita avuga ati: ahubwo njye inama nakugira, nubundi urabona ko angella asa nkurimo kugucika, genda wikundire kellia mwubake urukundo! william ati: ehee! uzabaze ntago nareka angella, gusa nyine nimbona angella byanze neza neza,nibwo nzajya kureba kellia! david ati: hhhm! sawa ntacyo, genda ugerageze kwa angella urebe ko bikunda, gusa njye ndakwizeza yuko nkurikije uburyo kellia yanyiyeretse, uzaba umeze nkuworosora uwabyukaga! william ati: hahaha! sawa ntacyo kabsa, kandi buriya nimba witegereza kellia neza, nawe nimwiza byahatr kandi aritonda!! david ati: cyane nyine,ahubwo mwana reka njye kwicara twige, ubwo nyine amahirwe masa kwa angella, njye ubufasha nari nakwemereye bwanze,sinzi ukuntu uzamuca kuri japhet! william: warukoze mwana, merci kabsa! ubwo william yasigaye yibaza byinshi, akibaza kuri kellia,akibaza kuri angella, mbese ibibazo bimubana uruhuri!
.
.
.
kurundi ruhande kwishuri, hari imodoka yinjiraga mumuryango wikigo, kumbe ni angella waruje kwiga, ubwo yaragiye ayiparika ahabugenewe arangije arasohoka yerekeza aho class yabo yagombaga kwigira, gusa ataragera kure yumva umuntu amuturutse inyuma amupfuka mumaso, ntakindi cyabaye, angella yarikanze ariko ntibatinda atangira kumwenyura, aravuga ati: ubwo se urumva nayoberwa uburyo umukunzi wanjye japhet ahumura koko!, erega niyo naba impumyi nanjya mbona wowe gusa, ahubwo ndekura nguhobere dore nari nagukumbuye cyane! ubwo umuntu yahise amurekura, angella amubonye arasakuza cyane ati: wooww! erega nari nakumenya chr, nukuri niyo byaba byagenze gute ntago nakuyoberwa mukundwa! japhet nawe wari wishimye cyane. amwenyura akanyamuneza kakagaraga kumaso, ntakindi yakoze yahise afata umwana aramuhobera, aramusoma byimbitse ndetse bamara umwanya munini baryoherwa, barangije japhet ahita avuga ati: yoohh! cchr nukuri ubu ndumva nishimye pe, mbega ibintu byiza wee! angella nawe ati: shn chr nuko utazi uburyo numvaga twibereye muyindi si! ubwo angella yavuze atyo, japhet ahita amureba mumaso, angella nawe arayatereka sinakubwira, japhet aravuga ati: shn angella, nukuri ndagukunda cyane, mba numva ndi umunyamahirwe kuba ngufite mukundwa!! angella nawe ati: yoooh, u don’t even know how lucky I’m too chr! nukuri nanjye ndagukunda cyane kandi birenze uko ubikeka shn japhet, ndifuza ko tuzibanira ubuzira herezo! japhet ati: yooh! chr urakoooze! nukuri nuriya numvaga ntajya class nakubonye, nsigaye numva nisaha ari ndende cyane kuburyo ntagishoboye kuyimara ntakubona hafi yanjye! angella ati: yoooh! shn nanjye nuko, yabaye aribishoboka tukajya twigumanira! japhet ati: ese ubundi waretse kujya kujya class tukajya kwitemberera shn chr, ko numva ntashaka ko unsiga! angella nawe ati: woowww! ako kantu chr, urantembereza hehe se!? japhet ati: ahantu…… atarakomeza, phone ya angella iba irasonnye arebye abona ni obedia uhamagaye,aritaba.
.
.
.
obedia ati: bite se shn angella, ko ntakubona class kandi tugiye gukora presentation ya projects!? angella nawe ati: oooh shit! mana we lecturer yaje se obe!? obedia ati: cyane rwose maze group yambere imaze kuvaho, ihute cyane kandi umenye ko turi muri group zambere! angella numujinya mwinshi ahita akupa phone, areba japhet mumaso nagahinda kenshi aramubwira ati: chr, umbabarire nukuri ngiye gukora presentation, kandi iyumwe abuze group yose bayiha zero, ubwo nahubutaha! japhet ati: nibyo uwo yakubwiraga se chr!? angella ati: yego ni umukobwa winshuti yanjye witwa obedia tubana muri group… ariko se ubundi ntumuzi!? japhet nawe ati: niwawundi wananzaniye kagagapapuro se!? angella ati: yego chr, ahubwo akira ………. bye bye! ubwo angella yahise akubita japhet bizu nziza cyane yinyenyeri eshanu, ubundi ahita yihuta ajya class. ubwo david yasigaye yishima mumutwe, akubita ibipfunsi kubikuta, umujinya uramwica, kumutima ati:” mana yanjye kariya gacucu kamuhamagariyiki koko, ubu sinaringiye guhita mbirangiza, ariko ntacyo tu angella ngombe mwumve mwumvirize, mbega ngo aratera ubusambo weee!””
.
.
.
mwishuri ryaba cyntia ho,aho cyntia yari yicaye yari yabuze amahoro, agakebaguza hirya no hino areba ko abona mushuti we kellia ariko akamubura, afata phone agira ngo amuhamagare ariko ntiyacamo, arahaguruka ajya aho enock yicaye aramubaza ati: bite enock! kellia ntago wihgeze umubonaho uyu munsi!? enock nawe ati: reka da! maze muheruka cyagihe turi muri etude njye nawe na kellia! kuva cyagihe sinongeye kumubona! ubwo cyntia ntakindi yakoze, yahise afata agakapu ke arasohoka ajya murugo kwa kellia, gusa yarinze arenga david amureba cyane atamukuraho ijisho, arangije aba yikije imitima, ako kanya aba abonye message muri phone ye, arebye abona ni william wari wicaye inyuma uyohereje agira ati: “hahaha! sha nawe nakubonye uburyo ureba uriya mwana usohotse, noneho nidusohoka nturankira!” ubwo david yasomye sms ashaka guseka byahatr ariko arifata, biranga ahita asohoka ajya gusekera hanze, murako kanya william nawe aba amugezeho aseka cyane, aravuga ati: nonese mn dav! nibyanyabyo se wangu!!? david nawe nawe ati:haha,ariko se ubundi wamurezi we ubibonyute!?
.
.
william ati: umva yewe! ahubwo se ninde utabibonye, uzi ukuntu wari wabaye ariko! wagira ngo wari wabonekewe nukuri! david ati: hahahahahaha.. genda gatsindwe!!… william ati: ariko mn davi! kuva ryari se wangu!? david ati: mwana buriya nashakaga kuzakureka, ukazabimenya byarabaye kera, ariko njye sindi umuswa nkawe, reka mpuguke nkwereke… nuguhita mubwira ko namwihebeye byahatr! william ati: wooww! nawe ariko banza waratinye sha! david ati: uzabaze sha, ahubwo nuko ntarabipanga neza, naho ubundi cyntia kumubwira ko mukunda sikintu gikomeye kuri njye sha willia! william ati: msaza, uyu munsi nibwo umbwiye ikintu kikanshimisha kurusha ibindi kabsa, kandi cyntia mwaba muberanye byahatr davi! david ati: hahahaha, vana ubuswa aho wamudage we! reka twinjire mn ariko ntihazagire undi mbyumvana willia! william ati: humura mn, ariko ujye uba umuntu wumugabo!
.
.
.
ubwo cyntia we yarageze kwa kellia, ndetse yinjira ntawe avugishije ahita ahitira mucyumba cya kellia, nkuko inshuti zose zimera, agezemo asanga kellia aryamye kugitanga, amashuka yose yatose, cyntia akora kuri kellia aramwegura asanga umukobwa arimo kurira, “yoooh,disi kellia yakundaga cyntia cyane”” cyntia nawe wari wishwe nubwobamurako kanya,abaza kellia ati: niko se kelli! wabayiki ko mbona warize bigeze hano!? kellia nawe avuga mukajwi gatoya ati: cyntia, subizi ko ngukunda!? cyntia nawe ati: ndabizi rwose pe, kuberiki se!? kellia nawe ati: ariko ntago nshobora kukubwira ikirimo kundiza, ahubwo umbabariye wamviraha ukagenda! ubwo cyntia yumvise amagambo kellia amubwiye, ubwoba buramutaha, kumutima akibaza ati:” ese yaba yagize ibyago!!” ubwo cyntia yahise ashoka abaza umukozi wa ba kellia ati: niko se hano ntakibazo cyahabaye!? umukozi nawe ati: reka reka ntanakimwe kabsa! cyntia ati: nonese mama kellia na se baraho ntakibazo!? umukozi: egoko! cyane rwose, maze bavuye hano nonaha! ubwo cyntia yahise agaruka mucyumba nawe yatangiye gushoka marira mumaso, yegera kellia aramwinginga cyane ngo amubwire ikirimo kumushengura umutima,ariko kellia agakomeza kwanga, agezaho abwira cyntia ati: cynti! nkubwiye ikirimo kundiza wowe cyakuriza inshuro ijana! ubwo cyntia yumvise ayo magambo agwa mukantu, igitima kiradiha ariko arihanga aravuga ati: ntacyo bimbwire njye mfite umutima ukomeye! ubwo kellia yabonye ntakunzi byamera aramubwira ati: nyine kagapapuro wampaye naringiye kugaha david ngo aze kugaha william, ahubwo……….. bla bla bla amubwira byose uko byagenze, gusa yagiye kurangiza cyntia atagishoye no kuvuga, arira amarira akazana ninkonda, ndetse na kellia nawe aruko, yarizwaga no kubona mushuti we ababaye, hashize akanya cyntia afata ikaramu nagapapuro yandikaho utuntu arangije agaha kellia aramubwira ati: nubona uburyo uzakampere william noneho uzamwigerereho kellia, kandi nawe umbabarire! arangize ahita asohoka aragenda! ubwo kellia yafunguye ako gapapuro arebye abona handitseho ngo:”william, nitwa cyntia umukobwa wagukunze cyane, ndifuza ko aho uzaba uri hose uzajye wibuka ko hari umukobwa wagukunze cyane nubwo bwose atakiriho!”ubwo kellia yasomye ibyo yumva umutima urakutse, ahita asohoka yihuta asanga imodoka ya cyntia yarenze, nawe ahita afata indi aramukurikira, ngo arebe ko yatabara.
.
.
.
kurundi ruhande, kumbe alex yari akiri kumwe na boss we ariwe papa angella, alex aba aravuze ati: ariko boss, uziko nibutse izina rya wamukobwa wambwiraga! papa angella nawe ati: uwuhe se!? alex ati: umwe nyine, uvuga wakunze! ntiwibuka ko ba steven yatubwiye ko yiga muri cyakigo bajyaga kuzanamo abakobwa! papa angella ati: yeeh! kandi koko sha twamubonye turikumwe naba steven! hamagara ba steven ubabaze neza! alex nawe ati: hhm! ntiwibuka ko yavuze ko yitwa cyntia se!!? papa angella ati: ngo cyntia!!! oya banza uhamagare steven cyangwa max, ubabaze izina neza! ubwo alex, ntakindi yakoze, yahamagaye steven, ndetse steven nawe ababwira ko yitwa cyntia. alex ati: ahaaan, ntiwumva se boss! papa angella nawe ati: wooww, mbega byiza we, ahasigaye nukumushaka nkamugezaho icyifuza cyanjye pe!
.

.
ESE BURYA DAVID NAWE YIKUNDIRA CYNTIA, YOOH, KUTAMENYA WEE!
PAPA ANGELLA SE KO NAWE AKUNZE CYNTIA BIRAGENDA BITE!
ESE CYNTIA YABA AGIYE KWIYAHURA KUBERA WILLIAM!
.
.
NTUCIKWE PART 6…. LOADING….

Advertisements

2 responses to “SI JE LE SAVAIS PART 5

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s